Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali , hagiye hubakwa amasoko atandukanye yagenewe abacuririza ku mihanda bazwi nk’abazunguzayi , ariko amwe muri yo akaba yarafunzwe kuko abayacururizamo babuze abaguzi.
Amwe muri ayo masoko yarafunzwe ndetse inyubako akorerwamo ubucuruzi akomeza kwshyurwa kandi adakorerwamo.
Mu masoko yafunzwe ndetse amwe akaba yarahise asenywa, hari irya Ziniya na Evergreen muri Kicukiro, ayo ku Gisozi (mu Gakiriro no ku Kinamba), iryo muri Marathon n’irya Gasogi muri Gasabo, ndetse n’aya Cyivugiza na Mumena muri Nyarugenge.
Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’abaturage, Martine Urujeni, yagize ati "Hari amafaranga agenda mu kwishyura amasoko kandi abazunguzayi batarimo, uyu mwaka hari amasoko atandukanye tumaze gufunga kugira ngo twirinde gukomeza kwishyura kandi ayo masoko adakoreshwa."
Abadepite bagize PAC babajije impamvu ayo masoko yafunzwe hanyuma abazunguzayi bagasubira mu muhanda cyangwa bakaba birirwa bazenguruka mu ngo bacuruza imyenda n’ibiribwa, maze Umujyi wa Kigali uvuga ko hari ababuze abaguzi bahitamo kuyavamo.
Urujeni avuga ko babajije abazunguzayi bagasanga koko batabona abakiriya, ari yo mpamvu bata amasoko bahawe, ariko ko abo bazunguzayi ngo bahise bahabwa imyanya mu masoko manini batangira gukorera hamwe n’abandi bacuruzi.
Umujyi wa Kigali uvuga ko mu mwaka wa 2022/2023 wagiranye amasezerano na ba rwiyemezamirimo bafite inyubako zicururizwamo, wishyurira abazunguzayi amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni umunani y’ubukode bw’ibibanza byo gukoreramo.
Kugeza ubu mu Rwanda ubucuruzi bukorerwa ahatemewe buhanirwa n’amategeko. Amabwiriza yasohotse muri uyu mwaka , avuga ko yaba umuzunguzayi n’ugura ibyo acuruza mu gihe bafashwe barahanwa.
Tanga igitekerezo