Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) rwateye utwatsi ubusabe bwa Nicaragua yasabaga ko u Budage buhagarika imfashanyo ya gisirikare bugenera igihugu cya Israel. Abacamanza banzuye ko ibyangombwa bisabwa kugirango urukiko rutange iryo tegeko bituzuye.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 30 Mata nibwo Perezida w’Urukiko yafunguye iburanisha rigamije gusuzuma niba kuba u Budage buha Israel imfashanyo ya gisirikare mu ntambara irwana muri Gaza byatuma bufatwa nk’umufatanyacyaha muri jenoside.
Iki gihugu kibarizwa muri Amerika y’Amajyepfo gishinja u Budage kwica amasezerano yo mu 1948 arebana no gukumira no kurwanya jenoside ku isi, ivuga ko bwohereza intwaro muri Isirayeli. Urukiko rwamaze iminsi ibiri rusuzuma icyo kibazo.
Ambasaderi wa Nicaragua mu Buholandi, Carlos José Argüello Gómez, yabwiye urukiko ko u Budage bwananiwe kubahiriza uruhare rwabwo mu gukumira jenoside no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga yo kurengera ikiremwa muntu.
Ni mu gihe u Budage ubusanzwe buzwiho gushyigikira Israel kuva kera nk’uko bitangazwa na VOA, bwo bwavuze ko kuva ku itariki 7 Ukwakira umwaka ushize, ari nkaho nta ntwaro bwari bwaha Israel.
Israel ntabwo iri muri uru rubanza, ariko ihakana ibivugwa ko ikora jenoside, ikemeza ko yirwanaho nyuma y’igitero cyayiguye gitumo kigabwe n’abarwanyi ba Hamas umwaka ushize mu majyepfo yayo kigahitana abantu 1400 abandi bagatwarwa bunyago.
Tanga igitekerezo