Umutwe wahakanye ubwicanyi washinjwe gukora n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uvuga ko ari ibihuha byahimbwe na Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR, Mai-Mai na Nyatura bamaze igihe bakorana.
Ku wa Kane tariki ya 01 Ukuboza ni bwo Igisirikare cya Congo cyasohoye itangazo rishinja Ingabo z’u Rwanda kwifatanya n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 bakongera kugaba ibitero ku birindiro by’Ingabo zacyo.
FARDC yashyize ibi birego kuri RDF binyuze mu muvugizi wayo, Général Major Syilivain Ekenge.
Iri tangazo rivuga ko "Igisirikare cy’u Rwanda n’abafasha bacyo b’ibyihebe bya M23 kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Ukuboza, bagabye igitero ku birindiro bya FARDC bya Régiment ya 3410 i KALIMA, haruguru y’ikiraro kiri ku mugezi wa RWINDI, muri Groupement ya Bwito, Chefferie ya Bambo."
FARDC yavuze ko iki gitero yitiriye Ingabo z’u Rwanda cyerekana icyo yise gahunda y’ubutegetsi bw’u Rwanda yo gusenya ibyemezo by’inama y’abakuru b’ibihugu y’i Luanda, ndetse na gahunda zitandukanye zigamije kugarura amahoro muri Congo zatangijwe n’abarimo EAC, umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga.
Usibye gushinja RDF kugaba igitero ku ngabo zayo, FARDC yanashinje Ingabo z’u Rwanda kwica abaturage b’abasivile babarirwa muri 50, mu gihe abandi ngo bashimuswe abandi bakaburirwa irengero.
Nta mafoto cyangwa amazina y’abishwe yigeze atangazwa.
Ubu bwicanyi Igisirikare cya Congo kivuga ko bwakozwe ku wa 29 Ugushyingo, ahitwa Kishishe ho muri Groupement ya Bambu mu Rutshuru.
M23 mu itangazo risubiza FARDC yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukuboza, yavuze ko iby’uko hari ubwicanyi buri kubera mu bice igenzura ari "ibihimbano by’abadashaka amahoro" bagamije kuyisiga icyasha ndetse no kugisiga umubano mwiza ifitanye n’abaturage bo mu bice igenzura.
Uyu mutwe wavuze ko "uramagana ibi bikorwa bidakorwa gusa na Guverinoma ya Congo n’ihuriro rya FARDC, FDLR, Nyatura, APCLS na Mai Mai; ahubwo n’imwe mu miryango mpuzamahanga."
Ku bwa M23, mu bice byose igenzura "abaturage babayeho mu mahoro kandi bakora ibikorwa byabo bya buri munsi uko bisanzwe."
Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya Politiki yavuze ko iby’ubwicanyi buvugwa i Kishishe ari ibihambano by’abaturage bagambiriye guteza imvururu zifuzwa na Leta ya Congo n’imitwe bakorana, ashimangira ko M23 itigeze yibasira na rimwe abasivile.
Kanyuka kandi yibukije ko muri Teritwari ya Masisi hari gukorerwa ubwicanyi, asaba Umuryango Mpuzamahanga kuyikumira biciye mu gukora iperereza.
Kuri ubu M23 iravuga ko igishyize imbere gahunda y’ibiganiro na Guverinoma ya Congo imaze igihe yarayiheje, nk’inzira rukumbi yashyira iherezo ku makimbirane impande zombi zifitanye.
Tanga igitekerezo