Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 26 Ukwakira 2020, kirangira tariki ya 1 Ugushyingo 2020 ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yifurizaga amahirwe Musenyeri Antoine Kambanda wari umaze icyumweru agizwe Karidinali wa mbere mu mateka y’igihugu, anamwizeza imikoranire.
Izindi nkuru:
Hamenyekanye uko uturere twitwaye mu kwesa imihigo
Tariki ya 30 Ukwakira 2020 mu Karere ka Nyagatare habereye umuhango wo gutangaza uko uturere twitwaye mu kwesa imihigo y’umwaka w’2019/2020, Nyaruguru iza ku mwanya wa mbere naho Rwamagana yaherukaga ku mwanya wa mbere iza ku wa gatatu.
Akarere ka Nyaruguru kagize amanota 84%, aka Huye kaza ku mwanya wa kabiri n’amanota 82.8%, Rwamagana igira amanota 82.4%. Akarere kitwaye nabi cyane ni aka Rusizi, kagize amanota 50%.
Habaye ubukererwe mu gutangaza iyi mihigo bitewe n’impamvu zitamenyekanye.
Perezida Kagame yasuye abitegura kuba abofisiye bato, i Gako
Tariki ya 29 Ukwakira ni bwo Umukuru w’Igihugu yasuye aba bitegura kuba abofisiye mu ngabo z’igihugu, RDF, mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako. Yababwiye indangagaciro ziranga umusirikare zimufasha no mu gihe cy’urugamba.
Perezida Kagame yagize ati: “Umwuga wo kurinda igihugu cyacu cy’u Rwanda bigomba kumvikana ko ari umwuga usanzwe wo kuba mu ngabo zishinzwe kurinda igihugu, mu buryo bwo kukirinda umwanzi cyangwa kumuhashya igihe yagiteye. Akenshi byumvikana ko ari ho bihera n’aho bigarukira.’’
Icyo gihe kandi Perezida Kagame wari wambaye impuzankano za RDF, yakuruye amarangamutima y’Abanyarwanda benshi, ubwo yagaragaye agendera mu mvura, iki gikorwa gifatwa nk’ikimenyetso cy’ubwitange.
Musenyeri Mbanda wa EAR yifurije amahirwe Kambanda wagizwe Karidinali
Arikiyepisikopi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR), Musenyeri Dr. Laurent Mbanda yifurije Antoine Kambanda uheruka kugirwa Karidinali na Papa Francis I ishya n’ihirwe mu mirimo ye mishya.
Abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Twitter, Musenyeri Mbanda yavuze ko kuba u Rwanda rugize umu Karidinali ari intambwe nziza ikwiye gutera buri wese ishema.
Yagize ati: ”Nyiricyubahiro Karidinali Musenyeri Antoine Kambanda, mu izina ry’Itorero Angilikani ry’u Rwanda no mu izina ryanjye bwite n’umuryango wanjye twishimiye intambwe Imana ibagejejeho yo kuba Karidinali. Ni ishema ku gihugu cyacu na Kiliziya yose. Roho Mutagatifu akomeze akumurikire.”
RIB yataye muri yombi uwahoze ari Umushinjacyaha Mukuru
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko tariki ya 26 Ukwakira rwataye muri yombi Mutangana Jean Bosco wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, aka akurikiranweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yagize ati: “Tariki ya 26 Ukwakira 2020, RIB yafunze Mutangana Jean Bosco akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano".
Mutangana ufungiwe kuri Sitasiyo ya Remera, yabaye Umushinjacyaha mu 2004, agenda ahagararira Urwego rw’Ubushinjacyaha mu manza zitandukanye; haba mu Rukiko Rukuru no mu Rukiko Rwisumbuye.
Dr. John Pombe Magufuli yongeye gutorerwa kuyobora Tanzania
Tariki ya 30 Ukwakira 2020 ni bwo Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Tanzania, Semistocles Kaijage yatangaje ko Dr. John Pombe Magufuli yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 28.
Nk’uko byagaragaye mu mibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora, Dr. Magufuli uhagarariye ishyaka Chama Cha Mapinduzi yagize amajwi 12,516,252, naho Tundu Lissu uhagarariye CHADEMA, akaba ari na we bari bahanganye cyane agira amajwi 1,993,271.
Muri rusange abatoye ni 15,091,950 mu bari kuri lisiti y’itora barenga miliyoni 29.7.
IMIKINO
APR FC yanyomoje abayishinja gusuzugura Amavubi
Nyuma yo gushinjwa gusuzugura Amavubi hashingiwe ku bakinnyi 11 APR FC yanze guha Amavubi hakiri kare ngo batangire imyitozo, iyi kipe y’ingabo yasobanuye ko byafashwe uko bitari.
Tariki ya 28 Ukwakira 2020, Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj. Gen Mubarakah Muganga, yagize ati: "Nyuma y’uko hari radio imwe yumvikanye ikoresha imvugo zikakaye zishaka no kuyobya abayumva, ivuga ko ngo APR FC kuba itarekuye abakinnyi bayo ngo bajye mu Mavubi ari ugusuzugura ikipe y’igihugu, ndagira ngo nkosore imvugo yabo. ’Mu bantu basuzugura APR FC ntitubamo si nako twatojwe’, kuvuga rero ngo abakinnyi bacu kutitabira umwiherero w’Amavubi ari ugusuzugura sicyo bivuze.”
APR FC yavuze ko izatanga aba bakinnyi uko ari 11, tariki ya 2 Ugushyingo 2020, ubwo bazaba barangije gahunda y’imyitozo y’iyi kipe. Ubwo ni bwo bazasanga abandi bahamagawe muri iyi kipe y’igihugu, bitegurire hamwe imikino izaba mu minsi iri imbere.
Tanga igitekerezo