Umunyamakuru Irenée Murindahabi, yamaze kwiyunga na Uzamukunda Elisabeth, umubyeyi w’abahanzi Vestine na Dorcas ndetse impande zombi birangira zisubiranye.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Murindahabi yari yasohoye itangazo rivuga ko yasezereye abahanzi Vestine na Dorcas yafashirizaga mu nzu ifasha abahanzi ye yitwa M. Irene Entertainment[MIE].
Ati: "Nyuma yo gusesengura imikoranire ya MIE na Vestine na Dorcas,MIE yifuje kubwira abakunzi bayo ndetse n’umuryango mugari wa muzika ko guhera tariki 7 Nyakanga yahagaritse ibikorwa yakoranaga n’aba bahanzikazi ku mpamvu muzamenyeshwa mu minsi iri imbere."
Uyu munyamakuru mu kiganiro yatambukije ku rubuga rwa YouTube rwa MIE Empire, yasobanuye ko yatandukanye na bariya bakobwa kubera Shene ya YouTube atumvikanagaho n’umubyeyi wabo, ariko bigizwemo uruhare n’abantu bamugiye mu matwi bakamubeshya ko nta kindi Murindahabi agamije kitari ukubakoresha mu nyungu ze bwite.
Murindahabi mu bo yashyize mu majwi abashinja kumugambanira bagamije gusenya ibyo yubatse, harimo Mike Karangwa na Nziza Aimable utegura ‘Rwanda Gospel Stars’, n’ubwo aba bakunze kubihakana bavuga ko nta hantu na hamwe baziranye na nyina wa bariya bana.
Umubyeyi w’abahanzi Vestine na Dorcas na we yahakanye yivuye inyuma ko yaba aziranye na bariya bagabo, n’ubwo hari amashusho yagiye hanze amugaragaza ari kuganira na bo.
Uyu mubyeyi we icyo yitsagaho cyane kwari ugusaba ko Murindahabi yatanga shene ya YouTube y’abana be, bitaba ibyo hakiyambazwa inzira z’ubutabera.
Amakuru meza ahari ni uko impande zombi zamaze kwiyunga, nyuma y’uko Uzamukunda asabye imbabazi Murindahabi Irenée.
Ni Murindahabi washimangiraga ko igihe cyose uruhande rwa bariya bana ruzaba rwifuza ko bakomeza gukorana ndetse bakanasinyana amasezerano y’imikoranire yabyemera.
Uyu munyamakuru yemeje ko yamaze kwiyunga n’umubyeyi wa bariya bana, mu binyuze ku ifoto yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram ari kumwe na bo ndetse n’umubyeyi wabo.
Tanga igitekerezo