Ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) rihuriyemo imitwe irwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryijunditse igihugu cya Tanzaniya cyafashije mu ishimutwa ry’uwitwa Eric Nkuba wari umujyanama w’umuyobozi w’iryo huriro mu bya politiki.
Ku wa 05 Mata 2024 ni bwo Umuvugizi w’Igisirikare cya DRC, Gen Sylvain Ekenge yagaragarije Itangazamakuru uriya munyamuryango wa AFC, Gen Ekenge yavuze ko uyu yafashwe bigizwemo uruhare n’ingabo zidasanzwe za DRC, ibintu atemeranyijeho na AFC yo yemeza ko uriya mugabo yashimutiwe ku kibuga cy’Indege cyo muri Tanzaniya aho yari yitabiriye inama.
Umwuka mubi hagati ya Tanzaniya n’iri huriro watangiye ubwo icyo gihugu cyoherezaga ingabo zacyo kurwanya M23 mu butumwa bwa SADC bwiswe ‘SAMIDRC’. Mu bihe bitandukanye AFC igaragaza ko ibihugu byose byemeye kwifatanya na FARDC mu ntambara yo kubarwanya binifatanya n’abo mu mutwe w’Iterabwoba wa FDLR kuko nabo bafatanya na FARDC muri iyi ntambara.
Itangazo AFC yashyize ahagaragara ku wa 06 Mata 2024 ribeshyuza biriya byatangajwe na Gen Ekenge rikavuga ko Eric Nkuba “yashimuswe ku wa 03 Mutarama 2024 ahimutirwa ku kibuga cy’Indege cya Dar Es Salaam ubwo yari agiye mu nama hanyuma yoherezwa i Kinshasa.”
AFC yanashimangiye ko ikigaragaza ko Nkuba yashimutiwe muri Tanzaniya ari ibaruwa Coroneille Nangaa yandikiye perezida wa Tanzaniya ku wa 18 Werurwe 2024 aho muri iyo baruwa bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo bagaragaje ko biteye impungenge kuba ishimutwa rya Eric Nkuba ryarakorewe i Dar Es Salaam, mu gihugu bizwi ko gitekanye.
Muri iyi baruwa AFC yandikiye Perezida Suluhu Hassan muri Werurwe hari aho bagize bati “AFC irifuza kubagaragariza impungenge itewe n’ishimutwa rya Eric Nkuba byakorewe ku kibuga cy’indege cya Dar Es Salaam. Dufite amakuru ko yakorewe iyicarubozo yoherezwa i Kinshasa atagize ibisobanuro na bike atanga.”
Nta makuru dufite ku kuba haba hari icyo Tanzaniya yasubije AFC yaba ku byo kohereza ingabo muri SAMIDRC kwifatanya na FARDC iri kumwe na FDLR cyangwa ko ishimutwa ry’uyu Eric Nkuba. Icyakora mu bihe bitandukanye byagiye bivugwa ko M23 yaba ifite bamwe mu basirikare ba Tanzaniya yafashe matekwa ku rugamba gusa ntabwo uwo mutwe wigeze uberekana ku mugaragaro.
AFC ikavuga ko kuba Tanzaniya yaremeye ko Nkuba ajyanwa i Kinshasa gukorerwa iyicarubozo ndetse no kuba yakwicwa nk’uko byagenze ku barimo Cherubin Okende, Gen Delphin Kahindi, Lt Gen Timothee Mukunto n’abandi bakomeza kwicwa bazira kwifatanya n’iri huriro rivuga ko rigamije impinduramatwara muri DRC biteye impungenge kuri icyo gihugu cyafatwaga nk’intangarugero muri Demokarasi muri Afurika.
Gen Ekenge mu kwereka itangazamakuru uriya Eric Nkuba yanahishuye ko ubwe yemeje ko abarimo Joseph Kabila wabaye perezida wa DRC na Gen John Numbi wayoboye polisi muri DRC ngo batera inkunga umutwe wa M23.
Tanga igitekerezo