Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yifatiye ku gahanga abagerageza gutera ubwoba u Rwanda barukangisha kurushozaho intambara yemeza ko bishoboka ko baba bakina ndetse ko bashobora kuba batazi ibyo baba bavuga.
Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 07 Mata 2024 mu ijambo ryo gutangiza umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yashimangiye ko gushira ubwoba no kwiyemeza ari byo byaranze ingabo zari iza RPA zahagaritse jenoside zikanabohora u Rwanda.
Ati “Nta ntwaro zikaze twari dufite nk’izo bari bafite badutera ubwoba ariko nibukije abantu ko ubu ari ubutaka bwacu, iki ni igihugu cyacu. Abazamena amaraso bazaba bayakimeneye. Twari twashize ubwoba bwose, buri kigeragezo no kudashyira mu gaciro byaradukomezaga.”
Perezida Kagame yavuze ko hari amasomo atatu y’ingenzi Jenoside yakorewe Abatutsi yasigiye u Rwanda ari yo kwihesha agaciro ku banyarwanda n’abanyafurika bose, kudategereza ubufasha cyangwa ngo basabe uburenganzira bwo gukora igikwiye mu gutabara abantu bari mu kaga ndetse no gukomeza kwamagana politiki ishingiye ku ivangura ry’aba irishingiye ku bwoko cyangwa irindi ryose.
Ati “Twebwe twenyine nk’Abanyarwanda n’Abanyafurika ni twe dushobora guhesha ubuzima bwacu agaciro kuzuye, ntitugomba gusaba abandi guha agaciro ubuzima bw’Abanyafurika ku kigero kirenze icyo twe ubwacu tubikoraho. Icyakabiri ni ukudategereza ubufasha cyangwa gusaba agahushya ko gukora ibikwiye mu kurinda abantu. Niyo mpamvu abantu bashobora kuba baba bakina iyo badutera ubwoba mu bintu bitandukanye, ntibazi ibyo bavuga.”
U Rwanda muri iyi minsi ntirubanye neza n’Igihugu cya DRC gishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ukirwanya ndetse n’icy’Uburundi nacyo kirushinja gucumbikira no gufasha umutwe wa ‘Red-Tabara’ wo urwanya ubutegetsi bw’ Uburundi. Ibyo byombi ni byo gusa bitigeze bigira intumwa zibihagararira mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30.
Perezida Kagame yanavuze ko uko guharanira kwihesha agaciro ari byo bituma “u Rwanda rutewe ishema no gufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro muri iyi minsi ndetse rukanatanga ubufasha ku bavandimwe bo muri Afurika mu buryo bw’amasezerano hagati y’ibihugu iyo rubisabwe.”
Mu ijambo rye kandi umukuru w’u Rwanda yanakomoje ku mutwe w’Iterabwoba wa FDLR uvuga ko urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda kandi abawugize ari bo bakoze jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakaba bari “mu Burasirazuba bwa Congo uyu munsi aho baryohewe n’ubufasha bw’iyo Leta mu maso y’Ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro kandi intengo yabo (FDLR) ntiyahindutse.”
Perezida ati “Impamvu rukumbi uyu mutwe wa FDLR utarwanywa ni ukubera ko gukomeza kubaho kw’abawugize hari inyungu zitavugwa bifitiye bamwe. Igisubizo cyabyo ni uko ibihumbi amagana by’impunzi z’Abatutsi bo muri Congo baba hano mu gihugu cyacu cy’u Rwanda n’ahandi baribagiranye neza neza, nta gahunda n’imwe iriho yo kubasubiza iwabo mu mahoro.”
Umukuru w’u Rwanda agashimangira ko kuba hari na bimwe mu bihugu birimo n’iby’Afurika byemera kujya kwifatanya n’iyo FDLR mu ntambara z’imbere muri DRC bigaragaza ko isi nta masomo yakuye ku mahano ya Jenoside yabaye mu Rwanda kuko bitumvikana ukuntu abantu bahitamo kwemera kwifatanya n’abo muri FDLR bakifitemo ingengabitekerezo n’u rwango banga uwitwa Umututsi wese.
Tanga igitekerezo