Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), FARDC, cyatangaje ko umutwe witwaje intwaro wa FDLR utakiri ikibazo ku mutekano w’u Rwanda.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa FARDC, Major General Léon-Richard Kasonga, mu kiganiro cy’umutekano yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa, tariki ya 30 Gicurasi 2022. Cyitabiriwe n’Umuvugizi wa Polisi ya RDC n’uwa guverinoma, Patrick Muyaya.
Uyu musirikare yahakanye ubufatanye Leta y’u Rwanda ishinja FARDC kugirana n’uyu mutwe witwaje intwaro ugizwe n’abarimo abakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yasobanuye ko batakorana n’umutwe winjiye muri RDC, ukica abaturage ndetse ugakora n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Ku kuba Leta y’u Rwanda ivuga ko FDLR ari ikibazo ku mutekano warwo, Gen. Kasonga yagaragaje ko uyu mutwe nta kibazo ugiteye muri ibi bihugu byombi kubera ko ngo FARDC yawurwanyije, ikawutsinda.
Gen. Kasonga yabajije ati: "Ni abasirikare bangahe ba Congo baguye mu rugamba rwo kurwanya FDLR? Ba papa, ba mama, abana bacu, bashiki bacu n’abahungu bacu biciwe muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo mu bikorwa byo kurwanya FDLR ni bangahe?
Twarwanyije n’ingoga ndetse n’ubushake bwinshi aba baterabwoba batsindiwe iwabo, bityo rero kuri ubu ntabwo bagiteye ikibazo ku mutekano w’igihugu bakomokamo. Bagaragara ari 10, 8, 9 ahantu hamwe cyangwa ahandi, bashakisha ibiryo n’imiti kugira ngo babeho, ariko si umutwe ufite ububasha bwo guhungabanya ituze ry’abaturage cyangwa umutekano w’iwabo."
Uyu musirikare kandi yagereranyije FDLR na LRA (Lord Resistance Army) ya Joseph Kony, yarwanyaga ubutegetsi bwa Uganda, ikaba yarirukanywe ku butaka bwa RDC. Ati: "Nta gitero FDLR igaba ku Rwanda, nta munsi n’umwe ibikora. Uyu mutwe twarawutsinze […] Aba bantu baratsinzwe nka LRA ikomoka muri Uganda. Mu mitwe yaranduwe harimo FDLR."
Gen. Kasonga avuze ko FDLR itakiri ikibazo ku Rwanda nyuma y’aho tariki ya 23 Gicurasi 2022, igisirikare cy’u Rwanda cyashinje FARDC n’uyu mutwe kurasa za roketi mu karere ka Musanze no gushimuta abasirikare bacyo babiri bari ku burinzi.
11 Ibitekerezo
Bitwayiki.Steven Kuwa 01/06/22
Ubundi Bible ivugako imirimo yanyuma ariyo izahesha iyambere agaciro.Rero turabiziko bigeze kurwanya uwomutwe wasize ukoze Genocide muRwanda.Ariko ubu kubabariyungiye kurwanya M23,ibyongibyo bishobora gutesha agaciro ibyiza bakoze byose.
Subiza ⇾Karinijabo Emmanuel Kuwa 03/06/22
Ibibera kuriyisi byose Imana irabireba.
Niyo mpanvu ukuri nibinyoma bidashobora gukorana.
Subiza ⇾Tubitege amaso tuzabireba nyuma.Ariko Yesu niwe nzira n’ukuri n’ubugingo idafite Yesu ntushobora gukoresha ukuri.
Clapton Kuwa 01/06/22
Congo Irirengagiza ikibazo nkana kandi ibizi neza ko ikorana na FDLR
Subiza ⇾ismael Kuwa 01/06/22
Uyu mu General rwose n’umuti w’amenyo? Gute uvuga ko mwatsinze umutwe wa FDRL na LRA kandi muzi neza ko ubwanyu M23 yahise ibamerera nabi mugakwira imishwaro aho mwananiriwe no gufata agace na kamwe? Ayo macenga no kwiyemera ko muri Number 8 muri afurika mufite igisirikare gikomeye ahubwo nge navuga ngo aba 8 duhereye inyuma wenda.
Subiza ⇾Mugiraneza Kuwa 01/06/22
Arko ndumva uyumusirikali yunga muryamugenziwe nyakubahwa General, KABAREBE nawe yavuze ko FDRL ntakibazo igiteje kugihugu (Urwanda) kuko Batsinzwe ndetse,Banazimye,Murumva ko Ababagabo Batatubeshya Mubyukuri.
Subiza ⇾MUPENZI CALLIXTE Kuwa 01/06/22
UKOBYAGENDAKOSE HASHAKWE AMAHORO.
Subiza ⇾musa niyibigena Kuwa 02/06/22
Ndumva muzehe wacu pouro Kagame yaduha akazi tukajya guhana ziriya nyeshyamba zigize kagarara kuko
Subiza ⇾dufite umwanya
musa niyibigena Kuwa 02/06/22
Ndumva muzehe wacu pouro Kagame yaduha akazi tukajya guhana ziriya nyeshyamba zigize kagarara kuko
Subiza ⇾dufite umwanya
Kuwa 02/06/22
Hahhh arko arabeshya injiji!!! Turasobanukiwe FDRL irahari Kandi bayitera inkunga kuri ubu bitwaje ngo uRwanda turi inya ya M23
Subiza ⇾kwizera Germain Kuwa 02/06/22
None x niba barawurwanyije bakawutsinda uracyakorayo iki???
Subiza ⇾Ibyo ni ukuvuga ibyo atanatekerejeho p.
Gusa babivuga batabivuga ntago abanywrwanda dufite ubwenge buke byo kutabona icyo bashaka
nkinzehiki Daniel Kuwa 03/06/22
Twiteguyekwirwanaho mugihemuyobye umutoni Nukokera Gusagira rwanda Hato ntago turi injiji bsbkinishagutyo ukomwiboneye
Subiza ⇾Tanga igitekerezo