Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Ingabo za Mozambike ziri kurwana n’inyeshyamba z’abayisilamu zagabye igitero gikomeye ku mujyi wa Macomia uherereye mu majyaruguru, nk’uko Perezida Filipe Nyusi yabitangarije kuri televiziyo.
Uyu mujyi uri muri Cabo Delgado, intara y’amajyaruguru ikungahaye kuri gaz aho abarwanyi bafitanye isano na Leta ya Kisilamu batangiye kwigomeka mu 2017. N’ubwo habaye ibikorwa byo kugarura umutekano, ibitero byagiye byiyongera kuva muri Mutarama uyu mwaka.
Mu masaha ya 10:00 GMT, yagize ati: "Macomia yagabweho igitero kuva muri iki gitondo. Kurasana biracyakomeza", akomeza avuga ko inyeshyamba zabanje gusubira inyuma nyuma y’iminota 45 y’imirwano, ariko nyuma zirisuganya ziragaruka.
Igitero cyo kuri uyu wa Gatanu cyasaga nk’aho ari cyo gitero gikomeye cy’abarwanyi mu gihe runaka gishize. Ibitangazamakuru byaho byatangaje ko abarwanyi benshi bakigizemo uruhare kandi abaturage benshi bahunze.
Ingabo z’akarere k’Umuryango w’Iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’amajyepfo zoherejwe muri Mozambike mu 2021 zatangiye kuva muri iki gihugu mu kwezi gushize kuko manda yazo izarangira muri Nyakanga. Izi ngabo ni na zo zari zifite Macimoa mu nshingano zazo.
Nyusi yavuze ko ibitero bishobora kubaho mu bihe nk’ibi by’inzibacyuho, kandi ko yizeye ko ingabo za SADC zishobora kwinjiramo no gufasha. Ntiharamenyekana niba bakomeje koherezwa muri ako gace cyangwa bagize uruhare mu mirwano.
U Rwanda na rwo rwohereje ingabo muri Mozambike kugira ngo zifashe kurwanya inyeshyamba.
Iki gitero kije mu gihe sosiyete yo mu Bufaransa, TotalEnergies (TTEF.PA), iteganya kongera gutangira umushinga wa miliyari 20$ wo gucukura no gutunganya gaz muri Cabo Delgado, wari wahagaze mu 2021 kubera inyeshyamba. Uwo mushinga uri mu bilometero 200 mu majyaruguru ya Macomia, umujyi wagabweho igitero.
ExxonMobil, ifatanije n’umufatanyabikorwa Eni, na bo barimo gutegura umushinga wo gucukura gaz mu majyaruguru ya Mozambike ndetse bavuze mu cyumweru gishize ko "bafite icyizere kandi bazakomeza" kuko umutekano ubu wifashe neza.
1 Ibitekerezo
xxx Kuwa 14/05/24
Iyi nkuru yogutera Mociboa da Praia mwarayibeshye. Nkunda amakuru yanyu ariko hari ayo mubeshya pe
Subiza ⇾Tanga igitekerezo