Muhire Jean Claude ni umusore w’imyaka 29 y’amavuko urwariye mu bitaro bya CHUK i Kigali kuva muri Gashyantare 2019, ubu akaba amazemo amezi 17.
Muri uko kwezi, Muganga yaramupimye asanga arwaye impyiko zombi ku rwego rwa gatanu, ari narwo rwa nyuma ku buryo zidashobora gukira. Muganga kandi yamubwiye ko arwaye n’umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse na Anemiya.
Muhire yabwiwe na muganga ko nta bundi buryo buhari keretse gusimbuza impyiko izindi. Nyuma y’amezi abiri, yaje kubona umusore w’Umunyarwanda, amwemerera impyiko ndetse agira andi mahirwe yo gukusanyirizwa inkunga y’amadolari y’Amerika 21,731 azamufasha mu gikorwa cya operasiyo n’ibindi bikenerwa.
Kubona ibitaro byo hanze bimuvura byaragoranye
Muhire yashatse kujya kwivuriza mu Buhinde barabyanga, muri Kenya, mu Bufaransa no muri Mexique biba uko; aho bagendaga bamubwira ko bari kwita gusa ku barwayi b’icyorezo cya Covid-19.
Nyuma y’ibyumweru bitatu, yabonye ibitaro i Cairo mu Misiri byemeye kumubaga bikamuhindurira impyiko (umuntu ufite impyiko nzima imwe yabaho) gusa kubona viza nabyo byaratinze kuko byasabaga ko abanza kugera kuri Ambasade ebyiri, ibiro by’abinjira n’abasohoka bibiri ndetse na Minisiteri ebyiri.
Avuga ko ibyo byangombwa yabibonye mu cyumweru gishize, ubwo Ambasade ya Misiri mu Rwanda yamuhaga viza ndetse ikayiha n’uwamwemereye impyiko. Ati: “Ku bwanjye ndashimira Ambasaderi wa Misiri wumvise ikibazo cyanjye akanamfasha.”
Gusa haracyari imbogamizi kandi ubuzima bwe bukomeje kujya ahabi
Muhire avuga ko ibindi byose byakemutse ariko ubu adashobora kujya mu Misiri bitewe n’uko bigo bitwara abagenzi mu kirere bitemera gutwara abantu barwaye. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, ati: “Nabuze indege kuko ndwaye ndi ku mwuka (bomboni). Nageregeje kenshi ariko ntacyo byatanze. Inshuro ebyiri zikurikiranya nabuze uko ngenda, hamwe na mugenzi wanjye twaripimishije Covid-19 inshuro enye kandi twishyura.”
Ubufasha akeneye ni ubwo gufashwa akabasha kujya mu Misiri kwivuza, havuyeho iyi mbogamizi yahuye nayo. Muri ikiganiro, yagize ati: “Nkeneye ubufasha bwo kubona uko ngenda.”
Muhire twaganiriye aryamye mu gitanda, aha arwaje n’umuntu umwe mu bitaro bya CHUK kuva mu 2019, avuga ko atazi icyo yakora. Ubutumwa yanditse kuri Twitter mu masaha atanu ashize asaba ubufasha, nabwo yabwanditse aryamye mu bitaro.
Muhire amaze amezi 17 muri CHUK
22 Ibitekerezo
kalisa Kuwa 23/09/20
Isi ni uko imeze nyine! None se afashwe na nde! Harafashwa aba touristes!
Subiza ⇾Masengesho Marcel Kuwa 25/09/20
Numva yafashwa agakodeshwa private jet.cyangwa RDF ikamuriza helicopter ikamugeza Egypt akivuza.murakoze
Subiza ⇾James Kuwa 24/09/20
Imana ishobora byose izakurengera nahumure
Subiza ⇾Jerry Kuwa 04/10/20
Nkumuntu usanzwe yitangira abandi birakwiye ko leta ibyinjiramo ikamufasha rwose. Riba dushobora gukura Rusesabagina idubai tukamugeza i Kigali na Muhire twamugeza I cairo. Ibikorwa bya Muhire by’ubwitange mu myaka 10 ishize birivugira. Nyamuneka leta nimutabare.
Subiza ⇾Oswald Mbanzabugabo Kuwa 24/09/20
Hari Imana ishobora byose, ibyananiye abantu yo irabishobora ishobora gukingura imiryango yafunzwe numwana w,umuntu,iyo bimeze uko niho ubukuru bwayo bwigaragaza, duhuje umutima na Muhire tumusengera ngo Imana ishobora byose imwigaragarize muri iki gihe kimukomereye arimo.
Subiza ⇾Oswald Mbanzabugabo Kuwa 24/09/20
Hari Imana ishobora byose, ibyananiye abantu yo irabishobora ishobora gukingura imiryango yafunzwe numwana w,umuntu,iyo bimeze uko niho ubukuru bwayo bwigaragaza, duhuje umutima na Muhire tumusengera ngo Imana ishobora byose imwigaragarize muri iki gihe kimukomereye arimo.
Subiza ⇾rwanamiza Kuwa 24/09/20
Leta nimutabare irebe icyo yakora.Minister of Health bamushake arebe icyo yakora.Ariko twibuka ko mu isi nshya izaba paradizo,indwara n’urupfu bizavaho burundu.Icyo Imana idusaba kugirango tuzayibemo,ni ukuyishaka cyane,ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa.
Subiza ⇾Laurette Kuwa 24/09/20
Muhire wirinde kwiheba, komera hejuru ya byose hari Imana.Nanjye nageze mu bihe bikomeye nk’ibyo ariko Imana yarantabaye imyaka 6 irashize.
Subiza ⇾Uyu mwana ni umujyambere, Leta yakagombye kugira icyo ikora uyu mwana w’umusore agaragara.Za ndege batubwira za Rwandair zitatabara umwana nk’uyu zimaze iki? Ubumuntu nibugaruke mu bantu kuko nawe ejo byakubaho cg bikaba k’uwawe.Nyagasani Mana turakwinginze ngo utabare uno mwana.
Rugeruza Kuwa 24/09/20
Rwose leta nimufashe kandi birashoboka.
Subiza ⇾Kuwa 24/09/20
Ariko bumvise ko ari ba mukerarugendo baje babyumva vuba
Subiza ⇾Umutoni Uwase Kuwa 24/09/20
Humura Imana Nimuganga wabaganga Ibidashobokera abantu Imana Irabishobora Imana Igukize mwizina rya Yesu .urwariye he ngo tuzagusure?
Subiza ⇾Rugeruza Kuwa 24/09/20
Iyo niyo miyoborere myiza se batubwira ? Hejuru ya byose hari imana.mutakambire nyakubahwa president Wa republic
Subiza ⇾John Kuwa 24/09/20
Mana ishobora byose tuzi neza ko ibiri ku isi no mu ijuru byose biba musi y’ububasha bwawe niyo mpamvu aka kanya nkweretse uyu muvandimwe.
Subiza ⇾Mbigusabye Nkwizeye mu izina ry’umwami Yesu Christo.Amen!
Tanga igitekerezo