Munyakazi Sadate wari umaze umwaka ayobora Rayon Sports na Komite bari bafatanyije kuyobora iyi kipe, bamaze gusezererwa ku buyobozi bw’iyi kipe.
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama iri kubera muri Kigali Arena yahuje inzego zitandukanye zirimo Minisiteri ya Siporo n’Urwego rw’igihugu rushinzwe Imiyoborere RGB.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri muri Kigali Arena, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko Komite ya Munyakazi yananiwe kuzuza inshingano yahawe.
Ati “Murabizi ko twahagaritse inzego zindi z’umuryango, dusigaho komite nyobozi kuko twifuzaga ko ishobora gukomeza kuba ikora ubuzima bw’umuryango [...] ariko isesengura ryacu ryagaragaje ko inshingano twabahaye n’inshingano zisanzwe z’umuryango batashoboye kuzikora, ntabwo bashoboye guhuza umuryango ndetse ntibanashoboye no kudushyikiriza inyandiko zivuguruye nk’uko twari twabibasabye.”
Yavuze ko nyuma yo guhagarika aba bayobozi basanzwe bayobora Rayon Sports, hagiye gushyirwaho abayobozi bazategura impinduka mu gihe cy’inzibacyuho. Ati“Abayobozi bahagaritswe, basabwa kuzakora ihererekanyabubasha n’abo baza kuba bashyizweho [rikazaba] kuwa 24 Nzeri."
Imyanzuro yafashwe na RGB:
– RGB yihanangirije Umuryango Rayon Sports Association kuko wateshutse ku nshingano.
– Komite Nyobozi y’Umuryango iriho irahagaritswe kuko itabashije gusoza inshingano yahawe mu gukemura ibibazo by’umuryango.
– Mu rwego rwo kubungabunga ibikorwa by’umuryango, ibikorwa bya Rayon Sports biraragizwa mu buryo bw’agateganyo Komite y’inzibacyuho.
– Ihererekanya bubasha hagati ya Komite yari isanzwe iriho na Komite y’Inzibacyuho rizakorwa bitarenze tariki ya 24 Nzeri 2020. Abazayobora iyi nzibacyuho bazamenyekana mbere y’iherekanyabubasha.
– Mu gihe Rayon Sports izaba itabashije gekemura ibibazo dushingiyeho tubihanangiriza mu gihe cy’ukwezi (iminsi 30), hazakurikizwa ibiteganywa n’ingingo ya 32 y’itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya leta biteganya ihagarikwa ry’agateganyo ry’umuryango.
Munyakazi Sadate yari Perezida wa Rayon Sports kuva muri Nyakanga umwaka ushize.
Mu gihe kirenga umwaka yari amaze ayobora iyi kipe, yakunze kuvugwamo ibibazo by’imicungire, ku buryo byanagejejwe no kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ni ibibazo byari byaratumye Rayon Sports isa n’aho icikamo ibice, bigera n’aho ivugwamo amakimbirane yatumye abayobozi b’iyi kipe ikunzwe na benshi bashinjanya ibintu byinshi.
2 Ibitekerezo
gikundiro Kuwa 22/09/20
nubundi RGB niyo yateje ikibazo! ikikibazo kiba cyararangiye! nagende ako kagabo kitwara kinyeshyamba! nigasange se waheze TANZANIA mubuhungiro!
Subiza ⇾Kuwa 22/09/20
Reka daa ngo yaheze he?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo