Robert Nyamvumba usanzwe ari umuvandimwe wa Gen Patrick Nyamvumba, yemeye ko yijanditse muri ruswa bituma asaba imbabazi Perezida wa Repububulika, Paul Kagame.
Muri Nzeri 2020 ni bwo Robert Nyamvumba wahoze ari Umukozi ushinzwe Ishami ry’Ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, yakatiwe gufungwa imyaka itandatu ndetse ategekwa no gutanga ihazabu ya miliyari 21.6 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma kumuhamya icyaha cyo gusaba indonke kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko.
Ubwo hatangazwaga umwanzuro w’urukiko muri uru rubanza, Nyamvumba n’abunganizi be bahise batangaza ko bajuriye.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo ubujurire bwe bwaburanishijwe hifashishijwe ikoranabuhanga, hirindwa icyorezo cya COVID-19.
Nyamvumba ubwo yahabwaga umwanya ngo asobanurire urukiko impamvu yajuriye, yarubwiye ko ihazabu ya Frw Miliyari 21.6 yaciwe atayabona n’aho hashira imyaka 200, ngo kuko urukiko rwamwigirijeho nkana.
Ati: "Nyakubahwa Perezida ibyo byo ziriya Miliyari z’indishyi naciwe n’Urukiko zo ntazo nabona pe! Ni yo mpamvu ndi hano ntakambira urukiko kugira ngo murebe uko nagabanyirizwa ibi bihano."
Umucamanza yabasabye Nyamvumba Robert gusobanurira Urukiko mu magambo imbabazi asaba uko yakoze icyaha n’ibyo asabira imbabazi, avuga ko ibyo yari agiye kuvuga n’ubundi yabivuze no mu nyandiko urukiko rufite.
Ati: "Njye nasabye imbabazi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nzisaba no mu nzego zose naciyemo ubwo zambazaga ku cyaha cya ruswa nakekwagaho n’Ubushinjacyaha."
Yavuze ko asabye urukiko imbabazi, Abanyarwanda bose bumvise inkuru ye, Urwego rw’Ubugenzacyaha rwamubajije mu bihe bitandukanye, ndetse n’Ubushinjacyaha bwagiye bumubaza ibibazo bijyanye na Dosiye ye mbere y’uko iregera mu rukiko.
Yabwiye Urukiko ko yishinja ko yabaye umuhuza hagati ya rwiyemezamirimo w’Umunya-Espagne wari watsindiye isoko, witwa Javier Elizalde n’umushoramari witwa Niyomugabo Damascene.
Uyu mugabo yavuze ko uyu Niyomugabo Damascene yamusabye ko yazamuhuza na Javier Elizalde wari umaze gutsindira isoko rwa Miliyari 72,9Frw ryo gushyira amatara ku mihanda ireshya na 955,8Km mu bice bitandukanye mu gihugu hose, iryo soko ryagombaga kumara imyaka icyenda y’ingengo y’imari yo kuva 2019/2020 kugeza muri 2027/2028.
Yavuze ko uyu Niyomugabo Damascène yamusabye ko mu gihe Elizalde yazaba abonye iri soko yazamuha 10% (Arenga miliyari 7Frw y’agaciro k’isoko ryose) nk’ishimwe kuko azakurikirana Dosiye ye yo kwishyurwa kugira ngo abone amafaranga mu buryo bwihuse.
Nyamvumba Robert yabwiye Urukiko ko nk’umuntu wari umukozi wa Minisiteri y’ibikorwa remezo umwanya yagiyeho ashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri, yicuza ko yabaye umuhuza w’uwakaga ruswa Javier Elzalde na we kandi ari umuyobozi.
Ati “Ibyo ndabisabira imbabazi.’’
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo busaba Urukiko ko ibihano byahawe Nyamvumba n’Urukiko Rwisumbuye muri Nzeri 2020 byazagumaho kuko nubwo Nyamvumba yasabye imbabazi yazisabye igice.
Bwavuze ko bwatunguwe no kumva ibintu byose Nyamvumba abyegeka kuri Niyomugabo aho kubyishyiraho ngo anasabe imbabazi anemera uruhawe rwe.
Urukiko rwabajije Nyamvumba Robert impamvu yaburanye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ahakana ibyaha byose yashinjwaga, avuga ko yaburanye ahakana ku rwego rwa mbere kubera igihunga bitewe n’igihe yafatiwe cya Guma mu Rugo ya mbere.
Yavuze ko yatinze kwizera abamwunganira mu mategeko kuko atari abazi, ko atanagize uruhare mu kubashaka dore ko ngo yabashakiwe n’umuryango we.
Ati: "Ibyo byose nibyo byatumye ninangira umutima mbanza kuburana mpakana ibyaha byose naregwaga.’’
Me Shema Gakuba Charles wunganira Nyamvuga yasabye urukiko ko mu gihe rwazaba rwiherereye rwazaca inkoni izamba rukababarira umukiriya we kuko yahindutse.
Biteganyijwe ko umwanzuro w’ubujurire bwa Nyamvumba Robert uzasomwa ku wa 07 Gashyantare 2022 nk’uko UMUSEKE wari mu rukiko wabitangaje.
6 Ibitekerezo
Ubutabera hose Kuwa 09/01/22
icyo gifungo kigumeho ahubwo uretse nigarama anatange indishyi ziyo misoro yacu yagiye gukiniramo, amafaranga yose azamuhama azayarihe cyangwa ashakwe mumutungo we, umuco wo kudahana ugomba gucika, harakabaho ubutabera bushishoza bugafata ibisambo nkuyu nabandi nkawe barebereho.
Subiza ⇾Innocent Kuwa 10/01/22
Hahirwa,abanyambabazi kuko bazazigirirwa,miliyali21 ntiyazibona, niba ,asaba imbabazi ,bivuye ,kumutima,akemera ko yarafite ,guhemukira urwamubyaye ,bazamubabarire,bamworohereze,ibihano kdi ,umuntu nukora ,kdi agakosa ,Nyakubahwa perezida wa Republika ,azamugirire ,impuhwe.
Subiza ⇾VUGUZIGIRE Bonaventure Kuwa 11/01/22
niba bishoboka azababarirwe nibyo n’Imana idusaba
Subiza ⇾habyarimanaissaka Kuwa 12/01/22
Nababarirwe kukonimana yazanzumwanawayo wikinege kugirango tubabarirwe nyakubahwawa cu numubyeyi nacinko nizamba
Subiza ⇾habyarimanaissaka Kuwa 12/01/22
Nababarirwe kukonimana yazanzumwanawayo wikinege kugirango tubabarirwe nyakubahwawa cu numubyeyi nacinko nizamba
Subiza ⇾habyarimanaissaka Kuwa 12/01/22
Nababarirwe kukonimana yazanzumwanawayo wikinege kugirango tubabarirwe nyakubahwawa cu numubyeyi nacinko nizamba
Subiza ⇾Tanga igitekerezo