Ubwo hasozwa icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, hongeye kuburirwa no gukebura abagihembera ingengabitekerezo ya jenoside, bibutswa ko Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda itazihanganira bene abo bantu bagisaritswe n’iyo ngengabitekerezo.
Nyuma yo kunamira no gushyira indabo ku rwibutso rwa Busogo ruruhukiyemo imibiri isaga 400 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 no gufata umunota wo kubibuka, ibiganiro byakomereje muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi, CAVM, aho byabimburiwe n’ikiganiro cy’amateka yaranze u Rwanda cyatanzwe na Hon. Bajeni Mpumuro wavuze uko abanyarwanda babanaga mu mahoro, batishishanya, bahana inka n’abageni mbese basenyera umugozi umwe nk’abanyarwanda ariko ubwo bumwe bukaza gusenywa n’abakoloni ubwo bari bamaze kugera mu Rwanda.
Uwatanze ubuhamya bw’uko yarokotse nyuma y’inzira y’umusaraba yanyuzemo kuva muri 1990 , Nyirabaganizi Beliya, ariko akaza kwicirwa umugabo we, yavuze ko ibyababayeho (guhiga, gutoteza no kwica Abatutsi) byose babiruhuwe n’ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside. Aha ni naho yahereye asaba ko abishwe mbere ya 1994 bashyinguye mu buryo butabahesheje agaciro, yasabye ko nabo bashyingurwa neza aho bazajya baza kubibukira, atari ukugira ngo bavugane nabo ahubwo babahe icyubahiro kibakwiye.
Yagize ati: "Gutotezwa no guhigwa kw’Abatutsi byatangiye muri 60 [1960] ubwo hatwikirwaga Abatutsi bo mu Rwankeri ndetse n’abagabo benshi bakajyanwa gufungirwa mu cyari Komini Mukingo noneho ahagana mu 1973, hatwikirwa abatutsi bo mu Kinigi. Gusa, ubwo twatotezwaga, hari abishwe ariko bamwe ntitwamenye aho babashyize, ari nayo mpamvu dusaba abazi aho babasize ko bahavuga, bityo nabo bagashyingurwa mu cyubahiro kibakwiye."
Perezida wa Ibuka mu karere ka Musanze, Rusisiro Feston, yagaragaje uburyo abacurabwenge b’icyari Komini Mukingo, bari bakuriwe n’uwari Burugumesitiri Kajerijeri Juvenal, bashinze umutwe wiswe "Amahindure" ngo uzashyire mu bikorwa Jenoside yari yarateguwe. Bityo, asoza asaba ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, gushyingura mu cyubahiro imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro iri mu rwibutso rwa Busogo na Kinigi.
Yagize ati: "Ubwo twari muri iki gihugu cy’u Rwanda, twari tukirimo tutagifite ariko ubu turagifite kuko nka hano hahoze ari muri Komini Mukingo hategekwaga na Kajerijeri Juvenal wari Ruharwa mu bwicanyi, hashinzwe umutwe witwaraga nk’Interahamwe wiswe ’Amahindure’ wari ugamije kurimbura Abatutsi burundu aho ku itariki ya 07 Mata 1994 ari bwo habaye inama yo kwica Abatutsi bose bari bahungiye muri ISAE, kuri Busogo ndetse n’abari bahungiye mu cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri. Icyo gihe abarenga 400 ni bo babashije gushyingurwa mu rwibutso rwa Busogo ariko hari abataraboneka. Aha ni naho duhera dusaba ababa bazi aho baherereye, cyane cyane urubyiruko guhatira ababyeyi babo bakaherekana kugira ngo nabo tubashyingure mu cyubahiro kibakwiriye."
Umuyobozi w’ akarere ka Musanze, Ramuri Janvier mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cy’icyunamo muri akarere, nyuma yo gusangizwa amateka mabi yaranze icyari Komini Mukingo yayoborwaga na Burugumesitiri Kajerijeri Juvenal, aho abatutsi batangiye kwicwa no gutotezwa mbere y’umwaka wa 1994, yongeye kuburira no gukebura abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ko batazihanganirwa kuko yateguwe kuva kera ahubwo ko umwaka 1994 wo waje ari indunduro.
Yagize ati: "Mu 1994, byabaye indunduro mu karere ka Musanze kuko amateka dusangijwe n’abari mu cyahoze ari Komini Mukingo, aratwereka ko gutoteza no kwica Abatutsi byabaye na mbere ya 1994. Kubivuga biragoye ariko reka twongere twihanganishe abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uyu munsi ntabwo twunamiye gusa abashyinguye mu rwibutso rwa Busogo ahubwo turunamira n’abandi batutsi batubwiye bataraboneka ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro kibagomba bari hirya no hino muri aka karere ka Musanze. Mu myaka 29 ishize hakigaragara agahinda ni ikimenyetso cya bwa bukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe."
Meya Ramuri Janvier yagarutse no kumahitamo abiri yaranze Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda , bityo avuga ko ayo mahitamo yatumye u Rwanda ruba uko ruri ubu.
Yagize ati: "Amahitamo ya mbere ni ayafashwe na Perezida Paul Kagame yo gutabara Abatutsi bicwaga kuko inzego zose z’ubutegetsi ndetse n’Umuryango w’Abibumbye zari zabatereranye, bityo tukaba dushima abafashe ayo mahitamo bamwe bakahamenera amaraso yabo kandi Isi yose irebera. Andi mahitamo ni uko na nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, nta Munyarwanda ugomba kongera kwicwa azira ubwoko bwe, idini, akarere, indeshyo n’ibindi byose byashingira ku ivangura iryo ariryo ryose. Bityo rero, ayo mahitamo yose nakomeze kubakomeza kuko hari ibihamya ko bitazongera birimo kwiyubaka no kudaheranwa n’agahinda. Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagize umusanzu ukomeye cyane wo kwiyubaka no kudaheranwa n’agahinda ahubwo bubaka umurongo wo kubabarira no kubaka gahunda ya ’Ndi umunyarwanda’."
Ku bijyanye no gushyingura mu cyubahiro imibiri itarashyingurwa neza iri mu rwibutso rwa Busogo na Kinigi, Meya Ramuri Janvier yavuze ko biri gutegurwa kandi bizakorwa uko ingengo y’imari izagenda iboneka nk’uko byakozwe ku rwibutso ruri ahahoze Cour d’Appel ya Ruhengeri.
Yagize ati: "Muri rusange, dufite inzibutso eshatu kandi zose twemerewe ko zose zizagumaho. Tugiye gukomeza imyiteguro yo kuzitaho, hakorwa inyigo z’izo nzibutso zose ariko by’umwihariko urwa Busogo na Kinigi. Bityo, izo nyigo nizo zizadufasha gushyingura iyo mibiri ya Busogo na Kinigi nu rwego rwo kuyihesha icyubahiro."
Mu gusoza, Meya Ramuri yasabye abaturage gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka biyubaka, aho muri iyi minsi 100 yo kwibuka hari ibikorwa bitandukanye byo kwibuka no kubakira amacumbi abatayafite, by’umwihariko abararikira kuzabyitabira no kubigiramo uruhare rukomeye.
Tanga igitekerezo