Yifashishije urugero rw’umwe mu bakirisitu wavuze ko Bikira Mariya amubwiye ko ibyaberaga mu Rwanda bitamureba kandi abantu bari kwica abandi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Musenyeri Smaragde Mbonyintege yasobanuye uko ubwo Jenoside yabaga abakirisitu Gatolika bamwe babifataga nk’Ikinamico.
Hari mu kiganiro uyu Musenyeri kuri ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru yagiranye na RBA kuri uyu wa 10 Mata 2024 aho yatanze urugero rw’umukirisitu witwa Valentine wafashe ibintu byo kubonekerwa akabihinduramo politiki y’icyo gihe.
Ati “Njyewe ndibuka turi muri Jenoside hagati, mu kwezi kwa gatanu kuri 15, i Kibeho ku witwa Velentine n’ubu ugiteza amahane muri Kiliziya ngo yarabonekewe, ariko yafashe ibintu byo kubonekerwa abihinduramo politiki yariho icyo gihe abakirisitu bamukomera amashyi. Hari uwo twari twicaranye w’umupadiri ndamubwira nti ‘oya ibi ni ibya shitani, ngo oya ngo padiri, urabona biriya bintu avuga byiza?.”
Musenyeri Mbonyintege agasobanura ko icyamwemeje ko uriya mukirisitu kimwe n’abari bamushyigikiye bari bari kuzana Ikinamico mu mahano yakorwaga ari uko ngo bamusabye ngo ababarize Bikira Mariya icyo avuga ku bantu bari bari gupfa hanyuma ngo undi “ Akora ibimenyetso byo kumubaza (Bikira Mariya) ngo arambwiye ngo ibyo ntibimureba.”
Musenyeri Smaragde Mbonyintege akomeza agira ati “Ibyo ntibishoboka, Ntabwo bishoboka, uhita ubona ko ari mu Ikinamico, hari abantu rero baguye mu ikinamico koko, noneho agashaka ko Imana iba uko ayumva aho we kuba uko iri. Icyo kibazo twarakigize muri Jenoside.”
Uriya mukirisitu witwa Valentine wavuze ko Bikira Mariya amubwiye ko ibyaberaga mu Rwanda bitamureba agaragara ku rutonde rw’abavuze ko nabo bagiriye amabonekerwa i Kibeho ariko Kiliziya Gatolika yanga kubyemeza.
Bamwe mu bayoboke b’idini rya Kiliziya Gatolika bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubwo hari n’abandi bagize uruhare mu kurokora bamwe mu batutsi bahigwaga. Kiliziya Gatolika yo ku isi ikaba yarasabye imbabazi ku ruhare rwa bamwe mu bayoboke bayo bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Tanga igitekerezo