Perezida João Lourenço wa Angola ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo, mu ruzinduko biteganyijwe ko rugomba gusiga abonanye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Amakuru y’uru ruzinduko yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete António; mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ku mugoroba w’ejo ku wa Kane nyuma yo kugera i Kigali.
Yagize ati: "Nageze i Kigali muri uyu mugoroba mbere y’uruzinduko rwa Nyakubahwa João Manuel Gonçalves Lourenço, Perezida wa Repubulika ya Angola uri buhure n’umuvandimwe we, Nyakubahwa Paul Kagame. Buri gihe nishimira kuba hano."
Perezidansi ya Angola na yo yemeje aya makuru, isobanura ko uruzinduko rwa Perezida João Lourenço i Kigali ruri mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi umaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni umwuka mubi watumye Congo Kinshasa mu minsi ishize inirukana ku butaka bwayo Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa.
Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ushingiye ku birego Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe ishyira ku Rwanda, irushinja kuyigabaho ibitero "rwitwikiriye umutwe wa M23", ibirego u Rwanda rutahwemye kugaragaza nko kurwitwaza.
M23 kuri ubu iracyagenzura ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, n’ubwo Ingabo za Congo Kinshasa ziheruka kwifashisha indege z’intambara mu kugaba ibitero mu bice imaze igihe igenzura.
Mu rwego rwo kugabanya ubushyamirane bumaze igihe hagati y’impande zombi, umuryango wa Afurika yunze Ubumwe uheruka gusaba Perezida João Lourenço uyoboye Inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (CIRGL) "gukomeza ubutumwa bwe nk’umuhuza mu biganiro byubaka hagati y’ibihugu bibiri by’abavandimwe, RDC n’u Rwanda."
Ni ubutumwa Perezida Lourenço yahawe na Perezida Macky Sall wa Sénégal kuri uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe cyo kimwe na Moussa Faki Mahamat; umunya-Tchad usanzwe ari Perezida wa Komisiyo y’uriya muryango.
Byari nyuma yo kugaragaza ko bashyigikiye ibiganiro bya Luanda bimaze igihe biyobiwe na Lourenço, bikaba bigamije kugarura amahoro no kuzahura umubano hagati ya RDC n’u Rwanda.
Tanga igitekerezo