Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2019, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, arakira indahiro z’Abasenateri bashya 20 baherutse gutorwa nk’uko biteganywa n’itegeko Nshinga ry’u Rwanda. Iki gikorwa kirabera mu Nteko Ishinga Amategeko.
Aba basenateri barasanga abandi batandatu basanzwe muri Sena manda yabo biteganyijwe ko izasoza mu mwaka utaha mber yo gusimbuzwa.
Abo basenateri manda yabo izageza mu 2020 barimo; Consolee Uwimana, Charles Uyisenga, Jeanne d’ Arc Mukakalisa, Chrysologue Karangwa, Zephyrin Kalimba, na Margaret Nyagahura.
Dore urutonde rw’abakandida senateri batowe n’intara bazaba bahagarariye muri Sena y’u Rwanda:
Amajyepfo hatowe:
1.Umuhire Adrie
2.Uwera Pelagie
3.Nkurunziza Innocent
Uburengerazuba hatowe:
1.Mureshyankwano Marie Rose
2.Havugimana Emmanuel
3.Dushimimana Lambert
Uburasirazuba hatowe:
1.Nsengiyumva Fulgence
2.Bideri John
3.Mupenzi Georges
Amajyaruguru hatowe:
1.Nyinawamwiza Laetitia
2.Habineza Faustin
Mu Mujyi wa Kigali hatowe Ntidendereza William
Uretse aba basenateri batorewe guhagararira intara, hasigaye abandi basenateri babiri bazahagararira za kaminuza, umwe uhagarariye iza Leta n’undi uhagarariye izigenga.
Hari kandi abasenateri umunani bazashyirwaho na Perezida wa Repubulika, ariko abanza gutanga bane, abandi bane bakazaza nyuma y’umwaka.
Tanga igitekerezo