Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaciye amarenga y’uko bishobora kuzarangira ingabo z’u Rwanda zigiye guhiga abarwanyi ba FDLR bamaze imyaka 27 bafite ibirindiro mu mashyamba ya Congo.
Umukuru w’Igihugu yabikomojeho kuri uyu wa Kabiri, ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Dr Nsabimana Ernest uheruka kugirwa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo na Eng. Uwase Patricie uheruka kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.
Perezida Kagame ubwo yari amaze kwakira indahiro z’aba bayobozi bombi, yaboneyeho kugaragaza uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu bisangiye imbibi na rwo wifashe.
Yavuze ko ku ruhande rw’u Burundi na Uganda ibintu biri mu nzira nziza, gusa ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibintu bikaba bikomeje kuba birebire kubera umwanzi w’u Rwanda umaze imyaka irenga 25 afite ibirindiro mu mashyamba ya kiriya gihugu.
Ati: "Ibya RDC na byo turabikurikirana, turabikurikiranira hafi. Umwanzi wacu umaze imyaka irenga cyangwa igera kuri 25 aracyahari."
Perezida Kagame yavuze ko impamvu FDLR ikomeje kwidegembya mu mashyamba ya Congo ari uko ibikorwa byitwa ko byashyizweho bigamije kuyirwanya bisa n’aho ari byo byareze ikibazo cyayo kigakomeza gukura.
Ati: "Ntabwo nshobora kumva na rimwe ikibazo gishobora kumara imyaka makumyabiri n’ingahe, kigatwara miliyari mirongo z’amadorali ariko kigakomeza ari ikibazo kiri aho ngaho. Urumva ko ni ibintu bitumvikana njyewe ntabona uko nabisobanura, ni na yo mpamvu numva ntashaka kubitindaho cyane."
Umukuru w’igihugu yavuze ko ikibazo cya FDLR n’ibindi byose byo mu karere bigenda bikamara igihe runakaka ubundi bikagaruka u Rwanda ruhora rwiteguye guhangana na byo.
Yavuze ko u Rwanda rwifuza amahoro yemwe rukanayifuriza n’abandi.
Ati: "Ariko utwifurije intambara na yo turayirwana. Ibyo nta kibazo, nta kibazo rwose dufite abanyamwuga babyo babikora uko bikwiye, haba hano haba n’ahandi."
Yunzemo ati: "Ndetse kubera ko twebwe turi agahugu gato, ubu doctrine [amatwara] yacu ni uko aho umuriro uturutse ni ho tuwusanga. Ntabwo dutuma ugera hano kuko turi agahugu gato, nta mwanya dufite hano wo kurwaniramo. Tuzarwanira aho intambara yaturutse kuko ni bo bafite umwanya wo kurwaniramo."
Yaciye amarenga ko nibiba ngombwa FDLR izasangwa mu mashyamba ya Congo
Perezida Paul Kagame yaboneyeho gusobanurira aho ibikorwa byo kugarura umutekano mu bihugu bya Repubulika ya Centrafrique na Mozambique ingabo z’u Rwanda zirimo bigeze.
Ku kibazo cya Mozambique yavuze ko ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro yari yarayogoje intara ya Cabo Delgado gisa n’icyakemutse ku kigero cya 85%, 15% gasigaye na bwo ingabo zikaba zikomeje gukurikirana ibyihebe mu duce byahungiyemo kugira ngo zidusukure.
Perezida Kagame yavuze ko cyakora cyo kubera intambara yo muri Mozambique, hari abantu bafatiwe mu Rwanda bakorana n’imitwe y’iterabwoba ya ADF ku buryo kuri we ikibazo cy’uyu mutwe kireba akarere kose.
Yavuze ko kuri ubu u Rwanda ruhanze amaso Congo Kinshasa kubera FDLR n’indi mitwe ishobora kwivanga na ADF kubera imikoranire bafitanye, gusa ashimangira ko uko byagenda kose ikibazo cyayo kikaba kigomba gukemurwa.
Yagize ati: "Hari aho twinginga, hari aho twumvikana, hari aho dusaba, hari n’aho iyo byarenze umurongo tutagira uwo dusaba tugakemura ikibazo uko gikwiye gukemuka."
Yavuze ko bakiri muri izi nzira zo kumvikana n’abo iki kibazo kireba, gusa nibananirwa kumvikana kandi gishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda rukazakora ibya ngombwa rusabwa gukora, haba habaye ubwumvikane cyangwa butabayeho.
Tanga igitekerezo