Umufaransa Vincent Duclert usanzwe ari umuhanga ukomeye mu mateka, yashyikirije Perezida Paul Kagame ’Raporo Duclert’ yamwitiriwe, ivuga ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi Raporo y’impapuro zirenga 1,200 yashyizwe ahagaragara mu kwezi gushize nyuma ya Komisiyo y’impuguke mu mateka yari yarashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ngo icukumbure inyandiko zari mu ishyinguranyandiko zerekeye u Rwanda.
Vincent Duclert ni we wari ukuriye iriya Komisiyo.
Raporo Duclert igaragaza ko Ubufaransa bwari buyobowe na Perezida François Mitteranda bwagize "uruhare rukomeye kandi ntagereranywa" muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagati ya 1990 na 1994.
Perezidansi y’u Rwanda kuri Twitter yayo, yatangaje ko Vincent Duclert uri hano mu Rwanda yamaze gushyikiriza Perezida Kagame iriya raporo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byagize biti: "Perezida Kagame uyu munsi yakiriye umunyamateka w’Umufaransa, Vincent Duclert, wamushyikirije raporo ifite umutwe ugira uti ’Ubufaransa, u Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi’."
"Iyo raporo yategetswe na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron kandi yakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi n’abanyamateka 13."
Perezida Kagame yashyikirijwe iriya raporo, mu gihe aheruka gutangaza ko yashimye ibyo yagaragaje.
Ubwo yatangizaga icyunamo yagize ati: "Twishimiye iyi raporo kuko ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva ibintu kimwe uko byabaye. Bikwereka kandi ko hari ubushake [….] ubushake yemwe mu buyobozi bw’u Bufaransa bashaka kugana imbere, kureba imbere bajyana n’imyumvire ikwiriye y’ibyabaye, ibyo turabishima. Tuzasaba ko iyo raporo itugeraho, twarayumvise ko yasohotse kandi ni ikintu cyiza.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari ibimenyetso byinshi byerekanaga ko hari gutegurwa Jenoside ariko byagiye byirengagizwa.
Yagize ati: "Nyuma yo gusoma inyandiko zari zaragizwe ibanga kugeza ubu, iyi raporo ivuga ko Perezida Mitterrand n’abajyanama be ba hafi bari bazi ko Jenoside yo kurimbura Abatutsi yari irimo itegurwa n’inshuti za Mitterrand n’abajyanama be zo mu Rwanda.”
“Nubwo ibyo yari abizi, Perezida Mitterrand yahisemo gukomeza gutera inkunga izo nshuti ze kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa kugira ngo u Bufaransa bukomeze kurinda inyungu za politiki zabwo.”
Urugendo rwa Duclert mu Rwanda rwabaye mu gihe Perezida Emmanuel Macron na we yitegura gusura u Rwanda, mu ruzinduko ruzaba urwa mbere ahagiriye.
Biteganyijwe ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron azagirira uruzinduko mu Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, mbere gato y’uko Perezida Kagame na we ajya mu Bufaransa; mu nama yiga ku kuzahura ubukungu bwa Afurika bwazahajwe n’icyorezo cya Covid-19 yatumiwemo na mugenzi we w’Ubufaransa.
Tanga igitekerezo