Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde, yahamagariye ibihugu bihuriye na Congo mu muryango w’ubukungu wa Afurika yo hagati (CEEAC) kugira icyo byakora ku Rwanda ashinja gushoza intambara ku gihugu cye.
Lukonde yabigarutseho ku wa Kane w’iki cyumweru ubwo yafunguraga ku mugaragaro imirimo y’inama y’Abaminisiti b’ibibihugu bigize CEEAC yaberaga i Kinshasa.
Ni inama iza gukurikirwa n’iy’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize uwo muryango ibera i Kinshasa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2023.
Minisitiri w’Intebe wa RDC ubwo yafunguraga iriya nama y’Abaminisitiri, yamaganye icyo Congo imaze igihe yita ko ari intambara yashojweho n’u Rwanda ivuga ko rwihishe inyuma y’umutwe wa M23.
Uyu mutwe umaze igihe wigarurira ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse ku wa Gatanu w’iki cyumweru wambuye burundu Ingabo za Congo (FARDC) agace ka Mushaki muri Teritwari ya Masisi.
Lukonde mu ijambo rye yibukije abaminisitiri ba CEEAC ko mu ngingo ya kane y’amasezerano agenga CEEAC harimo ko abawugize bagomba guteza imbere ubufatanye binyuze mu nzego zitandukanye zirimo "Politiki, umutekano n’ubukungu."
Yakomeje agira ati: "Ibi bikwiye kugaragarira hano, kuko nta wutazi ko intanbara twashojweho n’ubutegetsi bwa Kigali muri iki gihe bwihishe mu mutwe wa M23, yateje ibihumbi cyangwa za miliyoni z’imfu nk’uko byagarutsweho, isahura ry’imitungo kamere ndetse n’iteseka ry’abaturage riteye kwibaza."
Lukonde yavuze ko CEEAC nk’umuryango ikwiye kwirinda uburyarya mu bya dipolomasi, mbere yo gushimangira ko uyu muryango udakwiye "gukomeza kurebera mu gihe cyose umwe mu banyamuryango yatewe n’undi munyamuryango."
Yunzemo ko mu gihe muri uriya muryango hari umutekano muke by’umwihariko mu gihugu cye biri mu bisubiza inyuma iterambere ryawo.
Umuryango wa CEEAC ugizwe n’ibihugu 11 birimo Angola, u Burundi, Caméroun, Centrafrique, Congo-Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Tchad, São Tomé & Principe ndetse n’u Rwanda.
Tanga igitekerezo