Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda kwanga guhagarika ubufasha ivuga ko ruha umutwe wa M23, isaba amahanga kurufatira ingamba zirimo n’ibihano.
Ni ibikubiye mu itangazo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Mutarama 2023.
Ni itangazo rijyana n’amabwiriza umutwe wa M23 n’Ingabo za Congo Kinshasa bari bahawe n’inama ya Luanda yo ku wa 23 Ugushyingo 2023, arimo kuba impande zombi zaragombaga guhagarika imirwano hanyuma M23 ikava mu duce twose yigaruriye igasubira mu birindiro byayo bya kera muri Sabyinyo.
Inama y’Abagaba b’Ingabo z’ibihugu by’akarere yateraniye i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 15 Ukuboza 2022, yahaye M23 itariki ya 15 Mutarama 2023 nk’umunsi ntarengwa wo kuba yamaze kubahiriza ibyo yasabwe n’inama y’abakuru b’ibihugu y’i Luanda.
Iyi tariki cyakora cyo yageze abarwanyi ba M23 bamaze kuva mu duce twa Kibumba ndetse no mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo yasize mu biganza by’Ingabo za Kenya ziri mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri Congo (EACRF).
M23 cyakora n’ubwo yatangaje ko ivuye muri turiya duce ku mugaragaro, Leta ya Congo ivuga ko ibyabayeho ari ukujijisha ngo kuko abarwanyi bayo ari bo bakitigenzura, ndetse ngo bakaba "bakomeje kujujubya abaturage babaka imisoro", nk’uko Minisitiri Lutundula yabitangaje.
Uyu mu itangazo yasohoye yavuze ko "nk’ibisanzwe ibyihebe bya M23 ndetse n’ubutegetsi bw’u Rwanda rubifasha bongeye kwanga gusubira inyuma", ibyo yise ko ari agasuzuguro M23 n’u Rwanda bagaragarije Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, uwa Afurika yunze Ubumwe, Akanama gashinzwe umutekano muri Loni ndetse n’ibihugu yise abafatanyabikorwa ba Congo bimaze igihe bishyura igitutu ku Rwanda.
Minisitiri Lutundula yavuze ko RDC isanga M23 ikomeje kwanga kubahiriza imyanzuro y’inama ya Luanda igamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC, biciye muri gahunda y’ibiganiro by’amahoro bya Nairobi ndetse na gahunda ya Luanda.
Yavuze kandi ko u Rwanda na rwo rutubahirije ziriya gahunda "kuko rwanze guhagarika guha ubufasha umutwe w’iterabwoba wa RDC ndetse no gutera RDC."
Yunzemo ati: [Guverinoma ya RDC] irahamagarira Loni, EAC, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, CIRGL ndetse n’abafatanyabikorwa bayo ibasaba gufata inshingano zabo zirimo guhana u Rwanda ndetse n’abayobozi ba M23 badahwema guhonyora uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa RDC."
Congo Kinshasa yatangaje ibi mu gihe Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa aheruka kwandika kuri Twitter ye avuga ko uriya mutwe ari wo wonyine wubahirije gusa ibyo wo na Leta ya Congo basabwe gukora.
Ni nyuma y’uko Kinshasa yari yarasabwe kwambura intwaro abarwanyi b’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri kiriya gihugu hanyuma ikabohereza mu bihugu byabo, gusa ikaba itarigeze ibikora.
Amahanga kandi amaze igihe yotsa igitutu Congo ayisaba kureka gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abarwanyi basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, gusa ubufatanye bw’impande zombi ntabwo bwigeze buhagarara.
Minisitiri Lutundula mu itangazo rye, yashimangiye amagambo Perezida Tshisekedi yavugiye i New York mu kwezi gushize ko abanye-Congo biteguye "gushyira iherezo ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC ku kiguzi icyo aricyo cyose."
2 Ibitekerezo
Alias Kuwa 18/01/23
Hunting without what? RDC irigushakira amata ku kimasa tu! Mwibuke ko aho iva atari mwe muhajya. Rutundura ihangane.
Subiza ⇾muhire Kuwa 19/01/23
Kera tukiri abana iyo wabonaga icyana cyikigoryi, woshaga akana gakerebutse uti: kubita kiriya cyana ndebe uko Kirira, none ndabona ni ibigoryi byibikongomani, arko abazungu babigenza, mwebwe muratakira, aboshya abantu ngo babakubite, mwubake ubuyobozi ndetse ni igisirikari my dear murebeko byose bidakemuka.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo