Umuryango wa Kanyabutembo Virginie uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uravuga ko nyuma y’uko ukomeje kurenganira mu nkiko mu buryo bugaragara, wandikiye Perezida Kagame umusaba kuba yabarenganura kuko ahandi baburaniwe , aho kuri ubu inzu yawo igiye kongera kugurishwa bwa kabiri mu buryo uvuga ko ari ubw’amaherere.
Kanyabutembo wigeze nubundi gushimira umukuru w’igihugu ku bwa cyamunara ya mbere yahagaze, yabwiye bwiza ko asaba Perezida kongera kumva akababaro n’akarengane ke, agahinda afite, akagirira n’imbabaziabana 6 n’abuzukuru 11, maze akamurengura kugirango asubizwe gakondo ye kuko yayiruyihe imyaka yose amaze yubaka igera kuri 17, ku mafaranga akorera muri Amerika mu kazi avuga ko kagayitse ariko yemeye kugakora ngo abashe kubeshaho umuryango.
BWIZA yamenye ko iyi nzu yasubijwe mu cyamunara nyuma y’uko yari yahagaritswe n’urukiko rwisumbuye rwa Gisenyi tariki ya 25 Gashyantare 2022. Nk’uko byagiye bigaragara mu nkuru zatangajwe kuri iki kibazo kuva cyatangira no kugeza n’uyu munsi, Kanyabutembo yasobanuye ko yagiye muri Amerika gushaka ibyatunga abana no kubashakira aho kuba none inzu yaruhiye imyaka 17 ikaba igiye kugurishwa n’utarayivunikiye.
Umuryango wa Kanyabutembo Virginie, wandikiye umukuru w’igihugu n’inzego zitandukanye usaba kurenganurwa
Kuri iki cyumweru Kanyabutembo yavuze ko umutima we wuzuye umubabaro kugeza ubwo atiyumvisha ukuntu Umunyarwanda yabasha kurenganira mu gihugu kandi hari amategeko n’ibihamya byakamurengeye.
Yagize ati: “Natujwe n’igihugu cyange nk’umugore utari wishoboye, abayobozi bose ba Rubavu barabizi, bazi ukuri ariko ntibabivuga! Ubuyobozi bwa Gisenyi bwarantuje, bumpa ikibanza n’abandi Banyarwanda bari bahungutse, natangiye kucyubaka nkigera muri Amerika uko nabonaga ubushobozi, kugeza n’ubu imyaka 17 irashize none utazi imvune nagize abihawe n’inkiko zandenganyije zidashingiye kubimenyetso na bimwe, ahubwo duhora mu mubabaro, inzu y’umuryango igiye kugurishwa.”
Umukobwa wa Kanyabutembo witwa Rugamba Dada Ferri, aganira na BWIZA yavuze ko bamaze imyaka igera muri 4 biruka mu nkiko kandi hose bagiye barenganira kuko uwo baburana ari na we Se, ngo ntiyigeze amenya uko bize n’uko babayeho, ngo kuko nyina ari we wabishyuriye amashuri akabarera akoresheje amafaranga akorera muri Amerika kandi abaturanyi babo bose bazi ubuzima babayemo.
Yemeza ko bamaze gutanga amafaranga menshi baburana ariko bagakomwa mu nkokora n’uko Se n’umuvandimwe wabo witwa Tony Rugamba ngo bagenda batanga ruswa mu bacamanza, bityo akaba yivugira ko atazemera kubura inzu ya nyina, ahubwo yapfa aho kubona umubyeyi wabo wayubakishije yangara ku gasi.
Mu kiganiro BWIZA yagiranye Rugamba Pacifique, ari na we muhererezi iwabo, yavuze ko hashize amezi 5 bandikiye urukiko rw’ikirenga (mu karengane) ndetse bandikiye n’Umukuru w’Igihugu basaba kurenganurwa, aho bagaragaje mu nyandikoicyo bita kurenganyirizwa mu nkiko, nk’aho urukiko rwa Musanze ruca urubanza rhari ibintu washingiye bitatu bitari ukuri.
Ati: “Urukiko rwa Musanze rwashingiye ko uyu musaza ngo afite ibimenyetso bigaragara ko yakira amafaranga ya Western Union, nyamara muri system y’urukiko nta birimo! Twe twashyizemo ibimenyetso byose birimo n’uko twakiriye amafaranga. Ikibabaje ni uko bavuga ko hari ibimenyetso bifatika kandi ntabyo bafite muri system y’urukiko, ariko twe tubifitemo.”
Pacifique akomeza avuga ko no mu rukiko rw’ubujurire naho bahuye n’akarengane gakomeye kuko na none umucamanza yaciye urubanza ku cyo batigeze bajuririra, kuko ababuranyi bombi bari bakoze retification ku rubanza RS/RECT/RC 00013/2021/HC/MUS rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze.
Ati: “Urukiko rw’ubujurire rwari rwavuze ko rugiye kwiherera ngo rurebe iba ikirego retification (Gusobanuza urubanza) cyajururirwa cyonyine cyangwa byajuririrwa hamwe. Umucamanza yaraje afata ibyo mu Ruhengeri abitesha agaciro.”
Inzu ya Kanyabutembo ishaka gutezwa cyamunara
Pacifique avuga ko aha na ho harimo ibidasobanutse kuko habayeho kubarenganya no kwivuguruza k’umucamanza kuko abona umucamanza uburyo yafashe icyemezo harimo guca urubanza ku kintu kitaburanywe.
Kanyabutembo avuga ko bagannye urukiko rw’ubujurire bumva ko bagiye kubona ubutabera, kuko bumvaga hazashingirwa ku kureba ukuri. Ati: “Kubona ibyo twaregeraga atari byo bashingiyeho, ahubwo bagafata umwanzuro ku byo tutaregeye, biteye ubwoba kubona umuntu arengana afite ukuri.”
Ati: “Ndasaba Nyakubahwa Perezidamubyeyi w’ababyeyi, umuntu warwaniye igihugu akatugeza aho tuba, agakora ibyo ndebesha amaso yanjye n’ibyo numva, ko yandenganura, akansubiza iriya gakondo y’abana banjye.”
Mu rukiko hagaragaye impapuro mpimbano
Tariki ya 25 Gashyantare 2022, ni bwo hasuzumwe ndetse hanasomwa umwanzuro ku bujurire bwatanzwe na Me Uwayezu Anselme wajuririye icyemezo cy’Urukiko cyo guhagarika cyamunara y’inzu ya Kanyabutembo. Urukiko rwavuze ko rwasuzumye inyandiko yatanzwe na Uwayezu rusanga yararubeshye ndetse ari impimbano nk’uko byagaragajwe na ‘system’ yarwo.Aho kugeza nubu uyu muhesha w’Inkiko bivugwa ko ariwe wongeye gushyira inzu yabo ku isoko akoresheje undi.
Aha Kanyabutembo yibaza ukuntu impapuro mpimbano ziboneka mu rukiko abantu bagakomeza kwidegembya kandi ubwabyo byari ikimenyetso cy’uko ibyakozwe byose bisa n’ibyo. Uku kugagara kw’impapuro mpimbano mu rukiko bigarukwaho nuyu muryango bitsitsa ko harimo ruswa, kuko batumva impamvu umuntu watinyutse kuzana impapuro mpimbano kugira ngo bahuguzwe umutungo wa nyina nubu yirirwa yigamba ko azabereka.
Mu iperereza n’ubucukumbuzi iki kinyamakuru kigeze gukora, amakuru cyahawe n’abaturanyi, abo mu muryango wa Xavier Rugamba babarizwa mu karere ka Karongi, abaturanyi ba Kanyabutembo mu karere ka Rubavu, abana babo ndetse n’inyandiko zitandukanye, bigaragaza ko Xavier agamije guhemukira umuryango we no kuwangaza nk’uko abyivugira mu butumwa n’ibiganiro agirana n’abana be ndetse n’abakunda gusangira na we mu tubari.
Mu irangamimerere Xavier abarwa nk’ingaragu (single) ndetse na we abibwira bamwe mu bana be ko atigeze abyara. Rugamba nta kazi agira, afashwa n’umuhungu we witwa Tony Rugamba, ndetse amaze igihe agurisha imitungo ye nk’ingaragu.
BWIZa ifite amakuru ko Xavier atigeze yishyurira ishuri umwana n’umwe mu bo yabyaye, ntazi n’uko bakuze, inzu avuga kubaka umubajije niba afite gihamya kijyanye n’aho yakuye amafaranga yo kuyubaka ntiyabikwereka, usibye kuba yaraciye mu cyuho abo mu muryango akayiyandikaho mu gihe bandikishaga ubutaka. Na we ubwe mu rukiko rwa Rubavu yigeze kwiyemerera ko nta ruhare yigeze agira ku nzu uyu munsi yahaweho umugabane n’urukiko.
Umunyamakuru wa BWIZA yagiye Karongi mu murenge wa Mubuga, asanga Xavier agira imitungo yahawe mu mugabane w’umuryango mu cyahoze ari ku Kibuye, akagari ka Ryaruhanga, umudugudu wa Ryaruhanga, ahafite amasambu ndetse akaba agenda agurishaho kandi akagurisha nk’ingaragu, kuko nta wo mu muryango we umusinyira yaba na mukuru we witwa Kaganantagara Yohani uvuga ko yamubujije kugurisha umunani yahawe abana badahari akamutera utwatsi . Muri Werurwe 2022 aherutse kugurisha uwitwa Uwamungu Amon isambu nini ku mafaranga miliyoni imwe.
Abaturage ndetse na bamwe bo mu muryango batangarije umunyamakuru ko bazi neza ko Xavier nta ruhare yigeze agira ku mutungo aburana, bavuga ko we agamije gusiga ku gasozi urubyaro rwe n’uwo babyaranye nk’uko bigaragara mu butumwa yandikiye umuhungu we Pacifique amubwira ko azabarindagiza.
Kaganantagara Yohani, mukuru wa Xavier utuye mu karere ka Karongi, umurenge wa Mubuga, akagari Ryaruhanga, umudugudu wa Ryaruhanga yabwiye umunyamakuru ko murumuna we azwiho kubeshya no kugira amahane kuko inshuro nyinshi amuhana ariko ntiyumve.
Ati: “Murumuna wanjye uriya yashakanye n’uriya mugore i Bukavu ubwo Rugamba yari ajyanywe n’umupadiri witwa Simon bahunze.” Ngo yabashije kubasura mu rugo rwabo inshuro 3, yumva inshuro nyinshi ko batabanye neza, agerageza guhana murumuna we ariko ntabashe kumwumva ahubwo akamutuka.
Yohani yakomeje avuga ko ubwo yatangiraga kugurisha isambu yahawe na Se, yagerageje kubuza murumuna ngo areke kugurisha umutungo w’umuryango afite ku Mubuga no kwirinda kujya mu manza we n’umugore we, ngo aramutuka ku mugaragaro abantu bareba ubwo yari Rubavu. Avuga ko kandi Xavier aherutse kugurisha isambu y’umuryango atabizi ndetse n’abana be nta n’umwe ubizi.
Uwitwa Uwambuga Alice, mu kiganiro yigeze kugirana na Bwiza.com/TV, yavuze ko azi neza iby’uyu mutungo. Ngo nyuma y’uko abuze ababyeyi muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, we n’abavandimwe be 4 baje guhura na Kanyabutembo wari uhungutse mu Banyarwanda bari barahunze mu 1959, maze arabafata abarerana n’abana be, hiyongereyeho n’abandi bari imfubyi 3 abashyira hamwe aho yakodeshaga i Gisenyi.
Uwambuga avuga ko atiyumvishije ukuntu hari umuntu waza akaburana inzu atazi uko yubatswe maze urukiko na rwo rukabishyigikira. Yemeza ko kugira ngo bubake inzu, bahawe ikibanza nk’abandi bantu bahungutse ndetse nk’umugore wari indushyi, maze batangira kubaka aho yubakirwaga n’abagororwa bari muri gereza ya Gisenyi, harimo n’umugororwa uzwi mu bafungiwe gukora jenoside witwa Kawawa.
Asaba ko urukiko aho kugira ngo rurenganye uyu Kanyabutembo rwanakwiye kwegera uyu mugororwa muri gereza ya Nyakiriba akabaha ukuri. Yemeza ko we ubwe n’abana ba Kanyabutembo n’abandi b’imfubyi yareraga ari bo batekeraga abagororwa ibirayi cyangwa baba babuze amafaranga bakabagurira amandazi n’ikigage.
Biziyaremye Théoneste ni umufundi wubatse inzu iri muri iki kibanza na n’ubu itaruzura neza. Mu kiganiro na BWIZA, yavuze ko uwo azi wamuhaye akazi ari Kanyabutembo kuva mu itangira no kugera ubu bageze mu masoza. Avuga ko guhera mu 2007 ari bwo yatangiye kubaka, ibikoresho akabihabwa n’uwitwa Dada Ferri, ku mafaranga yacaga kuri Western Union ariko umuntu wamuhaye akazi ari Kanyabutembo Virginie. Ati: “Kuva 2007 ni we tuvugana, tukabanza tugapatana…ni ukuvuga ngo iyo atari yayohereza mba ndi gukora yayohereza uwo mukobwa akayangezaho.”
Kalisa Nestor, Umuyobozi w’umudugudu w’Uburanga uherereyemo iki kibanza, mu kagari ka Mbugangari, umurenge wa Gisenyi, na we yavuganye na BWIZA, asobanura ko bageze muri uyu mudugudu batahutse bavuye muri RDC. Avuga ko azi Kanyabutembo kuko yaje ahamusanga aho batujwe kandi akaba ari we wari nyumbakumi icyo gihe, ndetse yari ashinzwe kugenzura niba abajya kubaka bafite ibyangombwa by’uko ibibanza ari ibyabo, ari na we wahaye Kanyabutembo icyemezo mbere yo kubaka. Uyu muryango ukaba uvuga ko abantu badakwiye kwemera kugura iyi nzu kuko abayigurisha atari iyabo.
NB. Iyi nkuru ifite izindi nyinshi zanditswe kuri iki kibazo. Biragoye gushyiramo amakuru yose kuko ari byinshi byabashijwe gukusanywa n’umunyamakuru.
10 Ibitekerezo
Rukanika Gasana Jean Léonard Kuwa 11/10/22
Kurenganya mu Rwanda byabaye umuco impamvu n’uko abacamanza badahanwa bica amategeko nkana bahuza ibirego bihabanye n’amategeko
Subiza ⇾Nanjye bwambayeho natsinze urubanza aba arinjye ubazwa indishyi.Ndanafungwa ntacyaha kimpama,mbazwa nigihembo cy’umuheshya winkiko ntakazi n’a muhaye nta cyamunara yabaye ect.Ruswa,ubuswa,mot d’ordre ou injonction.
matsiko Kuwa 11/10/22
Iyinkuru subwambere nyisomye ababana ba Nyirabutenbo ndabagira inama to kujya munkiko zisumbuye byananirana kubera agafaranga bakigerera kwa HE we ntarya ruswa azabarenganura
Subiza ⇾jeph Kuwa 11/10/22
Arikose iki kibazo kuki kidakemuka koko. Harya byose bizajya bikemurwa na Nyakubahwa Presida Kagame. Ministres wubutabera yakemuye iki kibazo koko. Ukuri kuragaragara sinzimpamvu kiratangira. Imyaka ibaye ingahe! Abacamanza nibibazo gusa. Harya ngo barigenga niyompamvu bakora uko bashaka. Niho bipfira. Burigihe akarengane...kzageza ryari?
Subiza ⇾nangahe ntawubonagute Kuwa 11/10/22
BAKURENGANTURE UWURYARUSWA IZAMUGARUKA NIBAGUCYEMURIRE IKIBAZO
Subiza ⇾Kuwa 12/10/22
Uru rubanza rumaze igihe kinini.ariko ndagira NGO ngire icyo mbwira Kanyabutembo n’abana be.niba Koko yohereza amafaranga yo kubaka uwo yayanyuzaho wese,mugihe atigeze atandukana n’umugabo we byemewe n’amategeko,ibyo azaca byose bazabigabana.kandi abo bana bareke kuvuga gakondo kuki umunani Atari itegeko.umutungo ni uw’abashakanye bombi.ahubwo nibace bugufi barebe ko hari icyo ababyeyi babaha ku bushake,n’aho ubundi nta tegeko ritegeka Rugamba kubaha cyane ko Bose barengeje 18ans.Rugamba ibyo arimo arabizi neza,niba atariyatandukana na Kanyabutembo afite iburenganzira bwo kugabana nawe imitungo yabo yose.
Subiza ⇾Mukiza JD Kuwa 12/10/22
Ntabwo bigeze basezerana , uzasome inkuru zabanje ndetse n’abaturanyi turabizi ko batasezeranye , Rugamba yataye umugore we bakiva muri CONGO.
Subiza ⇾Mukiza JD Kuwa 12/10/22
Ntabwo bigeze basezerana , uzasome inkuru zabanje ndetse n’abaturanyi turabizi ko batasezeranye , Rugamba yataye umugore we bakiva muri CONGO.
Subiza ⇾Theod Kuwa 12/10/22
Ntabwo wasomye neza! umugabo avugako Ari ingaragu bityo hakwiye gushakishwa aho umutungo waturutse Niko mbyumva!
Subiza ⇾fixit Kuwa 13/10/22
Byaterwa nimiterere y’isezerano bafitanye
Subiza ⇾Kuwa 12/10/22
Uru rubanza rumaze igihe kinini.ariko ndagira NGO ngire icyo mbwira Kanyabutembo n’abana be.niba Koko yohereza amafaranga yo kubaka uwo yayanyuzaho wese,mugihe atigeze atandukana n’umugabo we byemewe n’amategeko,ibyo azaca byose bazabigabana.kandi abo bana bareke kuvuga gakondo kuki umunani Atari itegeko.umutungo ni uw’abashakanye bombi.ahubwo nibace bugufi barebe ko hari icyo ababyeyi babaha ku bushake,n’aho ubundi nta tegeko ritegeka Rugamba kubaha cyane ko Bose barengeje 18ans.Rugamba ibyo arimo arabizi neza,niba atariyatandukana na Kanyabutembo afite iburenganzira bwo kugabana nawe imitungo yabo yose.
Subiza ⇾Fay Baby Kuwa 12/10/22
Ndumva rwose nawe uri umucamanza mwiza. Niba bagomba kugabana ibyo bashakanye,uwo mugabo ugaragaza ko ari ingaragu,azatandukanywa ate n’uwo mugore? Iyo agiye kugurisha ibye aho akomoka, asangira na nde? Mbega yibutse umugore kuko yabonye inzu ihagaze!
Subiza ⇾Mberabiri Kuwa 12/10/22
Uyu muryango wararenganye. Kuki ubuyobozi budakora ubucukumbuzi ngo bumenye ukuri? ko buri kimwe cyose giba gifite ibimenyetso, nigute umuntu yakwiyandikaho umutungo ataruhiye hejuru yo gucabiranya ? akarengane kari mu karere ka Rubavu Imana niyo ikazi
Subiza ⇾umuvugizi Kuwa 12/10/22
uru rubanza rurimo amanyanga menshi kuko niba umugabo atagira akazi iriya nzu yayubakisha iki?urukiko rwitondere iriya dosiye.
Subiza ⇾Kuwa 12/10/22
Ntakarengane karimo soma ingingo ya 39y’itegeko no 59!2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigenga ababana batarasezeranye byemewe n’amategeko.Bagomba kugabana imitungo bacanye kuko ntanyandiko igaragaza ko bigeze batandukana.tks!
Subiza ⇾Ngezahoguhora Kuwa 12/10/22
Abacamanza rwose mukwiye kwisubiraho, yaba imanza zajyaga ziburanishirizwa mu nteko z’abaturage maze bagaha rubanda ijambo ukirebera ukuntu umuntu utazi gusoma no kwandika amenya gushyira mu gaciro; naho abacamanza bo sinzi indwara barwaye iyo ari yo.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo