Umuhinde Manish Kumar ukorera mu Rwanda ufite sosiyete y’ubucuruzi yitwa UNITED SPIRITS Ltd ibarizwa mu Mudugudu wa Gishushu, Akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, aratabaza Leta avuga ko yarenganijwe mu rubanza mu rukiko rw’ubucuruzi nyuma y’aho ibicuruzwa bye bigizwe n’inzoga zo mu bwoko bwa liqueur bifatiriwe inshuro zirenze ebyiri n’abarimo RISHI ARYA n’abandi babyiyitirira agatsinda mu rubanza ariko urukiko rw’ubucuruzi rukavuguruza icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyemezaga ko ibicuruzwa ari bye.
Uyu muhinde uvuga ko yifuza kuburanishwa n’inteko igizwe n’abacamanza batatu kuko afite impungenge z’uko umwe ashobora kumurenganya kubera akagambane, avuga ko muri rusange abara igihombo cya miliyoni zikabakaba 100 z’amezi 9 amakarito 3700 ya whisky amaze abitse. Ati “ Nta nyungu twabonye kubera ko business yahagaritswe inyungu yari miliyoni 3 kuri kontineri, tugurisha byibuze kontineri 2 ku kwezi, bisobanuye ko ari miliyoni 6 mu kwezi, mu mezi icyenda ni miliyoni 54. Igiteranyo ni miliyoni 30 y’igihombo kiziguye tuzakenera kwishyura mu bubiko bw’inguzanyo niba tubonye ibicuruzwa hiyongereyeho miliyoni 54 y’igihombo kitaziguye kubera nta bucuruzi. Kongeraho n’igihembo cya avoka kugeza ubu kibarirwa muri miliyoni 7.”
Ibicuruzwa biburanwa ni ibi ibicuruzwa bikurikira: “101 BULLET” brand whisky – 100ml x 96 bottles/carton - 2,500 cartons (150 cartons zarasohotse ubu muri MAGERWA hasigaye 2,350 cartons) “OLD PROFESSOR” brand whisky - 750ml x 12 bottles/carton - 120 cartons ziri mu bubiko bwa MAGERWA, “OLD PROFESSOR” brand whisky – 180ml x 48 bottles/carton - 192 cartons ziri mu bubiko bwa MAGERWA na “101 BULLET” brand whisky - 180 ml x 48 bottles/carton - 1,000 cartons ziri mu bubiko bwa BOLLORE.
Ibi ibicuruzwa byavuzwe haruguru byaje gufatirwa na RISHI ARYA ariko Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwemeza ko ibicuruzwa byavuzwe mu gika cya mbere bidafatirwa kubera ko ari ibya UNITED SPIRITS LTD nkuko bigaragazwa n’amasezerano y’ubugure yakorewe imbere ya noteri yo kuwa 30/04/2021 Bwiza.com ifitiye kopi.
UNITED SPIRITS ltd ni sosiyete itunganijwe neza kandi iriho nkuko amategeko yu Rwanda abiteganya, yaguze ibicuruzwa (whisky) muri LAXMI IMPEX Ltd, ibicuruzwa byari bikiri mu bubiko bwa gasutamo muri Magerwa na Bollore. Ku ya 27 Mata 2021 na 30 Mata 2021 habaye amasezerano yo kugurisha ahagarariwe na noteri hagati ya UNITED SPIRITS na LAXMI IMPEX yo kugurisha ibicuruzwa biri muri Bollore na Magerwa. LAXMI IMPEX yagombaga kohereza ibicuruzwa ku mazina ya UNITED SPIRITS ltd. Mu gihe ihererekanya ryarimo gukorwa umuntu witwa Rishi Arya yafashe ibicuruzwa abinyujije mu muhesha w’inkiko asaba LAXMI IMPEX kumwishyura umwenda yari amurimo umwenda.
Gasutamo ntiyigeze yemera kurangiza inzira yo kohereza ibicuruzwa ku wabiguze kuko ibicuruzwa byafashwe kandi bikaba biri mu rukiko, LAXMI IMPEX yavugaga ko nta faranga na rimwe ibereyemo Rishi Arya yagaragarije UNITED SPIRITS inyandiko yo kwikiranura ya noteri yashyizweho umukono na Rishi Arya na LAXMI IMPEX aho Rishi Arya yemera ko nta mwenda ifitiye LAXMI IMPEX. LAXMI IMPEX yijeje UNITED SPIRITS ko ikirego cya Rishi Arya ari ibinyoma rwose kandi bazatsinda urubanza mu rukiko rw’ubucuruzi.
Ibi bicuruzwa ariko nyuma byongeye gufatirwa na VERMA RAJ KUMAR, UNITED SPIRITS LTD itanga ikirego gifite No: RCOM00753/2021/TC maze ku italiki 19/10/2021 ababuranyi bose bumvikana ku rubanza nkuko bigaragazwa na Mediation Agreement. Ibi bicuruzwa nanone byongeye gufatirwa ku nshuro ya gatatu n’Umuhesha w’inkiko kugirango yishyurize RISHI ARYA urubanza RCOMA00475/2021 nyamara atari ibya LAXMI IMPEX Ltd nkuko bigaragazwa n’amasezerano yakozwe hagati y’impande zombi ndetse n’inyandiko y’ubwumvikane yakorewe mu rukiko rw’Ubucuruzi ku rubanza RCOM00753/2021/TC yo kuwa 19/10/2021 .
Uruhande rwa Manish Kumar kuri ubu rusaba ko cyamunara yakozwe ku bicuruzwa bya UNITED SPIRITS iseswa.
Uru ruhande ruvuga ko ifatira ryakozwe ku bicuruzwa bya UNITED SPIRITS Ltd “ryakozwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ndetse tugasaba ko cyamunara yakozwe ku i taliki ya 31/01/2021 iteshwa agaciro kuko umutungo wagurishijwe mu cyamunara atari uwa LAXMI IMPEX Ltd ahubwo ari uwa UNITED SPIRITS Ltd nkuko bigaragazwa mu ibaruwa LAXMI IMPEX Ltd yandikiye Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga ku italiki ya 20/01/2022 akamenyesha United Spirits Ltd, Magerwa Ltd, Bollore Logistics, Customs Departement (RRA) na ETS.VERMA”.
Mu rubanza RCOM00122/2022/TC urukiko rwemeje ko inzitizi yatanzwe na RISHI ARYA n’umuhesha w’Inkiko w’Umwuga nta shingiro ifite maze iburanisha ryimurirwa ku italiki ya 2 Werurwe 2022.
Umuhesha w’Inkiko yakomeje umugambi we maze ku italiki ya 31/01/2022 ateza mu cyamunara ibicuruzwa bya UNITED SPIRITS Ltd nyamara yari abizi neza ko urubanza RCOM00122/2022/TC ruzaburanishwa kuko ibyo byose yabikoze amaze kumenyeshwa icyemezo cyafashwe ku nzitizi yatanze.
UNITED SPIRITS Ltd yatanze ikirego gisaba gutesha agaciro cyamunara yakozwe ku italiki ya 31/01/2022 saa tanu iteshwa agaciro. Ishingira ko imitungo yimukanwa yagurishijwe ari iyayo ndetse ko na cyamunara itigeze yubahiriza amategeko agenga ifatira, ishinganisha n’itangazwa rya Cyamunara. Bimwe muri byo ni uko cyamunara yatangajwe mu Kinyamakuru Umuryango iminsi ine gusa aho kuba itanu ikindi ni uko ifatira ryakozwe nta munyamabanga w’Akagali umutungo uhereremo cyangwa uwari umuhagarariye. Mu rubanza RCOM00171/2022/TC Urukiko rwategetse ko ikirego cya UNITED SPIRITS Ltd nta shingiro gifite nyamara rwirengagije ibimenyetso byavuzwe haruguru ndetse n’amategeko. Bityo rero bikaba ariyo mpamvu urega yajuririye iki cyemezo mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.
Icyemezo cy’urukiko cyemeza ko UNITED SPIRITS Ltd yatsinze kigizwe na paji enye
Muri raporo isoza cyamunara ariko, umuhesha w’Inkiko yavuze ko cyamunara yo ku italiki ya 31/01/2022 yayitangaje mu kinyamakuru umuryango ku italiki ya 25/01/2021. Bityo rero mu kubara iminsi itanu byagombaga guhera ku italiki ya 26,27,28 na 31. Italiki ya 29 na 30 ntago byagombaga kubarwa kubera ko ari iminsi y’impera z’icyumweru (weekend).
Manish Kumar agira ati “Byumvikane neza ko cyamunara yatangajwe iminsi ine gusa, ibi turabishingira kubyo umushingamategeko yateganije mu ngingo ya 275 ya CPCCSA ya 2018 ivuga ko "Ku bihe bibarwa mu minsi cyangwa mu masaha, bibarwa umunsi ku munsi, n’isaha ku isaha hakurikijwe igihe bimara kandi umunsi igikorwa cyakoreweho ntubarwamo, ahubwo habarwa umunsi wa nyuma kigomba kurangiriraho" ndetse n’ibiteganywa mu ngingo ya 276 y’Itegeko rimaze kuvugwa haruguru iteganya ko "Iminsi y’ikiruhuko yemewe n’iminsi y’impera y’icyumweru ntabwo ibarwa mu kubara ibihe bivugwa mu ngingo ya 275. Nyamara, iyo umunsi igikorwa kigomba kurangiriraho ari umunsi w`ikiruhuko, icyo gihe cyongerwaho umunsi ukurikira w’akazi"
Avuga ko ikindi kintu gihari ari uko yaba yaragambaniwe n’abantu basanzwe bakorana bya hafi. Avugana na Bwiza.com yagize ati “ Ikindi kintu gihari, nuko abo bantu bose bagiye bafatira ibyo bicuruzwa…ni agatsiko kamwe. Umwe ni umu distributeur wa moto. Ni umuhinde ni nk’aho ari we CEO wa company yitwa Universal ikwirakwiza Moto, uwabifatiriye wa kabiri ni uwitwa umucuruzi wa moto za Bajaj iburasirazuba . Uwa gatatu ni Verma nawe ni umu distributeur wa Bajaj…”
Ikindi kintu giteye amakenga nkuko bavuga ni ukuba icyemezo cy’urukiko rw’ubucuruzi cyaraje kivuguruza icyemezo cy’urukiko rukuru rw’ubucuruzi ndetse kiba itegeko.
Kuri uyu wa kane, itariki 03 Werurwe, nibwo biteganyijwe ko impande zombi zizaburana mu rukiko mu bujurire hajuririrwa urubanza RC00171/2022/TC Manish aregamo Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, RISHI ARYA n’Umucuruzi w’Iburasirazuba .
1 Ibitekerezo
mugisha Kuwa 03/03/22
Jye maze gusoma ibi nashatse gukurikirana. Nyiri United spirits ninawe nyiri LAXMI IPEX LTD. Hubwo bamushake bamufunge Kuko amafaranga yaguze izo whisky yayagurijwe na rish wafatiriye . Nyuma laxmi impex yaje gufungura indi company yitwa United inayigurisha ibyo bintu . Hubwo nashakwe rwose nigisambo.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo