Tariki 25 Nyakanga ni yo Umwami w’u Rwanda, Mutara III Rudahigwa, yapfiriyeho agapfa urupfu rudasobanutse benshi mu Banyarwanda bakemeza ko yishwe agambaniwe n’abakoloni b’Ababiligi. Iyo aza kuba akiriho aba ageze mu myaka 117.
Umwami Mutara Rudahigwa, Abanyarwanda bafata nk’Intwari y’Igihugu, yavutse muri Werurwe 1911, yitaba Imana kuwa 25 Nyakanga 1959. Niwe mwami wa mbere w’u Rwanda wabatijwe nyuma yo kwemera kwegurira u Rwanda Yezu. Amazina ye ya gikirisitu ni Charles
Leon Pierre ndetse rimwe bamuhamagaraga Charles Mutara III Rudahigwa.
Rudahigwa yavukiye mu murwa mukuru w’ibwami, Nyanza, avuka ku Mwami Yuhi V Musinga no ku Mwamikazi Kankazi waje kuba nyuma Umugabekazi Radegonde Nyiramavugo III Kankazi. Uyu akaba ari we mugore wa mbere mu bagore 11 ba Musinga.
Mu 1919, Rudahigwa yatangiye amashuri mu ishuri ry’abakoloni ryigishaga abana b’abatware I Nyanza, mu 1924 aba umunyamabanga wa se. Muri Mutarama 1929, yagizwe umutware.
Rudahigwa yimye ingoma kuwa 16 Ugushyingo mu 1931 nyuma y’iminsi ine Abakoloni b’Ababiligi birukanye se, Yuhi V Musinga, ku ngoma. Yahise afata izina ry’ubwami rya Mutara, aba Mutara III Rudahigwa.
Rudahigwa rero niwe mwami wa mbere w’u Rwanda wayobotse Kiliziya gaturika mu 1943, afata amazina ya Charles Leon Pierre mu gihe se Musinga yari yaranze kuyoboka agahita afatwa nk’umwanzi w’Ubukirisitu n’imigambi guhindura Abanyarwanda abantu bajyanye n’igihe.
Wikipedia ivuga ko Rudahigwa yari yarabanje kwigishwa idini mbere mu ibanga na Musenyeri Leon Classe wari ukuriye Kiliziya Gaturika mu Rwanda kuva mu 1929 ndetse Ababiligi batangira gutegura uko bazamusimbuza se.
Mu 1946 nibwo yatuye u Rwanda Kirisitu, ndetse ahita agira u Rwanda igihugu kigendera ku matwara ya gikaturika. Abandi bantu benshi bakaba barakurikiyeho mu kwemera kubatizwa.
Urupfu rw’Umwami Mutara III Rudahigwa
Kuwa 24 Nyakanga 1959, Rudahigwa yageze Usumbura (Bujumbura y’ubu) mu gihugu cy’u Burundi, aho yari agiye mu nama, yagombaga kugirana n’abayobozi ba gikoloni b’Ababiligi, yari yateguwe na Padiri Andre Perraudin.
Umunsi wakurikiyeho, kuwa 25 Nyakanga, yasuye umuganga we w’Umubiligi ku bitaro bya Gikoloni, ari naho yapfiriye.
Abayobozi b’u Bubiligi batanze ibisobanuro bitandukanye bidasobanutse ku rupfu rwe, aho hamwe bavuze ko yagiye kureba uyu muganga nyuma yo gutaka umutwe akajya kuvurwa n’umuganga we, ariko ngo yava kuri ibi bitaro akagira atya akitura hasi, abaganga batatu bakemeza ko byatewe no kuvira amaraso mu bwonko (Cerebral Haemorrhage).
Ubundi busobanuro bw’Ababiligi bukaba bwaravuze ko yapfuye azize ingaruka z’urushinge rwa penicillin yatewe. Gusa, ngo nta bizamini byigeze bikorwa byo gupima icyamwishe kuko ngo Umugabekazi Kankazi yabibujije.
Andi makuru yagiye avugwa ku rupfu rwa Rudahigwa yo yemeza ko yishwe ku bushake n’abayobozi b’Ababiligi bitewe n’umwuka wo kwanga abakoloni wari umaze kuzamuka mu Banyarwanda dore ko ngo bari basigaye banatangira imodoka z’abakoloni bakazitera amabuye.
Ibindi bihuha byavuze ko ubuzima bw’umwami butari bwifashe neza icyo gihe ngo bitewe no kunywa inzoga cyane ndetse ngo n’indwara ya mburugu atari yarivuje, ariko ibi nta bimenyetso byatangiwe.
Umutwa wari umugaragu wa hafi wa Rudahigwa we akaba yaremeje ko Umwami yari afite ubuzima bwiza icyo gihe nta kibazo afite, ndetse ibi bikba byemezwa n’ibikorwa bya siporo yitabiraga birimo gukina tennis.
Nyuma y’urupfu rwe, yasimbujwe Jean-Baptiste Ndahindurwa wimye nka Kigeli IV Ndahindurwa, ari nawe mwami wa nyuma w’u Rwanda wemewe.
Rudahigwa yari yarashakanye na Nyiramakomali kuwa 15 Ukwakira 1933, baza gutandukana mu 1941, ahita ashyingiranwa na Rosalie Gicanda, ubukwe bubera mu kiliziya kuwa 13 Mutarama 1942.
Nyuma y’urupfu rwa Rudahigwa, Rosalie Gicanda yagumye mu Rwanda kugeza mu 1994 ubwo yicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku mabwiriza ya Capt. Ildephonse Nizeyimana waje guhanishwa n’Urukiko Mpuzamahanga igihano cy’igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri jenoside.
Tanga igitekerezo