Mu butumwa bosoza umwaka wa 2023 perezida Kagame yageneye Abanyarwanda bose yashimangiye ko nk’Igihugu kizakomeza gukora ibishoboka byose mu rwego rwo gushakira Abanyarwanda Amahoro n’umutekano, anashimangira ko u Rwanda ruzakomeza no gusagurira uwo mutekano ku bihugu bizarwitabaza.
Ni ubutumwa umukuru w’Igihugu asanzwe atanga ku munsi wa nyuma w’umwaka, ubwo kuri iyi nshuro bukaba buje buhurirana no kuba umwaka wa 2023 mu rwego rw’umutekano wararanzwe n’ubushotoranyi bwo mu magambo no mu bikorwa bigaragaza gushaka gushoza intambara hagati y’u Rwanda n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho umukuru w’icyo gihugu, Felix Tshisekedi ubwe aherutse kubwira abamushyigikiraga yiyamamaza ko nibamutora azashoza intambara k’u Rwanda.
Tshisekedi wijunditse u Rwanda arushinja kuba ngo ari rwo rutera inkunga umutwe wa M23 kuri ubu wigaruriye ibice byinshi muri Teritwari za Rutshuru na Masisi muri Kivu ya Ruguru, we yizera ko gutera u Rwanda ngo akarasa agafata Kigali ari byo byahesha umutekano uburasirazuba bwa DRC ye, gusa ibi hari ababifata nko kwikinira kuko bitumvikana uko yaba yarananiwe M23 igizwe n’Inyeshyamba ngo ashobore u Rwanda nk’Igihugu.
Umukuru w’u Rwanda waranzwe no kudasubizanya na Tshisekedi muri ibyo byose yatangazaga, mu butumwa yatanze yavuze ko nk’u Rwanda “Dushobora kwihanganira kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose n’ubwo akenshi biba bidafite ishingiro.”
Muri ubu butumwa kandi Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukomeje guhangana n’icyahungabanya umutekano w’abarutuye, ati “Dukomeje kandi guhangana n’umutekano muke mu karere kacu no ku mipaka n’ibindi bihugu.Twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo abanyarwanda bahore batekanye, uko byagenda kose, kandi u Rwanda ruzakomeza gukora uko dushoboye mu bushobozi bwacu gufasha abavandimwe bacu ahandi muri Afurika mu kugarura no gusigasira amahoro n’umutekano.”
Yavuze ko kandi “Mu mwaka uwo ari wo wose, ahantu hose ku isi hatabura ibibazo, ibyo rero bigomba gutuma duhora twiyemeza gukora byinshi birushijeho kandi byiza.”
Mu ijambo rye kandi umukuru w’u Rwanda yagarutse ku bikorwa by’iterambere bitandukanye byagezweho muri uyu mwaka birimo ikigo cya IRCAD (Ikigo cy’Abafaransa gikora ubushakashatsi mu buvuzi muri Afurika) kuva mu Ukwakira 2023 gifite icyicaro mu Rwanda i Masaka mu Mujyi wa Kigali. Ati “Iyo twibutse aho twavuye n’uko twari tubayeho, dusanga nta mbamvui dufite yo kwinuba no gucika intege.”
Yagarutse kandi no ku bindi bikorwa bitandukanye byabaye muri 2023 birimo n’inama zinjirije amadevize u Rwanda zitandukanye.
2023 ariko kandi yanabayemo isanganye ry’ibiza n’izindi ngorane zagiye zihitana ubuzima bw’Abanyarwanda ku isonga hakaba hibukwa Ibiza byo muri Gicurasi byibasiye Uburengerazuba n’Amajyepfo by’u Rwanda bigahitana abagera ku 130.
Tanga igitekerezo