Leta ya Uganda n’iy’u Rwanda zasubukuye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru bigamije gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi umaze igihe warangiritse.
Muri 2017 ni bwo ibihugu byombi byashwanye kubera ibirego kimwe cyagiye gushyira ku kindi.
U Rwanda rushinja Uganda gufasha imitwe yitwaje intwaro igamije kuruhungabanyiriza umutekano, irangangajwe imbere n’uwa RNC wa Gen Kayumba Nyamwasa.
Ruyishinja kandi guta muri yombi no gufunga mu buryo butemewe n’amategeko Abanyarwanda baba ku butaka bwayo mbere yo gukorerwa iyicarubozo, bashinjwa kuba intasi n’Urwego rwa kiriya gihugu rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI).
Uganda ku rundi ruhande ishinja u Rwanda gukorera ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwayo, kurema udutsiko tugamije guhungabanya Guverinoma ya Perezida Yoweri Museveni, gutera inkunga amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo ndetse no gufasha umutwe wa ADF ukunze kuvugwa mu bikorwa bihungabanya umutekano wa kiriya gihugu.
Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi watumye u Rwanda rufunga imipaka yarwo na Uganda, mu rwego rwo kwirinda ko Abanyarwanda bakomeza kujya muri Uganda bagahurirayo n’ibibazo.
U Rwanda na Uganda kuva muri 2019 byagiye bigirana ibiganiro bigamije gusubiza ibintu mu buryo ku buhuza bwa Perezida Joao Lourenço wa Angola na Félix Tshisekedi wa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa kugeza ubu nta kiragerwaho.
Ibiganiro biheruka guhuza impande zombi ni ibyabaye muri Gashyantare 2020 byabereye ku mupaka wa Gatuna, mu nama yitabiriwe na ba Perezida Paul Kagame, Yoweri Museveni, Tshisekedi na Lourenço.
Nyuma y’igihe ibi biganiro byarasubitswe, amakuru avuga ko abayobozi mu nzego zo hejuru ku ruhande rwa Uganda n’u Rwanda bari kuvugana uko biriya biganiro byahagaze byasubukurwa.
Abayobozi ku ruhande rwa Uganda bavuganye na ChimpReports bayibwiye ko ibiganiro bishya bigamije "guca intege amakimbirane ariho" yagira "ingaruka mbi ku mpande zombi."
Ni ibiganiro byongeye gusubukurwa, mu gihe Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni aherutse kuburira abanya-Uganda barwanya Perezida Kagame.
Ati: "Afande Kagame ni data wacu. Abamurwanya bararwanya umuryango wanjye. Bose bakwiye kwitonda."
Amakuru avuga ko Gen Muhoozi yifuza gukuraho iherezo ku hahise h’ibihugu byombi hadashimishije agatangiza urugendo rushya rw’ejo hazaza hashimishije h’ibihugu byombi.
ChimpReports ivuga ko hari uwayihaye amakuru yizewe y’uko "Muhoozi arimo gutera intambwe ikomeye mu kugarura umubano w’ibihugu byombi wacitse", yungamo ko hitezwe kugaragara ingufu ze muri uru rugamba.
Iki gitangazamakuru cyavuze ko gifite amakuru y’uko mu gihe cya vuba Uganda n’u Rwanda bizashyiraho abagomba gushyikirana kugira ngo basubukure ibiganiro bigamije gusubiza mu buryo umubano wabyo umaze imyaka ine warasenyutse.
Bivugwa ko uretse umuryango wa Museveni ushyigikiye ko inzitizi zatumye biriya biganiro bihagarara zivaho, na we ubwe ngo yifuza ko amakimbirane amaze igihe kirekire afitanye n’u Rwanda yarangira.
1 Ibitekerezo
Mizero Lambert Kuwa 19/01/22
Byaba aribyiza umubano usubiyeho rwose turabicyeneye kbs
Subiza ⇾Tanga igitekerezo