Komisiyo yigenga y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI) yatangaje ko ibyavuye mu matora yabaye ku wa 20 Ukuboza 2023 muri icyo gihugu byerekana ko Felix Antoine Tshisekedi ari we watorewe kuyobora icyo gihugu, bivuze ko agiye kukiyobora mu yindi manda y’imyaka 5.
Ni amatora ariko ataravuzweho rumwe muri icyo gihugu kuko benshi mu bakandida bari bahanganye bo basabye ko ariya matora asubirwamo cyangwa agateshwa agaciro hagategurwa andi atarimo uburiganya n’ubujura by’amajwi.
Nk’uwitwa Martin Fayulu we na nubu aracyahamagarira abaturage kwigabiza imihanda bakajya kwigaragambya bamagana ibyavuye muri ariya matora, ibintu anahurizaho n’abarimo, Denis Mukwege, Moise Katumbi n’abandi.
Iby’ubu busabe bw’abo bose ariko CENI yo yabiteye utwatsi ishimangira ko n’ubwo hari ibitarakozwe neza bidakuraho ko amatora yabaye kandi ko umukandida watowe ari we ugomba kuyobora Igihugu.
Muri iyi nkuru turagaruka kuri bamwe mu baperezida b’ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bagaragaje kwishimira itsinzi ya Tshisekedi turebera hamwe buri wese icyo yaba akurikiye kuri uyu mukuru wa DRC utemeranwa n’umubare munini w’abo bari bahanganye ku tsinzi yabonye mu matora.
Bimaze kuba nk’umuco ku isi hose ko iyo hagize umuyobozi w’Igihugu wegukana itsinzi mu matora, abandi bakuru b’Ibihugu bifatanya nawe mu kwishimira itsinzi banamwifuriza kuzagira akazi keza bakamwoherereza ubutumwa bwanditse. Akenshi bakoresha urubuga rwa X. Kuri Tshisekedi rero nawe niko bikomeje kugenda, gusa muri iyi nkuru ntituri buvuge ku bakuru b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bose bifatanyije nawe mu kwishimira itsinzi, turagaruka ku bafite imyihariko idasanzwe bo muri EAC bijyanye n’uko ibihugu byabo bibanye na DRC.
Akenshi ubwo butumwa buba bunashimangira ko ububanyi n’amahanga bwifashe neza hagati y’Ibihugu byombi ndetse bunerekana ko bigiye gukomeza cyane ko akenshi abatohereza bene ubwo butumwa baba bahisemo kwifata ahanini binaturutse ku mubano uba utari wifashe neza cyangwa se uba ugiye kuzamba bitewe no kudahuza n’uwo uba yatowe.
Igihugu cya DRC nk’igihugu kiri mu muryango w’Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba kandi kikaba kirimo intambara gihanganyemo n’Inyeshyamba za M23 kandi akaba ari intambara ibyo bihugu bitavugaho rumwe, itorwa rya Felix Tshisekedi nk’umuntu muri manda ye ya mbere wanze kuganira n’izo nyeshyamba ryatumye ubusesenguzi bwacu ku cyateye Abaperezida b’ibyo bihugu kwishimira itsinzi ye bwaguka.
Nta gushidikanya ko hari ababitewe n’Uburyarya, abandi babikoze bishakira amaronko, abandi bo bagendera kuri ya mvugo ngo “Muri politiki nta mwanzi uhoraho ubaho, harebwa gusa ku nyungu”, naho abandi bo bagendeye kuri niko bikorwa.
Uburundi – Perezida Evariste Ndayishimiye niwe wabaye uwa mbere mu gushimira Tshisekedi kubwo gutsinda amatora.
Abinyujije kuri X ye, Ndayishimiye yagize ati “Ndashimira byimazeyo mugenzi wanjye akaba n’umuvandimwe wanjye, H.E Felix Antoine Tshisekedi ku kuba yongeye gutorerwa kuba umuyobozi wa DRC nyuma yo gutangazwa by’agateganyo. Mu gihe habaye amakimbirane y’amatora, ndizera ko igisubizo cy’amahoro ari cyo cyazikemura binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.”
Bigendanye n’uko Uburundi muri iyi minsi bubanye na Tshisekedi aho Raporo ya LONI iheruka kugaragaza ko icyo gihugu cyanohereje muri DRC abasirikare barenga 1000 kujya kurwanya umutwe wa M23, hakiyongera ho ko uyu Ndayishimiye muri iyi munsi ari gushakira urwitwazo rw’ibibazo biri mu gihugu cye k’u Rwanda nk’uko na mugenzi we Tshisekedi yabigenje ubwo yitaga umutwe wa M23 uw’u Rwanda, ukanongera ho ko bizwi ko bariya basirikare bishyurirwa na DRC amadolari menshi kandi bikanavugwa ko ayo yose yigira mu mufuka wa Perezida Ndayishimiye n’agatsiko bafatanyije kuyobora Igihugu, Ibyo byerekana ko Ndayishimiye w’Uburundi yatwawe no gushaka ko imbehe ye itiyubika bityo mpemuke ndamuke ikaba ari yo iza imbere mu byamuteye kwishimira itsinzi ya Tshisekedi.
Ntabwo Ndayishimiye yari kwishimira itorwa ry’undi mukandida wese kuko atari kwizera ko nawe azakomeza gushyigikira ko Abasirikare b’Uburundi baza guca inshuro mu ntambara ya M23. Ahari undi wari gutorwa yari kwemera kuganira na M23 intambara igahagarara.
TANZANIYA – Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan nawe ari mu bashimiye Tshisekedi ku bwo kongera gutorwa, kimwe na Ndayishimiye, Suluhu nawe anyuze kuri X ye yagize ati “Ndashimira byimazeyo Nyakubahwa, Perezida Felix Tshisekedi kuba yongeye gutorerwa kuba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Tuzakomeza gukorera hamwe mu guteza imbere umubano hagati y’Ibihugu byacu ndetse n’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba.”
Kuri Tanzaniya, ntibyoroshye kumenya ikiri mu myumvire ya Suluhu ahanini bigendeye ko ari umuntu wakunze kwicecekera ku bibazo byose biri muri DRC. Ubutumwa bwa Perezida Samia bwo burasobanutse ko ari imikoranire yishakira mu iterambere ry’Ibihugu n’iry’Akarere ariko urujijo rurimo ni uko uyu ubusanzwe ari mu bagiye bavuga ko Tshisekedi akwiye kuganira na M23.
Ntitwakwirengagiza ariko na none ko iyi Tanzaniya ivugwa mu bihugu bitatu bya SADC byemereye DRC kuzohereza ingabo zizaza guhashya M23. Gusa hari abasesenguzi bavuga ko izo zitazaza ko ahubwo Tanzaniya yaba izakoresha izisanzwe muri icyo gihugu mu butumwa bwa MONUSCO.
Bitewe rero n’uko kugenda gake no kutavuga menshi bya Tanzaniya, umuntu aramutse avuze ko perezida Suluhu yahisemo ‘Kubagarira yose’ nk’utazi uko ejo hazaba hameze ntiyaba yibeshye.
KENYA – Perezida William Samoei Ruto nawe yashimiye Tshisekedi kubwo kwegukana itsinzi, ubutumwa bwe we bugira buti “Ndashimira byimazeyo umuvandimwe wanjye Nyakubahwa Felix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku tsinzi ikwiye. Amatora ni intambwe mu mateka ya demokarasi y’igihugu cyawe. Ntegereje gushimangira umubano wa Kenya na DRC hagamijwe inyungu z’ibihugu byacu.”
Usomye ubu butumwa bwa Ruto ntiwakwibuka ko ari we uherutse kwifatira ku gahanga guverinoma ya Kinshasa ubwo yayitsemberaga ku byo kuyoherereza abarimo Coroneille Naanga na Bertrand Bisiimwa bari bakoreye ikiganiro muri Hoteli yo muri Nairobi bagatangaza ishingwa rya AFC (Alliance Fleuve Congo) igamije guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Ruto icyo gihe yavuze ko ibyo aba babikoze kuko Kenya ari igihugu “Kigendera kuri demokarasi bityo ko kitajya kinjira mu bikorwa by’itangazamakuru.”
Uko kutumvikana ku ishingwa rya AFC kwanatumye Kinshasa ihamagaza ambasaderi wayo wari muri Kenya kuri ubu nta Ambasaderi wa Congo uri muri Kenya.
Ibyo byiyongeraho ko Kenya nayo yagiye kenshi isaba Tshilombo kwemera akayoboka ibiganiro adakozwa n’umutwe wa M23, Kenya kandi yari ifite ingabo mu butumwa bwa EACRF bwashoje butagaruye amahoro muri Kivu ya Ruguru nyuma y’umwaka wose aho bamwe mu Banyekongo banashinjaga ingabo za Kenya kuba ngo zarafashaga M23 ku rugamba byanatumye WAZALENDO irasa ku birindiro by’Abanyakenya igisasu cyahitanye umusirikare umwe.
Muri rusange ibyari bizwi n’abantu benshi ni uko umubano wa Kenya na DRC utifashe neza, kuba rero Ruto yashimiye Tshisekedi wabifata nk’ “Uburyarya”.
UGANDA – Perezida Yoweli Kaguta Museveni nawe ntiyatanzwe, we ati “Ku Basangirangendo ba Uganda namwe abavandimwe bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo; Mfashe uyu mwanya mu izina ry’Abagande nshimira H.E Felix Tshisekedi kuba yaratsinze amatora muri Kongo nk’uko byatangajwe na komisiyo y’amatora. H.E Tshisekedi yagize uruhare runini mu bikorwa by’akarere azana Kongo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba no kutwemerera gukorana n’ingabo za Kongo mu gusenya ADF mu burasirazuba bwa Kongo. Dutegereje ubufatanye bwa kivandimwe n’abaturage na Guverinoma ya Kongo.”
Kuri museveni we ibyo yanditse birasobanutse, yavuze ko icyo agenderaho ari uko byatangajwe na Komisiyo y’Amatora, yagarutse kandi ku byo Uganda na DRC ya Tshisekedi bahuriyeho ko ari mu guhashya umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwe.
Ibyo birumvikanisha ko Museveni we rero icyo yirebeye ari inyungu “Yakeje uwimye”.
U Rwanda rwo ntacyo rwigeze rutangaza kuri iyi tsinzi ya Tshilombo, birumvikana kandi ko rutari kubikora kuko yiyamamaza yavuze ko natorwa icyo azakorera abamutoye mu rwego rwo kubashimira ngo ni “Ugutangiza intambara k’u Rwanda.”
Ibindi bihugu byagize icyo bivuga kuri iyi tsinzi ya Tshisekedi byiganjemo ibyo mu muryango w’Afurika y’Amajyepfo (SADC) nka Zambia, Zimbabwe, Afurika y’Apfo ndetse n’imiryango mpuzamahanga itandukanye.
Igitangaje kuri iyi miryango y’Ibihugu by’Afurika kuri aya matora yo muri DRC ni uko yose nta n’umwe wigeze ukomoza ku bujura bwavuzwe muri aya matora ndetse bukanashimangirwa n’abakandida bayitabiriye mu gihe ibihugu bikomeye nk’ Amerika byo byabigarutseho.
Itangazo rya Ambasade ya Amerika i Kinshasa rigira riiti « Turabizi ko abakandida benshi banze kwakira ibisubizo by’agateganyo. Icyakora, twongeye gushimangira ko inzira imwe rukumbi yo guhangana n’ibisubizo no gusaba ibisobanuro bigomba kuba binyuze mu nzira z’amategeko no mu mahoro."
Riti "Kwifashisha guhangana n’urugomo ntibizakemura ibibazo cyangwa guteza imbere demokarasi muri RDC. Turahamagarira inzego zibishinzwe gukora iperereza mu buryo buboneye kandi mu mucyo ku mpungenge zose zagaragaye zijyanye no kutubahiriza amategeko agenga amatora n’ibirego by’uburiganya n’ihohoterwa."
1 Ibitekerezo
munderere modeste Kuwa 02/01/24
Ariko kuki twe abanyarwanda dukunda kwivanga muri politique zabandi ibi bitekerezo byawe ntahandi wabisanga wagiye usesengura ibyiwanyu ukareka ibyabandi cyane ko bitaba bitureba niyompamvu bavugako turi ikibazo mukarere kose mugabanye ubujajwa amatora yacu ntabwo abaturanyi bayavugaho tubigenza uko dushaka mujye mureka kwivanga mubitabareba
Subiza ⇾Tanga igitekerezo