Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 01 Gashyantare 2021, Abanyarwanda barizihiza Umunsi w’Intwari, igikorwa ngarukamwaka gitegurwa hagamijwe guha icyubahiro abantu babaye intangarugero baranzwe n’indangagaciro zo ku rwego rwo hejuru zo gukunda igihugu kugeza n’aho bakitangira ku nyungu z’ababo n’abazakivukiramo bose. Kuri iyi nshuro ariko uyu munsi ukaba wizihizwa kuri internet bitewe n’ibihe bidasanzwe igihugu kirimo n’Isi yose byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.
Kuri uyu munsi, indangagaciro z’intwari zirimo ubunyangamugayo bwagaragaye, gukunda igihugu no kwigomwa, ibikorwa by’ubutwari, gutanga urugero rwiza, kuvugisha ukuri, no gukunda abandi birizihizwa.
Nk’uko rero byatangajwe n’abayobozi, ibirori by’uyu mwaka bizaba mu buryo butandukanye n’ubusanzwe kuko ubu byizihizwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya internet, ibiganiro by’uyu munsi bikaba byibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “ Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu.”
Mu kiganiro yagiranye na The New Times kuri iki Cyumweru, itariki 31 Mutarama, Deo Nkusi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe (CHENO) yatangaje ko ibi byatewe n’icyorezo cya Coronavirus igihugu gikomeje guhangana nacyo.
Ati: “Ugiye kuba umunsi w’intwari udasanzwe. Ibirori byose bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa rya virusi. Imihango myinshi ntizaba nk’uko byagenze mu birori byabanjirije iki kuko dushyira imbere umutekano w’Abanyarwanda bose.”
Ibikorwa bikorwa kuri uyu munsi nko gushyira indabo ku Irimbi ry’Intwari cyafungurwaga n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame ndetse n’imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Intwari kimwe n’igitaramo byakorwaga byasubitswe.
Nkusi ariko yibukije Abanyarwanda kwerekana indangagaciro nk’izerekanwe n’intwari zitandukanye z’igihugu no mu rugamba ruriho rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19.
U Rwanda rwagiye rugaragaza buhoro buhoro abagabo n’abagore b’intwari bakoreye igihugu cyabo mu budahemuka kandi budasanzwe mu nzego zitandukanye kandi ibikorwa byabo byabereye urugero benshi mu bihe bitandukanye.
Intwari z’igihugu zizihizwa ziri mu byiciro bitatu: Imanzi, Imena, n’Ingenzi.
Icyiciro cy’Imanzi, ari rwo rwego rwo hejuru, rugaragaza abantu bakoze ibikorwa byose biranga intwari kugeza no guhara ubuzima bwabo. Aba barimo Maj. Gen. Fred Rwigema, waguye ku rugamba rwo kubohoza u Rwanda rugitangira mu Ukwakira 1990, ndetse n’umusirikare utazwi uhagarariye abagabo n’abagore bose b’abasirikare baburiye ubuzima bwabo ku rugamba rwo kubohoza igihugu.
Icyiciro cy’Intwari z’Imena kigaragaramo abantu bakoreye igihugu ibikorwa bidasanzwe kandi batanze ibitambo bikomeye.
Aha habarizwamo abantu nk’Umwami Mutara III Rudahigwa, Michel Rwagasana (wari umujyanama udasanzwe wa Rudahigwa), Agathe Uwiringiyimana, wari Minisitiri w’Intebe wishwe na Guverinoma y’Abatabazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umubikira Félicité Niyitegeka wahaga ubuhungiro Abatutsi bahungaga abicanyi muri jenoside bikarangira yishwe n’Interahamwe yicanwe n’abo yari yahishe muri Paruwasi yo mu Karere ka Rubavu.
Muri iki cyiciro kandi harimo abanyeshuri b’i Nyange, batewe n’Abacengezi kuwa 18 Werurwe 1997 bakabasaba kwitandukanya bagendeye ku bwoko bakanga bikabaviramo kuraswa abagera kuri batandatu bakahagwa.
Icyiciro cya nyuma cy’Ingenzi kigizwe n’intwari zikiriho ariko urutonde rwazo ntirurashyirwa ahagaragara. Gusa amazina y’abantu 70 bashobora kuzarugaragaraho rwashyikirijwe ababishinzwe hategerejwe ko guverinoma irwemeza.
Tanga igitekerezo