Muri Kenya umubare w’abahitanwa n’umwuzure ukabije wa Kenya wageze nibura ku 228 naho abantu 72 baburiwe irengero mu gihe 164 bakomeretse.
Umuvugizi wa Guverinoma, Isaac Mwaura, yatangaje ku cyumweru (5 Gicurasi) ko abantu barenga 223.000 bahuye n’umwuzure.Mu Ntara ya Nairobi honyine, abaturage 163.210 bimuwe mu byabo.
Isaac Mwaura yashimangiye ko igihugu gikomeje gucungira umutekano ba mucyerarugendo nyuma y’uko mu cyumweru, urugomero rumwe mu gace ka Nakuru rwaturitse abagera kuri 50 bapfira rimwe.
Guverinoma ya Kenya yatangaje ko iteganyagihe ryerekana ko imvura izakomeza kugwa kugeza tariki ya 6 Gicurasi 2024, iteguza ko hari ibyago by’uko ishobora kongerera ubukana iyi myuzure.
Ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba biri kugwamo imvura nyinshi guhera mu mpera za Mata 2024. Abahanga mu iteganyagihe basobanura ko biterwa n’ibihe bidasanzwe bya El Nino bituruka ku bushyuhe bwinshi bw’amazi yo mu nyanja y’Abahinde.
Ubu bushyuhe bwongera ububobere mu kirere, na bwo bukabyara imvura nyinshi muri ibi bihugu bikoze cyangwa byegereye iyi nyanja.
Tanga igitekerezo