Ku mugoroba w’uyu wa 24 Nyakanga 2020, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye Adham Amin Hassoun utagira ubwenegihugu. Ni nyuma y’aho uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko yari amaze imyaka itatu arangije igifungo yari yarakatiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika azira icyaha gifite aho gihuriye n’ibikorwa by’iterabwoba.
Ni muntu ki?
Adham Hassoun yavukiye muri Liban, yimukira muri Palestine, naho ahava mu 1980, ajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni umuhanga mu ikoranabuhanga rya mudasobwa, cyane cyane mu byitwa ‘Computer Programming’.
Tariki ya 16 Kanama 2007, Adham Hassoun wari waratawe muri yombi mu 2002, yahamijwe ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba byakorwaga na Jose Padilla mu Misiri, Bosnia, Kosovo na Chechnya mu myaka y’1990. Ubushinjacyaha bwashinje Hassoun kwifashisha umuryango wa Benevolence International Foundation washinzwe mu 1987 n’uwitwa Adel bin Abdul Jalil Batterjee, mu gutera inkunga y’amafaranga ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda.
Uyu muryango wari ufite icyicaro gikuru muri Arabie Saoudite, wahagaritswe n’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Gushyingo 2002. Uwitwa Enaam Arnaut na we wari mu buyobozi bw’uyu muryango, yatawe muri yombi mu 2003, amara muri gereza imyaka 10.
Kutagira ubwenegihugu byari bigiye kumuheza muri gereza
Adham Hassoun yarangije igifungo mu 2017 ariko kubera ko nta bwenegihugu yagiraga, USA yabuze aho imwohereza kuko Liban yavukiyemo yanze kumuha ubwenegihugu, ndetse na Palestine ntiyigeze ibumuha. Yafashe umwanzuro wo gukomeza kumufunga.
Umucamanza yanzuye ko Hassoun aba arekuwe by’agateganyo, akaba muri USA ariko Guverinoma ya Donald Trump irabyanga, ivuga ko ashobora guteza ikibazo mu mutekano w’igihugu. Ubushinjacyaha bwa USA bwasabye ko Hassoun afungwa burundu bwifashishije igitabo cy’amategeko cya ‘Patriotic Act’, niba nta gihugu yakoherezwamo ndetse n’impungenge z’umutekano muke yateza.
Abanyamategeko bo mu muryango uharanira ukwishyira ukizana wa Civil Liberities Union bahagarariwe na Me Wolford barwanyije igitekerezo cyo gukomeza gufunga Hassoun kuko ngo abashinjacyaha batigeze batanga impamvu yumvikana yatuma afungwa burundu kandi yararangije igihano yakatiwe.
Me Jonathan Hafetz wari uhagarariye Hassoun mu mategeko yagize ati: “Muri Amerika, ntiduhana umuntu inshuro ebyiri ku cyaha kimwe. Icyo ni cyo Guverinoma yashakaga gukora.”
Tariki ya 29 Kamena 2019, umucamanza yatesheje agaciro impamvu Guverinoma yatanze zo gukomeza gufunga Adham Hassoun bitewe n’uko nta shingiro zifite. Me Hafetz akimara kumva uyu mwanzuro, yagize ati: “Iyo hataba umucamanza n’inzira iciye mu mucyo, [Adham Hassoun] yari gufungwa ubuzima bwe bwose, bishingiye ku kinyoma.”
Adham Hassoun yafunguwe tariki ya 22 Nyakanga 2020, nyuma y’aho Guverinoma y’u Rwanda yari yemeye kumwakira ishingiye ku masezerano yo mu 1954 yerekeye sitati (status) y’abantu batagira ubwenegihugu. Itangazo ry’iyi Guverinoma ryasohotse kuri uyu wa 24 Nyakanga, ryagize riti: “Hassoun yimuriwe mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru.” Yaje mu Rwanda nyuma yo kugaragaza ko abyifuza.
Umuntu ashobora kutagira ubwenegihugu na bumwe
Mu 2018, Isi yari ifite abantu bagera kuri miliyoni 12 batagira ubwenegihugu na bumwe nk’uko bigaragara muri raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yasohotse tariki ya 12 Ugushyingo muri uwo mwaka. Ni abantu bemewe n’iri tegeko ryo mu 1954 (1954 Convention relating to the Status of Stateless Persons), bakaba biganjemo impunzi.
Kutagira ubwenegihugu [bitandukanye n’iby’ubuhunzi] biterwa ahanini no guhabana kw’amategeko abigenga, aho igihugu kimwe cyemeza ko umuturage wacyo ari uwakivuyemo, gishingiye ku burenganzira ku bw’ubutaka (right of soil), ikindi kikemeza ko umwenegihugu ari uwabyawe n’umubyeyi usanzwe ari umuturage wacyo, akabona uburenganzira bw’amaraso (right of blood). Uwo aya mategeko agonze, ashobora kubura ubwenegihugu na bumwe.
Hari bimwe mu bihugu bitemera guha ubwenegihugu umwana wabyawe n’umugore w’umwenegihugu, mu gihe umugabo we ari umunyamahanga. Gusa ku rundi ruhande, ibi byafashwe nko gutsikamira igitsina gore ndetse Umuryango w’Abibumbye washyizeho itegeko rikuraho ibibangamira ihame ry’uburinganire ryitwa ‘Convention on the Elimination of all Forms of Discrimination Against Women (CEDAW) mu 1979, ritangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya 3 Nzeri 1981.
Iri tegeko ndetse n’irindi rigamije kugabanya umubare w’abatagira ubwenegihugu, Convention of the Reduction of Statelessness, ryo mu 1961, hiyongereyeho iryo kwakira abatagira ubwenegihugu ryo mu 1954, yagize uruhare mu igabanyuka ry’umubare w’abatagira ubwenegihugu.
1 Ibitekerezo
David Kuwa 26/07/20
Nshimiye guverenema yurwanda buriya nyakubahwa prendent kagame ajyavuga ko hari ibihugu byibwira ko byahisomo ibindi sintahure ibyavuga ga !! Muhubutabera tumuhe izina ryikinyarwanda :NKUSI Cyagwa Ruragwa -nkaka Mwakoze babyeyi.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo