Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig. Gen. Félix Kulayigye, abona Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yibeshya ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bwayo, by’umwihariko ku mutwe wa M23 n’ibihugu by’abaturanyi.
Mu kiganiro Imvo n’Imvano kuri BBC giherutse kuba tariki ya 9 Nyakanga 2022, Gen. Kulayigye yavuze ko Leta ya RDC yibasira kuri M23 gusa kandi hari indi mitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Gen. Kulayigye wakoresheje ururimi rw’Ikinyarwanda, yabanje kugira ati: "Leta ya Congo ishobora kuba ifite ubushobozi n’uburenganzira ku gihugu cyabo, ikimenyesha nta nyeshyamba zizaturuka muri kiriya gihugu kutubuza amahoro cyangwa kubuza amahoro igihugu cyacu."
Umuvugizi wa UPDF yakomeje atanga umuti ku kibazo cya M23 na Leta ya RDC. Ati: "Umuti wa mbere ni uko benegihugu bemera ko hari ikibazo. Ikibazo kirahari. Icya kabiri, ni ukubaka inzego za Leta, cyane cyane iz’umutekano kugira ngo Leta ya Congo ibe ishoboye gukontorolinga (control) igihugu cyabo cyose."
Yasobanuye ko Leta ya RDC ikwiye kubaka izi nzego kugira ngo abagizi ba nabi batazaca mu cyuho basubira guhungabanya igihugu. Ati: "Kuko mu gihe hari icyuho, ababisha cyangwa se abagiranabi, bazanyura muri icyo cyuho, batangire indwano."
Gen. Kulayigye yagaragaje ko Leta ya RDC yibeshya ku kibazo kiriho. Ati: "Kandi twibuke ko ibibazo muri Congo atari M23 gusa. Hari n’andi mashyaka ahungabanya amahoro muri Congo. Kuba rero umuntu yibasira M23 gusa, icya kabiri, akareba ko ibihugu bituranye ari byo bitera ikibazo kandi imbere hari ikibazo, uba wibeshya, uba wangije igihe, ntabwo ugera ku muti."
Uyu musirikare abona hagati ya Leta ya RDC na M23 hakwiye kubaho imishyikirano irimo ubwizerane kandi buri ruhande rukubahiriza amasezerano rwagiranye n’urundi. Ngo ibyo ni byo byatuma igihugu kigira amahoro arambye.
5 Ibitekerezo
ntwali Kuwa 13/07/22
Igisubizo nukugirana amasezerano nibwo amahoro yaboneka
Subiza ⇾Kuwa 14/07/22
Mwenimwe muhungabanya congo Uganda nurwanda imana izobahana ariko congo ntimuziyigira iyanyu muribesha congo niyaba congoman ntizigera iba iyabanyamahanga
Subiza ⇾nitwa bazimaziki pascal nu0859222417 Kuwa 13/07/22
harikibazo urwanda nauganda bafite kuki bahatira congo kuganira na m23 bakirengagiza karibo kibazo kukibo banga kuganira nababarwanya barimuri kongo makenga yahungiye uganda runiga murwanda none arikurwana avuyehehe?nosi avuye mwijuru? ndimasisi tchanga.
Subiza ⇾Kuwa 13/07/22
kuki se wumvako urwanda na uganda arikibazo kuri D.R.C kuki abakongomani batakwikemurira ibibazo bafitanye M23
Subiza ⇾Samuel Kuwa 13/07/22
kuki se wumvako urwanda na uganda arikibazo kuri D.R.C kuki abakongomani batakwikemurira ibibazo bafitanye M23
Subiza ⇾badjiriève imasisi Kuwa 14/07/22
njye ndunva umutiwabyose arubwunvikane bushingiye kubiganiro abakuruhande rwa letat nokurwa m23 kuki congo isezeranibintu nyuma igahinduka
Subiza ⇾Niyikiza Kuwa 13/07/22
Nje numva m23 yabanza kuva bunagana ibiganiro bikabona kujyaho.
Subiza ⇾Niyikiza Kuwa 13/07/22
Bihangane tu Imana iriho
Subiza ⇾shyakaclever14@gmail.com Kuwa 14/07/22
Muraho?
Subiza ⇾Nonese wowe uvuga M23 ibanze ive aho yafashe ijyehe?
Ariki muzi icyo M23 irwanira mbere yokuvugango ive ahwiri?
Mujye mwibukako M23 araba Congomani.
Kuba bavuga ikinyarwanda ntibibakuraho kuba aba Congo.
FDLR nindi mwitwe kobatayuvuga bakirirwa bavuga M23?
Babanze bumvikane naba Congomani babo bubahirize amasezerano bagiranye, kd bakure mumajwi URWANDA rwacu twe ntaho duhuriye ma M23
Kandi nibumva koko atarabakongomani
Ubwo bazamenye impamvu bavuga ikinyarwanda, naho bavukiye bivuzeko ari Murwanda, bazabagarure hamwe nuduce bavukiyemo
Nubwo abakoroni babikoze uko bakisanga bakata ikipaka bakisanga mukindi Gihugu
Tanga igitekerezo