William Ruto yakoreye uruzinduko rw’akazi rwa mbere mu mahanga nka Perezida wa Kenya

Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yakoreye uruzinduko rw’akazi rwa mbere mu mahanga nyuma yo kurahirira kuyobora kiriya gihugu. Ni uruzinduko Perezida Ruto yagiriye mu gihugu cya Ethiopia gisanzwe gituranye na Kenya. Perezidansi ya Kenya ibinyujije kuri Twitter yayo yatangaje ko muri uru ruzinduko Perezida Ruto ari bugirane ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr […]

Abatoza barimo uwa Gasogi United bahagaritswe imyaka 5 mu bikorwa bya ruhago

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), yahagaritse abatoza batanu mu bikorwa bya ruhago barimo umunya-Misiri Ahmed Adel utoza Gasogi United. Aba batoza CAF yabahoye gukoresha ibyangombwa bihimbano. Itangazo rihagarika aba batoza ryashyizweho umukono na Perezida w’Akanama gashinzwe Imyitwarire muri CAF, Raymond Hack. Abandi batoza bahanwe barimo Umunya-Tunisia Rafik Mhamdi n’umunya-Maroc, Youssef Rossi. Aba […]

Minisitiri Gatabazi yagize icyo avuga ku mujepe wamukuruye agiye kugonga Perezida Kagame

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie, yagize icyo avuga ku musirikare ushinzwe gucungira umutekano Perezida Paul Kagame wamukuruye agiye kumugonga; avuga ko nta kibazo yigeze abibonamo. Mu kwezi gushize ubwo Perezida Kagame yari yasuye akarere ka Nyamasheke, ni bwo hagiye hanze amashusho yerekana umwe mu bashinzwe kumurinda akurura Gatabazi washoboraga kumugonga. Mu mashusho Perezida Kagame […]

RDC yarahiye ko itazitabira inama ya IPU izabera i Kigali kubera M23

Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barahiye ko batazitabira nama rusange y’Umuryango w’Inteko zishinga Amategeko (IPU) izabera mu Rwanda. Iyi nama izaba iba ku nshuro yayo ya 145, iteganyijwe kubera i Kigali hagati y’itariki ya 10 n’iya 11 Ukwakira uyu mwaka. Byitezwe ko izitabirwa n’ababarirwa n’abagize inteko zishinga amategeko z’ibihugu byo hirya […]

Amerika na Koreya y’Epfo byarashe missile byihorera kuri Koreya ya Ruguru

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gifatanyije n’icya Koreya y’Epfo, barashe ibisasu byo mu bwoko bwa missile mu nyanja; mu rwego rwo gusubiza Koreya ya Ruguru iheruka kurasa igisasu kigaca hejuru y’u Buyapani. Ku wa Kabiri ni bwo Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyo mu bwoko bwa Intermediate-Range Ballistic Missile (IRBM) gica hejuru y’u […]

Amagambo yuje agahinda ya Ndimbati ku bana yabyaranye na Fridaus

Umunyarwenya Uwihoreye Jean Bosco Mustapha uzwi nka Ndimbati, yiseguye ku bana babiri b’impanga yabyaranye na Kabahizi Fridaus; ababwira ko abatagira urukundo ari bo bashatse ko afungwa kugira ngo atongera gusabana na bo. Ni mu butumwa uyu mugabo yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, nyuma y’iminsi mike avuye muri gereza ya Mageragere aho yari afungiwe. Ndimbati […]

Perezida Putin yemereye ubufasha bukomeye Col Assimi Goïta wa Mali

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yemereye ubufasha bwo mu nzego zitandukanye Col Assimi Goïta uyobora Mali mu buryo bw’inzibacyuho, nyuma y’ikiganiro aba bombi bagiranye. Ni ikiganiro ba Perezida Putin na Assimi Goïta bagiranye kuri uyu wa Kabiri bifashishije terefoni. Col Goïta mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko ikiganiro cye na Perezida […]

Bombori bombori mu matora y’ishyaka PSD mu ntara y’Uburengerazuba

Amakuru aturuka mu banyamuryango b’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba, aravuga ko ishyamba atari ryeru muri iri shyaka nyuma y’amatora aheruka kuba y’abagomba kuriyobora ku rwego rw’Intara. Ku cyumweru tariki ya 02 Ukwakira ni bwo mu karere ka Karongi habereye inama yabereyemo amatora y’abagomba kuyobora PSD ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba. […]

Museveni yazamuye mu ntera umuhungu we amugira General, amwambura inshingano yari asanganywe

20221004_151642.jpg

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yazamuye mu ntera umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba amugira General; gusa amwambura inshingano zo kuba Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yari asanganywe. Gen Muhoozi yari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka kuva muri Kamena 2021, ubwo yasimburaga kuri izi nshingano Lt Gen Peter Elwelu kuri ubu usanzwe […]

Kera kabaye u Burundi bwemeje ko imipaka yabwo n’u Rwanda ifunguye

Leta y’u Burundi ku wa Mbere tariki ya 03 Ukwakira, yemeje ko imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda yari imaze imyaka itandatu ifunze yamaze gufungurwa. Ku wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko u Burundi bwongeye gufungura imipaka ibuhuza n’u Rwanda, nyuma y’igihe kirekire ifunzwe. U Burundi bwari bwarafunze imipaka kuva […]

Kenya yashinje Gen Muhoozi kuyitangizaho intambara no kugambirira guhirika Ruto

Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Kenya na Uganda, nyuma y’amagambo atarikiwe neza n’abanya-Kenya yatangajwe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka. Intandaro y’uyu mwuka mubi yabaye ubutumwa uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni aheruka kwandika ku rubuga rwe rwa Twitter. Lt Gen Muhoozi […]

Nyaruguru: Icyorezo cya ruswa cyageze no mu bunzi

Nyirampitiye avuga ko yageragereshejwe ruswa

Ubwo bari mu muhango wo kurahirira manda nshya y’imyaka 5 kuri uyu wa 3 Ukwakira 2022, bamwe mu bunzi bo mu karere ka Nyaruguru bari basanzwe muri uru rwego bavuze ko bagiye bahura kenshi mu kazi kabo ko kunga, n’abaturage bagerageje kubaha ruswa kugira ngo bafatirwe imyanzuro ibabogamiyeho. Nyirampitiye Valerie warahiriye manda ye ya 7 […]

Kera kabaye Nsabimana Aimable yabonye ikipe nshya nyuma yo kwirukanwa na APR FC

Myugariro Nsabimana Aimable wari umaze igihe adafite ikipe nyuma yo kwirukanwa na APR FC, yamaze kwerekeza muri Kiyovu Sports. Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo uyu mukinnyi wo mu mutima w’ubwugarizi yasezerewe mu buryo butunguranye na APR FC yari amazemo umwaka umwe, nyuma yo kuyigarukamo avuye muri Police FC yari asanzwe abereye Kapiteni. Kugeza ubu […]

Tshisekedi yakoze impinduka zikomeye muri FARDC, ashyiraho Umugaba Mukuru mushya

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bwazo, anashyiraho Umugaba Mukuru w’Ingabo mushya. Uwo Tshisekedi yagize Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo Kinshasa ni Lt. Gen Christian Tshiwewe; nyuma yo kumuzamura mu ntera amuvanye ku ipeti rya Général Major. Tshiwewe wari […]

Muhanga: Polisi yarashe mu cyico ‘uwayirwanyije’ nyuma yo kwica umugore we amukase ijosi

Inzego z’umutekano mu karere ka Muhanga zarashe mu cyico umugabo witwa Niyitamba Gilbert washinjwaga kwica umugore we amukase ijosi akamwica, nyuma yo kugerageza kuzirwanya yifashishije umupanga. Niyitamba Gilbert w’imyaka 34 y’amavuko yari atuye mu mu dugudu wa Kabuga, akagari ka Kavumu, mu Murenge wa Kabacuzi. Yashinjwaga kuba ku wa 30 Nzeri yarishe umugore we Mukamwiza […]

Centrafrique yiyamye Ambasaderi wa RDC uheruka kuvuga ibihuha ku ngabo za RDF

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Centrafrique, Sylivie Baïpo Temon, yakebuye Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Bangui nyuma y’ibihuha aheruka gutangaza ku ngabo z’u Rwanda. Mu kwezi gushize ni bwo Ambasaderi wa RDC muri Centrafrique, Esdras Kambale Bahekwa, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’ibice ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zikoreramo. Mu ibaruwa […]

Lt. Col Damiba yahunze Burkina Faso nyuma yo gukorerwa Coup d’État

Lt. Col Paul-Henri Sandaogo Damiba wahoze ari Perezida wa Burkina Faso, yamaze kuva muri iki gihugu ahungira muri Togo nyuma yo guhirikwa ku butegetsi. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Lt Col Damiba yahiritswe ku butegetsi n’itsinda ry’abasirikare bayobowe na Capitaine Ibrahim Traoré wahise afata ubutegetsi. Damiba yari Perezida wa Burkina Faso kuva muri […]

Rusizi: Impanuka ya Ambulance yahitanye 4 barimo abaganga

Abantu bane barimo abaganga batatu bapfiriye mu mpanuka y’imbangukiragutabara (Ambulance) yabereye mu murenge wa Nyakabuye w’akarere ka Rusizi. Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Ukwakira, ubwo iriya mbangukiragutabara isanzwe ari iy’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo yari ivuye ku bitaro bya Mibirizi aho yari yajyanye abarwayi. Imbangukiragutabara yakoreye impanuka mu […]

Haravugwa ukurebana ay’ingwe hagati y’umutoza wa Kiyovu Sports na bamwe mu bakinnyi

Amakuru aturuka mu kipe ya Kiyovu Sports aravuga ko umwuka utifashe neza hagati y’Umubiligi Alain-André Landeut utoza iyi kipe na bamwe mu bakinnyi bayo. Iby’aya makuru byagiye hanze nyuma y’umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona iyi kipe yo ku Mumena iheruka gutsindirwamo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo na Sunrise ibitego 2-1. Ni umukino Kiyovu […]

Rayon Sports yatsinze Marines FC y’abakinnyi 10, ikura Kiyovu Sports ku mwanya wa mbere

Ikipe ya Rayon Sports yisubije by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda ibitego 3-2 Marines FC y’abakinnyi 10. Rayon Sports itaratakaza umukino n’umwe kuva shampiyona itangiye, yari yasuye Marines mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda. Ni umukino iyi kipe y’umutoza Haringingo Francis Christian yagiye gukina ibizi […]

APR FC yongereye ibihano umukinnyi wayo kugeza muri 2023, inamukata umushahara

Ikipe ya APR FC yamaze kongera amezi ane ku bihano yafatiye Nsanzimfura Keddy usanzwe ayikinira hagati mu kibuga, umushahara yamuhembaga iwugabanyaho icya kabiri cyawo. Uyu musore wageze muri APR FC avuye muri Kiyovu Sports, amaze igihe yaramanuwe mu kipe y’Intare FC kubera imyitwarire mibi yanatumye urwego rwe rusubira hasi cyane. Keddy yamanuwe mu Ntare abimburira […]

Musanze: Ushinzwe ubutaka mu murenge yasenye inzu y’utishoboye ategekwa kongera kuyubaka

Umukozi ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Nkotsi w’akarere ka Musanze, yasenye inzu y’umuturage utishoboye wari warubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko biba ngombwa ko ategekwa kongera kuyubaka. Uwasenyewe witwa Nyirasafari Joselyne, yabwiye Televiziyo ya BTN dukesha iyi nkuru ko iriya nzu yasenywe yari yarayiyubakiye, bijyanye n’uko we n’abana be batanu bari bamaze igihe batagira aho gukinga […]

Umusirikare wa MONUSCO yishwe n’inyeshyamba z’Abanyamulenge

Umusirikare wo mu ngabo za Loni ziri kugarura amahoro muri Congo Kinshasa (MONUSCO), yiciwe n’inyeshyamba mu gace ka Minembwe ho muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Uyu musirikare yishwe ku wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri nk’uko byemejwe n’Igisirikare cya Congo Kinshasa. Umuvugizi wa Brigade ya 12 y’Ingabo za Congo Kinshasa zishinzwe […]

Leta y’u Burundi yasubije abibaza icyo Perezida Ndayishimiye yaba yarahoye Bunyoni

Leta y’u Burundi yatangaje ko kuba Perezida Evariste Ndayishimiye yarafashe icyemezo cyo kwirukana Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu ari ibisanzwe, ngo kuko nk’umukuru w’igihugu afite ububasha bwo guhindurira inshingano uwo ashaka. Ku itariki ya 07 Nzeri ni bwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yemeje Lt. Gen Gervais Ndirakobuca nka Minisitiri w’Intebe […]

Umuhungu wa Museveni yagaragaje impamvu ashyigikiye u Burusiya n’icyo apfa na Amerika

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yongeye kugaragaza ko ari inyuma y’u Burusiya mu rugamba buhanganyemo na Ukraine. Ibihugu byombi biri mu ntambara kuva muri Gashyantare uyu mwaka, gusa u Burusiya ni kenshi bwagiye bwamaganwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kubera iriya ntambara; kugeza bibufatiye ibihano. Gen […]

Polisi yateguje ibihano bishaririye abashoferi bifashishwa mu gukwirakwiza magendu

Polisi y’Igihugu yaburiye abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ibasaba kureka gufasha abakora ubucuruzi bwa magendu batwara ibicuruzwa byabo byinjizwa mu Rwanda bitasorewe mu kubikwirakwiza hirya no hino mu gihugu. Ni umuburo waje ukurikira ibikorwa byo kurwanya ubu bucuruzi butemewe byakozwe ku wa Kane tariki 29 Nzeri. Icyo gihe mu karere ka Muhanga […]

Myugariro Ngenderwaho w’Amavubi aravugwa muri shampiyona y’u Bushinwa

Myugariro ngenderwaho w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Nirisarike Salomon, biravugwa ko ashobora kujya gukomereza urugendo rwe rw’umupira w’amaguru muri shampiyona y’u Bushinwa. Uyu musore kuri ubu nta kipe afite nyuma yo gusezererwa na Urartu FC yo muri Armenia yahoze akinira. Nirisarike Salomon kuri ubu uri mu Bubiligi n’umuryango we, amakuru avuga ko isaha n’isaha ashobora kwerekeza mu […]

Lt Col Damiba wari Perezida wa Burkina Faso yahiritswe na mugenzi we w’ipeti rya Capitaine

Itsinda ry’abasirikare ba Burkina Faso kuri uyu wa Gatanu, ryatangaje ko ryavanye ku butegetsi Lt Col Paul-Henri Damiba wayoboraga kiriya gihugu kuva muri Mutarama uyu mwaka. Itangazo ryasomewe kuri Televisiyo y’Igihugu na Capitaine Ibrahim Traoré wahise afata ubutegetsi, rivuga ko usibye uriya mwanzuro, Guverinoma n’Inteko Ishinga amategeko ya Burkina Faso byombi byasheshwe, ndetse n’imipaka yose […]

Putin yatangaje ku mugaragaro ko uduce 4 twari utwa Ukraine twahindutse utw’u Burusiya

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, yatangaje ku mugaragaro ko uduce tune twari dusanzwe ari utwa Ukraine twamaze guhinduka urw’igihugu cye. Ni nyuma y’amatora ya kamarampaka yabaye ntangiriro z’iki cyumweru yo kwemeza niba utu duce twa Donetsk, Luhansk, Kherson na Zaporizhzhia tugomba guhinduka utw’u Burusiya, nyuma y’uko Ingabo zabwo zitwambuye iza Ukraine. Perezida Vladimir Putin mu […]

Imyigaragambyo muri Burkina Faso, barasaba ko Col. Zoungrana ‘wagerageje’ Coup d’état afungurwa

Amagana y’abanya-Burkina Faso bamaze gutangira imyigaragambyo i Ouagadougou mu murwa mukuru, mu gihe muri iki gihugu hakomeje guhwihwiswa amakuru ya Coup d’état. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo abatuye i Ouagadougou baramutse bumva urusaku rwinshi rw’imbunda zoroheje n’iziremereye rwumvikanye ruturuka mu kigo cya gisirikare cy’ingenzi muri iki gihugu. Abasirikare benshi bagaragaye bafata […]

Kera kabaye u Burundi bwongeye gufungura imipaka yabwo n’u Rwanda

Leta y’u Burundi kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri, yongeye gufungura imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda nyuma y’imyaka itandatu ifunzwe. U Burundi bwari bwarafunze imipaka yabwo n’u Rwanda kuva muri 2016, nyuma y’uko Leta y’u Burundi ishinje iy’u Rwanda kugira uruhare muri Coup d’etat y’abashakaga guhirika ubutegetsi bw’uwari […]

Ndayishimiye yavugurujwe n’umuvugizi we ku ‘bihangange’ byashatse kumukorera Coup d’état

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yavugurujwe n’umuvugizi we ku bo mu minsi yise ibihangange byashakaga kumuhirika ku butegetsi. Tariki ya 02 Nzeri 2022 ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yari mu mujyi wa Gitega mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza, yasabye abo yise ibihangange bifite gahunda yo kumuhirika ku butegetsi gusubiza inkota mu rwubati, ngo kuko nta […]

Umujyanama wa Tshisekedi yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umwana

Antoine Ababifuanina usanzwe ari umujyanama wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, yatawe muri yombi na Polisi akurikiranweho gusambanya ku ngufu umwana. Ababifuanina asanzwe ari umujyanama wa Perezida Tshisekedi mu bijyanye na Peteroli na gaz. Yatawe muri yombi ejo ku wa Kane. INFOS.CD yatangaje ko amakuru ikesha bamwe mu bo muri Polisi ya Congo […]

M23 yaba yamaze kwimura abatuye Kabindi kugira ngo ibone neza uko iharwanira na FARDC

Amakuru aturuka muri Congo Kinshasa aravuga ko inyeshyamba za M23 zaba zamaze gusaba abatuye umudugudu wa Kabindi ho muri Teritwari ya Rutshuru kuhimuka, mu gihe hanugwanugwa imirwano hagati yazo na FARDC. Ni amakuru anemezwa n’inzego z’ibanze zo muri kariya gace nk’uko Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye ibitangaza. Amakuru avuga ko kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru […]

Kabuga yanze kwitabira iburanisha mu mizi ry’urubanza rwe

Umunyarwanda Kabuga Felcien ukurikiranweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntabwo yitabira iburanisha mu mizi ry’urubanza rwe rutangira kuri uyu wa Kane. Urubanza rw’uyu munyemari ruratangira uyu munsi n’ejo ku wa Gatanu, nyuma y’imyaka ibiri afatiwe mu Bufaransa aho yari yihishe nyuma y’imyaka ibarirwa muri 25 ahigishwa uruhindu. Kabuga ashinjwa ibyaha birimo […]

Rulindo: Abatari bake bakomerekeye mu mpanuka ikomeye y’imodoka

Abantu babarirwa muri 15 bakomeretse, nyuma y’impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zagonganye yabereye mu karere ka Rulindo. Iyi mpanuka yabereye i Shyorongi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nzeri 2022. Intandaro yayo amakuru avuga ko yabaye ikamyo yaturukaga mu mujyi wa Kigali yerekezaga mu majyaruguru y’igihugu yagonze minibus yo mu bwoko bwa […]

Icyo Rwasamanzi avuga ku isanganya Amavubi U-23 yahuye na ryo mu rugendo rujya muri Libya

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23, Yves Rwasamanzi, yavuze ko ntawe yifuriza guhura n’ibyo abakinnyi atoza bahuye na byo, nyuma y’urugendo rukomeye bakoze bajya ndetse banava muri Libya. Rwasamanzi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’umukino Amavubi U-23 yari amaze gusezereramo Libya mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 giteganyijwe […]

Nyaruguru: Des centres de développement des talents, une nécessité

Victor Masengesho (à droite) avec Cédric Tuyisenge

Depuis 2020, chaque année, plus de 20 jeunes agés de 5 à 22 ans, sont selectionnés dans le district de Nyaruguru, après des compétitions organisées par l’Organisation Non Gouvernementale, Compassion International, dans son programme appelé “détection des talents”. Aujourd’hui, ces jeunes doués dans plus de 10 disciplines diffèrentes comme le football, l’athlétisme, la danse et […]

Indi kajugujugu ya UPDF yakoze impanuka, hapfa abasirikare barenga 10

Abasirikare barenga 10 bo mu gisirikare cya Uganda (UPDF), baguye mu mpanuka ya kajugujugu yabaye ku munsi w’ejo. Iyi kajugujugu yo mu bwoko bwa MI-17 yakoreye impanuka mu gace ka Rwenzori, hafi y’umupaka wa Uganda na Congo Kinshasa. Amakuru avuga ko iyi ndege yakoze impanuka nyuma y’iminota mike ihagurutse muri Uganda, ikaba yari yerekeje muri […]

Amavubi yasuzugurikiye imbere ya St Eloi Lupopo yo muri RDC

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ kuri uyu wa Kabiri yatsinzwe na St Eloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibitego 3-1, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo. Ni umukino wabereye kuri Stade ya El Arb Zaouli muri Maroc. Uyu mukino wari uwa kabiri wa gicuti iyi kipe y’umutoza Carlos Alos Ferrer ikinnye, nyuma […]

Remontada! Amavubi U-23 yakoze ibitatekerezwaga, asezerera Libya

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23, yageze mu ijonjora rya kabiri mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika nyuma yo gusezerera Libya ku gitego cyo hanze. Iyi kipe y’umutoza Rwasamanzi Yves yari yakiriye Libya kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ryo gushaka itike ya CAN y’abatarengeje imyaka 23 izabera izabera muri Maroc […]

M23 yagize icyo ivuga ku makuru ari kuvuga ko abarwanyi bayo bavuye mu Bunagana

Umutwe wa M23 wanyomoje amakuru akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga abarwanyi bawo bavuye muri uyu mujyi, ushimangira ko nta gahunda ufite yo kuva muri uyu mujyi. Kuva mu ijoro ryakeye ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa Twitter hatangiye gukwirakwizwa inkuru za bamwe mu banye-Congo bavugaga ko kera kabaye abarwanyi ba M23 bamaze kuva mu mujyi […]

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Maj Gen Innocent Kabandana

Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Maj Gen Innocent Kabandana amugira Lieutenant General. Maj Gen Kabandana yazamuwe mu ntera nyuma yo kurangiza ubutumwa yari amazemo umwaka muri Mozambique, aho yari afite inshingano zo guhuza ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado. […]

RDF yashyikirije FARDC umukomando wayo wari umaze iminsi afungiye mu Rwanda

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Mbere cyashyikirije icya Congo Kinshasa (FARDC) umusirikare wacyo, nyuma y’iminsi ibiri afungiye mu Rwanda. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo uyu musirikare wa Congo yafatiwe mu Rwanda bigaragara ko yasinze, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga. Uruhande rwa Congo rwo ruvuga ko yari yaje […]

RDF yemeje ko yafatiye mu Rwanda umusirikare wa FARDC yasinze

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyemeje ko giheruka gufatira ku butaka bw’u Rwanda umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) byagaragaraga ko yari yasinze. Congo Kinshasa yaherukaga gutangaza ko uyu musirikare yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda ku wa Gatandatu tariki 24 Nzeri. Iby’ifatwa rye byanemejwe n’Umuyobozi wa Polisi ya Congo Kinshasa muri […]

Kenya: 11 biganjemo abapolisi bishwe n’abajura b’inka

Abantu 11 barimo abapolisi umunani, biciwe mu majyaruguru ya Kenya nyuma yo gutegwa igico n’abajura b’inka birukankagaho. Agace aba bantu uko ari 11 biciwemo, kamaze igihe karangwamo cyane ubujura bw’inka ahanini kubera amapfa yatumye inzuri n’amazi biba ingume. Polisi ya Kenya ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yatangaje ko kiriya gico “cy’ubugizi bwa nabi kandi […]

RDC iravuga ko hari umusirikare wayo ufunzwe na RDF

Inzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ziravuga ko hari umusirikare w’iki gihugu ufunzwe n’Igisirikare cy’u Rwanda nyuma yo kumufatira ku butaka bw’u Rwanda yaje gutashya inkwi. ACTUALITE.CD yatangaje ko uyu musirikare yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda ku wa Gatandatu tariki 24 Nzeri. Iki gitangazamakuru cyasonanuye ko yambutse umupaka uhuza Congo Kinshasa n’u Rwanda […]

Igitero ku Burusiya ni igitero kuri Afurika_Gen Muhoozi wahumurije Putin

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yahurije Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, amubwira ko uwagaba igitero ku gihugu cye yaba akigabye no kuri Afurika. Ni mu butumwa uyu mugabo usanzwe ari imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni yanditse kuri Twitter ye. Ati: “Perezida Putin ntakwiye gukangisha intambara y’intwaro kirimbuzi. Turamwumva. […]

Abarimo bashyingura bayabangiye ingata nyuma yo kubona uwo bashyinguraga asohotse mu sanduku

Abatuye mu gace ka Angalu ho muri Leta ya Nasarawa muri Nigeria, bakijijwe n’amaguru ubwo barimo bashyingura hanyuma uwo bashyinguraga bakabona asohotse mu isanduku. Ku wa 05 Nzeri 2022 ni bwo abaganga bemeje ko Godwin Ugeelu Amadu w’imyaka 59 y’amavuko ari na we washyingurwaga yashizemo umwuka. Icyo gihe byabaye ngombwa ko bamufureba imyenda bamujyana mu […]

APR FC yavuguruje umutoza Adil ku cyemezo gikomeye yari yarafashe

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwamaze kubabarira abakinnyi batatu basanzwe bakinira iyi kipe, nyuma y’igihe barafatiwe ibihano n’umutoza Mohammed Adil Erradi. Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo umutoza Adil yari yafatiye ibihano abakinnyi bane barimo Lague Byiringiro, Ishimwe Anicet, Nizeyimana Djuma na Nsengiyumva Ir’Shad Parfait. Uko ari bane umutoza yari yarafashe icyemezo cyo kubamanura mu […]

Biri guhwihwiswa ko Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yaba yakorewe Coup d’État

Amakuru u Bushinwa butaragira icyo buvugaho aravuga ko Perezida wabwo, Xi Jinping yaba yahiritswe ku butegetsi. Ibihuha by’uko Perezida Xi Jinping yaba yahiritswe ku butegetsi byatangiye guhwihwiswa kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, mbere yo gufata indi ntera kuri murandasi. Kuri ubu ijambo u Bushinwa n’izina Xi ni amwe mu yari kuvugwaho cyane […]

Kajugujugu y’intambara ya UPDF yakoze impanuka

Indege yo mu bwoko bwa kajugujugu y’Igisirikare cya Uganda (UPDF), yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu igonga urugo rw’umukecuru. Iyi kajugujugu yo mu bwoko bwa MI 24 yakoreye impanuka ahitwa Isaaka, nyuma y’iminota mike ihagurutse ku kibuga cy’indege cyo mu gace ka Fort-Portal. Umuvugizi wa Diviziyo y’Ingabo za Uganda zirwanira mu misozi, […]

William Ruto yahishuye impamvu yahaye Kenyatta inshingano nshya akimara kumusimbura

Perezida William Ruto wa Kenya yatangaje ko yahisemo guha inshingano nshya Uhuru Kenyatta yasimbuye ku butegetsi, mu rwego rwo kwirinda ko ibibazo by’amakimbirane yugarije akarere Kenya iherereyemo byabangamira ubutegetsi bwe. Ku wa 13 Nzeri ni bwo Perezida William Ruto yatangaje ko yahaye inshingano Uhuru Kenyatta zo gukurikirana ibikorwa by’amahoro Kenya yagiye iharanira mu karere iherereyemo. […]

Amavubi U-17 asa n’atakibaho nanone ntakitabiriye CECAFA

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 17, ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ntabwo izitabira irushanwa rya CECAFA y’uyu mwaka igomba kubera muri Ethiopia. Ni irushanwa rigomba kubera i Addis Ababa kuva ku wa 30 z’uku kwezi, aho byitezwe ko rigomba kwitabirwa n’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati. U Rwanda nka kimwe mu bihugu […]

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni

Perezida Paul Kagame ku wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri, yabonanye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres; bagirana ibiganiro. Ibiganiro by’abayobozi bombi byagarutse ku ruhare rw’u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ibikorwa by’iterambere biri kugerwaho mu gihugu ndetse n’ikibazo cy’umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari. Ikibazo cy’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri […]

Perezida Evariste Ndayishimiye yishimiye kwakirwa mu cyubahiro na Joe Biden

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yahuye na mugenzi we Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimiye ku bw’urugwiro we n’abaturage be bamugaragarije i New York. Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bari bitabiriye Inteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye, anageza ijambo ku bayitabiriye. Perezida Ndayishimiye abinyujije ku […]

Gen Muhoozi agiye kongera gusura ‘se wabo’ Perezida Kagame

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko vuba aha agiye kongera kugaruka mu Rwanda gusura Perezida Paul Kagame yita se wabo. Gen Muhoozi yemeje inkuru y’uru ruzinduko rwe mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter. Ni uruzinduko yavuze ko azaba aje kwigiramo ubumenyi bw’ibijyanye no korora inka. Yagize […]