Hahishuwe uko Paul Pogba yateje ibinyugunyugu abarebaga umukino wa nyuma wa Euro 2016
Mathias Pogba, umuvandimwe w’Umufaransa Paul Pogba usanzwe akinira Juventus yo mu Butaliyani, yahishuye ko murumuna we yahamagaye ibinyugunyugu ubwo habaga umukino wa nyuma wa Euro 2016 binyuze mu mupfumu we. Ni ibikubiye mu butumwa bwinshi ndetse n’amashusho ya Videwo zibarirwa muri 30 Mathias yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Uyu musore ufite inkomoko muri Guinée-Conakry […]
Amajyepfo: Biyemeje gukumira amakimbirane ataraba ibyaha

Gukemura amakimbirane agitangira, mbere yuko ahinduka ibyaha bijya mu bugenzacyaha ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu kiganiro Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano n’iz’ubutabera, amadini n’abandi bafatanyabikorwa bo mu Ntara y’Amajyepfo. Icyo kiganiro cyabereye mu karere ka Gisagara kuri uyu wa 22 Nzeli 2022. Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), […]
Wa rutahizamu w’umunya-Côte d’Ivoire yatangiye imyitozo mu Mavubi (Amafoto)

Rutahizamu Gerard Bi Goua Gohou ufite inkomoko mu gihugu cya Côte d’Ivoire, yamaze gutangira imyitozo mu kipe y’Igihugu ‘Amavubi’. Amakuru y’uko uyu rutahizamu w’ibigango yahamagawe n’Amavubi yamenyekanye kuri uyu wa Kane, atangajwe bwa mbere n’ikipe ya FC Aktobe yo mu gihugu cya Kazakhstan asanzwe akinira. Gerard Bi Goua Gouhou ni rutahizamu ufite inkomoko i Abidjan […]
Ba Perezida William Ruto na Tshisekedi bakiriwe na Joe Biden
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakiriye ba Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Dr William Ruto wa Kenya. Biden n’aba bakuru n’ibihugu byombi bahuriye i New York, mu musangiro Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Madamu we bateguriye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye […]
Rutahizamu w’umunya-Côte d’Ivoire yahamagawe mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’
Ikipe ya FC Aktobe yo mu gihugu cya Kazakhstan, yatangaje ko umunya-Côte d’Ivoire Gerard Bi Goua Gohou usanzwe ayikinira yahamagawe n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’. Iyi kipe yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Instagram kuri uyu wa Kane. Gerard Bi Goua Gouhou ni rutahizamu ufite inkomoko i Abidjan muri Côte d’Ivoire, akaba yahamagawe […]
Abanyarwanda bagiriwe inama yo kwirinda gukorera ingendo zitari ngombwa muri Uganda

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kane yasabye Abanyarwanda gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola, ishyiraho amabwiriza yo kugikumira. Ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru muri district ya Mubende ho muri Uganda hagaragaye umurwayi w’iki cyorezo, ndetse bikanarangira kimuhitanye. Minisiteri y’Ubuzima mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nzeri, […]
RDC: Abasirikare 75 ba hafi ya Gen Philémon Yav na bo batawe muri yombi
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuri uyu wa Kane cyataye muri yombi abasirikare 75 ba hafi ya Lt Gén Philémon Yav kugira ngo kibakoreho iperereza ryerekeye umugambi wa Coup d’état ashinjwa. Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 19 Nzeri ni bwo Gén Yav bakunda kwita ‘Tigre’ yatawe muri yombi n’ubutasi […]
Abasirikare babarirwa muri 20 b’u Burundi na RDC baguye mu mirwano na FNL
Imirwano ikomeye ku wa Kabiri w’iki cyumweru yasakiranyije Ingabo z’u Burundi, iza Congo Kinshasa ndetse n’inyeshyamba za FNL zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi; igwamo abasirikare babarirwa muri 20. Iyi mirwano yabereye ahitwa Namaramara ho muri Teritwari ya Mwenga, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ingabo z’u Burundi ziri muri Congo Kinshasa zari zifatanyije muri iyi mirwano amakuru […]
Perezida Kagame na Tshisekedi baganiriye i New York ku buhuza bwa Macron
Amakuru aturuka i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aravuga ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, bagiranye ibiganiro ku buhuza bwa Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa. Aba bakuru b’ibihugu uko ari batatu i New York bahitabiriye inteko rusange isanzwe ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye. Perezida Paul Kagame […]
Umukino wo kugerekanaho amakosa si wo uzakemura ibibazo_P. Kagame ku birego bya RDC
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umukino Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irimo wo kugereka amakosa ku Rwanda atari wo uzakemura ikibazo cy’umutekano muke uyugarije, agaragaza ko gushaka uburyo bwihutirwa bwo kugikemura ari wo muti urambye. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Nzeri, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inteko rusange ya 77 […]
Nyaruguru: Lancement officiel de la saison agricole A, 2022/23

Le district de Nyaruguru a lancé officiellement, ce 19 septembre 2022, la saison agricole A 2022/2023, qui est la plus importante en terme de quantité de récoltes agricoles moyennes par an. La saison a été démarée par la culture du maïs dans le marais aménagé de Rwaganyoni situé dans le secteur de Kibeho. Le maire […]
Imikino PSG imaze gukina yatumye Mbappé ashinjwa kuba nyamwigendaho kuri Messi na Neymar
Umufaransa Kylian Mbappé nyuma yo kongera amasezerano muri Paris Saint-Germain, asa n’uwahindutse ‘boss’ wayo ndetse na nyirayo kubera uburyo akomeje kwitwara muri iyi kipe y’i Paris. Kugeza ubu uyu rutahizamu ukiri muto akomeje gushinjwa kuba ‘nyamwigendaho’, bitewe n’ubufatanye buke bukomeje kumuranga hagati ye na bagenzi be. Imibare iheruka gutangazwa n’imwe mu mateleviziyo yo mu Bufaransa, […]
U Burusiya bwatangiye gutegura inkeragutabara 300,000 zo guhangana na Ukraine
Perezida Vladimir Putin yatangaje ko yamaze gutangiza ubukangurambaga bugomba gusiga inkeragutabara zibarirwa mu 300,000 zigiye gutanga umusada mu ntambara Ingabo z’u Burusiya zimaze igihe zihanganyemo n’iza Ukraine. Ni icyemezo Perezida Vladimir Putin yatangaje, nyuma yo kubisabwa na Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya ndetse n’ubuyobozi bukuru bwazo. Yavuze ko icyemezo yafashe ari “icyemezo gikwiye”, bijyanye n’ikibazo cyugarije […]
USA: Tshisekedi yahinduye imvugo, ashinja u Rwanda gutera RDC no kwigarurira kamwe mu duce twayo
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahinduye imvugo ashinja u Rwanda gutera igihugu cye ndetse rukanigarurira Umujyi wa Bunagana wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Perezida Tshisekedi yashyize ibi birego ku Rwanda, ubwo yagezaga ijambo ku bakuru b’ibihugu bitabiriye inteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye ikomeje kubera i New York muri […]
Perezida Filipe Nyusi yasuye Ingabo z’u Rwanda (Amafoto)

Perezida Filipe Jancito Nyusi wa Mozambique, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Nzeri yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro mu karere ka Mocimboa da Praia ho mu ntara ya Cabo Delgado. Aha Mocimboa da Praia Perezida Nyusi yaganirije abaturage baherutse gutahuka mu ngo zabo, nyuma y’igihe barahungiye mu nkambi z’impunzi. […]
Mozambique: Abasirikare benshi ba FADM na SAMIM biciwe mu gico cy’ibyihebe
Abasirikare bataramenyekana neza umubare bo mu ngabo za Mozambique ndetse n’ab’umiryango w’ibihugu bya Afurika y’Epfo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu (SAMIM), biciwe mu gico baheruka gutegwa n’ibyihebe. Aba basirikare bishwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo imodoka barimo zagwaga mu gico cy’ibyihebe, mu rugabano rw’uduce twa Chitama na Quinto Congresso ho […]
Umuraperi Danny Nanone yatawe muri yombi
Umuraperi Ntakirutimana Danny uzwi mu muziki nyarwanda nka Danny Nanone, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranweho gukubita umugore we. Uyu muririmbyi nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yatawe muri yombi ku wa Mbere Tariki ya 19 Nzeri kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro. Dr Murangira yagize ati: “Afungiye […]
Amavubi U-23 yaguye miswi na Police FC mu mukino wabonetsemo ibitego byinshi
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abatarengeje imyaka 23, yaguye miswi na Police FC ibitego 3-3; mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Mbere. Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mbere y’uko Amavubi acakirana na Libya mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23. Rutahizamu Rudasingwa Prince usanzwe akinira Rayon […]
Perezida Kagame mu baherekeje bwa nyuma umwamikazi Elizabeth II
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari mu bitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza wabaye kuri uyu wa Mbere. Saa sita z’amanywa ni bwo imihango yo gusezera bwa nyuma ku mwamikazi w’u Bwongereza yatangiye. Ni imihango yabimburiwe n’igikorwa cyo kuvana umugogo we ahazwi nka Westminster Hall bawujyama ahitwa Westminster Abbey aho […]
Umutoza wa US Monastir yavuze umukinnyi wa APR FC uzaba igihangange nadasubira inyuma
Umunya-Serbie Darko Novic utoza ikipe ya US Monastir yo mu gihugu cya Tunisie, yashimye urwego rwa rutahizamu Mugunga Yves wa APR FC; avuga ko mu gihe yaba adasubiye inyuma ashobora kuzavamo umukinnyi mwiza. Uyu mutoza yabigarutseho nyuma y’umukino wa CAF Champions league ikipe ye yasezereyemo APR FC ku bitego 3-1 wabereye kuri Stade ya Mustapha […]
Ba Perezida 3 b’ibihugu bya EAC bagiye gushyingura umwamikazi Elizabeth II

Ba Perezida batatu b’ibihugu bitatu muri birindwi bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bari i Londres mu Bwongereza aho bitabiriye umuhango wo gutabariza [gushyingura] umwamikazi Elizabeth II. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Nzeri ni bwo Umwamikazi Elizabeth II w’u Bwongereza atabarizwa, mu muhango ubera ahitwa Westminster Abbey. Ni umuhango byitezwe ko witabirwa n’abashyitsi […]
Perezida wa Sena y’u Rwanda ari i Bujumbura mu Burundi
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Iyamuremye Augustin, kuva ejo ku Cyumweru tariki ya 18 Nzeri ari i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi aho yitabiriye inama ya ba Perezida ba za Sena z’ibihugu bya Afurika n’iby’Abarabu (ASSECAA). Iyi nama iri kuba ku nshuro yayo ya cyenda, iteganyijwe kubera i Bujumbura kuva kuri uyu wa Mbere tariki […]
Kibeho: La promotion du tourisme religieux à l’esprit des autorités provinciales

Les autorités de la province du Sud ont toujours à l’esprit la promotion et le développement du tourisme religieux sur la Terre Sainte de Kibeho, dans le district de Nyaruguru. Selon la gouverneure de la Province du Sud, Alice Kayitesi, des contacts sont en cours avec des hommes affaires de la province afin de leur […]
Ba Perezida b’ibihugu 6 bahejwe mu muhango wo gushyingura Umwamikazi Elizabeth II
Umunsi umwe wonyine kuri ubu ni wo ubura kugira ngo Elizabeth II wahoze ari Umwamikazi w’u Bwongereza atabarizwe, mu muhango biteganyijwe ko uzitabirwa n’ababarirwa mu 2,200. Ku wa Mbere tariki ya 19 Nzeri ni bwo Umwamikazi Elizabeth II azatabarizwa, nyuma y’iminsi 10 atanze. Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abanyacyubahiro babarirwa muri 500 ni bo […]
CAF yateguje US Monastir ibihano bikakaye mbere y’uko yesurana na APR FC
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), yateguje ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia ko ishobora kuyifatira ibihano mu gihe abafana bayo baba bongeye kugaragaza imyitwarire mibi. Union Sportive de Monastir mu itangazo iheruka gusohora, yihanangirije abafana bayo kutazongera kujugunya mu kibuga amacupa, amabuye, ibishashi by’umuriro cyangwa ibindi bintu mu gihe iri gukina. […]
Kirehe: Abahize abandi mu gutanga Mituelle bahembwe Brochette
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwabagiye ikimasa abaturage bo mu Murenge wa Mpanga, mu rwego rwo kubashimira ko bahize bagenzi babo bo mu yindi mirenge mu gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé). Kagenzi Grégoire ushinzwe itumanaho mu karere, yavuze ko bakoze kiriya gikorwa mu rwego rw’ubusabane no kwereka abaturage ko ubuyobozi bw’Akarere bwishimira ubwitabire bwabo […]
Cabo Delgado: Ibyihebe byigambye kwica abasirikare 16
Umutwe wa Islamic State ukorera mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique, wigambye kwica abasirikare 16 ba Leta y’iki gihugu giherereye mu majyepfo ya Afurika. Mu itangazo uyu mutwe w’iterabwoba wasohoye, wavuze ko aba basirikare wabiciye mu gitero uheruka kugaba mu kigo cya gisirikare giherereye ahitwa Nkoe ho mu karere ka Macomia, mu […]
Museveni yinjiye mu ntambara n’u Burayi bwitambitse umushinga wa Uganda na Tanzania
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko Uganda iteganya gushaka undi mufatanyabikorwa yakorana na we, mu gihe Sosiyete y’Abafaransa ya TotalEnergies yaba yumviye u Burayi bwatangiye kwitambika umushinga igihugu cye gifitanye na Tanzania. Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo TotalEnergies isanzwe ikora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peteroli, yatangaje ko yemeje bwa nyuma gahunda yo gushora miliyari 10$ […]
Perezida Kagame ari i New York muri Amerika
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agomba kwitabira inama isanzwe ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye. Ni inama iteganyijwe mu cyumweru gitaha, ikazitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barenga 100. Iyi nama izaba yiga ku buryo bwo guhangana n’ibibazo bibangamiye ikiremwamuntu, birimo icyorezo cya Covid-19 n’ingaruka zacyo, […]
Haute-Kotto: Abasirikare b’u Rwanda bambitswe imidari na Gen Sidiki Traoré
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique Afrique, bambitswe imidari y’ishimwe bashimirwa akazi gakomeye bakoze. Abasirikare bambitswe iyi midari ejo ku wa Gatanu barimo abaganga (Level II Hospital) ndetse n’abo mu tsinda rya kane rijya ku rugamba (Rwanda Battle Group IV). Aba bari bamaze igihe mu butumwa wy’umuryango w’Abibumbye […]
Perezida Kagame yahagaritse ku mirimo Shema Maboko Didier wari PS muri MINISPORTS
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Nzeri, yahagaritse ku mirimo Shema Maboko Didier wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo. Itangazo ryasohowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida Kagame, rivuga ko “none ku wa 16 Nzeri 2022, Bwana Shema Maboko Didier yahagaritswe ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri […]
Umujinya Police FC yakuye kuri Rayon Sports ikomeje kuwutura amakipe yo mu cyiciro cya 2
Ikipe ya Police FC itarabona inota na rimwe kuva shampiyona itangiye, ikomeje gutura umujinya amakipe yo mu cyiciro cya kabiri iri guhurira na yo mu mikino ya gicuti. Iyi kipe ya Polisi y’igihugu kugeza ubu nta mukino n’umwe iratsinda cyangwa byibura ngo iwunganye, kuko ku munsi wa mbere yatsindiwe na Sunrise kuri Stade ya Golgotha […]
Rutahizamu wa Lille muri 24 Amavubi yahamagaye ngo bitegure Guinée-Equatoriale

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Carlos Alos Ferrer, yamaze guhamagara urutonde rw’abakinnyi 24 bagomba kwitegura imikino ibiri ya gicuti u Rwanda rufitanye na Nzalang Nacional ya Guinée-Equatoriale. Ni imikino yombi iteganyijwe muri uku kwezi kwa Nzeri. Mu bakinnyi umutoza Carlos Ferrer yahamagaye harimo Hakim Sahabo, rutahizamu ukiri muto w’ikipe ya Lille yo mu gihugu cy’u Bufaransa. […]
Igihugu cy’abaturanyi ni cyo cya mbere Ruto agiye gusura nka Perezida wa Kenya
Perezida William Samoei Ruto wa Kenya ategerejwe i Kampala mu gihugu cya Uganda, mu ruzinduko rwe rwa mbere azaba agiriye mu mahanga nka Perezida wa Kenya. Ruto ategerejwe muri Uganda mu ntangiriro z’ukwezi gutaha k’Ukwakira. Byitezwe ko aha muri Uganda Perezida mushya wa Kenya azahitabira umuhango wo gutangiza imurikagurisha mpuzamahanga ku bucuruzi rizwi nka ‘Uganda […]
Nyaruguru: Koperative imaze imyaka hafi 3 yishyuza ingurane y’imitungo yayo yangijwe

Koperative yitwa Abadatatirana ba Rusenge yo mu murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru, imaze imyaka hafi 3 (kuva 2020) yishyuza ingurane y’imitungo yabo igizwe n’ibyuzi n’amafi byangijwe n’isuri ivanze n’igitaka byavaga mu muhanda Huye-Kibeho ubwo wubakwaga na Sosiyete y’Abashinwa Sino Hydro kuva muri 2020. Agaciro k’ibyangiritse kangana na 19,815,000 Frw. Nk’uko Nzabonimpa Vianney, Perezida […]
FERWAFA yemeye ko yatabye mu nama Abanyarwanda kubera Amavubi, ibaha isezerano rikomeye
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryasabye imbabazi Abanyarwanda kubera ukwitwara nabi kw’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ iheruka kubura itike ya CHAN 2023; gusa ribizeza ko igomba kuzabona itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire. FERWAFA yasabye imbabazi biciye muri Muhire Henry usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wayo. Ni nyuma y’uko Amavubi atsindiwe i Huye na Ethiopia […]
Kiyovu Sports y’abakinnyi 10 yatsinze Gorilla FC, ihigika Rayon Sports ku mwanya wa mbere
Ikipe ya Kiyovu Sports yafashe by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere, nyuma yo gutsinda Gorilla FC ibitego 2-0. Iyi kipe yo ku Mumena yari yasuye Gorilla, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali. Ni umukino Kiyovu yatangiye neza kuko umunota wa kabiri wonyine w’umukino wari […]
Perezida Kagame yaganiriye n’umwami Charles III w’u Bwongereza
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane yaganiriye kuri terefoni n’Umwami Charles III w’u Bwongereza, amwihanganisha ku bw’urupfu rw’umwamikazi Elizabeth II usanzwe ari umubyeyi we. Perezida Kagame yemeje aya makuru mu butumwa yasangije abarenga 2,800,000 bamukurikira ku rubuga rwa Twitter. Yagize ati: “Nagize amahirwe yo gutambutsa binyuze mu kiganiro cyo kuri terefoni, ubutumwa bufata mu […]
PM Edouard Ngirente yitabiriye irahira rya Perezida João Lourenço
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ari i Luanda muri Angola aho yitabiriye irahira rya Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço. Kuri uyu wa Kane ni bwo Perezida Lourenço arahirira kuyobora Angola muri manda ye ya kabiri, mu birori bibera ahazwi nka Praca da Republica i Luanda. Ni nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye […]
Rayon Sports igiye kwipima n’imwe mu makipe yo muri RDC
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutegura imikino ibiri ya gicuti, irimo umwe mpuzamahanga igomba kwipimamo na AS Dauphins Noirs yo muri Congo Kinshasa. Ni amakuru yaraye yemejwe n’umutoza Haringingo Francis Christian, nyuma y’umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona Rayon Sports yari imaze gutsindamo Rwamagana City ibitego 2-0. Haringingo yavuze ko iyi mikino yombi izaba mu […]
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yarusimbutse
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yakoze impanuka y’imodoka, gusa Imana ikinga akaboko. Ni impanuka yabereye i Kyiv mu murwa mukuru wa Ukraine, ubwo imodoka ye yagonganaga n’indi itwara abagenzi nk’uko byemejwe na Sergii Nykyforov usanzwe ari umuvugizi wa Perezida Zelensky. Uyu yavuze ko Perezida wa Ukraine yakomerekeye byoroheje muri iriya mpanuka. Amakuru avuga ko umushoferi […]
Rayon Sports yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsindira Rwamagana City ku itara
Ikipe ya Rayon Sports yafashe by’agateganyo umwanya wa mbere muri shampiyona, nyuma yo gutsinda Rwamagana City ibitego 2-0 kuri uyu wa Gatatu. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yari yakiriye Rwamagana City, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabereye ku matara ya Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umukino byanga bikunze iyi kipe […]
Perezida William Ruto yacanye umubano na kimwe mu bihugu bya Afurika
President mushya wa Kenya, Dr William Ruto, kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko igihugu cye gicanye umubano na Repubulika ya Sahara y’Uburengerazuba. Perezida Ruto yafashe iki cyemezo nyuma y’umunsi umwe arahiriye kuyobora Kenya, mu birori Perezida Brahim Ghali wa Sahara y’Uburengerazuba yitabiriye. Sahara y’Uburengerazuba ni igihugu kitaremerwa neza, kuko nk’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ugifata […]
Nyaruguru: Plus de 120 ménages veulent sortir de la catégorie réservée aux indigents

Plus de 770 personnes réparties dans 122 ménages qui se classent dans la première catégorie sociale, dans le secteur de Munini, district de Nyaruguru, viennent d’ exprimer volontairement leur souhait de sortir de cette classe des indigents pour passer au niveau supérieur, réservée aux classes moyennes. Parmi ces 122 ménages, 18 ont demandé que cette […]
APR FC yageze muri Tunisia nyuma y’urugendo rw’amasaha arenga 17
Ikipe ya APR FC yamaze kugera i Tunis mu gihugu cya Tunisia, nyuma y’urugendo rw’amasaha abarirwa muri 17. Ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri ni bwo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yahagurutse i yerekeza muri Tunisia, aho yitabiriye umukino wo kwishyura wa CAF Champions league ugomba kuyihuza na US Monastir. Ni umukino uteganyijwe ku Cyumweru, nyuma […]
Burundi: CNL irashinja Inteko Ishinga Amategeko kuyikorera Coup d’état
Ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, rirashinja Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu kurikorera Coup d’état nyuma yo kurigenera imyanya mike mu badepite bagomba kwinjira muri EALA. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi (umutwe w’abadepite) bateranye, mu rwego rwo guhitamo abadepite bagomba guhagararira iki gihugu mu nteko Ishinga Amategeko […]
Icyo u Rwanda ruvuga kuri gahunda yo kohereza Ingabo muri Bénin
Leta y’u Rwanda yatangaje ko nta masezerano irasinyana n’iya Bénin yemerera Ingabo zayo kwerekeza muri kiriya gihugu mu bikorwa byo kurwanya ibyihebe bikomeje kukiyogoza. Ni nyuma y’uko kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru itsinda ry’abapolisi bo muri Bénin bayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’iki gihugu, Soumaila Allabi Yaya, bagiriye uruzinduko hano mu Rwanda. Ni uruzinduko rwasize […]
Gasogi United yahigitse Rayon Sports na Kiyovu SC, iyobora shampiyona
Ikipe ya Gasogi United yafashe by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda Bugesera FC igitego 1-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’agapingane w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Byasabye umunota wa 41 w’umukino ngo Max Well Ravel DJOUMEKOU atsindire Gasogi United igitego rukumbi cyayitandukanyije […]
William Ruto yarahiriye kuba Perezida wa gatanu wa Kenya (Amafoto)

Dr William Ruto wahoze ari Visi-Perezida wa Kenya, yarahiriye kuba Perezida wa gatanu w’iki gihugu asimbuye Uhuru Kenyatta yari amaze imyaka 10 yungirije. Umuhango w’irahira rya Perezida Ruto wabereye muri Stade ya Kasarani i Nairobi kuri uyu wa Kabiri, witabirwa na Uhuru Kenyatta wamushyikirije ibirango by’igihugu nka Perezida mushya. Uyu muhango kandi wanitaniriwe n’abakuru b’ibihugu […]
Igice cya mbere Monastir twari kuba twayitsinze ibitego byinshi_Gen James Kabarebe
Perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe, yashimiye abakinnyi b’iyi kipe uko bitwaye imbere ya US Monastir; gusa abasaba nanone gukora ibishoboka byose bakayitsindira muri Tunisia. Hari mu butumwa yahaga abakinnyi b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ubwo yari yabasuye mu myitozo ejo ku wa Mbere, abashimira uko bitwaye imbere ya US Monastir baheruka gutsindira i […]
Goma: Vital Kamerhe yatakambiye M23 imaze amezi atatu igenzura Bunagana
Umunyapolitiki Vital Kamerhe ukuriye ishyaka Union pour la Nation Congolaise (UNC), yatakambiye inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 azisaba gushyira intwaro hasi, mbere yo kwemererwa kuganira na Leta ya Congo Kinshasa. Kamerhe wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Félix Antoine Tshisekedi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, ubwo yari mu mujyi wa Goma. Uyu mugabo yabwiye […]
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na William Ruto wamwakiriye i Nairobi (Amafoto)

Perezida Paul Kagame uri i Nairobi mu gihugu cya Kenya, yakiriwe na Perezida mushya w’iki gihugu, Dr William Samoei Ruto bagirana ibiganiro. Perezida Kagame i Nairobi yahitabiriye umuhango w’irahira rya Dr Ruto uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2022. Ni umuhango uzabera kuri Stade ya Kasarani i Nairobi. Perezida Paul Kagame ni […]
Uganda: 3 bari hagati y’urupfu n’umupfumu nyuma yo kugongwa n’imodoka ya Museveni
Abantu batatu muri Uganda biravugwa ko bari kurwana n’ubuzima mu bitaro bya Mulago, nyuma yo kugongwa n’imwe mu modoka ziherekeza Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Iyi mpanuka yabereye ahazwi nka Northern Bypass mu mujyi wa Kampala. Amakuru yayo yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi yo mu muhanda muri Kampala, SSP Rogers Nsereko Kawuma wavuze ko iriya modoka imwe […]
Kera kabaye Kenyatta yashimiye Ruto yitegura gushyikiriza ubutegetsi, amuha umukoro
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya kuri uyu wa Mbere yakiriye William Ruto uheruka gutorerwa kumusimbura, mbere y’amasaha make ngo amushyikirize ubutegetsi. Kenyatta wari kumwe n’umufasha we Margaret Kenyatta, yakiriye muri Perezidansi ya Kenya Ruto na we aherekejwe na Madamu we. Kuri uyu wa Mbere ni wo munsi wa nyuma Uhuru Kenyatta yagombaga kwicara muri Perezidansi […]
Gén. Jean Bosco Kazura ari muri Algérie (Amafoto)

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gén. Jean Bosco Kazura, ari i Alger mu gihugu cya Algérie aho yatangiye uruzinduko rw’akazi. Ni uruzinduko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko rugomba kumara iminsi itatu. Kuri uyu wa Mbere Gén. Kazura yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora Ingabo za Algérie, Lt Gén Saïd Chengriha, akaba ari ibiganiro byibanze […]
RDC: Icyoba ni cyose nyuma y’uko inyeshyamba za CODECO zisatiriye umujyi ukomeye
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko ubwoba ari bwinshi mu batuye Umujyi wa Bunia usanzwe ari umurwa mukuru w’Intara ya Ituri, nyuma y’uko ukomeje gusatirwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa CODECO. Radio Okapi yavuze ko inyeshyamba za CODECO (Coopérative pour le développement du Congo) zashinze ibirindiro ahitwa Ezekere muri 10Km uvuye […]
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Bénin ari mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Bénin, Soumaïla Allabi YAYA, ari hano mu Rwanda aho we n’itsinda ry’intumwa ayoboye batangiye uruzinduko rw’akazi. Ni uruzinduko bagomba kumaramo icyumweru. Kuri uyu wa Mbere IGP Soumaïla Allabi YAYA n’intumwa ayoboye bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza; bagirana ibiganiro byibanze ku buryo Polisi y’u Rwanda n’iya […]
CAF Champions league: Mugunga yafashije APR FC gutsinda US Monastir
Ikipe ya APR FC yatsinze US Monastir igitego 1-0, mu mukino wa CAF Champions league wabaye kuri uyu wa Gatandatu. APR FC yari yakiriye iyi kipe yo muri Tunisia, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye. Ni umukino iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yihariyemo igice cya mbere cy’umukino, […]
Uganda yatangiye kwishyura RDC indishyi yaciwe na ICJ kubera ibyo ingabo zayo zangijeyo
Leta ya Uganda yatangiye kwishyura Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amafaranga yaciwe, nk’indishyi z’ibyo Ingabo zayo zangije muri Congo Kinshasa mu myaka ibarirwa muri 20 ishize. Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya; nyuma y’inama y’Abaminisitiri yateranye ku munsi w’ejo. Uyu yaraye atangaje ko Uganda yamaze kwishyura icyiciro […]
Impamvu ikomeye umukinnyi wa FC Barcelona akunze kwishimira igitego atera isaluti ya gisirikare
Kuva muri AC Milan yo mu Butaliyani kugeza muri FC Barcelona kuri ubu akinira, Franck Kessie iyo atsinze igitego akunze kucyishimira atera isaluti ya gisirikare. Uyu musore usanzwe akina hagati mu kibuga yongeye kubishimangira ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ubwo yafunguriraga amazamu FC Barcelona mu mukino wa UEFA Champions league yanyagiyemo Viktoria Plzen yo muri […]