Ubutabera bw’u Rwanda bugejeje he imanza zicyemurwa binyuze mu bwumvikane ku kwemera icyaha?
Mu rwego rwo kurushaho kwimakaza imikoranire myiza mu migendekere y’imanza,Inzego z’Ubutabera mu Rwanda zagiye zivuga kenshi ko hakomeje inzira zose zishoboka mu kurushaho gutanga Ubutabera bwuzuye. Izi nzego rero zagaragaje ko uburyo bwo gukemura ibibazo mu bwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha, burimo gutanga umusaruro kuko abashinjwaga ibyaha bafashije ubutabera kubona amakuru. Ni ubu buryo bwabanje […]
Netanyahu yateguje Hamas ko igiye gukubitwa ahababaza
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yateguje umutwe wa Hamas ko Israel igiye gukoresha “ingufu karahabutaka” mu rwego rwo kuwutsinsura burundu. Netanyahu yabitangarije mu ijambo yaraye agejeje ku banya-Israel ryatambutse kuri Televiziyo y’iki gihugu. Kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize Israel iri mu ntambara n’umutwe wa Hamas wo muri Palestine, nyuma yo kuyigabaho ibitero karahabutaka. […]
Urujijo ku ndaya y’umunyarwandakazi yasanzwe muri Hoteli y’i Kabale yapfuye
Umunyarwandakazi wakoreraga umwuga w’uburaya muri Uganda, ku wa Mbere yasanzwe muri Hoteli yo mu mujyi wa Kabale yapfuye. Amakuru y’urupfu rwa Nyirabizimana Claudine w’imyaka 34 y’amavuko, yemejwe na Elly Maate usanzwe ari umuvugizi wa Polisi ya Uganda muri Kigezi. Yabwiye abanyamakuru ko “ku wa 9 Ukwakira ahagana saa mbili z’ijoro, muri New California Bar and […]
Pasiteri akurikiranyweho kwica umugore washakishaga umwana we waburiye mu rusengero rwe
Umupasitori wa Bungoma muri Kenya yatawe muri yombi ari kumwe n’abandi bayoboke benshi b’itorero rye bakekwaho kwica umugore wari wagiye mu rusengero gushaka umwana we wabuze. Uyu mukozi w’Imana yafashwe ari kumwe n’umuzamu ndetse n’aba babiri basenganaga, bikavugwa ko baciye igico uwo mugore bakamwivugana. Imiryango itari iya Leta muri Kenya, ivuga ko umuryango w’uwahohotewe usaba […]
Intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas yahombeje umuhanzi Bruno Mars
Umuhanzi Peter Gene Hernandez uzwi cyane nka Bruno Mars, yahuye n’igihombo gikomeye nyuma y’uko ibitaramo yagombaga gukorera muri Israel bihagaritswe kubera intambara ishyamiranyije iki gihugu n’umutwe w’iterabwoba wa Palestine. Bruno Mars n’itsinda rye bari bageze muri iki gihugu taliki 05 Ukwakira 2023 biteguye gutaramira ahitwa Yarkon Park mu mujyi wa Tel Aviv ariko nyuma y’uko […]
Abagabo b’i Nyaruguru ngo ntibanyurwa
Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Nyaruguru, ntibanyurwa no gushaka umugore umwe aho usanga batunga abarenze umwe, ahanini biyumvisha ko bafite imirima babatungisha bityo bigateza ibibazo mu miryango harimo n’amakimbirane. Abagore baganiriye na isango tv, bavuga ko guharika muri aka karere by’umwihariko imirenge ikora ku ishyamba rya Nyungwe ngo byabaye ingeso, bityo bakaba basaba […]
Lt Gen Mubarakh Muganga yaba aherutse guterana amagambo na Ychaligonza wa FARDC
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, biravugwa ko yaba aheruka guterana amagambo na mugenzi we wungirije w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubwo bari muri Ethiopia. Ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira ni bwo i Addis Ababa habereye inama y’inyabune y’abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu by’akarere, ikaba yarigaga ku bibazo bya […]
Musanze:Ikamyo yari itwaye inzoga za BRALIRWA yahiye hafi gukongoka
Ikamyo yari itwaye inzoga za Bralirwa, yahiriye hafi y’isoko rya GOICO i Musanze mu Murenge wa Muhoza ariko ku bw’amahirwe Polisi yahise itabara iyizimya itarakongoka. SP Jean Bosco Mwiseneza, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko iyi modoka yari ipakiye inzoga yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali, hanyuma ifatwa n’inkongi ku igice cy’inyuma ariko […]
Dosiye ya apôtre Yongwe yoherejwe mu bushinjacyaha
Dosiye ya Apotre Halelimana Joseph uzwi nka Yongwe yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha aho akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Ibi byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ko uyu mugabo yamaze gushyikirizwa urwo rwego.Ni mu gihe yari yatawe muri yombi taliki 1 Ukwakira 2023 akajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ku Kimihurura. Amakuru agenda avugwa […]
Mutoni Fille washinje MC Kats kumwanduza SIDA yamwikomye kubera ibihuha akomeje gusakaza
Umuhanzi Mutoni Fille yahakanye yivuye inyuma gahunda zose zo gukora ibirori by’ubukwe na MC Kats.Ni nyuma y’uko uyu munyamakuru Kats aherutse gutangaza ko aba bombi barimo kwitegura ubukwe mu mezi ari imbere. Yasobanuye ko atiteguye gushyingirwa na MC Kats muri iki gihe anasaba abantu gutekereza ko ibyo yavuze ari poropaganda gusa.Yavuze ko ategereje ko Imana […]
IDF yatangaje ibimaze kononekara mu ntambara yayo na Hamas
Igisirikare cya Israel (IDF), cyatangaje ko abanya-Israel barenga 700 bamaze kugwa mu bitero umutwe wa Hamas ukomeje kugaba muri kiriya gihugu kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere imirwano ikomeye yari ikomeje hagati y’impande zombi. IDF ku mbuga nkoranyambaga zayo yavuze ko ahantu harindwi mu majyepfo y’igihugu irimo […]
Israel yasabye ubufasha u Rwanda ku bibazo by’intambara ikomeje guhura nayo

Mu gihe igihugu cya Israel gikomeje kunyura mu ntambara yagabweho n’umutwe wa Hamas, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss yasabye ko Abanyarwanda bakomeza kubaba hafi kuko ibi bihe bitoroshye. Yamenyesheje Abanyarwanda ko Igihugu cye kiri kunyura mu bihe bikomeye kinjijwemo n’ibikorwa by’iterabwoba, bikomeje guhitana inzirakarengane nyinshi z’Abanya-Israel, asaba u Rwanda gukomeza kukiba hafi. Ibi […]
FARDC na M23 mu mirwano ikaze i Tongo
Amakuru yemezwa n’abayobozi bakuru ba M23, aravuga ko kuri uyu wa Mbere uyu mutwe waramukiye mu mirwano ikomeye iri kuwusakiranya n’Ingabo za Congo n’abo bakorana, barimo imitwe yitwaje intwaro n’abacancuro. Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, aravuga ko imirwano y’impande zombi iri kubera i Tongo ho muri Teritwari ya Rutshuru, nyuma y’uko uruhande rw’Ingabo za Leta […]
Umuyobozi wa kane muri FERWACY yeguye
Ingabire Peace Assia wari umubitsi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY), yeguye ku nshingano ze; aba umuyobozi wa kane muri iri shyirahamwe ufashe icyo cyemezo. Ingabire wari waratorewe kuba umubitsi wa FERWACY muri Kamena 2022, mu ibaruwa yanditse yavuze ko yafashe kiriya cyemezo “ku mpamvu ze bwite.” Izi mpamvu ni na zo […]
Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Yamen Zelfani
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana n’umunya-Tunisia Yamen Zelfani wari umutoza wayo mukuru. Iyi kipe ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko “ku bwumvikane bw’impande zombi, umutoza Yamen ZELFANI ntabwo akiri umutoza mukuru wa Rayon Sports.” Zelfani yari umutoza w’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda kuva muri Nyakanga uyu mwaka. Rayon Sports […]
Nyaruguru: Umuryango uherutse kwibaruka impanga eshatu urasaba ubufasha
Umuryango wa Uwimana Josiane na Komezusenge Jean Baptiste, utuye mu mudugudu wa Rasaniro, akagari ka Maliba, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, uherutse kubyara abana batatu b’impanga, urasaba ubufasha ngo ushobora gukuza abo bana no kubarinda igwingira kuko uvuga ko ubwawo utishoboye. Nk’uko BWIZA yabitangaje, uyu mubyeyi Uwimana Josiane, w’imyaka 32, yibarutse impanga eshatu (abahungu […]
Tshisekedi uko twamuhaye ubutegetsi ni ko dushobora kubumwambura: Gen John Numbi
Gen John Numbi wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu, yaburiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi ko uko yahawe ubutegetsi ari na ko ashobora kubwamburwa. Numbi usanzwe ari umwizerwa wa Joseph Kabila wahoze ayobora RDC, kuva muri 2021 aba mu buhungiro. Amakuru avuga ko yaba […]
Rayon Sports yanizwe na Marines FC, yuzuza umukino wa 5 wikurikiranya idatsinda
Ikipe ya Rayon Sports yatsikiye i Rubavu ihatakariza amanota abiri, nyuma yo kugwa miswi na Marines ibitego 2-2. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yari yasuye Marines FC kuri Stade Umuganda, mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kane wa shampiyona. Ni Marines yaherukaga guhagama APR FC, banganyiriza i Rubavu ibitego 2-2. Umunota wa gatatu w’umukino […]
M23 yirukanye FARDC na FDLR mu mujyi wa Kitshanga
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu wigaruriye umujyi wa Kitshanga, nyuma yo kuwirukanamo abarimo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro bakorana. Amakuru BWIZA yamenye ni uko imirwano yo gufata uyu mujyi yatangiye mu ma saa tanu yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2023. Kitshanga yari imaze iminsi […]
Rutsiro-Kivumu :Abakobwa badafite amafaranga yo guhonga abasore ngo babarongore baratabarizwa
Mu Karere ka Rutsiro umurenge wa Kivumu abakobwa bageze mu gihe cyo gushaka abagabo barahangayitse nyuma y’uko bamwe mu abasore bemera kubashaka aruko bisabye ikiguzi. Bamwe mu bakobwa baganiriye n’umunyamakuru, bavuga ko uyu muco ukomeje gukura aho ngo usanga umukobwa udafite amafaranga nibura hagati ya 200000frw na 300 000frw adashobora kubona umusore umujyana. Ikindi kandi […]
Umuriro watse hagati ya Israel n’inyeshyamba za Hamas zayiteye
Guverinoma ya Israel yatangaje ko “iri mu ntambara” nyuma y’uko inyeshyamba zo mu mutwe wa Hamas zibarirwa muri za mirongo zinjiye rwihishwa ku butaka bwa kiriya gihugu zikahagaba igitero. Amakuru avuga ko ziriya nyeshyamba zo muri Palestine zambutse uruzitiro rutandukanya iki gihugu na Israel mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu. Hamas yinjiye muri Israel […]
Abakobwa b’impanga bagiye kwiyongeresha amabere ku mupfumu bahasiga ubuzima
Impanga z’abakobwa bo mu gace ka Nkororo mu gace ka Simiyu muri Tanzania, bitabye Imana nyuma yo guhabwa imiti n’umuvuzi gakondo yo kubongerera amabere ngo bazabone abagabo, ikaza kubahitana. Ni abana batari bakagejeje kumyaka 18 kuko nibwo bari bacyuzuza 17.Ni abakobwa abo mu gace ka Bubale mu Kagari ka Nkololo mu Murenge wa Bariadi mu […]
Kwa Neymar babyaye umukobwa
Rurangiranwa Neymar Jr n’umukunzi we w’igihe kirekire, Bruna Biancardi, batangaje ko bibarutse umwana w’umukobwa. Neymar yemeje aya makuru abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Ifoto uyu munya-Brésil yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram yerekana we n’umukunzi we basoma uriya mwana w’umukobwa. Umwana Neymar yibarutse ni uwa kabiri kuri we, kuko asanzwe afite undi w’umuhungu yabyaranye n’undi […]
Umugore washatse abagabo babiri yavuze uko byamugendekeye
Umugore wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya congo washakanye n’abagabo babiri yatunguye abantu benshi bitewe n’uko yashakanye n’abagabo babiri ibintu bidasanzwe bimenyerewe by’umwihariko muri Afurika. Francine Jisele ni we mugore ubana n’abagabo babiri aho yemeye kubana n’umugabo we wa mbere Albert Jarlace ndetse Remi Murula wa kabiri mu nzu imwe hamwe n’abana babo. Jisele yashakanye […]
Haramutse makuru ki ku irasaniro rya M23 na FARDC?
Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko haramutse agahenge, nyuma y’iminsi itatu y’imirwano ikaze hagati ya FARDC na M23. Ku Cyumweru gishize ni bwo impande zombi zubuye imirwano, mu minsi ibiri yakurikiyeho zitanga agahenge mbere yo kongera kwesurana kuva ku wa Gatatu w’iki cyumweru. Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu […]
Umusore Muyoboke yakubitiye i Burundi biravugwa ko RIB yamutaye muri yombi
Umusore biherutse kuvugwa ko yakubiswe urushyi na Muyoboke Alex mu gitaramo cy’umuhanzi The Ben biravugwa ko yatawe muri yombi acyekwaho kugira uruhare mu ibura rya Telephone y’uyu muhanzi. Taliki ya 30 Ukwakira 2023 ubwo The Ben yari yahuraga n’abakunzi be mu cyiswe meet and greet nibwo hamenyekanye amakuru ko telephone ye yibwe ariko ntihahita hamenyekana […]
Umukuru wa Loni yahaye Amb. Gatete Claver imirimo mishya
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko yagize Amb. Gatete Claver Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA). Gatete yari asanzwe ari ambasaderi uhoraho w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, nyuma yo guhabwa izo nshingano mu 2022 asimbuye Amb. Valentine Rugwabiza. Komisiyo yahawe kuyobora ifite icyicaro gikuru i Addis Ababa […]
APR FC yatsinze Musanze FC, iyambura umwanya wa mbere
APR FC yafashe umwanya wa mbere by’agateganyo, nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego 2-1. Ikipe y’Ingabo z’igihugu yari yakiriye iy’i Musanze muri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa kane wa shampiyona. Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya rutahizamu Victor Mbaoma na Ruboneka Jean Bosco ni byo byafashije Nyamukandagira kurema agatima abayihebeye, […]
Depite Mwangachuchu washinjwe gukorana na M23 yakatiwe urwo gupfa
Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye urwo gupfa Edouard Mwangachuchu nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubugambanyi. Mwangachuchu yari ahagarariye intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu nteko ishinga amategeko ya RDC, akaba yari amaze igihe aburanishwa ku byaha birimo gukorana n’inyeshyamba za M23 Kinshasa ivuga ko zifashwa n’u Rwanda. Ni nyuma y’uko hari […]
Kagame yagenewe ubutumwa bwihariye na William Ruto
Perezida Paul kuri uyu wa Gatanu yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Intebe wa Kenya akanaba intumwa yihariye ya Perezida w’icyo gihugu, akaba yamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we, William Samoei Ruto. Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko “Kuri iki gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Musalia Mudavadi, Minisitiri w’Intebe wa […]
Paul Pogba ashobora guhagarikwa imyaka ine adakina
Paul Pogba ashobora guhagarikwa imyaka ine nyuma y’uko ibipimo by’ibiyobyabwenge byongera imbaraga bigaragaye mu mubiri we bityo akaba ashobora guhagarikwa imyaka ine adakina. Umufaransa Paul Pogba ukina hagati mu kibuga mu Ikipe ya Juventus, yari aherutse guhagarikwa by’agateganyo, nyuma yo gupimwa agasangwamo ikigero kidasanzwe cy’imisemburo yongera imbaraga za kigabo izwi nka “testosterone”. Umunyamakuru Fabrizio Romano […]
Kajala mu munyenga w’urukundo n’undi mugabo utari Harmonize

Umukinnyi wa Filme akaba n’umunyamakuru Kajala Fridah, yatangaje ko ari mu rukundo rushya n’umugabo atatangaje amazina ye.Ni nyuma y’igihe kitari gito atandukanye n’umuhanzi Harmonize. Uyu mubyeyi w’umwana umwe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko kugeza ubu afite umugabo mushya umutetesha akanamushimisha umubano gusa ariko ntiyatangaje amakuru arambuye kuri uyu mugabo w’inzozi ze. Aya […]
Rwanda:Abagundiriye Lisansi na Mazutu ku munsi w’izamurwa ry’ibiciro bararye bari menge
Mu minsi ishize ubwo hasohokaga itangazo rivuga ko ibiciro ku bikomoka kuri Peteroli byazamutse, hari amakuru yamenyekanye ko hari abakora ubwo bucuruzi binangiye uwo munsi bakanga kubisaranganya bityo ibinyabiziga bimwe bigaparika ntibikore. Ibi rero byahagurukiwe n’inzego zitandukanye zirimo RURA na MINICOM, aho abanze gutanga izo serivisi bagiye guhanwa by’intangarugero.Byagarutsweho na Minisitiri w’iyi Minisiteri ,Dr. Jean […]
Burundi: Minisitiri w’Ubutabera yasubije ibitajyanye ku burwayi bwa Irangabiye
Minisitiri w’Ubutabera mu Burundi, Domine Banyankimbona, yaruciye ararumira ubwo yabazwaga ku cyo Minisiteri ayoboye iri gukora ku burwayi bw’umunyamakuru Floriane Irangabiye. Irangabiye wahoze aba mu Rwanda aho yari yarahungiye, yakatiwe imyaka 10 y’igifungo n’ubutabera bw’u Burundi Ni nyuma yo kumuta muri yombi muri Kanama 2022 ubwo yageraga i Bujumbura agiye gusura umuryango we. Amakuru avuga […]
Lt Gen Mubarak Muganga yagiye gushakira umuti amakimbirane ya FARDC na M23
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, ari i Addis Ababa muri Ethiopia aho yitabiriye inama y’abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu by’akarere. Ni inama y’inyabune yitabiriwe n’abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu birimo ibigize umuryango wa SADC, EAC, CEEAC na CIRGL. Iyi nama kuri iyi ncuro yabaye mu gihe hashize iminsi itanu Ingabo za Repubulika Iharanira […]
Hasobanuwe impamvu nta birori byabaye ku munsi wahariwe mwarimu mu Rwanda
Buri mwaka taliki 5 Ukwakira, hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu nk’imwe mu nkingi z’iterambere rirambye ku bihugu runaka.Mu Rwanda kuri iyi nshuro nta birori byabaye nk’uko byajyaga bikorwa. Ibi rero Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’ibanze (REB),itangaza ko ibirori byo kuwizihiza uteganyijwe kwizihizwa mu kwezi k’Ukwakira ku matariki azatangazwa na Minisiteri y’Uburezi. Iki kigo kandi cyatangaje […]
Mc Kats arateganya gukora ubukwe na Mutoni Fille wamushinje kenshi kumwanduza SIDA
TV Edwin Katamba uzwi nka MC Kats yemeje ko ubukwe bwe n’umuririmbyi Fille Mutoni butari kure cyane ariko abashyitsi bagomba kwishyura kugirango babwitabe.Ni mu gihe aba bombi basanzwe barongeye gusubukura umubano bari bafitanye. MC Kats, ubwo yaganiraga na Sanyuka TV yavuze ko ubukwe bwabo bari kubwitegura mu mezi ari imbere gusa yirinda gutangaza umunsi ngo […]
FARDC yongeye kudutera yitwaje ibitwaro biremereye: Umuvugizi wa M23
M23 n’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baramukiye mu yindi mirwano ikomeye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira. Ni umunsi wa gatatu impande zombi zirwana, nyuma yo kubura imirwano ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2023. Iminsi ibiri yakurikiyeho yaranzwe n’agahenge, mbere y’uko imirwano ikomeye yongera kubura ku wa Gatatu […]
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwavuze ku itabwa muri yombi rya Major Karangwa
Faustin Nkusi, umuvugizi w’Urwego rw’Ubushinjacyaha , yishimiye icyemezo cy’Ubuholandi cyo kongera gufata Major Pierre-Claver Karangwa, uregwa ibyaha bya jenoside byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nkusi yatangaje ko Karangwa ari umwe mu bantu 18 bakekwaho icyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Ibi byaha cyane cyane byibasiye inyoko muntu byakorewe muri Komine ya […]
M23 yemeje ko mu bari kuyigabaho ibitero harimo Ingabo z’u Burundi
Umutwe wa M23 washinje Ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri RDC (EACRF), kugira uruhare mu bitero ukomeje kugabwaho n’Ingabo za Leta ya Congo ndetse n’imitwe itandukanye. Kuva ku Cyumweru gishize ni bwo ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryubuye ibitero kuri M23. Imirwano ikomeye hagati […]
Nkore iki?Ngiye gusenya kubera umusore wo ku Gisozi wandyohereje mu mibonano
Umugore uri mu kigero cy’imyaka 36 aragisha inama nyuma y’uko umusore wo mu murenge wa Gisozi amuryohereje mu gihe cyo gutera akabariro bigatuma azinukwa umugabo we wamuteraga ipfa nta muhaze. Uyu mugore avuga ko akimara kubyara umwana wa Kabiri yarushijeho gukunda imibonano ariko umugabo we ntabikozwe bitewe n’igenamiterere y’akazi akora katamwemerera kuruhuka bitewe n’uko ariko […]
Umusifuzi wari kuri VAR ubwo Liverpool yakinaga na Tottenham yahuye n’uruvagusenya
Umusifuzi Darren England, wakurikiranaga amashusho kuri VAR(Video Assistant Referees) ku mukino uheruka guhuza ikipe ya Liverpool na Tottenaham yahuye n’uruva gusenyunya nyuma y’aho iyi kipe yatsindaga igitogo akavuga ko habayeho kurarira bityo kikangangwa. Darren England, umwe mu basifuzi bakomeye mu Bwongereza, yahanishijwe kutazongera gusifura umukino uwariwo wose wa Liverpool muri uyu mwaka hashingiwe ku makosa […]
UPDF yongeye gusuka amabombe kuri ADF
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko indege z’intambara z’Igisirikare cya Uganda zongeye kugaba ibitero ku birindiro umutwe wa ADF ufite mu mashyamba ya Congo. Museveni ku rubuga rwe rwa X yavuze ko ibyo bitero byagabwe ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira, mu gace ka Mambasa. Ibirindiro bitatu by’umutwe w’iterabwoba wa ADF ni byo byarashwe. […]
Imbwa ya Biden yirukanywe muri White House nyuma yo kuruma ucunga umutekano
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko Imbwa y’umuryango wa Biden, Commander, yimuwe muri White House nyuma yo kurumana.Jill Biden, yatangaje ko kugeza ubu ari wo mwanzuro wafashwe kugirango umutekano urusheho kugenda neza. Mu cyumweru gishize, iyi mbwa Komanda yarumye umukozi w’ibiro by’ibanga bya White House (Security Service) wayirebereraga.Bibaye ku nshuro […]
Bobi Wine yatawe muri yombi ageze ku kibuga cy’indege
Umuyobozi mukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Bobi Wine, yatawe muri yombi nyuma yo gusubira mu gihugu avuye mu rugendo mu mahanga, nk’uko bivugwa na National Unity Platform (NUP). Daily monitor itangaza ko kuri uyu wa kane mu gitondo, uyu muhanzi wahindutse umunyapolitiki yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe nyuma y’uruzinduko mu bihugu byinshi, […]
Ruhango: Impanuka ikomeye yahitanye abapolisi 2
Abapolisi babiri bari kuri moto yavaga mu karere ka Muhanga berekeza mu Ruhango, bapfuye nyuma yo kugongwa n’ikamyo. Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Ruhango mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ukwakira 2023. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, avuga ko abapfuye ari AIP Jean Felix Ngaboyimana na […]
Tanzania:Abakobwa bambara impenure n’abagabo basuka imisatsi bakomanyirijwe
Mu gihugu cya Tanzania ubutegetsi bwafashe ingamba zikomeye nyuma y’aho abakobwa bambara impenure bamaze kuba uburo buhuye ndetse kandi n’abasore bishyiraho imisatsi itari karemano bakaba bakomeje kwiyongera. Ibi cyane cyane byagaragaye mu karere ka Arumeru mu Ntara ya Arusha, muri iki gihugu aho hashyizweho amabwiriza avuga ko abakobwa bambara amajipo magufi n’abasore basuka imisatsi, bazajya […]
Ubukwe bwa Zari na Shakib bwabaye mu muhezo-AMAFOTO

Mu ntangiro z’icyi Cyumweru nibwo hasakaye amakuru y’uko Zari n’umukunzi we bagiye gukora ubukwe ariko ibirori bikitabirwa n’abatumiwe gusa.Bidatinze rero kuri uyu wa Kabiri nibwo byashyizwe mu bikorwa barishimana imbere y’imiryango. Ni ibirori bitavuzweho byinshi bitewe n’uko ba nyiri ubwite bashatse ko biba mu muhezo bituma hatamenyekana buri kimwe cyose. Kuva mu cyumweru gishize, amakuru […]
Umutoza Luis Enrique yavuze uwatumye PSG yandagazwa na Newcastle
Umutoza Luis Enrique w’Ikipe ya Paris Saint-Germain, yishinje kuba nyirabayazana yatumye ikipe ye inyagirwa na Newcastle United mu ijoro ryakeye. PSG yari yasuye Newcastle United i Saint James Park, mu mukino wa UEFA Champions league warangiye inyagiwe ibitego 4-1. Ibitego bya Miguel Almiron, Dan Burn, Sean Longstaff na Fabian Schar ni byo byafashije ikipe y’umutoza […]
Yakatiwe imyaka 35 y’igifungo nyuma yo gucuruza abana babiri
Uwahoze ari umukozi ushinzwe imibereho myiza y’ibitaro bya Mama Lucy mu gihugu cya Kenya, ukurikiranyweho gucuruza abana, yakatiwe igifungo cy’imyaka 35 kubera kugurisha abana babiri. Mu gihe yamuciraga urubanza, Umuyobozi mukuru wa Milimani, Esther Kimilu, yavuze ko uyu Fred Leparan yakatiwe imyaka 35 y’igifungo nyuma y’uko atigeze agaragaza impuhwe n’ubumuntu ubwo yacuruzaga aba bana. Kimilu […]
Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Gen Bunyoni
Urukiko mu gihugu cy’u Burundi rwakomeza ko Gen Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu akomeza gufungwa, akazakomeza kuburana afunze. Ni umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi, mbere yo kuwumenyesha uregwa ufungiye muri gereza ya Gitega, ku wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2023. Muri Mata uyu mwaka ni bwo Bunyoni yatawe muri yombi […]
Dosiye ishinja Christiano Ronaldo gufata kungufu yubuwe
Urukiko rw’ubujurire rwo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ruteganya kumva abanyamategeko bagerageza kubyutsa dosiye y’umugore witwa Kathryn Mayorga usaba Cristiano Ronaldo kwishyura andi mamiliyoni nyuma yo kumwishyura Miliyoni zirenga $ 375.000 kugirango haburizwemo kumushinja ko yamusambanyije i Las Vegas mu 2009. Mayorga, wahoze ari umwarimu akaba n’umunyamideli ukomoka mu gace ka Las Vegas, yari afite […]
Burundi: CNDD-FDD yaba ifite umugambi wo kwivugana Agathon Rwasa
Amakuru aturuka muri bamwe mu bayoboke ba CNL mu gihugu cy’u Burundi baravuga ko ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi muri iki gihugu ryaba rifite umugambi wo kwivugana umunyapolitiki Agathon Rwasa utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa kiriya gihugu. Amakuru y’uyu mugambi yatanzwe na Magera Aimé ukuriye ishyaka CNL rya Rwasa ku mugabane w’u Burayi. Uyu avuga ko […]
Kirehe:Ubuyobozi bwiyemeje gushumbusha abatemewe inka 7 abacyekwaho ayo mahano barafatwa
Kuri uyu wa Gatatu nibwo hasakaye amakuru y’inka zigera kuri zirindwi z’abaturage bo mu karere ka Kirehe mu murenge wa Mushikiri,zatemwe n’abagizi ba nabi ariko bamwe muri bo bagahita batabwa muri yombi. Ni amakuru yemejwe na Munyana Josette umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa mushikiri aho yavuze ko inka zirindwi zatemwe, enye bafashe icyemezo cyo kuzibaga nyuma […]
Hahishiwe uko Muyoboke yakubitiye umushabitsi mu gitaramo cya The Ben Polisi igakangarana

Mu gitaramo umuhanzi The Ben aherutse gukorera mu gihugu cy’u Burundi mu mpera z’icyumweru gishize ,cyagaragayemo udushya dutandukanye turimo kwakirwa n’abantu uruvunganzoka, guhindura aho igitaramo cyagombaga kubera ariko kandi si ibyo gusa kuko havuzwemo ubujura n’inshyi zavugije ubuhuha. The Ben yaherekejwe n’abantu batandukanye bo mu Rwanda barimo abahanzi, abanyamakuru, abashabitsi batandukanye n’izindi ngeri zitandukanye.Muri abo […]
Ibyo mukora ntabyo muzi: Juvenal wasubije Jenerali nyuma yo kwirukanwa muri Kiyovu
Mvukiyehe Juvenal wahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports yamenyesheje ubuyobozi bw’umuryango wayo ko butazi ibyo burimo, nyuma yo gufata icyemezo cyo kuvana iyi kipe mu maboko ya Company yari ayoboye. Ku wa Kabiri tariki ya 26 Nzeri nibwo habaye Inama ya Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yasize ishinje Mvukiyehe Juvenal gukora yatumye ikipe ijya habi, […]
Kuki kwiyakana mu gutera akabariro bikunda kugibwaho impaka?
Nta byinshi science yasobanura kuri ubu buryo bwo kwiyakana wenda ahari bwanabayeho mbere y’uko izo science zigwa gusa ni uburyo busaba control ihagije, ubunararibonye, kwizerana, kuko ni uburyo butizewe. Uburyo bwo kwiyakana mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina,bukunda kutavugwaho rumwe n’abashakanye aho usanga bushobora gutuma habaho gusama mu buryo butateganyijwe ariko nanone usanga birinda kuba hari indi […]
Ngoma:Ubuyobozi bugiye kujya bugenzura uburiri bwa mutwarasibo

Mu ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Ngoma haravugwa gahunda igiye kuhatangizwa yo kugenzura icyumba umuturage araramo ariko bigahera kuri mutwarasibo nk’urugero rwiza mu rwego rwo kwirinda umwanda.Ni nyuma y’uko ngo hari abayobozi batandukanye b’utugali n’imirenge bagiye bahagarikwa by’agateganyo biturutse ku mwanda wakunze kugaragara mu duce bayoboye. Mu ngamba zafashwe ngo hirindwa umwanda, abaturage basabye ko […]
Zari arimo kurwana umuhenerezo ngo akure igisebo ku mugabo we wari umuzamu we

Zari Hassan wigeze kuba umugore wa Diamond Platnumz arimo kurwana umukutirizo ngo arengere umugabo bagiye gukora ubukwe uvugwaho kuba yari umuzamu wabo ubwo uyu mugore yari akibana na Ivan Ssemwanga waje kwitaba Imana. Abakurikiranira hafi ibyo kwa Zari,baravumbuye amafoto ya Shakib ukiri muto hamwe na Ivan mugihe bari muri Afrika yepfo. Zari yihutiye gusobanura ko […]
M23 iramukiye mu yindi mirwano na FARDC
Umutwe wa M23 wemeje ko waramukiye mu mirwano n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo gutera ibirindiro byawo biri mu duce dutandukanye twa Teritwari ya Masisi. Uyu mutwe wemeje aya makuru biciye mu butumwa Perezida wawo, Bertrand Bisimwa na Lawrence Kanyuka usanzwe ari umuvugizi wawo banditse ku mbuga zabo za X yahoze yitwa […]