M23 yungutse abasirikare kabuhariwe barenga 7,000

Umutwe wa M23 ku Cyumweru tariki ya 14 Nzeri wungutse abasirikare bo mu mutwe udasanzwe 7,437; nyuma yo gusoza imyitozo bari bamaze amezi atandatu bahabwa. Ni imyitozo aba basirikare biganjemo abahoze mu ngabo za Leta ya RDC (FARDC) bihuje na M23 ubwo yafataga imijyi ya Goma na Bukavu mu ntangiriro z’uyu mwaka bahererwaga mu kigo […]

Uwahoze ahagarariye Amerika muri Afurika yannyeze FARDC na Tshisekedi

Tibor Nagy wahoze ari Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wungirije ushinzwe umugabane wa Afurika, yannyeze Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kugirira ingendo mu mahanga, mu gihe abaturage bo mu burasirazuba bw’igihugu cye bakomeje kwicwa n’imitwe yitwaje intwaro. Tibor Nagy yabitangaje, nyuma y’umunsi umwe Tshisekedi asoje uruzinduko rw’akazi […]

Kigali: Polisi yerekanye 3 bagaragaye batemagura umuturage

Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2025, yerekanye abagabo batatu yataye muri yombi nyuma yo kugaragara mu mashusho yafatiye mu Rwampara ho mu karere ka Nyarugenge bakorera umuturage ubugome. Abafashwe ni Gatari Edmond uzwi nka ‘Black’ w’imyaka 38 wabwiye Polisi ko acuruza butiki; Hakizimana Jacques uzwi nka ‘Claude’ w’imyaka 33 akaba […]

U Rwanda mu bihugu byashyigikiye ko Israel na Palestine ziba Leta 2

U Rwanda ruri mu bihugu byashyigikiye imbanzirizamasezerano y’umwanzuro usaba ko ikibazo cya Palestine gikemuka mu mahoro, ndetse no kuba habaho Leta ebyiri hagati ya Israel na Palestine. Ni umwanzuro watowe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025. Uyu mwanzuro w’amapaji arindwi, urakurikira Inama Mpuzamahanga yakiririwe ku Cyicaro Gikuru cya Loni […]

Abantu bose bagaragaye mu mashusho bakorera umuturage ubugome bafashwe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu bose bagaragaye mu mashusho bakorera igikorwa cy’ubugome umuturage wo mu kagari ka Rwampara ho mu murenge wa Nyarugenge bose bafashwe, nyuma yo guta muri yombi babiri bari basigaye. Polisi yemeje aya makuru mu butumwa yaraye yanditse ku rubuga rwayo rwa X. Yagize iti: “Mwiriwe, turabamenyesha ko abantu babiri bari […]

Tshisekedi yemeye kurekura imfungwa 700 za M23 zifungiye muri gereza z’i Kinshasa

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zishima amasezerano yo guhererekanya imfungwa yasinywe hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23. Amerika yabitangaje biciye mu mujyanama mukuru wa Perezida Donald Trump ushinzwe ibibazo bya Afurika, Massad Boulos. Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Turashima isinya rya gahunda yo guhererekanya imfungwa […]

Urwibutso rwa Perezida Kagame kuri Lt. Gen Kabandana washyinguwe

Lt. Gen. Innocent Kabandana wahoze ari Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Cabo Delgado muri Mozambique, yasezeweho bwa nyuma. Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu ngabo z’u Rwanda barimo Umugaba Mukuru, Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Lt. Gen. Jean Jacques Laurent Mupenzi, uw’Inkeragutabara, Maj. Gen Alex Kagame, Umunyamabanga Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere […]

Gen Mwaku wari wungirijwe na Gasita yapfiriye muri Uvira

Amakuru aturuka mu mujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko Général de Brigade Daniel Mwaku wayoboraga akarere ka 33 ka gisirikare k’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yapfuye. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri ni bwo uyu Ofisiye wayoboraga kariya karere ka gisirikare gakubiyemo intara za Kivu y’Amajyepfo […]

U Rwanda rwamaganye ibitero bya Israel kuri Qatar 

Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri, yamaganye ibitero Israel iheruka kugaba i Doha muri Qatar. Ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri ni bwo Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko cyarashe ku bayobozi ba Hamas bari i Doha muri Qatar. Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane, […]

M23 yaciye amarenga y’uko igiye gutabara abaturage bari kwicwa n’ingabo zirimo iz’u Burundi

Umutwe wa M23 watangaje ko wumvise imiborogo y’abanye-Congo bamaze iminsi bicwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; ibyaciye amarenga y’uko waba ugiye kubatabara. Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri, yongeye gutabaza Umuryango Mpuzamahanga kuri buriya bwicanyi bukomeje gukorerwa “abasivile b’inzirakarengane”. Ni […]

Museveni yasabye Amerika n’u Burusiya kugura kizimyamwoto Uganda yakoze

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yamuritse imodoka zizimya inkongi igihugu cye cyakoze, asaba ibihugu by’ibihangange kuzigura. Izi modoka zizwi nka ‘Muliro Eater’, Museveni yazimurikiye ba Ambasaderi b’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Burusiya n’ibindi bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Nanejejwe no kwereka […]

Umuntu n’ihene 30 baguye mu mpanuka yabereye kuri ‘Dawe uri mu ijuru’

Umuntu umwe n’ihene zibarirwa muri 30 basize ubuzima mu mpanuka y’imodoka yabereye ahazwi nko kuri Dawe uri mu ijuru, mu karere ka Karongi. Iyo modoka yo mu bwoko bwa FUSO yari itwaye ihene zibarirwa muri 200, yakoreye impanuka mu mudugudu wa Rufumberi, akagari ka Ngoma mu Murenge wa Gishyita. Yari ijyanye ziriya hene mu isoko […]

U Bubiligi bwitambitse imurika ry’igitabo cy’uwahoze ari umujyanana wa Habyarimana

Leta y’u Bubiligi yitambitse umuhango wo kumurika igitabo Prof. Filip Reyntjens wahoze ari umujyanana wa Perezida Juvenal Habyarimana yanditse ku Rwanda. Iki gitabo Reyntjens yahaye umutwe wa ‘Modern Rwanda. A Political History’, cyagombaga kumurikirwa mu kigo cya Institut Egmont gisanzwe gihabwa amafaranga na Minisiteri y’Ububanyi y’u Bubiligi. Uriya mugabo usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza ya […]

Umuhuza wayoboye WASAC yoherejwe i Mageragere

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa Gatatu tariki ya 10 Nzeri 2025, rwategetse ko Umuhumuza Gisèle wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo afungirwa muri gereza by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30. Ni mu rubanza umuhuza na Murekezi Dominique baregwamo ibyaha bifitanye isano na ruswa no gukoresha nabi ububasha bahabwa n’amategeko. Urukiko rwemeje ko hashingiwe ku […]

Bwa mbere M23 yatumiwe muri Loni

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri witabiriye inama ya 60 y’Akamana k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu. Ni bwo bwa mbere uyu mutwe usanzwe warafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye wari witabiriye igikorwa cyawo. Muri iriya nama yabereye i Genève mu Busuwisi, intumwa za AFC/M23 […]

Urubyiruko rwo muri Nepal rwahiritse ubutegetsi

Minisitiri w’Intebe wa Nepal, K.P Sharma Oli, yeguye ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’urubyiruko rwo muri iki gihugu. Ni imyigaragambyo yakuruwe n’icyemezo cya Guverinoma y’iki gihugu cyo guhagarika imbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, YouTube na X. Ni icyemezo cyahuriranye no kuba abaturage bo muri iki gihugu cyo mu majyepfo ya Aziya bamaze igihe binubira ruswa ikirangwamo; […]

Wazalendo zahaye Abatutsi bari muri Uvira nyirantarengwa yo kuba bamaze kuhava

Amakuru aturuka muri Uvira aravuga ko abayobozi b’imitwe ya Wazalendo igenzura uyu mujyi bamaze guha Abatutsi bose bari muri uyu mujyi wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo iminsi 10 yo kuba bamaze kuwuvamo. Ni ubutumwa abayoboye Wazalendo bakomeje gutanga bifashishije imbuga nkoranyambaga, nyuma y’icyumweru kirenga mu mujyi wa Uvira hari imyigaragambyo yo kwirukana Gen. Olivier […]

U Rwanda rwagaragaje ko RDC yarenze ‘umurongo utukura’ nyuma yo kurushinja gukora Jenoside

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni no mu yindi miryango mpuzamahanga iherereye i Genève mu Busuwisi, yasabye akanama k’uriya muryango gashinzwe uburenganzira bwa muntu gutesha agaciro ibirego bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gukorera Jenoside ku butaka bwayo, kuko bidafite aho bihuriye n’ubusobanuro bwa Jenoside mu mategeko mpuzamahanga. Amb. Urujeni Bakuramutsa yabisabye ku […]

RDC yijunditse Israel

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu bihugu byijunditse Israel, nyuma y’igitero ingabo zayo zagabye muri Qatar ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri. Ni igitero Igisirikare cya Israel (IDF) cyemeje ko cyagabye ku bayobozi b’umutwe wa Hamas bari i Doha. Hamas yatangaje ko kiriya gitero cyiciwemo abantu batanu, barimo umuhungu w’umuyobozi mukuru wayo, Khalil […]

Israel yagabye ibitero muri Qatar

Igisirikare cya Israel (IDF), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri cyatangaje ko cyarashe ubudahusha ku bayobozi bakuru b’umutwe wa Hamas bari i Doha muri Qatar. IDF yemeje ko yagabye iki gitero, mu itangazo yasohoye. Iri tangazo riragira riti: “IDF na ISA (Ingabo za Israel zirwanira mu kirere) bakoze igitero gihamya cyibasiye abayobozi bakuru […]

Ingabo z’u Burundi zahungishirije Gen. Gasita i Bujumbura

Général de Brigade Olivier Gasita wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko yamaze guhungishirizwa i Bujumbura mu Burundi. Ni nyuma y’icyumweru mu mujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo hari imyigaragambyo ikomeye y’abarwanyi ba Wazalendo ndetse n’abaturage basabaga ko ava muri uriya mujyi. Mu Ukuboza 2024 ni […]

Kivu y’Amajyaruguru: Abarenga 70 barimo bashyingura biciwe mu gitero

Inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF), zishe abantu barenga 70 bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. ADF yicishije aba bantu imipanga n’imbunda, mu ijoro ry’ejo ku wa Mbere tariki ya 8 rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025. Ubu bwicanyi bwabereye mu mujyi muto wa […]

Tshisekedi ngo yahangayikishijwe cyane n’imyigaragambyo yo muri Uvira

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe, yatangaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo w’iki gihugu ahangayikishijwe cyane n’imyigaragambyo ikomeje kubera mu mujyi wa Uvira. Kamerhe yabitangaje ku wa Mbere, nyuma y’inama yamuhuje na Tshisekedi, Perezida wa Sena, Sama Lukonde na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa Tuluka. Imyigaragambyo ikomeje kubera mu […]

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya barimo uw’u Bufaransa (Amafoto)

Perezida Paul Kagame ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri, yashyikirijwe na ba Ambasaderi batandukanye impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. Abamushyikirije izo mpapuro ubwo yabakiraga muri Village Urugwiro barimo Casper Stenger Jensen w’ubwami bwa Denmark, Irene Vida Gala wa Brésil na Aurélie Royet-Gounin w’u Bufaransa. Perezida Paul Kagame kandi yakiriye impapuro zemerera Hanan […]

Ugiye hakiri kare cyane muvandimwe: Maj. Gen Nzabamwita wasezeye Lt. Gen Kabandana

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Maj. Gen. Joseph Nzabamwita, yunamiye Lt. Gen Innocent Kabandana uherutse kwitaba Imana, amugaragaza nk’umwe mu bayobozi beza Igisirikare cy’u Rwanda cyagize. Ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, ni bwo Kabandana wabaye umuyobozi w’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Cabo Delgado muri Mozambique yitabye Imana azize uburwayi. RDF yatangaje ko […]

Uvira: Nta munyamulenge wemerewe kuvoma amazi, Tshisekedi yategujwe ko bishobora korohereza M23 kuhafata

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo bwatanze impuruza kuri Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mwuka mubi ushingiye ku moko watangiye kugaragara mu mujyi wa Uvira; buteguza ko ibi bishobora gutuma M23 itangiza intambara yo gufata uriya mujyi. Kinshasa yahawe iriya mpuruza binyuze mu ibaruwa Minisitiri Ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu, Umutekano no Kwegereza Ubuyobozi Abaturage […]

Gen. Makenga yaciye amarenga y’uko M23 igomba gufata indi mijyi 3 ikomeye

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa AFC/M23, Gen. Sultani Makenga, yaciye amarenga y’uko uriya mutwe ugomba kwigarurira imijyi ya Kisangani, Kalemie na Kindu. Makenga yabitangaje ubwo we n’umuhuzabikorwa wa AFC/M23 basozaga amahugurwa y’abayoboke bashya baheruka kwinjira muri ririya huriro. Mu byumweru bibiri bariya bayoboke bamaze bahugurwa, bahawe ubumenyi butandukanye burimo amayeri ya gisirikare, amateka ya RDC, […]

Menya igihe umusivile yakwambara imyambaro y’inzego z’umutekano z’u Rwanda ntabihanirwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu cyumweru gishize rwataye muri yombi umusore wo mu karere ka Musanze wifashe amashusho yambaye impuzankano y’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga. Amakuru y’itabwa muri yombi rya Ndagijimana Straton yakiriwe mu buryo butandukanye mu Banyarwanda biganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga, ku buryo hari bamwe mu bagaragaje ko atakabaye afungwa […]

Masisi: M23 yigaruriye imidugudu 8

Umutwe wa AFC/M23 ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, wigaruriye imidugudu umunani yo muri Teritwari ya Masisi nyuma y’imirwano yawusakiranyije n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuturage wavuganye na ACTUALITE.CD dukesha iyi nkuru, yavuze ko “kuva ku mugoroba, abarwanyi ba AFC/M23 bagaragara muri Mafuo, Biholo, Shoa na Bwambaliro.” Uyu yakomeje […]

Brig. Gen Tom Kabuye yasanzwe yapfuye

Brigadier General Tom Kikoyo Kabuye wari umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi bwa gisirikare mu ngabo za Uganda, yasanzwe yapfuye. Ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri ni bwo umurambo wa Kabuye mu mujyi wa Kikyusa ho mu karere ka Luwero, nk’uko bitangazwa n’umuryango we. Itangazo umuryango wasohoye rigira riti: “Mbabajwe gutangaza n’umutima uremereye urupfu rutunguranye rw’umwe muri […]

Intambara yatangiye gututumba hagati ya Amerika na Venezuela

Umwuka mubi wongeye gututumba hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Venezuela, ku buryo hari ubwoba bw’uko ibihugu byombi bishobora kujya mu ntambara. Ni nyuma y’uko muri iki cyumweru indege z’Igisirikare cya Amerika zanyuze inshuro ebyiri mu gihe cy’iminsi ibiri hejuru y’ubwato bwa Amerika, muri Amerika y’Amajyepfo. Venezuela yakoze ibi, nyuma y’uko Leta Zunze […]

Lt. Gen Kabandana yapfuye

Lieutenant-Général Innocent Kabandana wabaye Umuyobozi w’Ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Cabo Delgado muri Mozambique, yitabye Imana. Inkuru y’urupfu rw’uyu musirikare wari umwe mu bakuru bari mu kazi mu ngabo z’u Rwanda, yamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025. Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) mu itangazo cyasohoye kuri iki cyumweru, cyatangaje ko Kabandana yaguye […]

RDC irashinja RDF kohereza abasirikare 750 ku Idjwi

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda kohereza abasirikare barwo 750 ku Idjwi, ibyo ivuga ko biri mu mugambi wo kwiyomekaho iki kirwa giherereye mu kiyaga cya Kivu. Byatangajwe na Guverinoma y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025. Iryo tangazo ryashyizweho umukono na […]

Abasirikare bayobowe na Maj. Gen Nyakrundi bagenze ibilometero 26 n’amaguru

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi, yifatanyije n’abasirikare ba Brigade ya 503 ibarizwa muri Diviziyo ya kabiri, mu rugendo rw’amaguru rureshya na Kilometero 26. Ni urugendo rwakorewe mu Kinigi ho mu karere ka Musanze. Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko uru rugendo rujyanye n’amabwiriza y’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Perezida Paul Kagame […]

APR FC yageze muri ½ cy’irangiza cya CECAFA

Ikipe ya APR FC yakatishije itike ya ½ cy’irangiza cya CECAFA Kagame Cup ikomeje kubera muri Tanzania, nyuma yo gutsinda Mlandege FC yo muri Zanzibar ibitego 2-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa kabiri wo mu tsinda rya kabiri wabereye kuri Stade yitiriwe Gen. Isamuhyo i Dar Es Salaam. Umunya-Burkina Faso Raouf Memel Dao […]

Perezida Kagame ntakozwa ibyo kuba hari umwana we wazamusimbura ku butegetsi

Perezida Paul Kagame avuga ko adashyigikiye ibyo kuba hari umwe mu bana be wazamusimbura ku butegetsi, kuko u Rwanda atari ubwami. Umukuru w’Igihugu yabitangarije umunyamakuru François Soudan usanzwe ari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Jeune Afrique, mu gitabo cye yise “Conversations with the President of Rwanda’. Ku ipaji ya 91 y’iki gitabo, Soudan yabajije Perezida Paul Kagame […]

M23 nifata Uvira izanafata Congo yose: Yakutumba washinje Gen. Gasita ibyaha bikomeye

Umuyobozi w’umutwe wa Mai-Mai Yakutumba uri mu yo Leta ya RDC yise Wazalendo mbere yo kuyitabaza mu ntambara ihanganyemo na M23, yateguje ko uyu mutwe nuramuka ufashe Umujyi wa Uvira bizarangira unafashe Congo yose. Gen. William Yakutumba yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri, ubwe we na bagenzi be bayobora imitwe ya Wazalendo bari […]

U Bubiligi bwarakaranyije n’u Burundi 

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi yahamagaje Ambasaderi w’u Burundi i Bruxelles, kugira ngo atange ibisobanuro ku cyemezo cya Guverinoma y’Igihugu cye cyo kwirukana uwari uhagarariye Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere (Enabel) mu Burundi. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo u Burundi bwahaye David Leyssens amasaha 48 yo kuba yamaze kuva ku butaka bwabwo ndetse […]

Uvira: FARDC na Wazalendo bongeye gufatana mu mashati

Mu ijoro ryacyeye ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo, bongeye kurwanira mu mujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni imirwano yatangiye mu ma saa tatu z’ijoro, imara amasaha menshi. Amakuru aturuka muri uyu mujyi wa kabiri munini muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko imirwano yabereye mu duce […]

Igihugu cya mbere cya Afurika cyabonye itike y’Igikombe cy’Isi

Ikipe y’Igihugu ya Maroc, Les Lions de l’Atlas, yabaye iya mbere yo ku mugabane wa Afurika yabonye itike y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cya 2026 kizabera mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique. Maroc yabigezeho mu ijoro ryacyeye, nyuma yo kunyagira Niger bari bahuriye mu mukino wa karindwi wo mu tsinda E […]

Nyuma ya RDF, ikindi gihugu gituranye n’u Rwanda na cyo kigiye gutoza abasirikare ba RCA

Repubulika ya Centrafique yohereje urubyiruko rugera ku 2,000 muri Uganda, aho rugomba guhererwa imyitozo ya gisirikare. Ku wa Kane tariki ya 4 Nzeri ni bwo amagana y’icyiciro cya nyuma cya ruriya rubyiruko bavuye mu kigo cya gisirikare cya Camp Kassaï i Bangui, mbere yo kurira indege ibajyana muri Uganda. Umuyobozi ushinzwe amahugurwa n’imyitozo mu ngabo […]

Igiciro cya lisansi na mazutu cyakomeje kwiyongera

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025 rwashyizeho igiciro gishya cy’ibikomoka kuri Peteroli cyakomeje kwiyongera ugereranyije n’ibyari bisanzweho. RURA mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yagaragaje ko litiro ya lisansi yageze kuri Frw 1,862 ivuye kuri Frw 1,803; ibisobanura ko yiyongereyeho Frw 59. Ibi kandi bivuze ko byibura mu […]

Ibyiza u Rwanda rwakunguka mu mibare mu gihe buri muturage yaba yimakaje gusaba fagitire ya EBM

Ku wa 14 Kanama 2025 ubwo Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA), Niwenshuti Ronald yari kumwe n’abanyamakuru mu karere ka Musanze, yagaragaje ko “umusoro ku gihugu ni nk’amaraso mu mubiri”. Nk’uko umubiri wabuze amaraso nyirawo azahara akaba ashobora no gutakaza ubuzima, ni na ko bigenda ku gihugu cyabuze amafaranga aturuka ku misoro, […]

Jenerali wamaze igihe kirekire kurusha abandi muri UPDF yapfuye

Maj. Gen. (Rtd) Hussein Ada wabaye umusirikare wa mbere wamaze igihe kirekire mu ngabo za Uganda kurusha abandi, yitabye Imana. Inkuru y’urupfu rwa Maj. Gen Ada yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 4 Nzeri 2025. Yaguye mu bitaro bya Victoria Hospital biherereye i Kampala. Maj. Gen Hussein Ada winjiye mu ngabo za […]

Kinshasa yakuyeho kwigira ubuntu ku banyeshuri biga mu duce tugenzurwa na M23

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko warakajwe cyane n’icyemezo cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyo gukuraho kwigira ubuntu, ku banyeshuri biga mu mashuri yo mu duce ugenzura. Uyu mutwe wemeje ko Kinshasa yafashe kiriya cyemezo, mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2025. Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, […]

Perezida Kagame yatangije ingendo zo gutwara abantu muri drones 

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nzeri 2025, yatangije ingendo zo gutwara abantu mu kirere hakoreshejwe indege nto zitagira abadelevu zizwi nka drones. Umukuru w’Igihugu yatangirije izi ngendo i Kigali, ahari kubera Inama Nyafurika ku ngendo zo mu kirere ‘Aviation Africa Summit and Exhibition 2025’. Ni inama iri kubera muri Kigali […]

Inama y’ikitaraganya hagati ya Meya wa Uvira na Wazalendo zitambitse icyemezo cya Tshisekedi 

Umuyobozi w’Umujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yatumije abahagarariye imitwe ya Wazalendo mu nama y’ikitaraganya mu rwego rwo kuganira ku mpamvu bariya barwanyi bitambitse icyemezo cya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC. Meya Kifara Kapenda Kik’v yatumije iriya nama, mu gihe mu mujyi wa Uvira hakomeje imyigaragambyo yatangijwe na Wazalendo isaba ko […]

Musanze: Abagabo 2 bapfuye biyahuye

Abagabo babiri barimo uwo mu murenge wa Musanze n’uwo mu murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze, bapfiriye umunsi umwe; bigakekwa ko biyahuye. Aba barimo Niyibizi Anselme w’imyaka 38 wasanzwe yapfiriye mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Kamato, Akagari ka Mbwe, ho mu murenge wa Gashaki. Uyu mugabo wasize umugore n’abana babiri, yari amaze igihe […]

M23 yarahiye ko itacyihanganiye imvugo z’urwango zikomeje gututumba muri Uvira 

Umutwe wa AFC/M23 warahiye ko utazihanganira imvugo z’urwango ndetse n’ibyaha by’urwango bizikomokaho bimaze igihe bigaragara mu mujyi wa Uvira, mu ntara ya Ituri ndetse no mu bindi bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; bigizwemo uruhare n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Kinshasa. AFC/M23 yatanze uyu muburo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nzeri, mu […]

Umuramyi ‘Gogo’ yapfuye

Musabyimana Gloriose wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga no mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Gogo, yitabye Imana. Gogo wari ufite imyaka 36 y’amavuko yaguye muri Uganda aho yari yaragiye mu ivugabutumwa. Amakuru avuga ko uyu mukobwa mbere yo kuvamo umwuka yari yabanje kugira ikibazo cyatumye yitura hasi agatakaza ubwenge. Gogo yakundaga kugaragara ku mbuga […]

U Rwanda na RDC byiyemeje guhanahana amakuru y’ubutasi kuri FDLR

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byiyemeje gutangira guhanahana amakuru y’ubutasi yerekeye umutwe wa FDLR, mbere y’uko i Doha hateranira inama igamije kureba uko uriya mutwe w’iterabwoba wasenywa. Ibihugu byombi byabemeranyirije mu nama ya kabiri ya Komite ihuriweho ishinzwe gusuzuma iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika tariki […]

U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika kigiye kujya gitwara abagenzi na drone

Guverinoma y’u Rwanda kubufatanye na sosiyete y’Abashinwa ‘China Road Bridge Corporation’, bagiye gutangiza ku nshuro ya mbere ingendo z’indege y’amashanyarazi zitagira abapilote zikora nka tagisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange. Ku wa Kane tariki ya 4 Nzeri ubwo u Rwanda ruzaba rwakiriye Inama ya 9 yiga ku guteza imbere ingendo zo mu kirere, Aviation […]

APR FC yatangiye CECAFA itsinda Bumamuru y’i Burundi

Ikipe ya APR FC yatangiye neza irushanwa rya CECAFA Kagame Cup riri kubera muri Tanzania, nyuma yo gutsinda Bumamuru FC y’i Burundi ibitego 2-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa mbere wo mu tsinda B wabereye kuri Stade ya KMC, i Dar Es Salaam. Umunya-Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouattara ni we wafunguye amazamu ku […]

Uvira: Imyigaragambyo yo kwirukana Gen. Gasita yahagaritse ubuzima

Kuva ku wa Kabiri tariki ya 2 Nzeri 2025, ubuzima mu mujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bwahagaze kubera imyigaragambyo yo kuhirukana Général de Brigade Olivier Gasita. Imyigaragambyo isaba ko uyu musirikare ava muri uriya mujyi yabanje gukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo barwana ku ruhande rwa Leta ya RDC, mbere yo […]

Trump yacyuriye Xi Jinping abasirikare ba Amerika bapfiriye u Bushinwa

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yacyuriye mugenzi we Xi Jinping w’u Bushinwa abasirikare ba Amerika babumeneye amaraso, ubwo bwari buhanganye mu ntambara n’u Buyapani. Trump yabitangaje nyuma y’akarasisi ingabo z’u Bushinwa zakoze, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 80 ishize u Bushinwa butsinze u Buyapani mu ntambara ya kabiri y’Isi. Ni akarasisi […]

RDC: Constant Mutamba yakatiwe gukora imirimo y’agahato

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakatiwe imyaka itatu yo gukora imirimo y’agahato. Mutamba yahawe iki gihano n’Urukiko Rusesa Imanza muri RDC kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nzeri, nyuma yo guhamywa icyaha cyo kunyereza umutungo w’igihugu ndetse n’ufitiye rubanda inyungu. Ni umutungo ufite aho uhuriye na $ […]

Kabila yavuze impamvu Tshisekedi yamureze ibyaha byamwicisha akanafunga abarimo Gen. Tshiwewe

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ibyaha aregwa ari ibinyoma byahimbwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wamusimbuye, mu rwego rwo kwirinda ko hari uwaburyoza kuba bwarananiwe kuzuza inshingano zabwo. Kabila yabitangaje biciye mu nyandiko yanyujije mu kinyamakuru Jeune Afrique. Ni inyandiko yagiye hanze nyuma y’iminsi mike […]

Uko Perezida Kagame yisanze ari intasi nkuru ya Uganda

Mu 1979 Perezida Paul Kagame yongeye guhura na Fred Gisa Rwigema, inshuti ye ya kera yari imaze imyaka ibarirwa muri itatu yarabuze ku ishuri bombi bigagaho, mu muhuro wafunguriye Umukuru w’Igihugu amarembo yo kuyobora ubutasi bwa Uganda. Rwigema icyo gihe wari ugarukanye muri Uganda na Yoweri Kaguta Museveni nyuma yo kurwana urugamba rwasize Idi Amin […]

Kera kabaye Gen. Cirimwami yashyinguwe n’abarimo Tshisekedi

Général-Major Peter Nkuba Cirimwami wahoze ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ku wa Mbere tariki ya 1 Nzeri 2025 yashyinguwe nyuma y’amezi arindwi yiciwe ku rugamba. Ni umuhango wakomatanyijwe n’uwo gusezeraho bwa nyuma no gushyingura Colonel Alexis Rugabisha wiciwe i Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ubwo yari ayoboye imirwano ihuriro ry’ingabo za Leta ya […]