Imitwe 10 ifatwa nk’iyiterabwoba itinyitse kurusha iyindi

al_qaeda.jpg

Urutonde rw’imitwe bamwe bafata nk’iyiterabwoba yateje akaduruvayo ku Isi yose ukurikije aho ibihugu yakoreyemo biri, idini ry’abantu bibasiwe, ubwoko bwabo n’ibindi. Dore imitwe 10 iteye ubwoba kurusha iyindi nk’uko tubikesha urubuga rwa toptens Al-Qaeda Al-Qaeda ni umutwe w’iterabwoba w’abahezanguni b’Abayisilamu b’Abasuni. washinzwe mu 1988 na Osama bin Laden, Abdullah Azzam, n’abandi bakorerabushake benshi b’Abarabu nka […]

Icyorezo cya Covid-19 cyasunikiye abantu basaga miliyoni 100 mu bukene – Loni

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, kuri uyu wa Mbere yamaganye ubusumbane mu kubona inkingo z’icyorezo cya COVID-19 avuga ko cyasunikiye abantu basaga miliyoni 100 mu bukene. Guterres yabwiye itsinda ry’Ikigega Mpuzamahanga cy’imari ko ubufatanye bw’isi “bwabuze mu bikorwa” kandi ko abantu batuye mu turere tw’amakimbirane ndetse n’ibihugu byoroheje bababaye cyane kurusha abandi. Yavuze ko […]

Uganda: Haravugwa umwiryane hagati ya Dr Kiiza Besigye na Bobi Wine

Uwabaye umukandida ku mwanya wa perezida inshuro enye Col (Rtd) Dr Kizza Besigye yasabye umuyobozi w’ishyaka NUP Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine kugira icyo atangaza mu ruhame kugira ngo ahagarike ibitero ku Mutwe mushya uharanira impinduka, PFT (People’s Front for Transformation). Ati: “Nahamagaye Kyagulanyi ambwira ko yicujije ibitero bikomeje kuba kuri uyu […]

Ibigo bimwe byatangiye kugaburira abanyeshuri mu gihe hategerejwe umusanzu w’ababyeyi

Ku munsi wa Mbere wo gutangira umwaka w’amashuri 2021-2022, ibigo bimwe bya Leta mu mujyi wa Kigali byahise bitangiza gahunda yo kugaburirira abana bose ku ishuri, guhera ku b’incuke kugeza ku bakuru biga mu mashuri yisumbuye. Amafunguro ibyo bigo byagaburiye abana akaba ari ayatanzwe na Leta mu gihe bigitegereje kuganira n’ababyeyi kugira ngo na bo […]

Urubanza rwari rutegerejwe na benshi ku iyicwa rya Thomas Sankara rwatangiye

Kuri uyu wa mbere, tariki 11 Ukwakira, urubanza ku iyicwa rya Thomas Sankara rwatangiriye i Ouagadougou. Urubanza rwari rutegerejwe cyane n’abaturage ba Burkina Faso, umuryango wa Capt. Sankara, abanyamategeko, imiryango itegamiye kuri Leta n’Abanyafurika benshi muri rusange. Abantu benshi bafite amatsiko yo kumenya uko byagenze ku itariki ya 15 Ukwakira 1987, umunsi Perezida w’ikirangirire wa […]

Huye: Yafashwe yiyita Assistant Inspector of Police (AIP) ashaka kwambura umucuruzi

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira ahagana saa yine Polisi ikorera mu Karere ka Huye yafashe uwitwa Agnes w’imyaka 36. Yafatanwe umupira wo kwambara wa Polisi y’u Rwanda (T-Shirt) n’ikirango cy’ipeti (Pips) ya ofisiye wo ku rwego rwa Assistant Inspector of Police (AIP). Umurerwa yafashwe nyuma yo kurara mu nzu zicumbikira […]

Libani: Inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli

Minisitiri w’ingufu muri Liban yavuze ko ‘inkongi y’umuriro yadutse mu kigega kibika lisansi mu kigo cya peteroli cya Zahrani cyo muri iki gihugu. Minisitiri w’ingufu, Walid Fayyad, yagize ati: “Umuriro wahagaritswe.” Ibiro Ntaramakuru by’iki gihugu byavuze ko inkongi y’umuriro ikabije yadutse muri kimwe mu bigega byo mu kigo cya peteroli cya Zahrani. “impamvu ntabwo iramenyekana,” […]

Uko FBI yafashe Abanyamerika bari bazi ko bagurisha amabanga ku gihugu cy’amahanga

Kuri iki Cyumweru, itariki 10 Ukwakira, Minisiteri y’ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko umugabo n’umugore b’Abanyamerika batawe muri yombi muri Leta ya Virginia y’Uburengerazuba bazira kugurisha amakuru y’ibanga ku bwato bw’intambara ku gihugu cy’amahanga. Ku wa Gatandatu, Jonathan Toebbe w’imyaka 42 wakoraga nka injeniyeri mu bijyanye n’ingufu za kirimbuzi mu ngabo z’Amerika […]

Amata yatangiye kunywa umugabo agasiba undi

Ikibazo cy’ibura ry’amata gikomeje gukomera hirya no hino mu gihugu aho ibi biri gutuma n’ibiciro byiyongera ku bwinshi nk’uko bamwe mu baturage babitangaza. Iki kibazo cy’ibura ry’amata mu Rwanda kimaze iminsi kivugwa kubera ko kimaze gukomera hari n’abayakoreshaga nk’umuti ariko batakiyabona,si ibi gusa kandi aba baturage bavuga ko kandi aho bajyaga bayagura basanga ibiciro byariyongereye. […]

U Burusiya: Impanuka y’indege yahitanye abasaga 10 abandi barakomereka

Minisiteri ishinzwe ubutabazi mu Burusiya yavuze ko indege yari itwaye itsinda ry’abasimbukira mu mitaka yakoze impanuka nyuma yo guhaguruka mu karere ka Tatarstan mu Burusiya mu gitondo cyo ku Cyumweru, ihitana abantu 16 abandi batandatu barakomereka. Minisiteri ishinzwe ubutabazi mu Burusiya yashyize ahagaragara aya makuru yavuze ko abantu 22 ari bo bari bari muri iyi […]

Taiwan ntizunamishwa n’igitutu cy’u Bushinwa – Perezida Tsai Ing-wen

aav-p7a1_amphibious_assault_vehicles_cloud_leopard_armoured_vehicles_taiwanese_patriot_hsiung_feng_iii_missile_launchers_national_day_parade_of_the_centenial_anniversary_of_founding_of_the_republic_o_4_.jpg

Perezida wa Taiwan, Tsai Ing-wen, avuga ko guverinoma ye itazunamishwa n’igitutu cy’u Bushinwa kandi ko izakomeza gukaza ubwirinzi bw’iki kirwa mu rwego rwo kurinda imibereho ya demokarasi yacyo. Ibi Perezida Tsai yabitangaje kuri iki Cyumweru nyuma y’umunsi umwe Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, asezeranyije kongera guhuza iki kirwa n’u Bushinwa mu mahoro. Iki kirwa cya […]

RDC: Byibuze abantu 6 bishwe imodoka 6 ziratwikwa mu gitero ku ruhererekane rwazo

Igitero cyagabwe kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 9 Ukwakira 2021, ku ruhererekane rw’imodoka ku gice cy’umuhanda wa Komanda-Luna, i Mambelenga, muri Sheferi ya Walese Vonkutu, mu majyepfo ya Teritwari ya Irumu, mu Ntara ya Ituri, cyangije ibintu byinshi ndetse gihitana n’abantu. Amakuru aturuka muri sosiyete sivile yo muri ako gace avuga ko muri iki […]

Louise Mushikiwabo ari muri Tunisia ahazabera inama ya OIF ishobora no kutaba

fbrygrfxeaae4wd.jpg

Tunisia igomba kwakira inama ya Francophonie mu kwezi gutaha, ariko mu gihe habura ukwezi kugirango ibyo birori bibe, no mu gihe iki gihugu kiri kunyura mu bihe by’ihungabana muri politiki, Perezida Kais Saied yakiriye kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 9 Ukwakira, Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa OIF wagiye kureba aho imyiteguro yo kwakira iyi […]

Museveni yagize Amama Mbabazi wahoze ari Minisitiri w’Intebe intumwa ye idasanzwe

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yagize uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, John Patrick Amama Mbabazi, Intumwa ye idasanzwe muri Sudani y’Epfo no muri Ethiopia. Amakuru yihariye avuga kuri izi nshingano nshya agera kuri Daily Monitor avuga ko Perezida Museveni mu kwezi gushize yahaye amabwiriza Umunyamabanga we mukuru wihariye, Dr Kenneth Omona, gufatanya n’Ibiro bya […]

Rusizi: Yafatanwe ibiro 7 by’urumogi n’ibiro hafi 100 by’imyenda ya caguwa

Kuwa Gatanu ushize, itariki ya 8 Ukwakira Polisi yafashe uwitwa Nsengiyumva Eugene w’imyaka 33 abitse iwe mu rugo ibiro 7 by’urumogi n’ibiro 80 by’imyenda ya caguwa, Yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagari ka Ruganda, Umudugudu wa Kamubaji. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yashimiye […]

Umuyobozi wa Autrichia, Sebastian Kurz, yeguye ku butegetsi

Umuyobozi wa Autrichia, Sebastian Kurz, kuri uyu wa Gatandatu yeguye ku butegetsi, nyuma y’igitutu cyatewe n’amahano ya ruswa. Yasabye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Alexander Schallenberg, kumusimbura nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga. Bwana Kurz n’abandi icyenda bashyizwe mu iperereza nyuma y’ibitero inzego z’umutekano zagabwe ahantu henshi hafitanye isano n’ishyaka rye ry’abaturage rya Ă–VP. Chancellier Sebastian Kurz […]

Agace gakungahaye kuri gaz na peteroli gakomeje guteza umwiryane hagati ya Kenya na Somalia

Kuri uyu wa Gatanu, Kenya yatangaje ko itemera ububasha bw’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera rw’Umuryango w’Abibumbye (ICJ) mbere y’icyemezo cyari giteganijwe kuri uyu wa kabiri utaha ku kibazo cy’umupaka imaze igihe ifitanye na Somalia. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu itangazamakuru yagize ati: “Usibye gukuraho uruhare rwayo mu rubanza rukomeje, Kenya (…) yifatanije n’abandi banyamuryango benshi b’Umuryango w’Abibumbye mu […]

U Burundi bwavuze icyo bugitegereje ku Rwanda ngo imipaka ifungurwe

Umuvugizi wa minisitiri w’umutekano w’u Burundi, Sonia Niyubahwe, yatangaje ko umupaka w’igihugu cye n’u Rwanda uzafungurwa ari uko u Rwanda rutanze abagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza. Ibi yabitangarije mu kiganiro inzego z’umutekano zagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, itariki 08 Ukwakira, aho umuvugizi wa polisi, Pierre Nkurikiye yasabye abaturage bafite ibibazo […]

Moscow: Abadipolomate 3 b’Abanyamerika barashinjwa kwiba umuturage w’Umurusiya

Ibiro ntaramakuru TASS byo mu Burusiya kuri uyu wa Gatanu byatangaje ko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu ivuga ko, abadipolomate batatu bo muri Ambasade y’Amerika bakekwaho kwiba ibintu by’umuturage w’Umurusiya. Minisiteri ikaba yohereje inyandiko muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika isaba gukuraho ubudahangarwa bw’abo badipolomate uko ari batatu kugira ngo bashyikirizwe ubutabera. Minisiteri […]

RUSIZI: Deux personnes arrêtées pour falsification de permis de conduire

Deux personnes ont Ă©tĂ© arrĂŞtĂ©es dans le village de Kabusunzu, cellule de Pera dans le secteur de Bugarama, district de Rusizi pour avoir prĂ©tendument falsifiĂ© un permis de conduire. Fabrice Kwizera et Justin Irakoze ont Ă©tĂ© arrĂŞtĂ©s en flagrant dĂ©lit, mercredi 6 octobre, alors qu’ils falsifiaient des permis de conduire dĂ©finitifs. Le porte-parole de la […]

Brazil: Ukekwaho gusambanya abana yasanganywe ibikoresho 8,000 byo kubw’Abanazi

211007141220-rio-de-janeiro-police-nazi-memorabilia-exlarge-169.jpg

Ku wa Kabiri, Polisi ya Brazil yasanze icyegeranyo cy’ibintu birenga 8000 by’urwibutso rw’Abanazi mu nzu y’umuntu ukekwaho icyaha cyo gusambanya abana bato i Rio de Janeiro, muri Brazil. Ibi bintu byose byahawe agaciro ka miliyoni 3 z’amayero (hafi miliyoni 3.5 $). Hakubiyemo ibintu bitandukanye byo mu gihe cya Hitler nk’imyenda y’abayobozi, amabendera, ibimenyetso, ibiceri, imidari, […]

Perezida Samia Suluhu yasabwe gukuraho itegeko ryasizwe na Magufuli

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, urahamagarira Guverinoma ya Tanzania gusubiramo itegeko ribuza abanyeshuri batwite n’ababyeyi bakiri mu bugimbi kwiga uvuga ko ari ivangura kandi ritari irya kimuntu. Ni itegeko ryashyizweho mu myaka ine ishize n’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Nyakwigendera John Pombe Magufuli na n’ubu rikaba rigikurikizwa ku buyobozi bwa Perezida wa […]

Nyamagabe: Akurikiranweho gusambanya umwana amushukishije amafaranga 250

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwakiriye dosiye y’umusore ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuturanyi we w’imyaka cumi n’itatu y’amavuko. Ni icyaha cyakorewe kuwa 26 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Mugote, Akagari ka Bushigishigi, Umurenge wa Buruhukiro, Akarere ka Nyamagabe, ubwo uwahohotewe avuga ko kuri uwo munsi saa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo yari agiye kwahira […]

Nyuma yo guhabwa Range Rover, Chameleone aritegura kwakira indi mpano ya kajugujugu

Nyuma y’igihe gito umuhanzi Jose Chameleone ahawe impano n’ishyaka NRM y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover yashyikirijwe na murumuna wa Perezida Museveni bakunda kwita Toyota, na nyuma y’umwaka yari ahawe indi mpano ya Range Rover n’Umunyasudani y’epfo Achai Wiir, kuri ubu uyu muhanzi aritegura kwakira impano ya Kajugujugu. Ubwo yari yakiriwe kuri Bukede TV […]

Beni: Abakekwa ko ari abasirikare ba FARDC bishe umupasiteri bamuziza amafaranga

Umupasiteri wo mu itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi yishwe n’abantu bitwaje intwaro mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, itariki 07 Ukwakira ahitwa Bashu, muri Teritwari ya Beni, ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru agera ku rubuga rwa Actu7.cd aturuka ku muhuzabikorwa wa sosiyete sivile yo muri iyi teritwari, MoĂŻse Kiputulu, barakeka ko ari abasirikare b’Igisirikare […]

Ikipe y’impuguke igiye gukora iperereza ku nkongi yibasiye Ibitaro bya Kibagabaga

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ikipe igomba gukora iperereza ryimbitse ku mpamvu yateye inkongi y’umuriro yibasiye laboratwari y’Ibitaro by’Icyitegererezo bya Kibagabaga ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu ushize. Iperereza ry’ibanze ryari ryagaragaje ko iyi nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi. Ariko abayobozi b’ibitaro mu itangazo ryashyizwe ahagaragara bavuze ko hashyizweho itsinda rigizwe n’impuguke zo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), […]

Blaise Compaore yanze kuzitabira urubanza aregwamo uruhare mu iyicwa rya Thomas Sankara

Uwahoze ari Perezida wa Burkina Faso, Blaise CompaorĂ©, ushinjwa uruhare mu iyicwa ry’uwahoze ari inshuti ye, Thomas Sankara, ntazitabira urubanza ruzatangira ku wa mbere i Ouagadougou, nk’uko byatangajwe n’abanyamategeko be kuri uyu wa Kane. Abanyamategeko, Umufaransa n’Umunyaburukinafaso bunganira CompaorĂ© bagize bati: “Perezida Blaise CompaorĂ© ntazajya kandi natwe ntituzajya mu rubanza rwa politiki rwateguriwe kumwibasira imbere […]

Le Rwanda salue l’expulsion par les États-Unis du fugitif du gĂ©nocide Oswald Rurangwa

Le gouvernement amĂ©ricain a expulsĂ© jeudi 7 octobre Oswald Rurangwa, alias Oswald Rukemuye, un fugitif du gĂ©nocide qui Ă©tait le chef des milices Interahamwe dans le secteur Gisozi de Kigali lors du gĂ©nocide de 1994 contre les Tutsis. Dans un communiquĂ©, l’AutoritĂ© nationale des poursuites pĂ©nales (NPPA) a saluĂ© la dĂ©cision des autoritĂ©s amĂ©ricaines. « […]

Igipolisi cya Tanzania kishe abantu batanu bikekwa ko ari impunzi z’Abarundi

Igipolisi cya Tanzania cyishe abantu batanu bikekwa ko ari impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Nduta muri Komine Kibondo muri Tanzania bashinjwa ubugizi bwa nabi nyuma y’aho basanganywe imbunda bateze imodoka ku muhanda. ACP James Manyama, umukuru wa polisi mu ntara ya Kigoma niwe wemeje aya makuru mu nama yagiranye n’abanyamakuru yabereye ku biro bya […]

Umufaransa wari ukuze kurusha abandi yapfuye ku myaka isaga 110

5-18.jpg

Jules Theobald, Umufaransa wari ukuze kurusha abandi w’imyaka 112 wo mu Birwa bya Martinique yarapfuye kuwa Kabiri ushize apfiriye iwe mu mujyi wa Fort-de-France. Uyu mukambwe wavutse ku itariki ya 17 Mata 1909, nubwo umuryango we wemeza ko yavutse imyaka ibiri mbere y’aha, yabyaye abana batatu akaba yarakoraga ku cyambu ndetse n’uburobyi. Mu kiganiro yagiranye […]

Abatuye Kigali bazikuba 2 mu 2050, gahunda zo gukemura ikibazo cyo kubona inzu zo guturamo

Ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (RHA) cyagennye hegitari 6.100 aho abikorera bazubaka inzu zihendutse muri gahunda y’imyaka 30 yo gukemura ikibazo cya Kigali cy’ibura ry’inzu zihendutse. Icyifuzo cy’inzu zihendutse muri Kigali kiriyongera cyane kuruta uko ziboneka mu gihe ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko umujyi ukenera byibuze inzu 20.700 buri mwaka cyangwa uzakenera 310.000 muri 2032. Ubu, […]

Abdoulaye Wade yemeye kwakira iwe i Dakar Alpha Conde utaracanaga uwaka na Macky Sall

photo_1633525810.jpg

Mu gihe hashize ukwezi uwahoze ari Perezida wa Guinea Conakry, Alpha Conde ahiritswe n’igisirikare akaba agifungiye ahantu h’ibanga, Abdoulaye Wade wahoze ari Perezida wa Senegal aravuga ko yiteguye kumwakira iwe mu rugo kandi yizeye ko perezida Macky Sall atazabigiraho ikibazo nubwo bizwi ko atacanaga uwaka na Conde. Iki cyifuzo cyanyujijwe mu itangazo ry’ishyaka riharanira demokarasi […]

RUSIZI: Un homme arrêté pour vandalisme de câbles à fibre optique

Le lundi 4 octobre, la Police nationale du Rwanda (RNP) a arrĂŞtĂ© un homme dans le district de Rusizi identifiĂ© comme Ă©tant Emmanuel Habimana, 23 ans, pour avoir prĂ©tendument vandalisĂ© des câbles d’Internet Ă  fibre optique. Habimana a Ă©tĂ© arrĂŞtĂ© dans le village de Karambo, cellule de Cyangugu, secteur de Kamembe avec deux câbles d’Internet […]

Min. Biruta mu ruzinduko rw’akazi muri Finland

fbaaqn1vkbeobpu.jpg

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, kuri uyu wa Kabiri yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Finland aho kuri uyu wa Gatatu agirana ikiganiro na mugenzi we, Pekka Haavisto, bakaganira ku ngingo zitandukanye. Biteganyijwe ko abaminisitiri bombi baganira ku mubano wa Finland n’u Rwanda, ku bibazo byo mu karere n’ubutwererane mpuzamahanga. Baranashimangira […]

Davido yakomoje kuri Perezida Kagame mu bintu atazibagirwa byamubayeho

1404431346_davido.jpg

Umuhanzi wo muri Nigeria, David Adeleke, uzwi nka Davido, yahishuye ibihe byiza yagize nk’icyamamare, akomoza ku mukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, ndetse ashaka no kugaragaza ko arusha umuherwe Bill Gates agaciro. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa kibanda ku nkuru z’imideri, L’Officiel, uyu muhanzi uheruka kuza mu Rwanda mu 2018, yavuze ku bucuti […]

Imwe mu ngagi zamamaye nyuma yo kwifotoza selfie yarapfuye

Ingagi izwi cyane yo mu misozi yitwa Ndakasi, yamamaye ubwo yagaragaraga ku ifoto ya selfie yafashwe n’uwari uyishinzwe yarapfuye ku itariki 26 Nzeri 2021 ifite imyaka 14, izize indwara. Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Ukwakira, nibwo aya makuru yatangajwe na Parike ya Virunga ibinyujije mu itangazo rigenewe abanyamakuru. itangazo ryagize riti “N’akababaro gakomeye […]

Uruganda rwa Tesla rwategetswe kwishyura hafi miliyoni 137$ uwahoze arukorera kubera ivangura

Urukiko rwo muri California kuwa Mbere rwategetse uruganda rw’imodoka rwa Tesla kwishyura hafi miliyoni 137$ y’indishyi z’akababaro uwahoze ari umukozi warwo, kubera gufunga amaso ku ivangura rishingiye ku ruhu yakorerwaga muri uru ruganda. Owen Diaz yahawe akazi binyuze mu kigo gishinzwe gushaka abakozi, yakoraga akazi ko kuzamura imizigo hagati ya Kamena 2015 na Nyakanga 2016 […]

Umugabo wari ufite ubwenge nk’ubw’umwana wishe abantu 3 muri 94 yatewe urw’ingusho

Umugabo wo muri Leta ya Missouri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, impirimbanyi zasabiraga imbabazi zivuga ko yishe abantu batatu mu 1994 kubera ikibazo yavukanye cy’ubwenge, yishwe atewe urw’ingusho. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 05 Ukwakira nibwo uyu mugabo witwa Ernest Johnson yatewe urw’ingusho nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwanze gusubika iki gihano mu […]

RDC: Ambasaderi w’u Rwanda yashimye iterambere ry’ibikorwaremezo mu mujyi yakuriyemo

fa2avruxiaajjzo.jpg

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, yashimye politiki ya guverinoma y’intara ya Haut-Katanga mu rwego rw’ibikorwaremezo. Hari mu nama yateguwe ku wa mbere, itariki ya 04 Ukwakira 2021 i Lubumbashi, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’imiturire. Kuri ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iterambere mu bikorwaremezo […]

Dr Christopher Kayumba yongerewe iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri, itariki 05 Ukwakira rwavuze ko ikirego cy’uwahoze ari umukozi wa Dr Kayumba Christopher umushinja kumusambanya ku gahato gifite ishingiro, ikaba ari mpamvu ikomeye agomba gukomeza gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha afunze rwemeza ko akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Dr Kayumba Christopher n’umwunganirzi we mu mategeko bafite iminsi itanu yo kujuririra […]

Ibihugu bitageze ku 10 bifite ubushobozi bwo kurasa aho ari ho hose ku Isi

Ibihugu birindwi byonyine nibyo kugeza ubu bifite ubushobozi bwo kurasa ahantu aho ari ho hose ku Isi byifashishije ibisasu bya missiles byakoze byambukiranya imigabane (intercontinental ballistic missiles), birimo ibifite ubushobozi bwo kugera mu birometero 16,000. U Burusiya Bimwe mu bisasu bya ICBMs bitunzwe n’iki gihugu R-36M2 Voevoda / SS-18 Satan 11 000 km-16,000km RSM-56 Bulava […]

Abasirikare byibuze 14 ba Burkina Faso biciwe mu gitero ku birindiro byabo

Byibuze abasirikare 14 ba Burkina Faso kuri uyu wa Mbere biciwe mu gitero nk’uko byemezwa n’amakuru ava mu nzego z’umutekano. Ni abasirikare babarizwa ahitwa Yirgou, muri Komini ya Barsalogho batewe n’abantu bitwaje intwaro. Mu gitondo cyo kuwa Mbere ahagana saa kumi n’imwe, nibwo abantu bitwaje intwaro bagabye igitero kuri izi ngabo za Burkina Faso, aho […]

Zimbabwe yiteguye kohereza abarimu yasabwe n’u Rwanda

Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko yishimiye kuba Perezida w’u Rwanda yarayisabye abarimu, ivuga ko yiteguye kubohereza kandi yatangiye imyiteguro ku bufatanye bw’ibihugu byombi. Mu ijambo yavugiye mu Nama y’ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi iherutse kubera I Kigali mu cyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye abarimu bashoboka baturuka muri Zimbabwe bakaza kwigisha […]

Burundi: Uwakekwagaho uruhare mu gitero cya grenade yishwe mu buryo budasobanutse

Umuntu wakekwagaho kugaba igitero cya grenade yatewe mu ntangiriro z’icyumweru gishize mu gace ka Kizingwe-Bihara, muri Zone Kanyosha, muri Komini ya Muha mu majyepfo ya Bujumbura, yiciwe muri kasho yari afungiwemo y’urwego rw’igihugu rw’iperereza, aho bivugwa ko umuyobozi mukuru muri uru rwego ari we watanze amabwiriza. Nk’uko abatangabuhamya bavuga, uyu muntu wishwe witwa RĂ©my yabanje […]

Kamonyi: D’autres prĂ©sumĂ©s voleurs arrĂŞtĂ©s

La police nationale rwandaise (RNP), a arrĂŞtĂ©, dimanche 3 octobre, plus de 27 personnes qui seraient liĂ©es Ă  une rĂ©cente sĂ©rie de vols violents dans le district de Kamonyi. Neuf des voleurs prĂ©sumĂ©s ont Ă©tĂ© arrĂŞtĂ©s dans le secteur de Ngamba. Il s’agit de Thadee Sindikubwabo, 42 ans, Eugene Mugarura, 25 ans, François Yamfashije, 24 […]

Burundi: Imbonerakure 17 n’uwari umuyobozi bafunzwe bazira inyeshyamba z’Abanyarwanda

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko uwahoze ari Umuyobozi wa Zone ya Mabayi ndetse n’Imbonerakure 17 zo muri Komini Mabayi, Intara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’u Burundi, bafunze bakekwaho gukorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda. Bivugwa ko kuwa Gatanu ushize, abayobozi b’ibanze, polisi n’igisirikare bakoranye inama y’umutekano n’abaturage bo muri Zone Bumba, muri Komini Bukinanyana mu […]

Komanda wa polisi yishe arashe umuntu warenze ku masaha yo gutaha

Umuntu umwe biravugwa ko yarashwe n’umupolisi ubwo yarimo yubahiriza isaha yo gutahiraho mu ijoro ryo ku cyumweru. John Kulumba, utuye i Nsangi mu Karere ka Wakiso, nk’uko bivugwa n’abaturage, yarashwe na Komanda wa Polisi mu Karere ka Wakiso ubwo yari kumwe n’abandi bapolisi batatu bateye ku kabari ko muri aka gace babaza abantu impamvu bari […]

Ethiopia: Abiy Ahmed yarahiriye manda nshya y’imyaka itanu mu gihe atorohewe na TPLF

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yarahiriye manda nshya y’imyaka itanu nyuma yo kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe amahanga akomeje kwamagana uko yitwaye mu kibazo cy’amakimbirane yo mu majyaruguru y’igihugu. Ishyaka rya Abiy ryatsinze amatora yo muri kamena. Yarahiye kuri uyu wa Mbere ibirori bikaza gukomereza mu murwa mukuru Addia […]

U Burusiya bwagerageje missile ifite umuvuduko uruta uw’ijwi ihangayikishije Amerika

Kuri uyu wa mbere, u Burusiya bwatangaje ko bwagerageje misile nshya ifite umuvuduko nk’uw’urusaku yarashweivuye ku bwato bugendera munsi y’amazi (Submarine) missile Perezida Vladimir Putin yise Invincible (Ikintu kidashobora kuneshwa). Leta y’u Burusiya mu myaka yashize yashimangiye ko irimo gukora intwaro ziteye imbere yizeye ko zizaha umwitangirizwa ibindi bihugu birimo na Leta Zunze Ubumwe za […]

Urugendo rwa Sassou Nguesso umaze hafi ½ cy’imyaka afite ku butegetsi n’uko Angola yamufashije

ej070ohvaaagswa.jpg

Denis Sassou Nguesso, Perezida wa Repubulika ya Congo, ni umwe mu bakuru b’ibihugu byo muri Afurika bamaze igihe kirekire ku butegetsi, aho ukusanyije imyaka yose ategetse usanga imyaka hafi kimwe cya kabiri cy’imyaka afite ayimaze ku butegetsi nk’uko tugiye kubirebera hamwe tugaruka ku mateka ye nyuma yo kuvugwa mu mabanga yashyizwe ahagaragara y’abayobozi bagiye bigwizaho […]

Amanota y’ibizamini bya leta ku mashuri abanza n’icyiciro cya 1 cy’ayisumbuye aratangazwa

Kuri uyu wa Mbere, itariki 04 Ukwakira 2021 nibwo Minisiteri y’Uburezi iza gutangaza amanota y’ibizamini bya leta by’amashuri abanza (PLE) ndetse n’ay’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (O ‘urwego). Biteganijwe ko iki gikorwa kibera ku cyicaro gikuru cya Minisiteri nk’uko byatangajwe na Bernard Bahati, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA). Abakandida bakoze ibizamini […]

Nigeria: Boko Haram yagabye igitero ku nkambi icumbikiye abarwanyi bayo

Umutwe w’iterabwoba Boko Haram wagabye igitero ku nkambi irimo abarwanyi bawo bishyikirije ubutegetsi mu majyaruguru ya Nigeria nk’uko byatangajwe n’igisirikare. Ni igitero cyagabwe kuri iki Cyumweru kuri iyi nkambi iherereye mu Mujyi wa Damboa, muri Leta ya Borno, nyuma y’aho abarwanyi ibihumbi ba Boko Haram n’imiryango yabo mu mezi ashize bitanze nyuma y’urupfu rw’umuyobozi wabo […]

Rubavu:Urukiko rwakatiye imyaka umunani y’igifungo umushinjacyaha

Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu muri iki cyumweru dusoza rwahamije icyaha cyo gusaba no gutanga indonke umushinjacyaha Mukeshimana Adrien, uwitwa Nzakwizwanimana Etienne ahamwa n’ubufatanyacyaha bwo gusaba no gutanga indonke rubakatira igihano cy’igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amanyarwanda kuri buri wese. Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bwari bwaregeye urukiko rwisumbuye umushinjacyaha kuri urwo rwego […]

Tchad: Imyigaragambyo y’abarwanya Mahamat Idriss Deby yaguyemo umupolisi

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 02 Ukwakira, umupolisi umwe yishwe abandi bantu bagera ku icumi barakomereka mu murwa mukuru wa Tchad, N’djamena, nyuma y’uko abapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambyaga bakomeje kwamagana ubutegetsi buyobowe n.umuhungu wa Idriss Deby wahoze ari perezida. Ihuriro rya sosiyete sivile rizwi nka Wakit Tamma ryari ryahamagariye abaturage […]

Uganda: Polisi yahamagaje Meya wa Kisoro kubera ibyo aherutse gutangaza

Ishami rishinzwe ubugenzacyaha mu Gipolisi cya Uganda (CID) rwahamagaje umuyobozi w’akarere ka Kisoro, Abel Bizimana, nyuma y’aho aherutse kuvuga ko hari abantu bagerageje kumwica. Ibaruwa imuhamagaza yo ku itariki ya 30 Nzeri 2021 yashyizweho umukono na Eliab Bairuka, isaba Meya Bizimana kuzitaba ibiro bya CID muri Kisoro ku itariki ya 05 Ukwakira, akagira ibyo abazwa […]

Indege z’intambara zisaga 50 z’u Bushinwa zongeye kwigabiza ikirere cya Taiwan

Abayobozi bavuga ko mu minsi ibiri ishize indege nyinshi za gisirikare z’u Bushinwa zongeye kwinjira mu kirere cya Taiwan, aho ku wa gatanu, indege mirongo itatu n’umunani zagaragaye muri iki kirere, mu izindi ndege 20 zagaragaye ku wa Gatandatu. Abunyujije kuri twitter, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Taiwan, Joseph Wu, yagize ati: “Tariki ya 1 Ukwakira […]

Muhanga: Urukiko rwakatiye uwari ukurikiranweho kumena ijisho umugore we

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, mu mpera z’ukwezi gushize rwakatiye umugabo Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho icyaha cyo gukubita umugore we akamumena ijisho, igihano cy’igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya miliyoni 2 z’Amanyarwanda. Uyu mugabo bivugwa ko yanahozaga umugore we ku nkeke amukubita ntacyo amuhoye, akitwaza ko abiterwa no kunywa inzoga, yakoreye ibyaha mu rugo rwe mu Mudugudu wa […]

Bitunguranye Perezida Duterte yatangaje ko agiye gusezera muri politiki

Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte, yatangaje ko ataziyamamariza kuba visi perezida mu matora y’umwaka utaha kandi ko azasezera muri politiki nyuma ya manda ye. Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 02 Ukwakira 2021, nibwo Duterte yatangaje iki cyemezo gitunguranye nyuma yo guherekeza uwahoze ari umujyanama we wa hafi umaze igihe kinini, Senateri Bong Go, ahubwo watanze […]

Igihugu cy’u Rwanda cyabaye icya mbere muri Afurika cyakomorewe n’u Buholandi

Guverinoma y’u Buholandi yakuye u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe gukoramo ingendo kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19, aho rwakuwe mu cyiciro cya gatatu (Orange) rugashyirwa mu cyiciro cya kabiri (Umuhondo). Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe avuga ko ibi bivuze ko u Rwanda rwitwaye neza mu guhangana n’icyorezo […]

La Haye: Félicien Kabuga doit comparaître à nouveau devant le tribunal

Le suspect de gĂ©nocide FĂ©licien Kabuga, dont la mise en libertĂ© provisoire a Ă©tĂ© refusĂ©e par un tribunal de l’ONU le 1er juin, doit comparaĂ®tre Ă  nouveau devant le tribunal le mercredi 6 octobre. Auparavant, le 1er juin, une requĂŞte de la dĂ©fense demandant sa mise en libertĂ© provisoire avait Ă©tĂ© rejetĂ©e alors que la […]