USA: Umukobwa wa Rusesabagina kuri uyu wa Gatatu aritaba Komite ishinzwe ubutasi mu nteko
Carine Kanimba, umukobwa wa Paul Rusesabagina, wakatiwe imyaka 25 y’igifungo n’urukiko mu Rwanda nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Nyakanga, aritaba Komite y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ishinzwe ubutasi. Uyu mukobwa wa Rusesabagina yitezweho gutanga ubuhamya ku bitero by’ikoranabuhanga kuri telephone ye avuga ko bikorwa na Guverinoma y’u […]
Uganda: Abanyarwanda 9 bashinjwa ibyaha by’iterabwoba kuva mu 2017 basubiye mu rukiko
Abanyarwanda icyenda basabye ishami mpuzamahanga rishinzwe ibyaha mu Rukiko Rukuru rwa Uganda gutesha agaciro ibyaha by’iterabwoba bashinjwa. Batawe muri yombi mu Kuboza 2017 bakurikiranyweho iterabwoba, gukoresha inyandiko mpimbano, no gushinga ikigo cy’iterabwoba bafatanyije n’abandi 36. Aba bakekwa ni Emmanuel Mugisha alias Byekwaso alias Mukisa, Pasiteri Musonyu Geoffrey alias Papa Sheema Elisaha, Daniel Kamara, Moses Bijura, […]
Perezida wa Ukraine aremeza ko Ingabo z’u Burusiya zimaze kwicirwa muri Ukraine zigera ku 40,000
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky arashaka gukuraho ubugenzuzi bwa Kremlin asaba umuntu uwo ari we wese ufite aho ahurira n’u Burusiya gusangiza abandi ibyo avuga ko ari umubare wa nyawo w’abasirikare babwo bamaze kwicirwa mu ntambara. Kuri uyu wa Kabiri ushize, mu ijambo yagejeje ku banyagihugu, Perezida Zelensky yavuze ko abasirikare bagera ku 40.000 b’u […]
Ukraine irigamba kwica abasirikare 100 b’u Burusiya mu gitero kuri hotel muri Luhansk
Ikigo gishinzwe itumanaho muri Ukraine kiravuga ko mu ijoro ryo ku ya 23 rishyira kuwa 24 Nyakanga, ingabo z’iki gihugu zagabye igitero kuri hotel yo mu Mujyi wa Krasnyi Luch, mu Ntara ya Luhansk, kigahitana abasirikare 100 b’u Burusiya. Nk’uko amakuru agezweho abivuga, abasirikare 100 b’u Burusiya baguye muri icyo gitero cy’indege. Iki kigo giteganya […]
Cibitoke: Abaturage bamaze kwica Imbonerakure 3 mu gihe cy’icyumweru
Abasore batatu bo mu rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, ruzwi nk’imbonerakure, bamaze kwicwa n’abaturage mu gihe cy’icyumweru nyuma yo kubafatira mu cyuho barimo kwiba mu mirima y’ibitoki n’inyanya. Ibi bintu byabereye ku misozi ya Kagazi na Rusiga, muri Zone ya Cibitoke, muri komini ya Rugombo, Intara ya Cibitoke. Ba nyir’imirima barasaba abapolisi kongera […]
Aba Gupta bashinjwa gusahura Afurika y’Epfo bafashijwe na Zuma bafatiwe muri UAE
Afurika y’Epfo yasabye kohererezwa abavandimwe babiri bo mu muryango wa Gupta, baregwa ruswa. Aba bavandimwe Atul na Rajesh Gupta b’abacuruzi, bashakishwa kubera uburiganya n’iyezandonke, bafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). Impapuro zo kubata muri yombi zigaruka cyane cyane ku isoko rya leta rishidikanwaho rya miliyoni 1.5 z’amayero, rijyanye n’ubushakashatsi bwakozwe ku buhinzi. Aba bavandimwe […]
Le nouvel envoyé rwandais en France présente ses lettres de créance à Macron
Le nouvel ambassadeur du Rwanda en France, François Nkulikiyimfura, a prĂ©sentĂ© lundi 25 juillet ses lettres de crĂ©ance au prĂ©sident français Emmanuel Macron au palais de l’ÉlysĂ©e Ă Paris. Nkulikiyimfura a Ă©tĂ© nommĂ© ambassadeur en France par le cabinet du Rwanda le 09 avril. Sa nomination sera ensuite approuvĂ©e par le SĂ©nat le 20 avril. […]
Umukinnyi wa Basketball w’Umunyamerikakazi ufungiwe mu Burusiya yasubiye mu rukiko
Kuri uyu wa Kabiri, umukinnyi wa Basketball w’Umunyamerika, Brittney Griner, yasubiye mu cyumba cy’urukiko rw’u Burusiya rumukurikiranyeho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge bishobora kumuviramo igifungo cy’imyaka 10 aramutse ahamwe n’icyaha. Urubanza rw’uyu mukinnyi watsindye umudari wa zahabu inshuro ebyiri na Phoenix Mercury rwatangiye ku ya 1 Nyakanga ariko rumaze kuba kane gusa, rimwe na rimwe rukamara […]
Uganda: Umuhungu w’imyaka 16 birakewa ko yishwe n’urukingo rwa Covid-19
Umuhungu w’imyaka 16 wo mu gihugu cya Uganda, wahawe urukingo rwa Covid, bivugwa ko rwateje ingingo nyinshi ze kunanirwa, yapfuye. Nk’uko abo mu muryango wa hafi babitangaza, Jonathan Luyinda yapfuye ku wa Gatandatu ashyingurwa kuri uyu wa Mbere ushize mu rugo rwa basekuruza i Nzizi, mu Karere ka Masaka. Ku munsi w’ejo, mukuru wa Luyinda, […]
Inama ya CEEAC yasabye umutwe wa 23 kuva mu bice yigaruriye muri Bunagana
Mu nama ya 21 y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC) yateraniye i Kinshasa kuri uyu wa Mbere, ikibazo cy’intambara hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyagarutsweho, aho uyu mutwe wasabwe kuva mu Mujyi wa Bunagana umaze igihe wigaruriye. Mu ijambo rye ritangiza iyi nama, […]
Kenya: Raila Odinga yanze kuzitabira ikiganirompaka hagati y’abakandida
Umwe mu bakandida mu matora y’umukuru w’igihugu muri Kenya, Raila Odinga, yatangaje ko atazitabira ikiganirompaka kibanziriza amatora hagati y’abakandida nk’uko uruhande rwe rwabitangaje kuri iki Cyumweru, rushinja uwo bazaba bahanganye w’ingenzi kugerageza gukwepa ingingo zimwe na zimwe nka ruswa. Uyu munyapolitiki w’imyaka 77 wahoze ari minisitiri w’intebe wa Kenya, ndetse na Visi Perezida William Ruto […]
Karongi: La police saisit 13 balles de vĂŞtements de contrebande
La Police nationale rwandaise (RNP), en partenariat avec d’autres organes de sĂ©curitĂ© du district de Karongi, a arrĂŞtĂ© cinq personnes le samedi 23 juillet, avec 13 balles de vĂŞtements d’occasion introduites en contrebande au Rwanda depuis la RĂ©publique dĂ©mocratique du Congo (RDC). Le commissaire de police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, porte-parole de la police de […]
Karongi: Hafashwe magendu y’amabaro 13 y’imyenda ya caguwa
Kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 23 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu karere ka Karongi, yafashe abantu 5 bari binjije magendu amabaro 13 y’imyenda ya caguwa bayikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko […]
HRW irashinja M23 kwica byibuze abaturage 29 kuva hagati muri Kamena
Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, uravuga ko byibuze abasivili 29 bishwe n’inyeshyamba za M23 kuva hagati muri Kamena nk’uko wabitanaje muri raporo yawo yasohowe kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Nyakanga. Uyu mutwe wigeze gutsindwa mu 2013 mbere yo kubura imirwano vuba aha, ubusanzwe ukunze kugaba ibitero ku birindiro bya gisirikare […]
Kenya: Igipolisi cyasatse ibiro bifite aho bihuriye na kandida William Ruto
Polisi muri Nairobi mu gihugu cya Kenya yasatse ibiro bifite aho bihuriye na Visi Perezida w’iki gihugu, William Ruto, umwe mu bakandida bakomeye mu bazaba bahatanira umwanya wa perezida mu matora ateganyijwe ku itariki ya 9 Kanama 2022. Igipolisi cyavuze ko muri uko gusaka abapolisi bafashe mudasobwa ebyiri na mugabuzi (servers) ebyiri. Umutegetsi wo mu […]
London: Abashaka kuba minisitiri w’intebe bose biyemeje gukomeza umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda
Abakandida babiri basigaye bahatanira kuyobora ishyaka ry’Aba-Conservateurs, aho uzatsinda ari nawe uzaba minisitiri w’intebe w’u Bwongereza uzasimbura Boris Johnson, bose bemeye gukomeza umugambi wo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro muri iki gihugu bahageze mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Aba bakandida bombi, Rishi Sunak na Liz Truss, bemeye gukomeza umugambi wo kohereza mu Rwanda amagana y’abasaba ubuhungiro […]
Imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO yari iteganyijwe i Goma yaburijwemo
Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Goma, komiseri mukuru, François Kabeya, yabujije imyigaragambyo iyo ari yo yose yari iteganijwe kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Nyakanga 2022 y’amashyirahamwe y’abenegihugu. Mu byukuri, abatuye Goma kimwe n’urubyiruko rw’amashyirahamwe y’abenegihugu, bari batangaje imyigaragambyo yo kwamagana ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO). MONUSCO irashinjwa kunanirwa […]
Abantu batatu bishwe barasiwe muri ‘graduation’ muri Kaminuza ya Manilla
Kuri iki Cyumweru, itariki 24 Nyakanga, abantu batatu bishwe barasiwe mu muhango wo gutanga impamyabumenyi muri kaminuza yo mu murwa mukuru wa Philippines, barimo uwahoze ari umuyobozi w’umujyi womu majyepfo y’igihugu. Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Quezon, Remus Medina, yatangaje ko kurasa kwabaye bigaragara ko kwari kugamije kwica uyu wahoze ari umuyobozi w’umujyi wa […]
Iburengerazuba: Abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro barishimira ibyo bamaze kugeraho
Abakora mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ntara y’Uburengerazuba baravuga bamaze kugera kuri byinshi byiza bishimira birimo kuba buri mucukuzi aba afite ubwiteganyirize, ubwishingizi ndetse na mituweli. Umwe muri bo witwa Musabyimana Andre wo mu Karere ka Nyamasheke avugana na Bwiza yagize ati “Abacukuzi bose baba bafite assurance, ndetse n’ubwiteganyirize buratangwa. Na mituweli barazishyura cyane,” […]
Ukraine iracyateganya kohereza ibinyampeke mu mahanga nyuma y’igitero cya misile kuri Odesa
Kuri iki Cyumweru, Ukraine yatangaje ko izakomeza umugambi wo kohereza ibinyampeke mu mahanga biva ku Cyambu cyo ku Nyanja y’Umukara nyuma y’aho igitero cya misile kigabwe kuri Odesa giteye gushidikanya hibazwa niba u Burusiya buzubaha amasezerano agamije koroshya ibura ry’ibyo kurya ryatewe n’intambara bwagiranye na Ukraine na Loni. Perezida Volodymyr Zelensky yamaganye icyo gitero cyo […]
Centrafrica: Amashyaka n’imiryango bigera muri 20 byiyemeje kubuza Touadera guhatanira manda ya 3
Amashyaka ya politiki atavuga rumwe n’ubutegetsi n’amashyirahamwe y’abenegihugu agera muri 20 kuri uyu wa Gatanu ushize yashinze ihuriro rigamije kubuza Perezida wa Centrafrica, Faustin Archange TouadĂ©ra, guhindura Itegeko Nshinga no kwiyamamariza manda ya gatatu, nk’uko umunyamakuru wa AFP yabitangaje. Me CrĂ©pin Mboli, umuyobozi w’ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Patrie, ubwo yatangizaga ubwo bufatanye yabisobanuye […]
Ingabo za Afurika y’Epfo mu myitozo yo kurwanira mu ishyamba mbere yo koherezwa muri RDC
Batayo ya 10 y’abasirikare barwanira ku butaka ba Afurika y’Epfo ifite icyicaro i Mafikeng iri mu myitozo y’intambara yo mu mashyamba ahitwa Entabeni mbere y’uko yoherezwa muri Brigade ishinzwe gutabara ya MONUSCO (FIB) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Izi ngabo za Afurika y’Epfo zirimo kwitegura bwa nyuma kujya gusimbura izindi zihasanzwe mu Kwakira n’Ugushyingo […]
Umuturage wa Arabiya Sawudite wafashije Umuyahudi wo muri Israel kwinjira i Macca ari mu mazi abira
Polisi yo muri Arabiya Sawudite yatangaje ko umunyagihugu wo muri ubu bwami bivugwa ko yafashije umunyamakuru w’Umuyahudi wo muri Israel kwinjira mu mujyi mutagatifu wa Macca, yatawe muri yombi. Umunyamakuru, Gil Tamary ukorera Channel 13 yo muri Israel, yashyize ku rubuga rwa Twitter amashusho ye ku wa Mbere arimo gucengera i Macca, umujyi wera wa […]
Abasenateri basanga abaturage atari bo bakwiye kwishyura ikiguzi cyo gukosora indangamuntu
Abayobozi b’imirenge bishyuza amafaranga 1.500 yo gukosora amakosa ayo ari yo yose ku ndangamuntu (ID), uburyo bigaragara ko buremereye abaturage, Abasenateri bakaba basabye ko serivisi igomba gutangwa ku buntu kubera ko amakosa akorwa atari abaturage bayakora. Iki cyifuzo cyatanzwe ku wa Kane, itariki ya 21 Nyakanga, mu nama rusange ya Sena yanemeje raporo ya Komisiyo […]
Les services de correction des erreurs d’identification nationale devraient ĂŞtre gratuits – Les sĂ©nateurs
Les chefs de secteur facturent 1 500 Frw pour la correction de toute erreur sur les cartes d’identitĂ© nationales (ID), un système qui pèse apparemment sur les rĂ©sidents. Les sĂ©nateurs ont depuis demandĂ© que le service soit offert gratuitement puisque les erreurs commises ne sont pas le fait des rĂ©sidents. La demande a Ă©tĂ© faite […]
Uko Duchess of Sussex, Meghan Markle, yigeze kumara amasaha yaburiwe irengero mu Rwanda

Ubwo yazaga mu Rwanda mu 2016, umugore w’Igikomangoma Harry, Meghan Markle, bivugwa ko yari wazanye ‘ivalisi y’imyambaro’ yaburiwe irengero’ mu gihe cy’amasaha runaka ‘hamwe n’ umufotozi bari bazanye nk’uko igitabo ku buzima bwe cyabihishuye. Muri icyo gitabo kiswe “Revenge” cyanditswe na Tom Bower, hasobanurwa ukuntu Duchess of Sussex, Meghan Markle, w’imyaka 40, yari yatumiwe mu […]
Al Shabab yagabye ibitero bidasanzwe ku mupaka byahitanye abarimo abapolisi benshi ba Ethiopia
Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab wagabye ibitero biasanzwe ku biturage bibiri byegereye umupaka na Ethiopia, bica abantu 17 barimo abasivili batatu n’abapolisi ba Ethiopia biciwe ku butaka bwa Somalia, mu gihe abarwanyi b’uyu mutwe 63 bishwe nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mu nzego z’umutekano za Ethiopia. Ibi bitero bitari bisanzwe mu bice byegereye umupaka wa Somalia […]
Mali: Urusaku rwinshi rw’amasasu rwumvikanye ku birindiro bya gisirikare bya Kati
Urusaku rwinshi rw’amasasu mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu rwumvikanye mu birindiro bya gisirikare biherereye mu nkengero z’Umurwa Mukuru wa Mali, Bamako, ruza kugabanyuka nyuma y’isaha nk’uko amakuru agera kuri Reuters avuga. Nyuma y’urwo rusaku rw’amasasu rwumvikanye saa kumi n’imwe z’igitondo, za kajugujugu zumvikanye zizenguruka hejuru y’ibi birindiro biri mu Mujyi wa Kati, ahatangiriye […]
Paris: Ubucamanza bwahagaritse gukurikirana Umunyarwanda Nyombayire ushinjwa uruhare muri jenoside
Umucamanza w’iperereza w’i Paris yahagaritse gukurikirana Umunyarwanda VĂ©nuste Nyombayire, washinjwaga ubwicanyi mu kigo cy’imfubyi yari ayayoboye mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko AFP yabitangaje kuri uyu wa Kane nyuma y’amakuru yahawe n’abegereye iyi dosiye. Amakuru aturuka mu bucamanza avuga ko icyemezo cyo guhagarika gukuikirana Nyombayire cyatanzwe ku ya 9 Kamena, ariko gitangazwa […]
Rubavu: Abana babiri b’Abanyekongo bari bamaze iminsi bafungiwe mu Rwanda barekuwe
Abana babiri b’Abanyekongo b’imyaka 15 na 16 bafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku Cyumweru gishize bagafungirwa ku Gisenyi nk’uko duherutse kubibagezaho mu nkuru yacu iheruka, biravugwa ko bamaze kurekurwa bagasubira iwabo. Amakuru dukesha Radio Okapi aravuga ko abo bana barekuwe kuri uyu wa Gatatu ushize neza tukimara kubagezaho inkuru […]
Uganda: Abadepite banenze igikorwa cyo kongeza umushahara abasirikare bakuru gusa
Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yasobanuye izamurwa ry’imishahara iherutse kwemezwa ku basirikare bakuru ba Uganda (UPDF) nk’ “ivangura”, kandi ko ari ikintu gishobora guhungabanya ubumwe bw’ingabo n’umutekano w’igihugu. Mu cyumweru gishize, Daily Monitor yatangaje inkuru y’uko umushahara uteganijwe kuzamuka, aho umushahara wa buri kwezi n’inyungu z’izabukuru z’abasirikare bakuru ba UPDF bizikuba inshuro zirenga ebyiri, mu […]
Le chef de DCI, George Kinoti, conclut une tournée de sécurité de 3 jours au Rwanda
Le directeur de la Direction des enquĂŞtes criminelles au Kenya (DCI) , George Kinoti, a appelĂ© Ă une plus grande collaboration entre les pays africains dans la lutte contre la criminalitĂ© transnationale organisĂ©e. S’exprimant après avoir conclu sa visite de trois jours liĂ©e Ă la sĂ©curitĂ© au Rwanda, Kinoti a dĂ©clarĂ© que le Kenya et […]
Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Mario Draghi, yeguye ku mirimo ye
Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Mario Draghi, yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko ihuriro riri ku butegetsi rimaze gusenyuka. Ibiro bya perezida bivuga ko guverinoma ya Draghi izakomeza kwita ku bibazo by’igihugu kugeza hashyizweho indi nshya. Draghi yabonanye na Perezida Sergio Mattarella kugira ngo amushyikirize ubwegure bwe. Ibiro byatangaje nyuma y’inama, ko […]
Rulindo: Umugabo w’imyaka 35 arashinjwa gufata ku ngufu umukecuru wari umwugamishije
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gicumbi, mu mpera z’icyumweru gishize rwagejeje imbere y’Urukiko umugabo w’imyaka 35 y’amavuko, utuye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Murambi, Akagari ka Gatwa, bumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukecuru w’imyaka 58 y’amavuko. Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko icyo cyaha yagikoze ku itariki ya 24 Werurwe […]
Ibihugu byo mu Burayi bifite imyenda myinshi kurusha ibindi
Ibihugu bitatu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi biracyafite umwenda rusange uri hejuru ya 120% by’Umusaruro mbumbe wabyo (GDP), aho u Bugereki bufite umubare munini w’imyenda mu bihugu by’u Burayi ungana na 193.3% bya GDP, imbere y’u Butaliyani (150.8%) na Portugal (127.4%). Ariko kandi muri ibi bihugu niho iterambere mu mwaka wa 2021 rigaragara […]
CIA iravuga ko nta makuru ifite yemeza ko Putin arwaye ahubwo ameze neza cyane
Umuyobozi w’Ikigo cy’ubutasi cy’Abanyamerika, CIA, yavuze ko nta makuru bafite yemeza ko Perezida Vladimir Putin arwaye cyangwa afite ubuzima bubi. Ibitangazamakuru byakomeje gukwirakwiza amakuru ataremezwa neza y’uko Putin uzuzuza imyaka 70 muri uyu mwaka, ubuzima bwe bushobora kuba butifashe neza ndetse ngo yaba anarwaye cancer. Umuyobozi wa CIA, William Burns, ariko, yavuze ko nta kimenyetso […]
Musanze: Umusaza w’imyaka 72 yahamijwe gufata ku ngufu ufite uburwayi bwo mu mutwe
Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ku cyumweru rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umusaza w’imyaka 72 icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa w’imyaka 34 ufite ubumuga bwo mu mutwe. Ni icyaha bivugwa ko cyakozwe ku italiki 10 Gashyantare 2022 mu ma saa cyenda z’amanywa, gikorewe mu Mudugudu wa Buhama, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rwaza […]
Rishi Sunak na Liz Truss ni bo basigaye bahatanira kuzavamo Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza
Abakandida babiri basigaye mu irushanwa ry’ubuyobozi bw’ishyaka ry’Aba-Conservateurs barimo gutegura ibibuga byabo ku bagize ishyaka bazahitamo uzasimbura Boris Johnson ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza. Kuri uyu wa Gatatu, Rishi Sunak na Liz Truss ni bo basigaye mu irushanwa nyuma y’amatora y’abadepite y’uyu munsi. Sunak yandika mu kinyamakuru Daily Telegraph, yavuze ko azashyiraho […]
RDC: Umuyobozi wa Nyiragongo yifashe ku kibazo cy’abana b’Abanyekongo baba barafashwe na RDF
Amakuru aturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ataremezwa neza aravuga ko hari abana babiri b’Abanyekongo b’imyaka 15 na 16 baba bafungiwe mu Rwanda ariko umuyobozi wa Teritwari ya Nyiragongo yirinze kuyemeza cyangwa ngo ayahakane. Aya makuru aravuga ko abo bana bafashwe n’ingabo z’u Rwanda ku Cyumweru, itariki 17 bafatiwe hagati y’imbago ya 18 n’iya […]
Le Rwanda et l’Autriche signent un accord sur les services aĂ©riens
Le Rwanda et l’Autriche ont signĂ© un accord qui verra les deux pays ouvrir le ciel pour les compagnies aĂ©riennes commerciales de l’autre, Ă©galement connu sous le nom d’accords bilatĂ©raux sur les services aĂ©riens en termes d’aviation. L’accord a Ă©tĂ© signĂ© mardi après-midi entre le ministre des Infrastructures, Ernest Nsabimana et l’ambassadeur d’Autriche au Kenya […]
Sri Lanka: Uwari minisitiri w’intebe abaturage batwikiye inzu niwe abadepite bagize perezida
Abadepite bo muri Sri Lanka batoye Minisitiri w’Intebe, Ranil Wickremesinghe, nka perezida mushya w’igihugu, nubwo adakunzwe n’abaturage. Wickremesinghe ahanganye n’inshingano zo kuyobora igihugu mu ihungabana ry’ubukungu no kugarura umutekano rusange nyuma y’amezi y’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage. Yatsinze byimazeyo uwo bari bahanganye cyane kuri uwo manya, Dullus Alahapperuma, ku majwi 134 kuri 82 mu matora y’abadepite nk’uko […]
Huye: Urubanza rwa Munyenyezi rwatangiye mu mizi ashinja abatangabuhamya kuvuguruzanya
Urubanza rwa Beatrice Munyenyezi woherejwe mu Rwanda avanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatangiye kuburanishwa mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, aho ubushinjacyaha bumurega ibyaha bitanu bya jenoside no gufata abagore ku gahato ahakana yivuye inyuma. Mu kwezi kwa Gatanu mu mwaka wa 2021 ni bwo igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika […]
Nigeria: Umupadiri wari washimuswe yasanzwe yishwe undi aratoroka
Umupadiri gatolika wo muri Nigeria wari umaze iminsi washimuswe mu cyumweru gishize, kuri uyu wa Kabiri basanze yarishwe mu gihe mugenzi we yashoboye gutoroka abamushimuse muri Leta ya Kaduna yo mu majyaruguru. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ba Padiri John Mark Cheitnum na Donatus Cleophas bafatiwe mu mujyi wa Lere ubwo bari bitabiriye ibirori bya […]
Nyarugenge: Batatu barezwe kwicwa umugore w’umwe muri bo bamunigishije umukandara w’abakarateka
Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 18 Nyakanga 2022 Ubushinjacyaha urwego rwisumbuye rwa Nyarugenge bwaregeye Urukiko ku ifungwa ry’agateganyo abagabo batatu bakurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake. Abaregwa uko ari batatu, ngo bacuze umugambi wo kwica umugore w’umwe muri abo bagabo babanaga batarasezeranye, uwo mugabo akaba yarifashishije bagenzi be ngo bamufashe kwica umugore we. Ubushinjacyaha […]
Huye: Uwari ukurikiranweho kwica umugore we yakatiwe igifungo cya burundu
Kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Nyakanga 2022, Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo uwitwa Ndayisaba Fidèle icyaha cyo kwica umugore babanaga abishaka, rumuhamya icyaha maze rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu. Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko urukiko rwamuhanishije icyo gifungo kubera ko n’ubwo yemeye icyaha kuva yafatwa kugeza aburana mu […]
DĂ©but du cours d’inspection de la qualitĂ© des aliments et des mĂ©dicaments Ă Kacyiru
Un cours de cinq jours sur l’inspection de la qualitĂ© des aliments et des mĂ©dicaments a dĂ©butĂ© le lundi 18 juillet au quartier gĂ©nĂ©ral de la Police nationale du Rwanda (RNP) Ă Kacyiru, rĂ©unissant 30 participants de diffĂ©rentes institutions. Les stagiaires comprennent des officiers de police, des enquĂŞteurs du RIB ainsi que ceux de l’AutoritĂ© […]
U Bwongereza burahura n’ubushyuhe bukabije butigeze bugira
U Bwongereza kuri uyu wa Kabiri bwahuye n’umunsi ushyushye cyane kurusha ibindi bihe, aho byitezwe ko buza kugera kuri degree celsius 42 (107.6F). Ku wa Mbere, ubushyuhe buri hejuru ya 38.1C bwageze i Suffolk, munsi gato y’ubushyuhe bwa 38.7C u Bwongereza bwagezeho muri 2019. Pays de Galles na yo yagize umunsi ushyushe cyane itigeze ibona, […]
Espagne: Urukiko rwategetse ko umurambo wa Dos Santos ukorerwa ibindi bizamini
Ibyavuye mu bizamini by’ibanze byo kwa muganga byerekana ko urupfu rw’uwahoze ari perezida wa Angola, Jose Eduardo dos Santos, rwatewe n’impamvu zisanzwe, nk’uko urukiko rwo muri Espagne rwabitangaje kuri uyu wa Mbere ushize ubwo rwategekaga ko hakorwa ibindi bizamini. Ni nyuma y’ibyumweru bibiri bishize Dos Santos apfiriye mu bitaro by’i Barcelona ku myaka 79 nk’uko […]
London: Rishi Sunak uvuka ku Munyakenya n’Umutanzaniya akomeje kuza imbere mu bahatanira kuba minisitiri w’intebe
Kuri uyu wa Mbere, ushize uwahoze ari minisitiri w’imari w’u Bwongereza yakomeje kuyobora abahatanira kuzaba minisitiri w’intebe w’u Bwongereza mushya mu gihe undi mu bo bari bahanganye yakuwe mu irushanwa. Rishi Sunak niwe waje imbere mu matora ya gatatu y’abadepite kugira ngo bamenye ugomba kuba umuyobozi wa Tory (Ishyaka ry’aba-conservateurs), nyuma y’aho Tom Tugendhat bahatanaga […]
Vuba u Rwanda ruraba rufite uruganda ruzajya rutunganya toni 100,000 z’ifumbire ku mwaka
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Gerardine Mukeshimana, yatangaje ko uruganda rwa miliyoni 38 z’amadolari y’Amerika (hafi miliyari 39 z’amafaranga y’u Rwanda) rufite ubushobozi bwo gukora buri mwaka toni 100.000 z’ifumbire, rwubakwa mu Karere ka Bugesera, biteganijwe ko ruzuzura muri Gicurasi 2023. Uyu mushinga ni umushinga uhuriweho n’isosiyete ikora ifumbire mvaruganda yo mu Rwanda (RFC), uruganda rukora ifumbire […]
Igihugu cya Iran kiremeza ko ubu gifite ubushobozi bwo gukora igisasu cya kirimbuzi
Igihugu cya Iran ubu gifite ubushobozi bwo gukora igisasu cya kirimbuzi ariko ntikirafata umwanzuro wo kucyubaka, nk’uko umujyanama mukuru w’umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yabitangarije al Jazeera kuri iki Cyumweru. Kamal Kharrazi yabivuze nyuma y’umunsi umwe Perezida wa Amerika Joe Biden arangije urugendo rwe rw’iminsi ine muri Israel na Arabia Sawudite, aho yiyemeza […]
Les examens de fin d’Ă©tudes primaires ont dĂ©butĂ©
Les examens de fin d’Ă©tudes primaires (PLE) ont dĂ©butĂ© aujourd’hui le 18 juillet et devraient se poursuivre jusqu’au 20 juillet, selon l’AutoritĂ© nationale des examens et de l’inspection scolaire (NESA). Au total, 229,859 Ă©tudiants devraient passer le PLE pour l’annĂ©e academique 2021-2022. S’adressant au New Times, le directeur gĂ©nĂ©ral de la NESA, Bernard Bahati, a […]
Indege ya Jubba Airways yakoze impanuka iribirandura igwa igaramye

Indege yakoze impanuka iribirandura ubwo yagwaga ku kibuga cy’indege ku murwa mukuru wa Somalia ariko kubw’amahirwe mu bantu basaga 30 bari mu ndege nta wagize icyo aba. Amashusho atangaje yafotowe n’abari hafi y’ikibuga cy’indege cya Mogadishu yerekana umwotsi mwinshi w’umukara uzamuka nyuma y’impanuka. Abashinzwe kuzimya umuriro babashije kuzimya umuriro ndetse amashusho yahafatiwe yerekana indege, Fokker […]
Uko Algeria yakoze ibishoboka byose ngo yakire icyicaro cy’Ikigo Nyafurika cy’Imiti u Rwanda rukayitsinda
Ubutegetsi bwa Algeria bwongeye kuba intandaro y’impaka nyuma yo kurwanya amatora ya AU yahaye u Rwanda uburenganzira bwo kwakira ikigo cy’ubuvuzi cya Afurika nyamara yari yakoze ibishoboka ngo itsinde bikaba impfabusa. Ku wa Gatandatu, mu nama ya 41 ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (A.U) yabereye i Lusaka, muri Zambia, mu bihugu bya […]
Ingabo z’u Burusiya ziri muri Ukraine zahawe intego nyamukuru zigomba kwibandaho
Minisitiri w’ingabo w’u Burusiya, Sergey Shoigu, yabwiye abayobozi b’ingabo kugira intwaro zirasa mu ntera ndende za Kiev intego yabo y’ibanze. Iri tegeko ryaje ubwo yagenzuraga ingabo ziri mu ‘burasirazuba’ bwa Ukraine. Minisiteri y’Ingabo yatangaje kuri uyu wa Mbere ko Shoigu yatanze amabwiriza yo gushyira imbere kurasa misile n’imbunda za rutura bya Ukraine , kubera ko […]
Nta cyerekana ko kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda bizahagarika kwambuka imiyoboro iteza akaga – Abadepite
Itsinda ry’abadepite mu Bwongereza ryatangaje ko “nta kimenyetso gifatika” cyerekana ko gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda izahagarika kwambuka imiyoboro ishobora guteza akaga. Muri Mata, u Bwongereza bwavuze ko abantu bamwe bahagera mu bwato buto bava mu Bufaransa bazoherezwa gusaba ubuhungiro bari mu Rwanda, mu rwego rwa politiki igamije guhagarika izo ngendo. […]
Zambia yirukanye Umushinwa ukurikiranweho ibyaha by’ivanguramoko muri Malawi
Leta ya Zambia kirukanye ku butaka bwacyo Umushinwa ukora amafirime imusubiza mu gihugu cy’abaturanyi cya Malawi aho akurikiranweho ibyaha bijyanye n’ivanguramoko no gukoresha abana. Lu Ke yari atuye muri Malawi ubwo yagaragazwaga na BBC Africa Eye, ivuga ko yakoresheje abana baho mu gufata amashusho y’indamutso yihariye, amwe muri yo akubiyemo ibintu bishingiye ku ivangura. Ayo […]
Perezida Zelensky yirukanye umuyobozi w’urwego rw’umutekano n’umushinjacyaha mukuru kubera ubugambanyi
Perezida Volodymyr Zelensky yirukanye umuyobozi w’urwego rw’umutekano wa Ukraine (SBU) n’umushinjacyaha mukuru, avuga ko hari ibibazo byinshi by’ubugambanyi byo gukorana n’u Burusiya muri iyo nzego zombi zikomeye. Yavuze ko abahoze ari abakozi barenga 60 ubu barimo kurwanya Ukraine mu turere twigaruriwe n’u Burusiya. Yongeyeho ko dosiye zigera kuri 651 z’imikoranire n’ubugambanyi ku bayobozi bashinzwe gutuma […]
Guinea: Col Doumbouya yashyizeho undi minisitiri w’intebe w’agateganyo
Perezida w’inzibacyuho wa Repubulika ya Guinea, Col. Mamadi Doumbouya yashyizeho Bernard Goumou nka Minisitiri w’intebe w’agateganyo mu gihe Minisitiri w’intebe w’agateganyo wari usanzweho, Mohamed Beavogui, adahari. Dr. Bernanrd Goumou azakomeza iyi nshingano hamwe n’inshingano ze nka Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda nto n’iziciriritse. Iri shyirwaho ryaje kubera ko Minisitiri w’intebe adahari. Ku wa gatandatu nimugoroba, Mohamed Beavogui […]
Irlande iravuga ko gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza yongereye abahasaba ubuhungiro
Minisitiri mu gihugu cya Irlande yashyigikiye ibyo guverinoma ivuga ko politiki y’u Rwanda n’u Bwongereza, yo kohereza abasahaba ubuhungiro muri Afurika, yatumye umubare w’abasaba ubuhungiro bajya muri Repubulika ya Ireland wiyongera. Bije nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe, Micheál Martin, atangarije ko gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza ishobora kuba yarateje kwiyongera kw’abasaba gukingirwa mpuzamahanga muri Repubulika ya […]