Perezida Museveni yateye inkunga Cecafa
Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni agiye gutera inkunga Cecafa Cup y’ibihugu izabera muri Zanzibar uyu mwaka. Imyaka ibaye itanu iri rushanwa ritaba kubera ibibazo by’amafaranga no kubura umuterankunga warishoramo by’igihe kirekire. Nyuma y’uko rimaze iyo myaka yose ridakinwa, rigarukanye imbaraga zidasanzwe aho muri uyu mwaka rirakinwa rifite umuterankunga mushya, Perezida Museveni. Umuyobozi mukuru […]
Umuyobozi wahannye abatabaje Perezida Kagame, yeguye

Perezida wa Etincelles FC, Ndagijimana Enock yeguye ku nshingano zo kuyobora iyi kipe yugarijwe n’ibibazo by’ubukene. Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2024, Ndagijimana Enock yandikiye Komite Nyobozi y’ikipe ya Etincelles FC ayimenyesha ko yeguye ku mwanya wa Perezida. Mu ibaruwa dufitiye kopi, Ndagijimana Enock yavuze ko atakibona umwanya uhagije wo gukurikirana ubuzima […]
Ikoranabuhanga rihambaye mu kigo gishya cya Polisi gikoresha ibizamini byo gutwara ibinyabiziga

Mu Busanza ho mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro huzuye Ikigo gishinzwe gukoresha ibizamini byo gutwara Ibinyabiziga hakoreshejwe Ikoranabuhanga. Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 13 Werurwe 2024, Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yasobanuriye itangazamakuru imikorere y’iki kigo. Iki kigo kigizwe n’inyubako, ibibuga bikorerwamo ibizamini ndetse n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora […]
Karekezi Olivier yatunguwe n’ibyo Amavubi yakoze
Olivier Karekezi wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yagiriye inama abakinnyi bagenzi be bari mu ikipe y’igihugu ubu niba bashaka kujya mu gikombe cy’isi 2026. Ku isi hose hari gukinwa imikino yo mu matsinda hashakwa amakipe azahagararira imigabane mu gikombe cy’isi, kizaba muri 2026. Ku mugabane w’afurika ahabarizwa u Rwanda naho iyo mikino […]
Louise Mushikiwabo yanyuzwe n’umusore wamushushanyije

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yashimiye umusore wamushushanyije mu buryo buteye amabengeza Umusore witwa Nuru Freddy yafashe akanya ashushanya Louise Mushikiwabo maze abimwereka binyuze ku rubuga rwa X. Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, uyu musore yashyize hanze igishushanyo giteye amabengeza aho yagikoreye Mushikiwabo. Si ibyo gusa, Nuru afatanyije na […]
RIB yinjiye mu kibazo cy’umukinnyi wakubiswe n’umuyobozi
Nyuma y’uko hasohotse amakuru y’uko Kapiteni w’ikipe ya Inyemera WFC yakubiswe n’abayobozi aziri kwishyuza amafaranga, Urwego rw’’igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwatangiye iperereza ngo hamenyekanye ukuri kwa nyako kuri ayo makuru. Mu Cyumweru gishize nibwo hasakaye amakuru yavugaga ko Kapiteni wa Inyemera, Bertine Mutuyemungu, yakubiswe ubwo yajyanaga na Perezida w’ikipe ku karere ka Gicumbi […]
Rutahizamu Musa Esenu yarezwe muri FIFA

Rutahizamu Musa Esenu bakunze kwita ‘Simba’ yarezwe muri FIFA hamwe na Bul FC akinira, aho bashinjwa uburiganya bakoreye ikipe yo muri Iraq. Esenu watandukanye na Rayon Sports muri Mutarama nyuma yo kurangiza amasezerano ye, yisanze mu rubanza gute? Ubwo uyu mukinnyi yasozaga amasezerano ye muri Rayon Sports, binyuze mu bakomisiyoneli be yahise abona ikipe nshya. […]
Perezida Samia yahuje Diamond na Harmonize batavuga rumwe

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yahurije hamwe Harmonize na Diamond Platnumz bari bamaze imyaka itandatu badahura kubera inzigo yari iri hagati yabo bombi. Inkuru yazindukiye mu binyamakuru byo muri Tanzani, ni ukongera guhura kwa Diamond na Harmonize badacana uwaka, aho bapfa ko umwe yahemukiye undi abyita ubufasha. Aba bahanzi bongeye guhura mu ijoro ryo […]
Sat-B yinjiye muri Dynamo BBC yanze kwambara Vist Rwanda

Umuhanzi Bizimana Aboubakar Karume wamenyekanye nka Sat-B mu muziki wo mu Burundi, yiyemeje kuba umufana mushya wa Dynamo BBC yabujijwe kwambara Vist Rwanda muri BAL2024. Dynamo BBC yabujijwe na Febabu kwambara imyenda yanditseho Vist Rwanda aho byayiviriye guterwa mpaga inshuro ebyiri ndetse binatuma basezererwa mu irushanwa rya BAL. Nyuma y’uko isezerewe, Dynamo BBC yasohoye ubutumwa […]
Stephen Curry ashobora kuziyamamariza kuba perezida w’Amerika
Umukinnyi w’icyamamare mu mukino wa Basketball, akaba asanzwe akinira Golden State Warriors, Stephen Curry, ashobora kwinjira muri politiki mu bihe biri imbere ubwo azaba asoje urugendo rwe mu mukino w’intoki. Ubwo yari ari mu kiganiro CBS Morning gikorwa na Duncan Jericka, yabajijwe niba yajya muri politike ndetse akaba yaniyamamariza kuba Perezida w’igihugu mu gihe yaba […]
Mugireza Jean Baptiste ’Migi’ yashatse kwiba igikombe Rayon Sports yatwaye APR FC

Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba Musanze FC, Mugireza Jean Baptiste ’Migi’, yavuze ukuntu yashatse guterura igikombe cya Super Cup cyari cyimaze kwegukanwa na Rayon Sports, akacyirukana. Tariki 12 Kanama 2023, nibwo Rayon Sports yanyagiraga APR FC ibitego bitatu ku busa ndetse inayitwara igikombe cya Super Cup. Kuri uwo mukino, igikombe cyahawe Rayon cyari cyazanwe na […]
Mike Tyson agiye kurwana n’umu-YouTuber
Mike Tyson bahimba ‘Iron Mike’ agiye kugaruka mu mukino w’iteramakofe aho azaba ahanganyemo na Jake Paul. Uyu mukino utegerejwe n’isi yose, uteganyijwe kuba tariki 20 Nyakanga 2024, ukazabera muri leta ya Texas muri AT&T Stadium. Tyson azahatana n’umusore witwa Jake Paul usanzwe ari umu-YouTuber ariko winjiye mu mukino w’iteramakofe mu myaka ya vuba aha. Mike […]
Njya ngira gutya nkamurota inshuro nyinshi: Platini P arota nyakwigendera Jay Polly
Umuhanzi Nemeye Platini wamaenyekanye nka Platini P mu itsinda rya Dream Boys yavuze ukuntu ajaya arota nyakwigendera Jay Polly witabye Imana muri 2021. Ku wa 2 Nzeri 2021, nibwo inkuri y’inshamugongo yatashye mu matwi y’abanyarwanda ko Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly yitabye Imana aguye muri gereza. Urupfu rwa Jay Polly rwashenguye abantu benshi harimo […]
Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yakubiswe na Dasso arakomereka
Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy wa BTN TV, yakubiswe na Dasso ubwo yajyaga gutara amakuru y’abaturage bari bari gusenyerwa n’ubuyobozi. Ibi byabereye mu Kagari ka Niboye mu Murnge wa Niboye ho mu Karere ka Kicukiro, aho uyu munyamakuru yari yagiye gutara amakuru y’ahari hari gusenywa inzu z’abaturage. Uyu munyamakuru avuga ko yageze aho bari gusenyera abaturage […]
FIFA ihannye indi kipe yo mu Rwanda
Ishyirahanwe ry’umupira w’amaguru ku isi ‘FIFA’ ryahannye Etincelles nyuma yo kunanirwa kwishyura amafaranga arenga 8,850.000 Frw, ahwanye n’amadolari 7,020, ibereyemo uwahoze ari umukinnyi wayo Jerome Iniesta. Iniesta yaje muri Etincelles muri Mutarama 2023 ku masezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gutsinda igeragezwa ry’ukwezi kumwe. Nyuma y’amezi atandatu asinye muri Etiencelles, umutoza Rajab Bizumuremyi yamubwiye ko atari […]
RIB yashyikirijwe abafana ba Rayon n’abakozi bacuruje amatike ku mukino wa APR FC na Rayon Sports
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsindwaga na APR FC mu mukino yari yakiriye kuri Kigali Pele Stadium. Uyu mukino wasize amakuru menshi agiye atandukanye yo hanze y’ikibuga harimo nko gufungwa kwa bamwe mu bafana ba Rayon Sports. Radio1 ivuga ko nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yajyanye kuri RIB bamwe […]
Dynamo BBC yanze kwambara Vist Rwanda ihita isezererwa muri BAl igitaraganya

Nyuma y’uko Febabu ibujije Dynamo BBC kwambara imyambaro yanditseho umuterankunga “Vist Rwanda” isezerewe mu irushanwa rya BAL riri kubera muri Afurika y’Epfo. Mu itangao risohowe n’ubuyobozi bwa BAL, rivuga ko Dynamo itewe mpaga ku mukino yari gukina na Petro de Luanda yo muri Angola kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024. Itangazo ryagiraga […]
Fifa yategetse As Kigali kwishyura Sali Boubakary yirukanye

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ‘FIFA’ ryategetse As Kigali kwishyura myugariro Sali Boubakary Li wirukanwe mu buryo bunyuranyije amategeko. Mu mwaka ushize nibwo ikipe ya As Kigali yasezereye bamwe mu bakinnyi bayo barimo na Sali Boubakary ukomoka muri Cameroon. Uyu musore wirukanwe mu buryo bunyuranyije amategeko yahise agana Fifa ayisaba kumurenganura. Mu gusuzuma ikirego cye, […]
Niyonzima Olivier Seif ahagaritswe kugeza shampiyona irangiye

Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yahagaritse Kapiteni wayo, Niyonzima Olivier Seif imushinja kutubahiriza ibiri mu masezerano bagiranye mu mwaka wa 2023. Mu ibaruwa yandikiwe uyu mukinnyi, yamenyeshejwe ko ahagaritswe imikino yose isigaye ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda igera kuri 6. Kiyovu Sports ishinja uyu mukinnyi kagaragarwaho n’imimyitwarire idahwitse akaba ari nayo mpamvu yahagaritswe […]
Diamond Platnumz yahagaritse ubukwe ku munota wa nyuma
Mushiki wa Diamond Platnumz, Esma Platnumz yemeza ko musaza we yahagaritse ubukwe ku munota wa wa nyuma bayoberwa ibibaye. Uyu mudamu uri mu bagezweho muri Tanzania, avuga ko musaza we yari yiyemeje gukora ubukwe n’umukobwa atatangaje amazina gusa ngo yaje kubivamo habura iminsi mike ngo bube. Avuga ko imiryango yombi yari yaramaze kumvikana ku nkwano […]
Ku myaka 17 yahagaritswe muri ruhago nyuma yo kuvuburwa ko yabeshye imyaka

Umukinnyi w’imyaka 17 ukomoka muri Cameroon, Wilfried Nathan Douala wakiniraga Victoria United y’iwabo yahagaritswe muri ruhago nyuma yo kuvumburwa ko yabeshye imyaka. Ikinyamakuru Sports Brief kivuga ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon, FECAFOOT ryatangaje ko Doualla ari mu bakinnyi 62 bahagaritswe bacyekwaho kubeshya imyaka. FECAFOOT ivuga ko abakinnyi 62 barimo Douala ndetse n’abandi baturuka mu […]
Abarundi bongeye kubuzwa kwambara Vist Rwanda

Nyuma y’uko abarundi bari bemeye gukina amarushanwa ya BAL bambaye Vist Rwanda, amakuru azindutse muri iki gitondo ni uko bongeye kubuzwa kwambara iyo myambara iriho umuterankunga w’irushanwa ariwe Vist Rwanda. Ku munsi w’ejo hashize nibwo amakuru y’uko bemeye gukomeza irushanwa bambaye imyenda iriho Vist Rwanda yamenyekanye, aho yemezaga ko bazakomeza irushanwa ndetse bakanubahiriza amategeko yaryo […]
Perezidanse y’u Burundi yavuye ku izima yemerera Dynamo BBC kwambara Vist Rwanda
Nyuma yo kwanga gukina bambaye imyenda yanditseho “Visit Rwanda” bagaterwa mpaga, ikipe ya Dynamo BBC yaje kwemera gukina yambaye uwo muterankunga . Amakuru ava mu biro by’umukuru w’igihugu yemeza ko Dynamo BBC yemeye gukina yambaye imyenda yanditseho “Vist Rwanda” nk’uko bitangazwa na BBC Gahuza. Dynamo yari gukina na FUS Rabat yo muri Maroc ku Cyumweru […]
Rutayisire Jackson wahagaritswe mu Amavubi, ahagarariye FPR mu matora y’abadepite

Rutayisire Jackson wahoze mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ akaza kwirukanwa kubera amakosa yatumye Amavubi aterwa mpaga, agiye kwiyamamariza kuba umudepite. Jackson wahoze ari Team Managera wa ‘Amavubi’ ari mu bakandida ba FPR Inkotanyi baziyamamariza kuba abadepite muri Nyakanga. Ubwo FPR yatangazaga abakandida bayo ku mwanya wa Perezida n’abadepite, uyu mugabo uyoboye ikipe ya Bugesera […]
Umunya-Nigeria wahoze muri Rayon Sports yasabye umunyarwandakazi kumubera umugore

Umunya-Nigeria wanyuze mu ikipe ya Rayon Sports, Osaluwe Rafael yambitse impeta ya finà §ailles umukunyarwandakazi, Hoza Lily Chris bamaze igihe bakundana. Ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024 nibwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yaraye yambitse impeta umukunzi we mu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali kuri Great Hotel. Ku muteguro udasanzwe kuri iyo hoteli, […]
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Congo baraye mu kibuga cy’indege, minisitiri wa siporo yirarira muri hoteli y’inyenyeri 5

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baraye hasi kuri sima mu kibuga cy’indege cya Accra muri Ghana. Aba bakinnyi bitabiriye imikino ya ‘All African Games’ iri kubera muri Ghana, baraye ku kibuga cy’indege cya Accra nyuma yo kubara aho bacumbika. Mu mafoto akomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye, yerekana abakinnyi b’ikipe […]
Ismael Mwanafunzi n’umugore we bibarutse
Umunyamakuru wa RBA mu biganiro bicukumbuye no gusoma amakuru, Ismael Mwanafunzi n’umugore we Claudine bibarutse imfura yabo y’umuhungu kuri uyu wa mbere w’iki cyumweru. Kuri uyu wa 11 Werurwe 2024 nibwo hamenyekenye amakuru ko uyu munyamakuru n’umugore we Mahoro Claudine bibarutse imfura y’umuhungu. Aya makuru yahamijwe n’umwe mu bari hafi y’uyu muryango ubwo yaganiraga na […]
Umuryango wa Dani Alves wavuze ku byo kuba yiyahuriye muri gereza
Nyuma y’uko umunyabigwi wa FC Barcelona, Dani Alves akatiwe gufungwa imyaka ine n’igice muri gereza azira gufata ku ngufu, hari amakuru yavuzwe ko yaba yiyahuriye muri gereza. Ku rubuga rwa X yahoze yitwa Twitter niho hasakaye amakuru avuga ko Dani Alves yaba yiyahuriye muri gereza afungiyemo yo muri Esipanye. Umunyamategeko wa Daniel Alves ahakana ayo […]
John Cena yaje yambaye ubusa buri buri mu bihembo bya Oscar2024

John cena wamenyekanye mu mukino wo gukirana uzwi nka ‘Kaci’ (WWE) yaserutse ku rubyiniro yambaye ubusa mu bihembo bya Oscar 2024 byatanzwe mu ijoro ryakeye. Mu ijoro ryakeye nibwo muri Amerika hatanzwe ibihembo bya Oscar 2024 ku nshuro ya 96 aho byahawe abakinnyi bitwaye neza muri sinema mu mwaka washize wa 2023. Muri ibi birori, […]
Perezida Kagame yateye inyota Rocky Kimomo yo gushaka umugore
Uwizeyimana Marc wamenyekanye nka Rocky Kimomo mu mwuga wo gusobanura filime mu kinyarwanda, yongeye kugaragaza inyota yo gushinga urugo nyuma y’ubutumwa bwa Perezida Kagame agaruka ku buryo umugabo utagira umugore ahura n’ingorane. Ku munsi w’ejo hashize nibwo ku isi hose hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abagore aho mu Rwanda wizihijwe muri Convention Center. Muri uyu muhango, Perezida […]
Rayon Sports ikubitiwe mu rugo na APR FC
APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 bya Niyigena Clement Clement na Niyibizi Ramadhan bahita bayirusha amanota 13 ku rutonde rwa shampiyona. Ni mu mikino Rayon Sports yari yakiriyemo APR FC kuri Kigali Pelé Stadium ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024. APR FC yagiye gukina ari yo iyoboye urutonde […]
Abarundi banze gukina bambaye Vist Rwanda
Ikipe ya Dynamo BBC yo mu Gihugu cy’u Burundi yanze kwambara imyenda iriho Visit Rwanda muri Afurika y’Epfo. Amakuru avuga ko iyi kipe yabujijwe n’abayobozi bakuru muri Politiki i Bujumbura. Iyi kipe iraza gukina saa Moya z’ijoro zo kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko itari bujye ku kibuga yambaye imyenda iriho Vist Rwanda. Ishyirahamwe ry’umukino […]
Amabere ya Kim Kardashian yakubitishije Francis Ngannou imbere ya Anthony Joshua

Uwahoze ari umugore wa Kanye West, Kim Kardashian arashinjwa n’abafana kubera Francis Ngannou icyigusha ndetse bikaza kumuviramo gukubitwa na Anthony Joshua mu murwano wabereye muri Saudi Arabia. Mu ijoro ryakeye nibwo Anthony Joshua yaraye akubise Francis Ngannou mu murwano wari wahuruje imbaga nyamwinshi zaturutse imihanda yose. Uyu mukino warebwe na José Mourinho wahoze atoza ikipe […]
Umutoza wa Rayon Sports yashyamiranye n’abanyamakuru mu myitozo
Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Julien Mette yagaragaye afite umujinya w’umuranduranzuzi aho yawuturaga ibikoresho byose abonye. Mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe 2024 itegura umukino wo ku munsi w’ejo na APR FC, umutoza yagaragaye atishimye afite umujinya. Ni imyitozo ubuyobozi bwari bwatumiyemo abanyamakuru ariko umutoza Jullien Mette yabasohoye shishi […]
Yosefu yimye Mukapotifari wamuhamagaje mu cyumba yambaye ubusa
Bibiliya itubwira inkura y’umugore wa Potifari wari umutware w’ingabo za Farawo washatse gusambanya umwana w’umusore uzwi nka Yosefu wabyawe na Yakobo. Yosefu umwana wa Yakobo yabyaranye na Rasheli, yaje gutoneshwa na se kugeza aho bene se 11 bamugiriye ishyari bahita bamugurisha muri Egiputa. Ubwo yagurishwaga muri Egiputa, Yosefu yaje kwisanga kwa Potifali wari umutware w’ingabo […]
Nabonye ikintu Perezida Kagame agaya ntigihinduke, yariyakiriye: Rev Dr Antoine Rutayisire
Rev Dr Antoine Rutayisire uri mu kiruhuko cy’izabukuru avuga ko siporo yo mu Rwanda ari cyo kintu Perezida Kagame yagiyemo nticyahinduka bikarangira na we yiyacyiriye nk’abandi banyarwanda bose. Iterambere rya siporo mu Rwanda rigerwa ku mashya bitewe n’umusaruro uvamo. Abenshi bemeza ko nta siporo yo mu Rwanda. Siporo yo mu Rwanda yasubiye inyuma ku rwego […]
Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Musevini yabazwe umutima abura ayo kwishyura ibitaro

Umuhanzi akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu mujyi wa Kampala, Catherine Kusasira yaremerewe no kwishyura ibitaro nyuma yo kubagwa umutima. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru nibwo uyu mugore yasohotse mu gihugu agiye kubagwa umutima nyuma y’uko umuteye ibibazo by’ubuhumekero. Catherine Kusasira yabazwe ku wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2024, aho kubagwa kwe […]
Abahuliga ba Ajax bagabye igitero ku bafana ba Aston Villa

Abahuliga b’ikipe ya Ajax Amsterdam bagabye igitero ku bafana ba Aston Villa yo mu Bwongereza mu ijoro ryo ku wa Kane ubwo bari bitabiriye umukino ubanza wa 1/8 cya Europa Conference League. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 8 Werurwe 224 ubwo abafana ba Aston Villa bari bagayiye gushyigikira ikipe yabo […]
Inkoni yaba iri kurisha mu bakinnyi ba Inyemera WFC
Ikipe ya Inyemera Women Football Club yavuze ku byo kudahemba abakinnyi maze ikabakubitira kujya mu myitozo. Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 7 Werurwe 2024, ku mbuga nkoranyambaga hazengurutse amakuru avuga ko mu ikipe ya Inyemera WFC harimo ubukene bukabije ndetse ko n’inkoni yari iri kurisha. Amakuru yavugaga ko abakinnyi banze kujya mu myitozo batari […]
Lionel Messi yakijije umukecuru wari ugiye kwicwa n’abarwanyi ba Hamas

Izina rya kizigenza Lionel Messi ryakijije umukecuru w’imyaka 90 wari ugiye kwicwa n’abana be bagashimutwa n’abarwanyi bagize umutwe wa Hamas muri Gaza. Mu gitondo cyo ku munsi w’ejo hashize tariki ya 7 Werurwe 2024 nibwo abarwanyi ba Hamas bateye urugo rw’uyu mukecuru ruri muri Israel mu gace ka Nir Oz bashaka kumujyana muri Gaza mu […]
Ibice10 by’abakobwa biza imbere mu gukurura abagabo
Buri musore wese cyangwa umugabo usanga afite ibice runaka bimukurura ku mubiri w’umukobwa runaka bahuye cyangwa babana muri sosiyete atauyemo. Ibi ni byo bice 10 by’umubiri ku mukobwa bishobora gukurura abagabo bigatuma amarangamutima yabo azamuka bakaba banabibagaragariza mu ruhame. 10. Ibirenge; abagabo bakunda kwitegereza cyane ibirenge by’abakobwa, ni nayo mpamvu uzasanga igitsinagore kita kuri buri […]
Killaman yakoze ubukwe bwa Miliyini 60 Frw
Umukinnyi wa filime Niyonshuti Yannick wamamaye nka Killaman muri sinema nyarwanda, yakoze ubukwe bwa Miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda. Killaman yakoze ubukwe n’umugore we Umuhoza Shemsa nyuma y’imyaka igera ku munani babana mu buryo butemewe n’amategeko. Ubukwe bw’uyu mukinnyi wa Filime bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyamba kubera ukuntu bwagenze n’uko bwari buteguye. Ku mbuga nkoranyambaga […]
Haruna Niyonzima yakuwe mu ikipe y’igihugu Amavubi
Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima yakuwe mu bakinnyi azifashisha mu mikino ya gicuti azakinira mu gihugu cya Madagascar muri uku kwezi. Mbere y’uko amakipe y’ibihugu yitabira imikino mpuzamahanga iteganyijwe muri Werurwe, amakipe atandukanye y’ibihugu yatangiye kugenda ahamagara abakinyi bayo bakina mu bihugu bigiye bitandukanye. Amavubi nayo yamaze guhamagara abakinnyi yaba abakina mu Rwanda ndetse […]
Platini yaburiye abanyamakuru atari yabajyana mu nkiko
Umuhanzi wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys Nemeye Platini uzwi ku izina rya Platin P yaburiye abanyamakuru binjira mu buzima bwe n’umugore we Ingabire Olivia, bavuga ko batandukanye. Mu mwaka washishe wa 2023 nibwo mu binyamakuru hasakaye amakuru y’umuhanzi Platini avuga ko yatandukanye n’umugore we nyuma yo gusanga umwana babyaranye atari uwe. Amakuru yavugaga ko […]
Uwakiniraga APR FC y’abato yisanze ari gutunganya imiziki nyarwanda
Murwanashyaka Christopher wamenyekanye nka Tell Dhem mu muziki nyarwanda, yavuze ko yabanje kuba umukinnyi wa APR FC binyuze mu ikipe y’abato yayo ‘Intare FC’ mbere y’uko ajya mu mwuga wo gutunganya indirimbo z’abahanzi nyarwanda. Aganira na Inyarwanda, uyu musore yavuze ko mbere y’uko ajya mu mwuga wo kujya gutunganya imiziki y’abahanzi yari umukinnyi w’umupira w’amaguru […]
Zari The Boss Lady yasubiranye na Shakib wahukanye kubera Diamond Platnumz
Umuherwekazi Zari The Boss Lady n’umugabo we Shakib Cham, bagaragaye bari kumwe mu Barabu nyuma y’amakuru amazeho iminsi avuga ko batandukanye bitewe n’umubano w’uyu mugore na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri. Mu mashusho aba bombi bashyize ku rukuta rwabo rwa Instagrama, bagaragara bishimanye ndetse bahuje n’urugwiro nyuma y’uko bivuzwe ko Shakib yahukanye. Muri ayo mashusho […]
Clapton Kibonke yarabazwe bamukuramo igihaha

Umunyarwenya Mugisha Emmanuel wamenyekanye nka Clapton Kibonke muri sineme nyarwanda yarabazwe bamukuramo igihaha cye cyari cyirwaye cyigatuma adahumeka neza aho yahoranaga inkorora. Clapton uvuye mu bihe bitoroshye, avuga ko yarwaye igihaha bikajya bituma atajya akora akazi ke ko gukina filime n’urwenya nk’uko byari bisanzwe atari yahura n’ubwo burwayi. Avuga ko afatwa n’uburwayi yagiye kwa muganga […]
Yolo The Queen yihakanye agace ko mu Rwanda yemeza ko akomoka i Burundi

Yollo The Queen wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga ahanini ku rubuga rwa Instagram, yihakana agace ko mu Rwanda byavugwaga ko ariko akomokamo ndetse anemeza ko akomoka i Burundi. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 (story) yahaye abafana be uburenganzira bwo kumubaza ibibazo byose bashaka maze na we akabasubiza. Umwe yamubajije niba […]
Umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti ashobora gufungwa imyaka 4
Abashinjacyaha ba Leta ya Espagne basabiye umutoza wa Real Madrid, Carlo Ancelotti gufungwa imyaka ine n’amezi icyenda muri gereza azira kunyereza imisoro. Ancelotti w’myaka 64, arashinjwa gukoresha sosiyete za baringa agahisha amwe mu mafaranga yinjije ubwo yatozaga Real Madrid hagati ya 2013 na 2015. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2024, abashinjacyaha batanze […]
Koffi Olomide ari kwiyamamariza kuba umusenateri
Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Congo, Koffi Olomide agiye kwiyamamariza kuba umusenateri mu gace ka Sud-Ubangi aho azaba ahagarariye ishyaka rya AFDC (Alliance des Forces Démocratiques du Congo). Amakuru atangazwa na zoenews.net, yemeza ko uyu muhanzi wakanyujijeho mu myaka yashize ari ku rutonde rw’abakandinda bazahagararira agace ka Sud-Ubangi muri Sena. Perezida wa Sena akaba n’uw’ishyaka […]
Col Richard Karasira yagaruye abafana ba Rayon Sports ku kibuga: Kevin Muhire
Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yemeza ko umuyobozi wa APR FC yahwituye abafana ba Murera bigatuma bagaruka ku kibuga bari barahacitse. Ku wa 4 Gashyantare 2024 nibwo umuyobozi wa APR FC, Col Richard Karasira yavuze ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu ubu utayigereranya na Rayon Sports mu bafana kuko yamaze kuyicaho. Yagize ati: ” Ndahamya […]
Killaman yemeza ko umugore barushinganye yari indaya ye
Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime nyarwanda, Killaman yemeza ko umugore baherutse kurushinga yari indaya ye. Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024, nibwo Niyonshuti Yannick wamenyekanye nka Killaman yasabye anakwa umugore we Umuhoza Shemsa bari bamaze imyaka umunani babana. Ni ubukwe bwavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye kubera ukuntu bwari buteguye ndetse bwanashowemo […]
Abafana batatu batabaje Perezida Kagame bahanwe
Abafana batatu ba Etincelles baherutse gutabaza Perezida Paul Kagame, bahagaritswe n’Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC n’ubw’abafana bayo amezi atandatu batagera ku kibuga. Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje Ubuyobozi bw’amatsinda y’abafana ba Etincelles FC ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe. Twagirayezu Vincent uyobora abafana ba Etincelles FC, yemeje ko bahannye abafana batatu mu kiganiro yagiranye na Kigali Today. […]
Simba SC irashinjwa uburozi n’ubujura
Ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania, irashinjwa ibirimo uburozi no gufata nabi ikipe ya Jwaneng Galaxy baherutse gusezerera mu mikino ya CAF Champions League. Ku wa 2 Werurwe 2024 nibwo ikipe ya Simba yakiriye ikipe ya Jwaneng Galaxy aho yaje kuyinyagira ibitego 6 ku busa igahita ikatisha itike ya 1/4 cyirangiza. Nyuma […]
Muhire Kevin mu muryango usohoka muri Rayon Sports
Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin ukina hagati mu kibuga asatira, ari kubyina imbyino ya nyuma muri ikipe. Muhire Kevin wagarutse muri Rayon Sports mu mwaka ushize ndetse akanayisinyira amasezerano y’igihe gito, aritegura kuyivama muri Kamena uyu mwaka. Mu kiganiro na Radio 1, Muhire yemeje ko azagenda muri Kamena mu ikipe izaba yamuhaye amafaeanaga afatika […]
Zuchu yaciwe muri Zanzibar
Inama y’ubuhanzi, Filime n’umuco muri Zanzibar yabujije umuhanzi Zuhura Othman Masoud wamenyekanye nka Zuchu, konera gukora ibikorwa byose by’ubuhanzi mu birwa bya Zanzibar ndetse n’ibihangano bye byose byanahagaritswe ku radiyo na televiziyo zo muri icyo gihugu mu gihe cy’amezi atandatu. Zuchu yahanwe kubera amakosa yakoze ku wa 24 Gashyantare 2024 ubwo yaririmbaga mu gitaramo Fullmoon […]
Lupita Nyongo’s yabengutswe n’umunya-Canada

Umukinnyi w’amafilime ukomoka mu gihugu cya Kenya, Lupita Nyong’o ari mu munyenga w’urukundo n’umukinnyi wa filime mugenzi we Joshua Jackson ukomoka muri Canada. Bagaragaye i Puerto Vallarta muri Mexico nyuma y’ukwezi bivugwa ko batandukanye. Ku isabukuru y’amavuko ya Lupita, umukunzi we yamusohokanye ku nkombe z’inyanja bajya kwishimira imyaka 41 uyu mukobwa amaze ku isi avutse. […]
Perezida Ndayishimiye yaba yitambitse umukino w’Amavubi n’Intamba mu Rugamba
Umukino wa gicuti ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yagombaga guhuriramo n’Intamba mu Rugamba z’u Burundi ntukibaye, bikavugwa ko byagizwemo uruhare na Perezida Evariste Ndayishimiye. Amakipe yombi yari yatumiwe mu irushanwa rito ryagombaga kubera i Antananarivo muri Madagascar. Ni irushanwa ryanatumiwemo ikipe y’Igihugu ya Botswana. Muri iri rushanwa byari byitezwe ko Amavubi azakina imikino itatu ya gicuti irimo […]
Umutoza wa Rayon Sports arashinja Majaliwa kwivuza magendu
Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Julien Mette w’imyaka 42 arashinja Aruna Majaliwa kwivuza magendu ndetse no gusuzugura abaganga b’ikipe. Ubwo Rayon Sports yatsindaga Sunrise mu mpera z’icyumweru gishize, umutoza mukuru wa Rayon Sports yaganiriye n’itangazamakuru aho yahishuye byinshi kuri Aruna Majaliwa umaze hafi amezi atatu adakina. Aruna Majaliwa yamaze hafi amezi atatu adakina nyuma yo […]
Abakinnyi ba Kiyovu Sports banze gukora imyitozo bashonje
Abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu Sports bageze ku kibuga cy’imyitozo banga gukora imyitozo bahita bazinga utwabo baritahira. Aba bakinnyi banze gukora imyitozo mu gihe bari kwishyuza amafaranga yabo ikipe ibabereyemo, kuva muri Nzeri umwaka ushize. Amakuru avuga ko abajinnyi ba Kiyovu Sports baheruka gufata agashahara mu mwaka ushize wa 2023 muri Kanama. Iyi kipe itorohewe ikomeje […]