Neymar imwe mu mpamvu muzi y’ikorogana hagati ya PSG na Mbappe

Muri iyi minsi nta kindi gikomeje kuvugwa mu mukino w’umupira w’amaguru usibye ibibazo biri hagati y’umukinnyi Kylian Mbappe n’ikipe ya Paris Saint Germain Impamvu muzi y’iki kibazo ni amasezerano ngo yaba atarubahirijwe ubwo Mbappe yamaraga gusinya amasezerano mu 2022, ariko akaza gutanga igitekerezo ko PSG izagurisha umukinnyi Neymar Junior akava muri iyo kipe. Nyuma y’uko […]

Gahunda yo kujyana M23 i Rumangabo yaba yarakubise igihwereye?

Inama ya 21 idasanzwe yahurije abakuru b’ibihugu bya EAC i Bujumbura mu Burundi ku wa 31 Gicurasi, yanzuye ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bagomba guhurizwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo; mbere yo kujyanwa i Kindu kwamburwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe. Ni gahunda yari yabanje gutekerezwa na Guverinoma ya Congo, ibifashijwemo n’Umuryango w’Abibumbye […]

Abasirikare ba Niger bemeje ko bakoreye Coup d’à‰tat Perezida Mohamed Bazoum

Perezida Mohamed Bazoum wa Niger yahiritswe ku butegetsi, nk’uko byatangajwe n’itsinda ry’abasirikare babyigambiye kuri Televiziyo y’Igihugu. Ni nyuma y’amasaha menshi uyu mukuru w’Igihugu yafungiwe mu ngoro ye n’abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kumurinda. Itangazo ryasomewe kuri Televiziyo y’Igihugu na Colonel Amadou Abdramane wari kumwe na bagenzi be icyenda, rivuga ko Igisirikare n’inzego z’umutekano bafashe icyemezo […]

Museveni na Gen Muhoozi bari mu Burusiya

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda n’umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, bari i St. Petersburg mu Burusiya aho bitabiriye inama igomba guhuza iki gihugu n’umugabane wa Afurika. Iyi nama y’iminsi ibiri iratangira kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nyakanga. Kugeza ubu impamvu nyamukuru Museveni yahisemo kujyana n’umuhungu we i Saint Petersburg ntiramenyekana, gusa abakurikiranira […]

Irari no gufuha burya biri mu bituma uwo mwahoze mukundana akugarukira

Ni kenshi umuntu abona abantu batandukana igihe bakundanaga ariko nyuma y’igihe ugasanga basubiranye.Ubushakashatsi bugaragaza ko burya haba hari impamvu nyinshi zituma abakundanye basubirana by’umwihariko abatari bagashakanye nk’umugore n’umugabo n’ubwo nabo bibabaho cyane. Nkuko bitangazwa n’urubuga psychologytoday rwandika ku mibanire , hari impamvu zinyuranye zituma abo mwahoze mukundana cyangwa uwo mwakundanaga bakugarukira. 1.Irari Iyi niyo mpamvu […]

MINISPORTS ntiramenya niba koko umutoza w’Amavubi yaba yarasezeye

Hashize iminsi havugwa ko umutoza w’Amavubi Carlos Ferrer yaba yaraseshe amasezerano yo gutoza iyi kipe nyuma y’uko ngo yaba yaramaze kubona indi kipe agiye kuzatoza n’ubwo andi makuru avuga ko yibereye mu biruhuko iwabo mu gihugu cya Espagne. Iki kibazo cyagarutsweho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ubwo umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, […]

Umuraperi Rick Ross yivumbuye kuri Hamissa Mobeto wabyaranye na Diamond

Umuraperi Rick Ross, wari usanzwe afitanye imibanire myiza n’umunyamideli Hamisa Mobeto by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga kuri ubu yamaze kuva mu bamukurikira ku rubuga rwa Instagram nyuma yo kwerekana umukunzi we. Hamisa Mobetto, aherutse gushyira ahagaragara imbuga nkoranyambaga amashusho y’uko yatunguwe n’umukunzi we mushya bituma uyu muraperi w’umunyamerika yivumbura ava mu bamukurikira(Unfollow). Uyu mugabo utarashyira ahagaragara […]

Muri Niger haranugwanugwa Coup d’à‰tat

I Niamey mu murwa mukuru wa Niger hari ubwoba bw’uko hashobora kuba Coup d’à‰tat, nyuma y’uko bamwe mu basirikare ba kiriya gihugu bagose ingoro y’umukuru wacyo. Ni amakuru Ibiro Ntaramakuru ‘Reuters’ bivuga ko bikesha bamwe mu babarizwa mu nzego zishinzwe umutekano muri Niger. Umunyamakuru w’ibi biro Ntaramakuru ukorera i Niamey, yatangaje ko yabonye imodoka za […]

Niba ubona abasirimu bavanga amata n’ubuki baba bashaka bimwe muri bintu bintu

Akenshi uzajya ubona abasobanukiwe ibijyanye n’imirire cyane abo twakwita abasirimu bajya kunywa amata bakabanza kuvangamo ubuki.Impamvu nta yindi n’uko baba bashaka kugira ubuzima bwiza. Amata n’ubuki, buri cyose ukwacyo gifite akamaro kanini ku buzima bwacu. Kubifata bivanze byongerera ibyiza byinshi umubiri wacu kuko bifasha byinshi byiza nko kurinda neza uruhu no kongera imbaraga. Ubuki bukoreshwa […]

Ab’i Kinshasa mu myigaragambyo yo ‘kwamagana abayobozi b’u Rwanda’

Ihuriro ry’abaturage baharanira ejo heza hazaza kuri bose (RCA ASBL) ryakoze imyigaragambyo iteganyijwe kubera imbere ya Ambasade y’u Bufaransa i Kinshasa mu rwego rwo gusaba u Bufaransa “gufatira ibihano u Rwanda.” Umuyobozi wa ririya huriro, Marcelin Bacilembe yashinje u Bufaransa kuba indyarya, asaba iki gihugu gufatira u Rwanda “ibihano byo mu rwego rw’ubukungu n’imari.” Ni […]

Kiyovu Sports yegukanye Umurundi Rayon Sports yari yarabengutse

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze kugura rutahizamu w’Umurundi, Richard Kirongozi Bazombwa wakiniraga ikipe ya Bumamuru FC yo mu Burundi. Kirongozi w’imyaka 23 y’amavuko asanzwe akinira Intamba Mu Rugamba z’u Burundi, gusa afite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu musore utaha izamu aciye ku ruhande rw’ibumoso, mu mwaka ushize w’imikino yatowe mu […]

Mushikiwabo ntakigiye i Kinshasa

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, ntakigiye i Kinshasa nk’uko byari byatangajwe na Leta ya Congo. Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie, ari mu bagombaga gutangiza imikino igomba guhuriza i Kinshasa ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa. Iyi mikino izaba iba ku ncuro ya cyenda iteganyijwe hagati y’itariki ya 28 Nyakanga n’iya 08 […]

Umugore yatawe muri yombi ashinjwa guteka uruhinja ngo arurye

Umugore witwa Nadio Manjubo, utuye mu mudugudu wa Chamanikua, paruwasi ya Yayari mu Karere ka Yumbe yatawe muri yombi nyuma y’uko ashinjwe kuba yarishe Angelo Buga w’amezi ane bivugwa ko yaciwemo ibice akabishyira mu isafuriya maze akabiteka nyuma yo kuvuga ko yumva ashaka kurya inyama. Umuvugizi w’igipolisi muri Uganda Fred Enanga avuga ko uyu mugore […]

CAF Confederation Cup: Rayon Sports izajya muri Kenya cyangwa Libya

Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup, izahurira mu ijonjora rya kabiri n’ikipe izarokoka hagati ya Kakamega Home Boys yo muri Kenya na El Hilal yo muri Libya. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo i Cairo mu Misiri habereye tombola yerekana uko amakipe azahura mu mikino nyafurika. Rayon Sports iri mu […]

CAF Champions league: APR FC yatomboye ikipe yo muri Somalia

APR FC kuri uyu wa Kabiri yatomboye kuzahura na Gaadiidka FC yo muri Somalia, mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league. Ni nyuma ya Tombola yabereye ku Cyicaro Gikuru cya CAF giherereye i Cairo. Umukino ubanza hagati y’amakipe yombi uteganyijwe hagati y’itariki ya 18 n’iya 19 Nzeri, mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati y’itariki ya […]

Nkore iki?Umukire ashaka kumpa inkwano ariko akabanza kuryamana na fiancé

Umusore uvuga ko akennye aragisha inama y’icyo yakora nyuma y’uko ngo abuze inkwano kandi umukire w’inshuti ye ngo akaba yarayimwemereye ariko akabanza kwishimisha kuri uwo mukunzi we. Ubutumwa bwe bugira buti”Nitwa… Ntuye i Kagugu mu mujyi wa Kigali, ariko nkaba nari mvuye muri kimwe mu bihugu byo muri Afurika.Ubwo najyagayo nari nagiye mu bikorwa bya […]

Umugore wa Ali Kiba aramushinja kumugambanira

Umuhanzi Ali Kiba wo muri Tanzaniya n’umugore we wo muri Kenya, Amina Khalef, bagiye batangaza amakuru ku bibazo byabo by’urushako nyuma y’igihe kinini badashaka kubivugaho cyane. Ibibazo by’aba bombi byamenyekanye ubwo Amina yajyanaga kuri Instagram kugira ngo agaragaze ko ashinja Ali Kiba kuba yaramufashe bugwate adashyira umukono ku mpapuro z’ubutane. Ali Kiba mu kiganiro n’abanyamakuru […]

Umuzi w’ibibazo bya RDC n’uko yakwigobotora icya M23 mu mboni za Museveni

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yongeye gushimangira ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikwiriye kujya mu biganiro n’umutwe wa M23, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amakimbirane bafitanye. Museveni yabitangaje ku wa Mbere ubwo yaganiraga na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yakiriye i Kampala. Bombi baganiriye ku […]

Ukwicuza kwa Kazoza wari wimitswe nk’umutware w’Abakono

Kazoza Justin wari wimitswe nk’umutware w’Abakono nyuma yo kwegura kuri izo nshingano, yatangaje ko ibyo yari yakoze ari amakosa y’agahomamunwa we ubwe yicuza. Ku wa 09 Nyakanga ni bwo Kazoza yari yimitswe nk’Umukono Mukuru, mu muhango wabereye mu Kinigi i Musanze. Ubutware bwe cyakora ntibwaje kuramba kuko byabaye ngombwa ko abweguraho, nyuma y’uko ibyari byakozwe […]

Umujyanama wa Tshisekedi yasobanuye uko amashusho ye asambana yagiye hanze

Fortunat Biselele wahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje urwego rushinzwe iperereza (ANR) kuba ari rwo rwashyize hanze amashusho ye aryamanye n’abagore. Mu cyumweru gishize ni bwo Biselele wari waratawe muri yombi muri Mutarama uyu mwaka yarekuwe by’agateganyo. Uyu mugabo uzwi nka Bifort akurikiranweho ibyaha birimo […]

Louise Mushikiwabo ategerejwe muri RDC

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, ategerejwe muri kiriya gihugu. Mushikiwabo ari kumwe n’abarimo Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, bazatangiza imikino na La Francophonie iteganyijwe kubera i Kinshasa hagati y’itariki ya 28 Nyakanga n’iya 06 Kanama 2023. Amakuru y’uko Mushikiwabo azitabira […]

Senateri Nyirasafari yasabye imbabazi P. Kagame nyuma yo kujya kwimika umutware w’Abakono

Visi-Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, yasabye imbabazi Perezida Paul Kagame akanaba Chairman w’Umuryango wa RPF Inkotanyi, nyuma yo kwitabira umuhango wo kwimika umutware w’Abakono uheruka kubera mu karere ka Musanze. Ku itariki ya 09 Nyakanga ni bwo uyu muhango wabereye mu murenge wa Kinigi w’akarere ka Musanze, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo na Visi-Perezida wa Sena. […]

Visi-Meya wa Musanze wagiye kwimika umutware w’Abakono yeguye

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe, yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi mike yitabiriye umuhango wo kwimika umutware w’abo mu bwoko bw’Abakono. Ku wa 09 Nyakanga 2023 ni bwo mu Kinigi ho mu karere ka Musanze habereye umuhango wo kwimika Kazoza Justin wari wimitswe nk’umutware w’Abakono. Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi […]

U Bubiligi bwanze ko Amb. Vincent Karega abuhagarariramo u Rwanda

Ubwami bw’u Bubiligi bwanze kwemeza Vincent Karega nka Ambasaderi u Rwanda rwari rwagennye kuruhagararira muri icyo gihugu. Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Karega yari yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, asimbuye muri izo nshingano Dieudonné Sebashongore. Mbere yo gutangira inshingano cyakora yagombaga kubanza kwemezwa n’u Bubiligi bwagombaga kumwakira nka Ambasaderi. Amakuru kuri ubu aravuga […]

Al Hilal yashyize ibya Mirenge kuri Kylian Mbappé

Ikipe ya Al Hilal yo muri Arabie Saoudite iri guha PSG miliyoni 300 z’ama-Euro, kugira ngo iyigurishe Umufaransa Kylian Mbappé. Kugeza ubu Mbappé ntari mu bakinnyi PSG igomba kujyana mu mikino itegura umwaka utaha w’imikino izakinira mu Buyapani, nyuma y’uko uyu rutahizamu yanze kongera amasezerano. Ni Mbappé usigaje umwaka umwe w’amasezerano muri iriya kipe y’i […]

Gen Yasser Al-Atta yahaye gasopo Perezida William Ruto

Gen Yasser Al-Atta wo mu ngabo za Sudani yahaye gasopo Perezida William Ruto wa Kenya, amusaba ko niba yumva yiyizeye yakohereza Ingabo z’igihugu cye zikajya guhangana n’iza Sudani. Perezida William Ruto na bagenzi be bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bamaze igihe bafite gahunda yo kohereza muri Sudani Ingabo zo kuhagarura amahoro. Ni gahunda […]

Kera kabaye APR FC yerekanye umunyamahanga wari usigaye

APR FC kuri uyu wa Mbere yemeje umunya-Sudani Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdelrahman nk’umukinnyi wayo mushya. Uyu mukinnyi w’imyaka 29 y’amavuko yari amaze igihe mu Rwanda ndetse anakora imyitozo muri APR FC, gusa iyi kipe ntiyari yakamutangaje nk’umukinnyi wayo mushya. Amakuru avuga ko APR FC yari yarategereje ko abanza kurangiza amasezerano yari afitanye na Al-Talaba […]

Umusirikare wa FARDC ari guhigishwa uruhindu nyuma yo kurasa mu kico abaturage 13

Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuva mu mpera z’icyumweru gishize ari guhigishwa uruhindu nyuma yo kwica arashe abaturage 13. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo uyu musirikare yarasiye bariya bantu biganjemo abana n’abagore mu rugo rwe ruherereye mu ntara ya Ituri. Umuvugizi w’ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye intara ya […]

Perezida Paul Kagame yagabiye Denis Sassou N’guesso inka

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yagabiye inka mugenzi we Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville uri mu Rwanda. Perezida N’guesso kuva ku wa Gatanu ari mu Rwanda, mu ruzinduko rw’iminsi itatu ari kuhagirira. Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu Umukuru w’Igihugu yamutembereje mu rwuri rwe ruri i Kibugabuga mu karere ka […]

Fortunat Biselele wari ufunzwe azira u Rwanda yarekuwe

Fortunat Biselele wahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafunguwe by’agateganyo nyuma y’amezi arindwi afunzwe. Biselele yari yaratawe muri yombi n’Urwego rushinzwe iperereza muri RDC (ANR) ku wa 20 Mutarama, mbere yo kujya kumugungira muri gereza ya Makala. Ubushinjacyaha bwa RDC bumukurikiranyeho ibyaha bitatu birimo ubugambanyi, kubangamira […]

Umuti Dr Habineza abona ukwiriye ikibazo cy’ubushomeri bwugarije urubyiruko nyarwanda

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda [Democratic Green Party of Rwanda], Dr Frank Habineza, yatangaje ko mu gihe yaba atorewe kuyobora u Rwanda yashyira imbere gahunda yo gushaka uburyo urubyiruko rw’Abanyarwanda babona akazi, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubushomeri kirwugarije. Dr Habineza yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga, ubwo […]

Tshisekedi ategerejwe i Kiev kwa Zelensky

Perezida Félix Tshisekedi Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ategerejwe i Kiev muri Ukraine mu ruzinduko ruzasiga agiranye ibiganiro na mugenzi we w’icyo gihugu Volodymyr Zelensky. Africa Intelligence yatangaje umutima w’ibiganiro bya Tshisekedi na Zelensky ari amasezerano yerekeye ibinyampeke byo muri Ukraine u Burusiya buheruka guhagarika. Ni amasezerano yari yashyizweho umukono muri Nyakanga […]

Nyamasheke: Abageni bakoreye ubukwe mu bitaro

LUmugeni wo mu karere ka Nyamasheke witwa Nyirandagijimana Winifride yasezeraniye mu bitaro, nyuma y’uko imodoka yari imutwaye ajya ku rusengero yakoze impanuka yaguyemo se umubyara. Byabereye mu kagari ka Rugali ho mu murenge wa Macuba, ku wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga. Impanuka yabaye ubwo ikamyo yo mu bwoko bwa Scania yavaga i Nyamasheke ijya […]

Kenyatta yiyemeje guhangana na Perezida Ruto ashinja kwibasira umuryango we

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya yashinje William Ruto wamusimbuye ku butegetsi gutoteza umuryango we, avuga ko igihe kigeze ngo awurengere. Kenyatta yabitangaje mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru. Ni ikiganiro yakoze nyuma y’igihe gito Leta ya Kenya ifashe icyemezo cyo kwambura abarimo nyina umubyara abapolisi bari bamaze imyaka hafi 50 bashinzwe kumucungira umutekano. Mu […]

Messi yahindutse Mesiya mu mukino we wa mbere muri Inter Miami

Umunya-Argentine Lionel Messi yafashije Inter Miami kwegukana intsinzi yo ku munota wa nyuma, mu mukino we wa mbere nk’umukinnyi w’iyi kipe yo muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Inter Miami yesuranaga na Cruz Azul, mu mukino wa League Cup warebwe n’ibyamamare nka LeBron James, Selena Williams na Kim Kardashian. Ni umukino wa mbere […]

P. Kagame yambitse umudari w’icyubahiro Denis Sassou N’guesso (Amafoto)

20230722_064901.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yaraye yambitse umudari w’icyubahiro uzwi nk’”Agaciro” mugenzi we Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville wagendereye u Rwanda. Umukuru w’Igihugu yambitse mugenzi we wa Congo uriya mudari, ubwo ku mugoroba wo ku wa Gatanu we na madamu we bamwakiraga mu musangiro. Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko Kagame yambitse Denis Sassou N’guesso uriya […]

Umuraperi Ama G The Black arokotse urupfu

Umuhanzi Hakizimana Amani uzwi nka Ama G The Black nyuma yo kumara iminsi ataboneka mu bitangazamakuru yasobanuye ko yari yarabuze kubera impamvu z’uburwayi. Uyu mugabo mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru , yavuze ko nyuma yo kumurika Album ye yise “Ibishingwe” yahise ajya mu bikorwa bitandukanye by’umuziki ariko nyuma aza kurwara nyuma y’uko ngo ariye ibiryo bihumanye. […]

APR FC yatumiye abafana bayo kujya kuyireba ikora imyitozo

APR FC kuri uyu wa Gatanu yararikiye abafana bayo kujya kureba imyitozo iri butangire kuri iki gicamunsi. Ni imyitozo iri bubere kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo guhera saa kumi n’imwe. APR FC mu butumwa yanyujije kuri Twitter yayo yavuze ko “abifuza kureba iyi myitozo baratumiwe.” Imyitozo y’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu byitezwe ko igaragaramo abakinnyi […]

Perezida wa Congo ari mu Rwanda

Perezida Denis Sassou N’guesso wa Repubulika ya Congo-Brazzaville yamaze kugera i Kigali, aho kuri uyu wa Gatanu yatangiye uruzinduko rw’akazi. Ni uruzinduko rugomba kumara iminsi itatu nk’uko Perezidansi y’u Rwanda yabitangaje kuri Twitter. Perezida wa Congo ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ari na we […]

Kenya:Indaya zariye karungu zishyiriraho ibiciro bishya kubera izamurwa ry’imisoro

Indaya zo mu Ntara ya Tana yatangaje ko zizongera ibiciro bya serivisi zabo guhera muri Kanama. Ubwiyongere buterwa n’izamuka ry’ubuzima bwo mu gihugu, bikaba byaragoraga indaya kwibeshaho. Umuyobozi w’itsinda ry’indaya muri iyo ntara yatangarije ikinyamakuru Taifa Leo ko igiciro cy’udukingirizo, ibiryo, n’amazi byose byiyongereye mu mezi ashize,kandi n’abafite amahoteri nabo bazamuye ibiciro byibyumba, ibyo bikaba […]

Uwahoze ari umutoza wa APR FC na Rayon Sports yapfuye

Umukongomani Andy-Magloire Mfutila wigeze gutoza amakipe arimo APR FC na Rayon Sports ya hano mu Rwanda, yitabye Imana. Amakuru aturuka muri Congo aravuga ko Mfutila yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga azize uburwayi. Urupfu rwe rwemejwe n’ikipe ya La Jeunesse Sportive Groupe Bazano iri mu makipe atandukanye yatoje. Andy […]

DCG Felix Namuhoranye yahawe ipeti riruta andi muri Polisi y’u Rwanda

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, yazamuye mu ntera DCG Félix Namuhoranye uyobora Polisi y’u Rwanda amuha ipeti rya Commissioner General (CG). Umukuru w’Igihugu yamuhaye iri peti riruta ayandi nyuma y’uko muri Gashyantare uyu mwaka yamugize Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, asimbuye CG Dan Munyuza wari uwumazeho igihe. Afande Namuhoranye […]

Kuki kompanyi zimwe zibuza inkumi n’umusore kujya mu rukundo iyo bakorana?

Amakompanyi atandukanye usanga atemera umubana wihariye hagati y’abasore n’inkumi biganisha ku mubano wo gushakana.Impamvu nyayo ni uko ngo akenshi usanga imicungire yabo igoye ndetse bikaba byanakwangiza akazi. 75% by’abantu babajijwe mu bushakashatsi bwakozwe na SHRM bemeje ko bemeye gusohokana n’abo bakorana. Kandi kimwe cya kabiri cyabo bemeje ko mu gihe runaka bumvise bishimiye uwo bakorana. […]

Harmonize yavuganiye Diamond ku bujura ashinjwa gukorera abahanzi bo muri Nigeria

Umuyobozi wa Konde Music Worldwide, Rajab Abdul Kahali, uzwi cyane ku izina rya stage Harmonize, yaje kurengera uwahoze ari umuyobozi we Diamond Platnumz, washinjwaga kuba yaribye indirimbo yabandi. Diamond yashinjwaga kwiba injyana (Beat) y’abacuranzi bo muri Nijeriya, vuba aha mu ndirimbo ye “enjoy ” hamwe na Jux, bivugwa ko yakuye kuri Spyro na Tiwa Savage […]

Abatoza ba APR FC bageze i Kigali

APR FC kuri uyu wa Kane yakiriye abatoza bayo bashya, nyuma yo kugera i Kigali aho baje gutegura umwaka utaha w’imikino. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yerekanye Thierry Froger cyo kimwe n’umwungiriza we Karim Khouda nyuma yo kugera i Kigali. Amafoto Nyamukandagira yashyize ku rubuga rwayo rwa […]

Ibya Titi Brown byongeye kuzamba nyuma y’imyaka yasabiwe y’igifungo

Urukiko rukuru rwa Nyarugenge rwasubukuye iburanisha ry’urubanza Ubushinjacyaha buregamo Ishimwe Thierry ‘Titi Brown’ icyaha cyo Gusambanya umwana. Bukaba bwasabiye uyu mubyinnyi, Titi Brown gufungwa imyaka 25. Ni nyuma y’uko Umunyamategeko we yasabye ko uyu musore agirwa umwere kuko ibipimo by’isano y’amaraso byari byarapimwe (AND) byagaragaje ko atari we wateye inda inda umukobwa bivugwa ko atari […]

Umwe mu barwanyi ba FLN bahawe imbabazi na Perezida Kagame yaratorotse

Ntabanganyimana Joseph uri mu bahoze ari abarwanyi ba FLN mbere yo kurekurwa ku mbabazi za Perezida Paul Kagame, yaratorotse nyuma yo kugera i Mutobo mu karere ka Musanze. Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Ntabanganyimana na bagenzi be 19 bari bafunganwe barimo Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ barekuwe nyuma yo guhabwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu. […]

Igihangange hagati ya Davido na Burna Boy mu mboni z’umuhanzi Akon

Umuhanzi Akon wamenyekanye mu myaka yo hambere mu ndirimbo zitandukanye yatangaje uwo abona ukomeye mu nganzo hagati ya Davido na mugenzi we Burna Boy. Ubwo yari mu kiganiro kuri podcast ya Drink Champs afatanije na N.O.R.E na DJ EFN, Akon yasabwe guhitamo umuhanzi urenze hagati ya Davido na Burna Boy kandi atitaye ku gihe umwe […]

Wagner igiye kohereza muri Afurika abacancuro bayo bari bamaze igihe barwana muri Ukraine

Umutwe w’abacancuro wa Wagner Group watangaje ko ugiye kohereza muri Afurika abarwanyi bawo bari bamaze umwaka urenga bafasha Ingabo z’u Burusiya mu ntambara zirimo muri Ukraine. Ni amakuru yemejwe na Yevgeny Prigozhin washinze uriya mutwe, ubwo yakiraga abarwanyi bawo muri Belarus. Mu mashusho yagiye hanze Prigozhin yumvikana abwira abacancuro ba Wagner ko batazigera basubira mu […]

U Rwanda rwihanangirije RDC

Guverinoma y’u Rwanda yihanangirije iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’itangazo iheruka gusohora u Rwanda rwafashe nk’urwitwazo rwo kurushozaho intambara. Ku wa Gatatu tariki ya 19 Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyasohoye itangazo rishinja u Rwanda kuba mu myiteguro yo kohereza ingabo zarwo ku butaka bwa kiriya gihugu. Ni itangazo ryashyizweho […]

FDLR yemeje ko ikomeje imyiteguro yo gutera u Rwanda

Umutwe wa FDLR ugizwe n’abiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wemeje ko ukomeje imyiteguro mu rwego rwo kugaba ibitero ku Rwanda. Uyu mutwe wemeje aya makuru binyuze mu muvugizi wawo, Curé Ngoma, mu kuganiro na VOA. Yagize ati: “Mu by’ukuri twebwe turi mu rugamba rurwanya ubutegetsi bwa Leta y’i Kigali, kuva rero twatangira […]

Imbuto ziva mu bihaza burya ni imari n’ubwo zikunda kujugunywa

Ni kenshi usanga abantu bategura amafunguro y’ibihaza ariko mu gihe bagiye kubiteka imbuto zivamo bakazijugunya ntibamenye ko burya ari imari ishyushye ku buzima bwa muntu bitewe n’intungamubiri zikubiyemo. Kubera iyo mpamvu, imbuto y’ibihaza zigiye zifitanye isano n’inyungu nyinshi zubuzima, harimo kurinda ingaruka z’uburwayi bw’umutima, kurinda prostate, no kwirinda kanseri zimwe na zimwe. Urubuga rwa Healthline […]

Bénjamin Mendy uheruka kuva mu ibohero yabonye ikipe nshya

Umufaransa Bénjamin uheruka kuva muri gereza nyuma yo guhanagurwaho ibyaha byo gufata ku ngufu yari akurikiranweho, yerekeje muri Lorient y’iwabo. Uyu myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso yasinye imyaka ibiri muri Lorient. Mu minsi itanu ishize ni bwo uyu myugariro w’imyaka 29 y’amavuko yavuye muri gereza, nyuma yo guhanagurwaho ibyaha byo gufata ku ngufu yari […]

Iperereza kuri Dosiye y’urupfu rwa Tupac ryongeye kuburwa

Nyuma y’imyaka itari micye umuhanzi w’umuraperi 2Pac yitabye Imana ariko bikaza kuba amayobera ku ku iyicwa rye,Polisi muri leta ya Nevada muri Amerika yongeye kubura iyi dossier ivuga ko muri iki cyumweru hari urugo yasatse hacyekwa ko yahatahura ibimenyetso. . Abakora iperereza basatse urugo ruri mu gace ka Henderson mu mujyi wa Las Vegas aho […]

Masisi: M23 yongeye guha isomo Nyatura

Imirwano mishya ku wa Kabiri yongeye gusakiranya inyeshyamba za M23 ndetse n’izo mu mutwe wa Nyatura ziswe na Guverinoma ya RDC ‘Wazalendo’. Ni imirwano yabereye muri Teritwari ya Masisi. Amakuru yemezwa na Sosiyete Sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru avuga ko imirwano yasize M23 bigaruriye imidugudu itandukanye yo muri Masisi. Imidugudu uyu mutwe wirukanyemo […]

Yaje ku kazi yakererewe ahanishwa kuvoma amazi yuzuye indobo akoreshejeje ikiyiko

Mu gihugu cya Nigeria, haravugwa umukoresha wahanishije umukozi we kuvoma amazi yuzuye indobo akoresheje ikiyiko nyuma y’uko ngo aje kukazi yacyererewe. Umukoresha yabwiye uyu gore kuzana indobo n’ikiyiko hakurya y’umuhanda mu maze akavoma amazi.Bidatinze yahise atangira icyo gikorwa kuburyo byamugoye ariko arahanyanyaza kugeza ubwo ababibonye batangiye kuka inabi uwamuhaye icyo gihano. Amakuru avuga ko kuva […]

Uganda na DR.Congo byategujwe ubushyuhe bukabije

Raporo nshya ya kaminuza ya Oxford ivuga ko Uganda, Sudani y’Amajyepfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo biri mu bihugu by’Afurika bishobora kwibasirwa n’ubushyuhe bukabije biturutse ku ihindagurika ry’ikirere. Isesengura ry’isi yose ryanzuye ko ibihugu bya Afurika bitari bifite gusa ubukonje bukabije mu mateka, hagati ya 2009 na 2018, ariko kandi bizahura n’ubwiyongere bukabije bw’ubushyuhe […]

Nyaruguru: Umwana yishwe azira ibishyimbo

Umugore witwa Mukeshimana Julienne, wubatse urugo mu mudugudu wa Kibayi, akagari ka Mpanda, umurenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, akekwaho kwica umwana w’umuturanyi we witwa Ndayisenga Claude, w’imyaka 12, amukubise inkoni n’imigeri. Ngo yamukekagaho kumwiba mu nzu mironko 3 z’ibishyimbo (hafi ibilo bine n’igice). Ubu bwicanyi bwabaye ku gicamunsi cyo kuwa 17 Nyakanga 2023. Ubwo […]

Captain (Rtd) Ntazinda yongeye kugirwa Team Manager wa APR FC

Ikipe ya APR FC yemeje ko Captain (Rtd) Ntariza Eric ari we mukozi mushya wayo ushinzwe gukurikirana imibereho ya buri munsi y’abakinnyi (Team Manager). Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije kuri Twitter yayo. Captain Ntazinda Eric si ubwa mbere agiye kuba Team Manager wa APR FC, kuko yigeze gukora izi nshingano […]

Ingabo za Mozambique zaba zatangiye kugira ishyamba RDF

Amakuru aturuka muri Mozambique aravuga ko hari bamwe mu bo mu ngabo z’iki gihugu batangiye kugirira ishyari Ingabo z’u Rwanda, kubera impungenge z’uko zishobora gushinga imizi muri kiriya gihugu. Mu ntara ya Cabo Delgado yo mu majyaruguru ya Mozambique harabarizwa Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi babarirwa mu 2,500, nyuma yo kuhoherezwa mu butumwa bwo kugarura amahoro. […]