Hamas yijeje kwica imbohe y’Umunya-Israel buri uko urugo rw’Umunyapalestine rurashweho

Umutwe w’abarwanyi ba kislamu witwa Hamas wateye ubwoba ko uzajya wica imbohe y’Umunya-Israel uko Israel izajya itera igisasu ku rugo rw’Umunyapalestine nta nteguza, mu gihe Israel yahamagaje inkeragutabara 300.000 ngo zongere gufata intwaro kandi igakupira amazi n’umuriro akarere ka Gaza, bigatera ubwoba ko iteganya kugaba igitero byo ku butaka. Imirwano kugeza ubu yahitanye abantu barenga […]

Ubutinganyi bunyuranyije n’inyigisho za Bibiliya – Guverineri Barasa

Guverineri wa Kakamega mu gihugu cya Kenya, Fernandes Barasa, yamaganye icyemezo cyo kwemerera abanyamuryango ba LGBTQ (abaryamana bahuje igitsina n’abihinduje) gushinga amashyirahamwe n’imiryango itegamiye kuri Leta. Barasa yasobanuye ko inyigisho z’amadini mu gihugu zemerera gusa gushyingiranwa kw’abantu badahuje ibitsina, anenga Urukiko rw’Ikirenga ku cyemezo ruherutse gufata. Ati: “Nka bayobozi muri guverinoma no mu rusengero, ntitwemera […]

Inyeshyamba za Wazalendo ziravuga ko zisubije Kitshanga, Nturo n’igice cya Kilolirwe

Inyeshyamba za Wazalendo ziravuga ko zongeye kwigarurira Kitshanga, imidugudu ya Nturo ndetse n’igice cya Kilolirwe kuri iki Cyumweru, itariki ya 8 Ukwakira. Ariko amakuru aturuka aho agera kuri Radio Okapi aravuga ko izi nyeshyamba za Wazalendo zidafite amasasu ahagije yatuma zikomeza kugenzura ibyo bice, mu gihe FARDC ikomeje kuvuga ko yubahiriza ihagarikwa ry’imirwano. Kuri iki […]

Umupolisi wa Misiri yishe arashe Abanya-Israel muri Alexandria

Umupolisi wo mu Misiri yarashe ba mukerarugendo mu mujyi wa Alexandria wo ku Nyanja ya Mediaterane, ahitana nibura abenegihugu ba Israel babiri n’Umunyamisiri umwe. Umuyoboro wa televiziyo witwa Extra News wegereye cyane inzego z’umutekano za Misiri, wasubiyemo umuyobozi ushinzwe umutekano utavuzwe amazina avuga ko undi muntu yakomerekeye muri icyo gitero cyagabwe ku itsinda rya ba […]

Gen. Gihanga Smith wa FARDC yarekuwe nyuma y’ukwezi kurenga afunzwe

Gen. Major Gihanga Mutara Smith, umuyobozi wa FARDC muri Haut Katanga wari umaze ukwezi kurenga afunzwe mu rwego rw’iperereza yongeye kwidegembya. Uyu musirikare wakekwagaho uruhare mu inyerezwa rya toni 120 za cuivre z’ikigo TFM, yarekuwe kuri uyu wa Gatandatu, itariki 7 Ukwakira 2023 nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru Pascal Mulegwa, uhagarariye ibitangazamakuru nka RFI na France 24 […]

RDF yagiranye ibiganiro na ba defence attachés baba mu Rwanda no hanze

f7xvfafwyaaw64y.jpg

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyakiriye ba defence attachĂ©s 31 hamwe n’abafatanyabikorwa bakorera mu Rwanda mu kiganiro cyo kuwa Gatanu cyari kigamije gusobanura ibijyanye n’umutekano. Ku cyicaro gikuru cya RDF i Kimihurura, impuguke mu bya gisirikare zasobanuriwe ibijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo, ibikorwa bya RDF byo kubungabunga no kugarura amahoro mu masezerano […]

Senegal: Perezida Macky Sall yasheshe guverinoma yose

Perezida wa Senegali, Macky Sall, yasheshe guverinoma yose akoresheje iteka nk’uko itangazo ryasohowe kuwa Gatanu rivuga. Sall “yahagaritse, mu iteka ryo ku itariki ya 06 Ukwakira 2023, imirimo y’abaminisitiri, abagize guverinoma”, nk’uko itangazo ry’Umunyamabanga Mukuru wa Perezida wa Repubulika, Oumar Samba Ba, rivuga. Itangazo rivuga ko Perezida yafashe icyemezo cyo gushyiraho guverinoma nshya iyobowe na […]

Igisirikare cy’u Burundi cyagize icyo kivuga nyuma yo gushinjwa kujya mu ntambara yo kurwanya M23

Igisirikare cy’u Burundi cyagize icyo kivuga nyuma y’iminsi Ingabo zacyo zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zishinjwa kurenga ku nshingano zazijyanye zikabogamira kuri Guverinoma ya Kinshasa. Mu itangazo ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Burundi, ryashyizweho umukono n’umuvugizi, Col. Biyereke Floribert, havuzwemo ko “kuva abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu by’Umuryango wa EAC bemeza kohereza ingabo gushyigikira […]

Le Rwanda et le BrĂ©sil signent un accord d’exemption de visa

Les Rwandais titulaires de passeports diplomatiques et officiels pourraient bientĂ´t se rendre au BrĂ©sil sans visa, suite à  un accord signĂ© entre les deux pays. C’est ce qu’indique un communiquĂ© publiĂ© le 6 octobre par le ministère des Affaires Ă©trangères et de la CoopĂ©ration internationale. Selon le communiquĂ© de presse, le ministre rwandais des Affaires […]

Inyeshyamba za Wazalendo zirigamba kuba zirimo kugenzura imidugudu igera kuri 21

capture-40.jpg

Inyeshyamba za Wazalendo zibumbiye mu kiswe Abakorerabushake baharanira Kurengera Igihugu (VDP-RDC) zirigamba kuba kuri ubu ziri kugenzura imidugudu n’imijyi bigera kuri 21. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ku bijyanye n’imirwano ikomeje kubera muri Rutshuru, Masisi na Nyiragongo, izi nyeshyamba zavuze ko ziri mu ntambara zidatezemo izindi nyungu ahubwo ari ukwirengera kubw’ibyo ngo zikaba zidakeneye ko hari […]

Syria: Ingabo za Amerika zarashe drone ya Turkiya

Pentagon iravuga ko indege z’intambara za Amerika zarashe drone ya Turkiya, yafatwaga nk’ibangamiye ingabo zayo muri Syria, mu gikorwa gishobora guteza amakimbirane hagati y’abanyamuryango ba NATO. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane ushize ubwo Turkiya yibasiraga inyeshyamba z’Abakurde muri Syria nyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe mu murwa mukuru, Ankara, kigambwe n’ishyaka PKK (Kurdistan Workers’ Party ) […]

Waomba hifadhi 109 warejea Burundi kutoka Malawi

Zaidi ya raia mia moja wa Burundi waliokuwa wakiishi katika kambi ya Dzaleka huko Dowa wamerejea Burundi. Wizara ya Usalama wa Ndani kwa kushirikiana na Shirika la Umoja wa Mataifa la Kuhudumia Wakimbizi (UNHCR) imewarejesha nyumbani raia 109 wa Burundi kutoka kambi ya Dzaleka kwa hiari. Afisa Mahusiano ya Umma wa Usalama wa Taifa Patrick […]

UK’s plan to deport migrants to Rwanda heads to top court

The British government will try next week to persuade judges at the country’s top court to overturn a ruling which declared unlawful its divisive plan to deport to Rwanda asylum seekers who arrive in small boats across the Channel. In a blow to Prime Minister Rishi Sunak’s government and his pledge to “stop the boats”, […]

Martin Fayulu ntiyizeye ko amatora azaba nubwo yatanze kandidatire

Aherekejwe n’imbaga y’abayoboke b’ishyaka rye rya politiki Engagement pour la CitoyennetĂ© et DĂ©veloppement (ECiDĂ©), umunyapolitiki Martin Fayulu amaze gutanga kandidatire ye muri Komisiyo y’amatora (CENI) ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, itariki ya 4 Ukwakira, ntibyamubujije kugaragaza ko nta cyizere afite cy’uko amatora azaba nk’uko iyi nkuru dukesha politico.cd ivuga. Amaze kuva mu biro bya […]

Syria: Igitero ku ishuri rya gisirikare hasozwa amasomo cyahitanye benshi

Igitero cya drone cyagabwe ku ishuri rya gisirikare rya Syria mu mujyi wa Homs cyahitanye abantu bagera ku 100 abandi benshi barakomereka. Izi drones zari zifite ibisasu zagabye igitero ku birori byo kurangiza amasomo byitabiriwe n’imiryango y’abanyeshuri, kandi abagore n’abana ni bamwe mu bapfuye. Igisirikare cyatangaje ko “imitwe y’iterabwoba ishyigikiwe n’ingabo z’amahanga zitamenyekanye.” Nta muntu […]

Somalia: Igisirikare kiravuga ko cyivuganye abarwanyi 1650 ba Al- Shabaab

Guverinoma ya Somalia yavuze ko yahitanye abaterabwoba ba al-Shabaab 1,650 ikomeretsa abandi barenga 550 mu mezi abiri ashize mu bikorwa byinshi bya gisirikare byakorewe mu turere two mu majyepfo yo hagati. Nk’uko inyandiko zashyizwe ahagaragara n’Ibiro Ntaramakuru bya Somalia (SONNA) zibitangaza ngo nibura abaterabwoba bo mu rwego rwo hejuru 19 bari mu baguye mu bikorwa […]

Kenya: Rurageretse hagati y’Umunyarwanda n’Umunyakenya yizeye ngo amwandikishirize ikigo

Rwiyemezamirimo w’Umunyarwanda na mugenzi we w’Umunyakenya bari mu mpaka zikomeye mu rukiko ku bijyanye no gutunga no kugenzura miliyoni 400 z’amashiringi yafatiriwe muri banki ebyiri z’i Nairobi. Amafaranga yavuye mu bucuruzi bwo kuri internet. Kugira ngo hirindwe ko amafaranga menshi asesagurwa, Umucamanza mukuru w’urukiko rwa Milimani, Bernard Ochoi, yahagaritse konti ya Stay Online Limited (SOL) […]

Zambia: Edgar Lungu wahoze ari perezida aratekereza ku kugaruka muri politiki

Uwahoze ari Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, yatangaje ku wa Gatatu ko atekereza kuzagaruka muri politiki mbere y’amatora rusange ataha mu 2026. Lungu yatsinzwe na Hakainde Hichilema uriho mu 2021 nyuma atangaza ko avuye muri politiki. Ariko uyu mugabo w’imyaka 66 yakomeje kugaba ibitero bya politiki kuri Hichilema maze kuri uyu wa Gatatu agaruka ku […]

Agrandissement d’un hĂ´pital construit par la Chine achevĂ© dans le nord du Rwanda

Un hĂ´pital rĂ©cemment rĂ©novĂ©, construit par la China Civil Engineering Construction Corporation (CCECC), a Ă©tĂ© officiellement mis en service mardi dans le district de Burera, au nord du Rwanda. L’hĂ´pital universitaire Butaro niveau II, qui est passĂ© de 150 lits à  256 lits, dispose dĂ©sormais d’installations amĂ©liorĂ©es d’urgence, de soins intensifs, d’imagerie et d’oncologie. L’hĂ´pital […]

Mali: Inyeshyamba z’Aba-Tuareg zigaruriye ikigo cya gatanu cya gisirikare

Kuri uyu wa Gatatu, inyeshyamba z’Aba-Tuareg zo mu majyaruguru ya Mali zavuze ko zafashe ikindi kigo cya gisirikare zicyambuye Ingabo za Mali, bikaba bigeze ku bigo bitanu bya gisirikare zigaruriye kandi zigasahura mu byumweru bicye bishize. Mohamed Elmaouloud Ramadane, umuvugizi w’umutwe wa Coordination of Azawad Movements (CMA), yatangarije Reuters ko abarwanyi bawo bigaruriye ikigo cy’Ingabo […]

Nyaruguru: Abakoze mu muhanda Munini-Busanze barashinja umukoresha kubambura

Bamwe mu bakoze imirimo yo kubaka inzira z’abanyamaguru n’iz’amazi mu muhanda wa Kaburimbo Munini-Busanze mu Karere ka Nyaruguru, baravuga ko kumara amezi agera muri 5 badahembwa byabagizeho ingaruka zirimo no gukererwa kohereza abana ku mashuri. Bamwe muri abo bakozi bavuga ko bakoze imirimo yo kubaka inzira z’abanyamaguru n’iz’amazi mu muhanda wa Kaburimbo Munini-Busanze. Ni imirimo […]

Kenya: Perezida Ruto yakoze impinduka zikomeye muri guverinoma

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Kenya, William Ruto, yahinduye abantu umunani bagize guverinoma ye, maze yinjiza minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu biro by’icyahoze ari minisiteri y’intebe. Ruto yavuze ko impinduka zari nkenerwa kugira ngo “tunoze imikorere kandi tunoze itangwa rya serivisi nk’uko bigaragara mu cyemezo cy’ubuyobozi”. Ruto yahuye n’imyigaragambyo mu gihugu hose kubera ubuzima bwarushijeho […]

Uganda irasabwa kwishyura asaga miliyari 112 Shs kugirango izakire imikino ya AFCON 2027

Uganda irateganya kwishyura Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Afurika, miliyari 112.407 z’Amashilingi mbere ya Gashyantare 2025 kugirango izabashe kwakira imikino y’Igikombe cya Afurika muri 2027 nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi muri guverinoma. Ku itariki ya 27 Nzeri 2023, CAF yemereye ibihugu bya Uganda, Kenya na Tanzania uburenganzira bwo kuzakira mu 2027 Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu (AFCON)ku […]

Moise Katumbi yamaze gutanga kandidatire ye muri komisiyo y’amatora

Kandidatire y’utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, MoĂ ÂŻse Katumbi, kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 4 Ukwakira 2023, yashyikirijwe komisiyo yigenga y’amatora (CENI) nk’uko tubikesha 7sur7.cd. Uyu wahoze ari Guverineri wa Katanga utagiye ubwe mu mujyi wa Kinshasa, yari ahagarariwe n’intumwa z’ishyaka rye rya politiki, Ensemble pour la RĂ©publique, kuri iyi nshuro […]

Sudani: RSF irashinjwa kwica abaturage mu gitero cya bombe ku musigiti

Igitero cya bombe gishinjwa RSF cyibasiye umusigiti n’izindi nyubako za gisivili mu murwa mukuru wa Sudani, Khartoum, kuri uyu wa kabiri ushize cyahitanye abantu 10 nk’uko bitangazwa n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu. Ni ku nshuro ya mbere habaye igitero gihitanye abasivili benshi mu murwa mukuru kuva mu mezi 6 ashize y’intambara hagati y’Igisirikare […]

Kenya: Indwara y’amayobera yatumye ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rifunga

Minisiteri y’uburezi muri Kenya yafunze ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya St Theresa’s Eregi Girls’ High School nyuma y’aho abanyeshuri benshi bajyanwe mu bitaro kubera indwara y’amayobera kuwa Mbere ushize. Abashinzwe uburezi mu Ntara ya Kakamega bahisemo gufunga by’agateganyo ishuri kuri uyu wa Gatatu nyuma y’uko abanyeshuri batangiye kugaragaza imyitwarire idasanzwe. Basabye ko bemererwa gutaha nyuma y’uko […]

Gasabo: Polisi wanachunguza kifo cha wanandoa waliopatikana wamekufa nyumbani

Polisi wa Kitaifa wa Rwanda (RNP) na Ofisi ya Upelelezi ya Rwanda (RIB) wanachunguza chanzo cha kifo cha wanandoa wa Gasabo waliopatikana bila maisha nyumbani kwao katika Kijiji cha Agatare, Kiini cha Gasharu, Sekta ya Kinyinya. Msemaji wa RNP Boniface Rutikanga aliambia gazeti la The New Times kwamba polisi walipata habari hizo asubuhi ya Jumatatu, […]

Abantu 37 bapfuye nyuma y’iturika mu ruganda rutemewe rutunganya peteroli muri Nigeria

Kuri uyu wa Kabiri, uguturika mu ruganda rutemewe rutunganya peteroli mu karere ka Niger Delta muri Nigeria kwahitanye nibura abantu 37. Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo guturika kwabereye mu gace ka Emohua muri Leta ya Rivers mu gihe uruganda rwatunganya peteroli. Umugore utwite ari mu bishwe, mu gihe abandi benshi bakomeretse. Abayobozi bavuga ko amakipe […]

Mushikiwabo yahawe na Perezida Iohannis umudari wa ‘National Order Star of Romania’

f7djmmexkaawqs3.jpg

Umunyamabanga mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo, yahawe umudari wa “National Order Star of Romania” wo ku rwego rwa kabiri ruzwi nka Grand Cross, kubera uruhare yagize mu gushimangira umubano mwiza hagati ya Romania na Francophonie. Ni mu gihe uyu mudari utangwa ku nzego zigera muri 6. Uyu mudari wa National Order Star of Romania watangiye […]

Niger yemeje ko abasirikare bayo hafi 30 biciwe hafi y’umupaka na Mali

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Ukwakira, Niger yemeje urupfu rw’abasirikare ba yo 29 mu gitero cy’iterabwoba cyabereye i Tabatol, hafi y’umupaka na Mali, inatangaza iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu. Minisiteri y’ingabo ya Niger mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu, Minisiteri y’ingabo yavuze ko ingabo zishinzwe ubwirinzi n’umutekano (FDS) zakoze igikorwa cya gisirikare kandi zibasha […]

Ishuri Perezida Museveni yizemo ryahagaritse abanyeshuri bose biga mu wa 6

Ubuyobozi bw’ishuri Perezida Museveni yizemo rya Ntare School mu Mujyi wa Mbarara, mu burengerazuba bwa Uganda, kuri uyu wa Kabiri bwahagaritse abanyeshuri bose biga mu mwaka wa gatandatu bashinjwa kwangiza camera z’umutekano z’ishuri. Mu ibaruwa yandikiwe ababyeyi bose b’abanyeshuri yashyizweho umukono n’umuyobozi w’ishuri, Saul Rwampororo, yatangiye kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri, itariki […]

Leta yafashe ingamba z’agateganyo zo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange

Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zo guhangana n’ikibazo cy’ibura rya bisi zo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu buryo bukurikira: 1. Kwifashisha bisi zikodeshwa zikunganira izisanzwe zitwara abagenzi. 2. Gukorana n’abasanzwe batwara abagenzi, kugira ngo babone ubushobozi bwo gukoresha bisi ziri mu magaraje. 3. Kwifashisha bisi ziri mu byerekezo bidafite abagenzi zigakoreshwa ahari […]

U Buhinde bwasabye Canada gucyura abadipolomate ba yo 41 bitarenze itariki ya 10 Ukwakira

U Buhinde bwabwiye Canada ko igomba gucyura abadipolomate ba yo 41 bitarenze ku ya 10 Ukwakira nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru The Financial Times, mu gihe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje gufata intera. Umubano hagati y’u Buhinde na Canada warushijeho kuzamo igitotsi nyuma y’aho Canada iketse ko abakozi ba Guverinoma y’u Buhinde bagize uruhare mu iyicwa […]

Rishi Sunak set to ignore EU judges as he prepares to push through Rwanda plan

Rishi Sunak has been preparing to push ahead with ignoring European judges as he prepares to plough on with his Rwanda immigration plan. Sunak, 43, is reportedly hoping to use new legal powers to ignore injunctions from judges in Strasbourg if the Supreme Court rules with the Government in November. The Prime Minister’s allies believe […]

Sunak yiteguye kwirengagiza abacamanza b’u Burayi akohereza abimukira mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, ngo yaba yiteguye gukomeza umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda yirengagije abacamanza b’i Burayi. Bivugwa ko Sunak, w’imyaka 43, yizeye gukoresha ububasha bushya ahabwa n’amategeko kugira ngo yirengagize imyanzuro yatanzwe n’abacamanza b’i Strasbourg Urukiko rw’Ikirenga niruramuka rufashe icyemezo gishyigikira Guverinoma mu Gushyingo. Abafatanyabikorwa ba Minisitiri w’intebe bemeza ko azirengagiza […]

Uganda irashinja uwahoze ari umuyobozi muri ICC gutera inkunga LRA

Uganda iri gukora iperereza ku bivugwa ko uwahoze ari umujyanama mukuru mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha yagize uruhare mu gutera inkunga umutwe wa Lord Resistance Army. Nk’uko byatangajwe n’umunyamategeko uhagarariye abahoze ari abasirikare b’abana ba Lord Resistance Army, cyangwa LRA, abahohotewe bavuze ko hagati ya 2006 na 2017 Brigid Inder wahoze ari umuyobozi muri ICC “yorohereje […]

Abagabo barwanye intambara irimo ibyuma n’udufuni bapfa umugore w’abana 10

Abagabo babiri bari kwivuriza mu Bitaro by’Icyitegererezo by’Akarere ka Soroti nyuma y’intambara ikomeye hagati yabo bapfa umugore w’abana 10. Abo bagabo, umwe w’imyaka 38 witwa Charles Okwale n’undi w’imyaka 48 witwa Joseph Esenu, barwanye intambara karahabutaka bigera aho bakoresha ibyuma n’udufuni. Iyi mirwano yabaye kuri iki Cyumweru gishize nyuma y’aho Esenu ngo afatiye mu cyuho […]

Congo Nobel laureate doctor Mukwege announces presidency bid

Democratic Republic of Congo’s Nobel Peace Prize-winning gynaecologist Denis Mukwege said on Monday he would run for president in December elections. Mukwege, who won the award in 2018 for his nearly two-decade fight against sexual violence, made the announcement to a jubilant crowd of supporters at a conference centre in the capital Kinshasa. Nicknamed the […]

Kituo cha kufua umeme cha Rusumo kitazinduliwa hivi karibuni

Mkutano wa 15 wa Mawaziri ambao wana umeme miongoni mwa nchi zao kutoka Tanzania, Rwanda na Burundi wametangaza Desemba kuwa tarehe ya mwisho ya kuzindua mtambo wa kuzalisha umeme wa megawati 80 wa Rusuko. Katika kutembelea kiwanda hicho, Septemba 30, mawaziri hao walielezwa kuwa kazi hiyo kwa sasa imefikia 99.7% ya kukamilika, ambayo kwa sasa […]

Iminsi 10 ya mbere y’Ukwakira izarangwa n’imvura yiganjemo inkuba n’imiyaga – Meteo

df.jpg

Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe kiremeza ko kuva taliki ya 1 kugeza kuya 10 Ukwakira 2023, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 75 ikazaba iri hasi y’ ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu mu gice cya mbere cy’Ukwakira. Imvura iteganyijwe izajya igwa ahantu hamwe na hamwe ntigere hose icyarimwe naho iminsi iteganyijwe […]

Intambara ishobora kurota hagati ya Sudani y’Epfo na Uganda

Umuvugizi w’inteko ishinga amategeko ya Sudani y’Epfo yihanangirije Uganda avuga ko igihugu cye kitazemera ko haba na santimetero imwe y’ubutaka bwacyo yomekwa kuri Uganda mu gihe amakimbirane ku mupaka akomeje hagati y’abaturanyi bombi. John Agany yavuze amagambo avuga ko ari ubutumwa bugenewe Perezida Yoweri Museveni nyuma y’iminsi mike ingabo za Uganda zivuzweho kwinjira muri Sudani […]

Une dĂ©lĂ©gation de l’armĂ©e zambienne au Rwanda pour un voyage d’Ă©tude

cc-6.jpg

Aujourd’hui, une dĂ©lĂ©gation composĂ©e de 20 professeurs et officiers Ă©tudiants du Collège de commandement et d’Ă©tat-major des services de dĂ©fense de Zambie a visitĂ© le quartier gĂ©nĂ©ral des Forces de dĂ©fense rwandaises (RDF). La dĂ©lĂ©gation conduite par le Col CM Munachilemba est au Rwanda pour un voyage d’Ă©tude du 1er au 7 octobre 2023. Le […]

Mali: Inyeshyamba za CMA zigaruriye ikindi kigo cya gisirikare

Kuri iki Cyumweru, inyeshyamba z’Aba-Tuareg zo mu majyaruguru ya Mali zavuze ko zafashe ikindi kigo cya gisirikare zicyambuye Ingabo za Mali nyuma y’imirwano yabereye mu majyaruguru y’igihugu. Iki kigo cya gisirikare ni icya kane cyafashwe mu bitero byinshi by’urugamba rw’inyeshyamba zo mu mutwe wa Coordination of Azawad Movements (CMA), rwatangiye kuva muri Kanama nyuma yo […]

Hagati ya M23 na FARDC ni nde watangije imirwano ko bitana ba mwana?

f7xv_htwwaappcv.jpg

Umutwe wa M23 urashinja Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, kuyigabaho ibitero kuri iki Cyumweru, itariki ya 1 Ukwakira, mu gihe ku rundi ruhande leta na yo ishinja M23 kuba ari yo yarenze ku mabwiriza yo guhagarika intambara ikabagabaho ibitero. Kuri iki Cyumweru mu ma saa cyenda nibwo Umuyobozi wa M23 ndetse n’umuvugizi […]

U Rwanda ruritegura gushyira ahagaragara gahunda y’isoko rya karubone

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga (MINAFFET) n’Ikigo cy’ubutwererane cya Singapore (SCE) mu mpera z’ukwezi gushize byashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane (MoU) yo kuvugurura no kurushaho gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi ndetse n’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu. Amasezerano y’imyaka itanu yashyizweho umukono mu izina rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda na Jean de Dieu Uwihanganye, Uhagarariye u Rwanda […]

Abaswa bo mu burengerazuba baradusunikira mu Ntambara ya III y’Isi – Medvedev

Uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dmitry Medvedev, yatangaje ko amakimbirane yo muri Ukraine ashobora gutera Intambara ya Gatatu y’Isi yose kubera abo yise “ibigoryi” bari mu buyobozi bwo hejuru mu Burengerazuba. Kuri iki Cyumweru, yanditse kuri Telegram ati: “Umubare w’abaswa bo ku rwego rwo hejuru uragenda wiyongera mu bihugu bigize Umuryango wa NATO.” Medvedev usanzwe […]

Turkiya: Igitero cy’ubwiyahuzi ahakorera minisiteri y’umutekano

Minisitiri w’umutekano yavuze ko igisasu cyaturikiye hanze ya minisiteri y’umutekano w’igihugu cya Turkiya mu murwa mukuru Ankara, cyari “igitero cy’iterabwoba”. Ali Yerlikaya yavuze ko abantu babiri bagabye igitero baje mu modoka y’ubucuruzi ahagana saa 09:30 (06:30 GMT) maze bagaba igitero gikomeretsa abapolisi babiri. Yerlikaya yavuze ko umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu imbere y’inyubako ikoreramo minisiteri naho undi […]

Bombori bombori hagati y’abayobozi mu ishyaka rya Moise Katumbi

dt.jpg

Impaka ziravuza ubuhuha hagati ya Jacky Ndala, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’ishyaka Ensemble pour la RĂ©publique, rya Moise Katumbi, n’umunyamabanga mukuru waryo, DieudonnĂ© Bolengetenge n’uwitwa Christian Mwando. Biravugwa ko Jacky Ndala yategetswe kudakandagiza ibirenge ku cyicaro cy’ishyaka i Kinshasa. Yabujijwe nyuma y’iminsi ibiri agaragaye mu itangazamakuru aho yibasiye bikomeye Umunyamabanga Mukuru Bolengetenge na Christian Mwando. DieudonnĂ© Bolengetenge […]

Ndayishimiye yahishuye ko yagiriwe inama yo kudataha mu ndege ahubwo agaca muri Tanzania

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yahishuye ukuntu ubwo yari mu mahanga mu kwezi gushize mu gihugu hanugwanugwa coup d’etat umujyanama we yamugiriye inama yo kudataha n’indege ahubwo agaca muri Tanzania akinjira mu gihugu n’imodoka ariko akabyanga. Ibi yabihishuye kuwa Kane ushize mu masengesho arangiza ukwezi kwa Kanama, aho yagarutse ku byo yise ibihuha bya coup […]

Mali: Inyeshyamba z’Aba-Touareg zirigamba kwivugana abasirikare hafi 100 ba leta

Kuri uyu wa Gatandatu, inyeshyamba ziganjemo Aba-Tuareg zavuze ko zahitanye abantu benshi ku ruhande rw’ingabo za Mali mu gitero cyagabwe ku wa Kane ku nkambi ya Dioura, mu karere ka Mopti (hagati). Inyeshyamba zavuze ko zabaze imirambo 98 y’abasirikare, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu izina rya Permanent Strategic Framework, urwego ruyobowe n’ihuriro ry’imitwe ya Azawad […]

Abasirikare 6 bashinjwa uruhare mu bwicanyi bw’i Goma basabiwe ibihano

Ubushinjacyaha bwasabiye ibihano kuva ku myaka 10 kugeza ku gifungo cya burundu abasirikare batandatu bakurikiranyweho icyaha cyo kwica abantu bari mu myigaragambyo i Goma ku itariki ya 30 Kanama. Ushinjwa nyamukuru muri ubu bwicanyi, Colonel Mike Mikombe, kuri uyu wa Gatanu ushize yasabiwe gufungwa burundu ndetse no kuba yakwirukanwa muri FARDC kubera ubwicanyi, gusenya ibikoresho […]

Braverman refuses to let MPs see ‘commercially sensitive’ details of Rwanda deal

Suella Braverman has refused to allow MPs to be briefed in confidence on the costs of sending asylum seekers to Rwanda for asylum claim processing and resettlement. Members of the Public Accounts Committee found their efforts to understand the costs underpinning the UK’s agreement with the Rwandan government frustrated this summer, when they were told […]

Tamasha la The Ben Bujumbura lilihamia kwenye kituo cha kijeshi

Tamasha la The Ben lililokuwa likitarajiwa mjini Bujumbura, Burundi ambalo lilipangwa kufanyika kwenye “Jardin Public” Jumapili, Oktoba 1, limehamishiwa kwenye “Messe des Officiers”, kituo cha kijeshi. Mabadiliko ya ukumbi huo yanakuja baada ya waandaji wa tamasha kutangaza kuwa Jardin Public hana uwezo wa kukaribisha idadi ya washereheshaji ambao tayari wamenunua tikiti. “Tamasha hilo limehamishiwa kwenye […]

Abamvuma cyangwa bakantera ubwoba nibareke kwirushya – Perezida Ndayishimiye

f7hyk30w4aadloe.jpg

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, aravuga ko hari abantu basigara bamwidogera bamuvuma iyo afashe urugendo agiye mu mahanga guhagarikira u Burundi. Kuri we, ngo abo basigara bamuvuma bamwidogera cyangwa bamutera ubwoba babireka kuko ashyigikiwe n’Imana. Ibi yabitangarije mu masengesho yabereye mu Ntara ya Gitega akunze gutegurwa n’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD buri wa Kane wa […]

Pakistan: Byibuze abantu 50 biciwe mu birori byo kwizihiza ivuka ry’Intumwa Muhamadi

Byibuze abantu 50 bishwe abandi barenga 50 barakomereka mu iturika ry’igisasu mu gihugu cya Pakistan nk’uko igipolisi cyabitangarije BBC. Kuri uyu wa Gatanu, igisasu cyaturikiye hafi y’umusigiti wo mu majyepfo y’iburengerazuba bw’intara ya Balochistan ubwo abantu bateraniraga kwizihiza ivuka ry’Intumwa Muhamadi. Polisi ikeka ko ari igitero cy’ubwiyahuzi cyibasiye igiterane cy’idini mu mujyi wa Mastung. Abayobozi […]

Lutundula yabwiye akanama ka Loni ko kajugujugu ya RDF iherutse kugwa i Rumangabo

Mu ijambo yavugiye imbere y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kuri uyu wa Kane, itariki ya 28 Nzeri i New York, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Christophe Lutundula yashinje u Rwanda kongera ingabo zarwo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ati: “Kugeza ubu, u Rwanda rukomeje kongera ingabo zarwo mu burasirazuba bwa DRC. Ku munsi w’ejo, […]

Le Rwanda reste préoccupé par la collaboration entre Kinshasa et FDLR

Le Rwanda reste «  profondĂ©ment prĂ©occupĂ© par la collaboration et l’armement continus des FDLR et des groupes armĂ©s autochtones par le gouvernement de Kinshasa  », a dĂ©clarĂ© le ReprĂ©sentant permanent du Rwanda auprès des Nations Unies, l’Ambassadeur Claver Gatete. Les FDLR sont une force gĂ©nocidaire sanctionnĂ©e par l’ONU et formĂ©e par les cerveaux du gĂ©nocide […]

Putin yavuganye n’uwari umuyobozi muri Wagner ushobora gusimbura Prigozhin

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yerekanwe ari mu nama n’umwe mu bahoze ari abayobozi bakuru b’ikigo cya Wagner ndetse bavugana uburyo imitwe y’abakorerabushake (abacanshuro) ishobora kurwanira muri Ukraine ariko Perezidansi (Kremlin) yavuze ko uyu mucanshuro kuri ubu akorera minisiteri y’ingabo. Iyi nkuru dukesha Reuters iravuga ko iyi nama yashimangiye uburyo Kremlin […]