Gicumbi: Mu mirenge myinshi ijerekani y'amazi iragura hagati ya 300 na 400
Mu Karere ka Gicumbi biravugwa ko mu mirenge myinshi itandukanye ijerekani imwe y’amazi bayigura hagati y’amafaranga 300 na 400 mu gihe nyamara ngo bari bafite amazi ariko bakayoberwa aho yarengeye. Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi barataka ko amazi bari bafite bamaze igihe kirekire batazi icyayahagaritse, gusa ubuyobozi bw’aka Karere buvuga ko imashini […]
Rusizi: Ababyeyi bagizwe incike na jenoside barashima Leta yabafashije kongera kwiyubaka
Ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye mu muryango ‘AVEGA Agahozo’ mu ntara y’i Burengerazuba bavuga ko nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe abatutsi ibahekuye bagasigara iheruheru, ubu bamaze kwiyubaka bakaba babikesha Leta bavuga ko ibakunda. Ibi ni bimwe mu byo batangarije Bwiza.com, ubwo muri aka karere ka Rusizi haberaga inteko rusange ya cyenda yabo […]
Abantu bataramenyekana binjiye mu biro bya Banki y’Isi biba amakuru n’amafaranga
Igipolisi mu mujyi wa Kampala kiri guhiga bukware agatsiko k’amabandi yinjiye mu biro bya Banki y’Isi biherereye ahitwa Nakasero bakiba amakuru y’ingenzi ndetse na miliyari z’amafaranga. Iyi nkuru dukesha itangazamakuru ryo muri Uganda iravuga ko aba bantu bataramenyekana bateye Ibiro bya Harriet Kiwanuka umuyobozi wungirije wa porogaramu za Banki y’Isi muri Uganda. Amakuru agera ahagaragara […]
Urutonde rw’abahungu 5 b’abakuru b’ibihugu bya Afurika bategurwa kuzasimbura ba se
Bikunze kugaragara ko bamwe mu bakuru b’ibihugu cyane cyane abo muri Afurika baryoherwa n’intebe y’ubuperezida, bagahindura Itegeko Nshinga bagamije kuguma ku buyobozi, hari n’abo usanga bategura abana babo mbere kugira ngo bazabasimbure, intebe igume mu biganza by’umuryango. Abahungu bakomoka ku bakuru b’ibihugu bya Afurika bakunze kugaruka mu mitwe ya benshi bitewe n’icyubahiro bahabwa mu gihugu, […]
Umukinnyi ukomeye wa Arsenal ashobora gutungurana mu birori byo kwita izina
Nkuko bisanzwe buri mwaka mu Rwanda haba umuhango wo kwita izina abana b’ingagi baba baravutse, ari nako bizagenda uyu mwaka aho uyu muhango uzaba uba ku nshuro ya 14 ukazaba tariki 07 Nzeri 2018 aho bitaganyijwe ko hazagaragaramo bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Arsenal. Muri uyu muhango uteganyijwe tariki 07 Nzeri 2018 abana b’ingagi bazahabwa […]
Abadepite bemeje itegeko rishya rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano
Inteko Ishinga Amategeo, umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa gatatu yemeje itegeko rishya rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo nyuma yo kugezwaho raporo na Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ku isuzuma ryakoze ku mushinga w’itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo. Ingengabitekerezo ya jenoside yari […]
Nyuma y’amezi 3 gusa abyaye impanga, yabyaye undi umwana wa 3
Umugore wo mu gihugu cya Nigeriya aherutse gutungura abantu ubwo yabyaraga umwana wa 3 nyuma y’amezi 3 gusa abyaye impanga, kuri ubu abantu bakaba bacitse ururondogoro kubera ibi bintu bavuga ko bidasanzwe. Umutangabuhamya, Chinenye Sylvia avuga ko uyu mugore utatangarijwe amazina ari nyirasenge wari ukibyara. Mu mezi 3 ashize, ngo yibarutse umuhungu n’umukobwa, gusa inda […]
E.U yanenze Djibuti na Uganda byongeye kwanga guta muri yombi perezida Omar al-Bashir
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U) wanenze ibihugu bibiri byo muri Afurika, Uganda na Djibuti, ku kwanga guta muri yombi perezida wa Sudani Omar al-Bashir, perezida rukumbi uri ku butegetsi ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha. Perezida Omar Al-Bashir kuwa 05 Nyakanga yari mu gihugu cya Djibuti, aho yitabiriye umuhango wo gutangiza isoko rusange ry’akarere. Naho kuwa 07 […]
Uganda: Umuminisitiri yasobanuye uburyo IGP Kayihura yagambaniye igihugu kuva kera
Minisitiri muri Uganda udafite urwego ahagarariye muri Uganda, Abdu Nadduli avuga ko ubuyobozi bwa Gen Kayihura bwaranzwe n’ubugambanyi kuva yajya kuri uriya mwanya, agasobanura ko bigaragarira mu kuba yarananiwe kuzuza inshingano yari afite ku baturage ndetse no ku gihugu muri rusange. Uyu muminisitiri akomeza avuga ko ubutegetsi bwa Gen Kayihura bwaranzwe n’imvururu za hato na […]
Gicumbi: Abagabo babiri bafatanwe litiro 38 za Kanyanga
Ku itariki ya 8 Nyakanga, Polisi mu karere ka Gicumbi yafatiye mu murenge wa Rubaya akagari ka Gishari umudugudu wa Gatsata, abagabo 2 aribo Nahimana Celestin w’imyaka 40 na Niyonsenga Anselme w’imyaka 31 batwaye litiro 38 za Kanyanga mu modoka RAA 829 E. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP Hamdun […]
RDC: Perezida Kabila aravugwaho kwanga kwakira Umunyamabanga Mukuru wa Loni
Mu gihe habura amezi abarirwa ku ntoki muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakinjira mu matora y’umukuru w’igihugu, perezida Kabila aravugwaho kwanga kwakira abashyitsi bakomeye barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye bagombaga gusura iki gihugu. Uruzinduko rwa Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru wa ONU, na mugenzi we Moussa Faki Mahamat ukuriye akanama k’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, rwaburijwemo muri […]
Perezida Magufuli yahishuye ukuntu perezida Kagame yamugiriye inama zo kubyutsa Air Tanzania
Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania yahishuye ko mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ari we wamugiriye inama y’ukuntu yakongera kubyutsa sosiyete y’igihugu y’ingendo z’indege, Air Tanzania. Ibi akaba yabitangaje ubwo yakiraga indege nshya yo mu bwoko bwa Boeing 787 Dreamliner ya mbere iyi sosiyete itunze. Mu Ugushyingo 2015 nibwo perezida John Pombe Magufuli ubwo […]
Selena Gomez yagize icyo avuga ku wari umukunzi we Justin Bieber uri mu rukundo n’undi mukobwa
Mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2018, nibwo byatangajwe ko umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber yamaze gutandukana n’uwari umukunzi we Selena Gomez bari bamaze igihe kinini bakundana. Gusa aba bakunzi bakomeza kwerekana ko bagikundana kabone n’ubwo baba baratandukanye ndetse Justin Bieber akaba ari mu rukundo n’undii mukobwa w’umunyamideli ukiri muto witwa Hailey Baldwin. Mu minsi ishize, nibwo […]
Munyiginya: Guhuza ubutaka no gukorera ku mihigo y'umuryango byahinduye imibereho y'abaturage
Abaturage batuye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana bishimira ibyo bagezeho kubera guhiga imihigo y’umuryango no guhuza ubutaka byatumye bagera ku iterambere kubera ubuhinzi bwa kijyambere . Abaturage batuye Umurenge wa Munyiginya biyemeje guhiga imihigo yàºmuryango kandi bakiyemeza kuyihigura bashimira uruhare rwàºbuyobozi bubaba hafi bigatuma besa imihigo. Twayigize Jean Claude, atuye mu Kagari […]
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iy’u Buhinde byasinye amasezerano y’ubufatanye
Mu ruzinduko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe wa Sena, Makuza Bernard, yagiriye mu gihugu cy’u Buhinde kuri uyu wa 10 Nyakanga, yagiranye y’ubufatanye hagati y’Inteko z’ibihugu byombi na Visi-Perezida wa kiriya gihugu, Muppavarapu Venkaiah Naidu. Makuza Bernard yagiye muri kirya gihugu ku butumire bwa Muppavarapu Venkaiah Naidu, akaba ari n’umuyobozi Mukuru w’Akanama k’Ikirenga […]
Burundi: Abantu bataramenyekana basenye Ingoro y’ishyaka UPRONA muri Rugombo
Ingoro nshya y’ishyaka UPRONA iri ahitwa Kagazi, muri Komini Rugombo, mu Ntara ya Cibitoke, ho mu gihugu cy’u Burundi, yibasiwe n’abantu bataramenyekana barayisenya bimwe mu byari biyigize biribwa. Umunyamabanga w’iri shyaka muri iyi komini, Celestin Havyarimana yamaganye iki gikorwa asaba ko hakorwa iperereza kugirango ababikoze bahanwe. Kuri we, ngo iri ni iterabwoba ririmo gukorerwa abarwanashyaka […]
Perezida Donald Trump yise u Budage imbohe y’u Burusiya
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabwiye Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, ko u Budage ari imbohe y’u Burusiya kubera ingufu bukomeje kuhatumiza. Mu kiganiro yagiranye n’umuyobozi wa NATO mbere y’inama y’uyu muryango iteganyijwe I Buruseli kuri uyu wa gatatu, perezida Donald Trump yanenze cyane amasezerano y’impombo za gaz yiswe Nordstream hagati […]
Rwamagana: Ntezimana Jean Damascene uregwa kwica umugore we akamubaga yaburanishirijwe mu ruhame
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga2018, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije urubanza ubushinjacyaha buregamo Ntezimana Jean Damascene wo mu karere ka Rwamagana ushinjwa kwica umugore we wari utwite inda y’amezi 7 Akamubaga. Muri urwo rubanza, Ubushinjacyaha burega Ntezimana Jean Damascene w’imyaka 40, ibyaha birimo kwica umugore we yabigambiriye akamutemaguramo ibice, gushinyagurira umurambo, guhisha […]
Uganda: Umunyeshuri wo muri kaminuza yishwe aciwe umutwe barawutwara
Polisi ikorera mu mujyi wa Mbale irigukora iperereza ku rupfu rw’umusore w’imyaka 16 wari umunyeshuri muri kaminuza iimwe yo muri uriya mujyi wa Mbale wishwe n’abantu bataramenyekana umutwe we bakawutwara. Polisi ivuga ko uyu musore witwa John Wamono yiciwe muri metero 200 uturutse iwabo ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 nyakanga 2018 mu ggace ka […]
Imirimo yo kubaka Ikigo cy’Igihugu cy’Ishyinguranyandiko izarangira itwaye miliyari 10 z’Amanyarwanda
Imirimo yo kubaka Ikigo cy’Igihugu cy’Ishyinguranyandiko (National Archives Centre) yaratangiye, aho kizajya kifashishwa mu kugera ku makuru yose arebana n’igihugu. Iki kigo kiri kubakwa ku Kacyiru biteganyijwe ko kizaba cyuzuye muri Gicurasi 2020 nihatagira igihinduka. Kugeza ubu hakaba hamaze kubakwa 22% nk’uko bitangazwa na Boothalingam Subramanian, ushinzwe gukurikirana uyu mushinga mu kigo cy’ubwubatsi cya Fair […]
Igitero cya ISO kuri MTN ngo cyari mu rwego rw’iperereza kuri Gen Kayihura n’urupfu rwa Kaweesi
Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Umutekano w’imbere mu Gihugu (ISO) mu gihugu cya Uganda, Col Kaka Bagyenda niwe ubwe watanze amabwiriza yo gutera ububiko bwa MTN Uganda ndetse akurikirana icyo gikorwa mu rwego rw’iperereza ryaguye ku iyicwa rya AIGP Kaweesi, aho ngo bashakaga kumva ibintu Gen Kayihura yaba yaravugiye kuri telephone akoresheje umurongo wa MTN muri icyo […]
Muhanga: Polisi yafatanye umugabo kashe eshatu z’ibigo bitandukanye z’inyiganano
Ku wa mbere tariki 9 Nyakanga uyu mwaka , Polisi mu karere ka Muhanga yafatanye uwitwa Niyombonwa Theodore kashe eshatu z’Ibigo bitandukanye z’inyiganano. Kashe uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yafatanywe harimo iy’ishuri rya APARUDI College de Bethel riri mu karere ka Ruhango; iy’Umuryango utegamiye kuri Leta witwa INADES Formation Rwanda; iya gatatu ikaba ari iy’Umuryango […]
CNLG irashima inkiko za bimwe mu bihugu by'amahanga bihana abakoze jenoside
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside [CNLG] irashima ibyemezo by’inkiko zo muri bimwe mu bihugu by’amahanga bihana abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi hashingiwe ku Masezerano Mpuzamahanga yo Gukumira no Guhana ibyaha bya Jenoside yo muri 1948. Komisiyo y’Igihugu yoKurwanya Jenoside (CNLG) irashima ko hari ibihugu by’amahanga bikomeje kubahiriza Amasezerano Mpuzamahanga yashyizweho umukono muri 1948 yo Gukumira no […]
Umugabo yakatiwe n’urukiko azira gucuruza inyama z’ipusi
Urukiko rwa Nakuru muri Kenya rwakatiye umugabo witwa James Mukangu Kimani igifungo cy’imyaka 2 ndetse anacibwa amande angina n’ibihumbi 50 by’Amashilingi akoreshwa muri kiriya gihugu azira guha abantu inyama za nyirahuku. Uyu mugabo yagabanyirijwe ibihano n’urukiko nyuma yo kujuririra ibihano yari yaciwe ku nshuro yabanje, aho urukiko rwari rwanzuye ko azafungwa imyaka 3 ndetse agacibwa ibihumbi 100 […]
Gasabo: Ubushinjacyaha bwamutwariye ibikoresho nk'ibimenyetso arabutsinda none kubimusubiza byarananiranye
Uwitwa Rukundo Jean Claude, wo mu Mudugudu wa Kumukenke, Akagali ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo, ho mu Mujyi wa Kigali akomeje gutaka akarengane akomeje gukorerwa n’abakabaye bamurenganura avuga ko ibikoresho bye, bifite agaciro ka miliyoni 18Frw, byafashwe nk’ibimenyetso ku cyaha yashinjwaga yabyimwe ndetse akaba afite impungenge z’uko byarigishijwe nyuma y’aho minisitiri […]
Nigeria: Amashyaka atavuga rumwe na leta yose yihurije hamwe ngo ahangane na perezida Buhari
Amashyaka asga 30 muri Nigeria yihurije hamwe asinyana amasezerano y’ibifatanye mu gukumira impamvu iyo ari yo yose yatuma perezida Buhari yongera kwiyamamariza kuyobora kiriya gihugu. Aya mashyaka yanditse muri kiriya gihugu agera kuri 39 akaba arangajwe mbere n’ishyaka, People’s Democratic Party (PDP) yihurije hamwe mu rwego rwo kugira ngo azishakemo uukandida uzayobora igihugu asimbuye Buhari […]
Demokarasi ntishobora gutandukanywa n’amateka, umuco n’ukuri kw’umuryango — Hon. Makuza mu Buhinde
Perezida wa Senat y’u Rwanda, Bernard Makuza, aremeza ko demokarasi udashobora kuyitandukanya n’amateka, umuco n’ukuri kw’umuryango kandi idashobora kubaho mu yindi nzira itari ukuyihuza n’ibyo abaturage bashaka ko guverinoma yabo yabakorera. Ibi yabitangarije mu Buhinde mu kiganiro yari yatumiwemo muri Observer Research Foundation. Muri iki kiganiro Perezida wa Senat y’u Rwanda yatanze isomo ku ruhare […]
Kirehe: Ababyeyi baratabariza abana babo bakubitwa bakanirukanwa ku ishuri
Ababyeyi bo mu murenge wa Nasho, akarere ka Kirehe, baratabariza abana biga ku ishuri ribanza rya Ntaruka birukanwa burundu bazira amakosa bita ayorohereje, abandi bagakubitwa. Ababyeyi baharerera bavuga ko batewe impungenge n’uburyo abanyeshuri birukanwamo, bamwe bikabaviramo kuba inzererezi abandi bakajya gukora imirimo yo mu rugo mu mijyi. Umubyeyi utarashatse ko amazina ye atangazwa, yatangarije Bwiza.com, ko […]
Perezida Trump agiye gukorera uruzinduko rw’amateka mu Bwongereza
Mu gihe perezida w’Amerika, Donald Trump ateganya gusura u Bwongereza kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga 2018, u Bwongereza bwatangaje ko uzaba ari umunsi w’amateka ugereranyije n’izindi nzinduko abaperezida bamubanjirije bagiriyeyo. Ibitangazamakuru bitandukanye birimo na BBC byatangaje ko umutekano ugiye gukazwa mu mujyi wa Londres, aho biteganyijwe ko ibihumbi by’abapolisi n’abasirikare n’imbwa zisaka […]
Urutonde rw’Abajenerali 10 bamenyekanye mu gisirikare cya Congo bavuga Ikinyarwanda
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ni kimwe mu bihugu binini muri Afurika kandi binakungahaye ku butunzi bw’amabuye y’agaciro, gihoramo intambara z’urudaca ahanini kubera ubu butunzi. Kubera izi ntambara zitajya zirangira, hari bamwe mu basirikare bagiye bicomokora ku gisirikare cya Leta bagashinga imitwe y’inyeshyamba, bakigaragaza, n’amahanga akabamenya, kimwe n’abandi bakikirimo, ariko muri iyi nkuru yacu […]
Farumasi 4 muri 18 zafatiwemo imiti y’amatungo itujuje ubuziranenge zamaze gufungwa
Guhera ku itariki ya 3 kugeza kuya 6 Nyakanga, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Ikigo k’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) byakoze igenzura mu maguriro y’imiti y’amatungo 52, aho 18 muri yo yafatanywe imiti itujuje ubuziranenge. Ibi bigo na Minisiteri bivuga ko iyi miti itujuje ubuziranenge irimo imaze amezi […]
Uganda: Umukino w’urusimbi warangiye abawukinaga bose babuze ubuzima
Abagabo babiri bapfiriye mu mirwano yadutse itewe n’umukino w’urusimbi bakinaga mu mujyi wa Mityana mu gihugu cya Uganda. Nk’uko bitangazwa na polisi, uwitwa Ronald Mukiibi, utuye ahitwa Kabule, mu Karere ka Mityana, yishwe atewe icyuma n’umuntu bakinaga urusimbi rw’amakarita hatamenyekanye imyirondoro ye. Ababonye uko ibi byagenze, batangarije Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko Mukiibi yari […]
Perezida Trump yashyizeho umuyobozi mushya w’urukiko rw’ikirenga usimbura Anthony Kennedy
Kuri uyu wa 9 Nyakanga 2018, perezida Donald Trump yemeje Brett Kavanaugh nk’umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba yamusimbuje Anthony Kennedy uherutse kwegura kuri uriya mwanya. Mu minsi yashize, ni bwo perezida Trump yatangaje ko yabasha kubona umuntu ushoboye kandi Wabasha kuyobora uriya mwanya neza ariko agaragazamo gushidikanya ko bigomba kwemezwa n’Inteko […]
Rubavu: Bamwe barara mu mwijima kandi amapoto y’amashanyarazi ashinze mu mirima yabo
Abaturage bo mu mirenge ya Rubavu, Rugero na Cyanzarwe bavuga ko bemeye gutanga imirima yabo nta ngurane ishingwamo amapoto y’amashanyarazi, bemera gutema insina zabo n’indi myaka bazi ko bagiye kuva mu icuraburindi, none umwaka ushize batarahabwa amashanyarazi bemerere. Bavuga ko insinga zica hejuru y’inzu zabo, amapoto ashinze mu mirima yabo, ariko imyaka ibiri ngo ikaba […]
Uburyo bwo gusabana n’Imana (Igice 1)
Nifuzako tuganira “ Nigute umuntu ashobora gushyika kubusabane” Muri iyi minsi abantu benshi barasenga ariko amasengesho yabo ntabazana ku busabane uhubwo usanga hari ikibazo cy’ibirayi byo mu Ruhengeri. Hari igihe nsoma bibiliya rimwe nkumva ndatangaye, abantu twakomotseho reka ntange urugero rwa Yesaya yashoboraga kugira iyerekwa risigaje imyaka Magana arindwi akavuga ngo “Duhawe, umwana w’umuhungu ” […]
Uganda: Umukobwa wa Maj Gen Mugyenyi yahamijwe kwamamaza ubusambanyi
Lillian Rukundo, umukobwa wa Maj Gen Gavas Mugyenyi wungirije umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere muri Uganda, kuri uyu wa Mbere yemeye ko ari we washyize kuri internet amashusho ye arimo kwikinisha akaba yashinjwaga ibyaha bigera ku 10 bifitanye isano no gukwirakwiza amafoto y’urukozasoni no guteza imbere amashusho y’urukozasoni mu rukiko rwa Buganda. Rukundo Lillian, […]
Polisi muri Musanze na Burera yafatanye abantu 6 inzoga z’amoko atandukanye zitemewe mu Rwanda
Ku cyumweru tariki 8 Nyakanga uyu mwaka, Polisi mu turere twa Musanze na Burera yakoze imikwabu igamije gufata abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, ababikwirakwiza, ababicuruza, ababinywa n’ababikoresha; muri ibyo bikorwa ifatana abantu batandatu inzoga z’amoko atandukanye zitemewe mu Rwanda. Mukasine Chantal yafatanywe imifuka 13 yuzuye inzoga yitwa Blue Sky. Izi nzoga zafatiwe iwe mu rugo mu […]
Sudani y’pfo: Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, SSOA, ryamaganye ibyavuye mu biganiro by’I Entebbe
Nyuma y’umunsi umwe hatangajwe ibyavuye mu mishyikitano hagati ya pereida Salva Kiir na Dr Riek Machar, aho impande zombie zari zemeranyije kugabana ubutegetsi, kuri uyu wa Mbere ubwo Sudani y’Epfo yizihizaga Imyaka 7 kimaze kibayeho, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yanze kwemera iryo gabana ry’ubutegetsi ryatangajwe na leta. Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, SSOA, kuri uyu […]
Urukiko rwasubitse urubanza mu mizi rw'abashinjwa gushaka kugirira nabi ubutegetsi
Kuri uyu wa Mbere Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasubitse urubanza rw’abayoboke 11 b’ishyaka FDU Inkingi baregwa ibyaha birimo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho bunganirwa n’abanyamategeko, Gatera Gashabana na Antoinnette Mukamusoni. Hitabye 10 mu baregwa mu gihe uwa 11,Nkiko Erneste, ukurikiranywe adafunze atagaragaye mu rukiko. Uku kutagaragara kwa Nkiko, bivugwa ko nta mpamvu zihari zo kumukurikirana afunzwe, […]
Nyamasheke: Abanyamadini barasabwa kwigisha urubyiruko umuco w’ubutwari
Abaturage b’umurenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke barashima ubutwari bw’ ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu Abanyarwanda bakaba bashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge. Ubwo abakirisitu ba paruwasi za Kamonyi na Gihinga mu itorero Methodiste Libre muri uyu murenge bibukaga bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanaremera bamwe mu bayirokotse batishoboye, […]
Abakobwa 5 b'uburanga bakomoka ku banyapolitiki bo muri Kenya-Amafoto
Hari abakobwa bamwe na bamwe usanga bakunze kugaragara ku mbuga nkoranya mbaga cyangwa mu buzima bw’imyidagaduro nyamara bakomoka mu miryango ikomeye y’abanyapolitiki bafite imyamya ikomeye mu bihugu. Bwiza.com yahisemo kubakusanyiriza bamwe mu bakobwa b’ibyamamare bakomoka mu miryango y’abayobozi (abanyapolitiki)bakomeye muri Kenya. 1.Lupita Nyong’o: Uyu mukobwa yatwaye igihembo kitiriwe Oscar nk’umukinnyi w’amafilimi ukunzwe, avuka kuri Guverineri […]
Dore urutonde rw’inyamaswa 10 ziramba ku isi kurusha izindi
Ku isi habarurwa amoko y’inyamaswa asaga Miliyoni 8. Gusa muri izo nyamaswa zaba iziba I gasozi, mu kirere no mu mazi si ko zinganya ubushobozi bwo kuramba ku isi kuko hari n’izidashobora kumara byibuze amasaha 24. Gusa ibi ntibikuraho ko hari n’izimara mu myaka amagana iyo nta mpanuka zihuye na zo ngo zibe ari zo […]
Yitwa Ndege Umwana w’urupfu, ahekenya urwembe agacira ifu, amira itabi ryaka akarigarura ryaka- Video
Mu kivugo abanza kuvuga iyo agiye gukora ibidasanzwe benshi bareba kakikanga, avuga ko yitwa Karemera Gacinyundo umwana w’urupfu, ariko agashimangira ko izina rye azwiho ari Ndege. Mu gihe benshi bakeka ko ibyo akora abikoreshwa n’amadayimoni, avuga ko atari yo ahubwo ko ibyo akora ari ibyo yize aho yita kwa Carlos mu mujyi wa Kigali. Ati […]
Nihagira umuntu unzanira ifoto ari kumwe n’Imana, nzahita negura-Perezida Duterte
Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte akomeje gukurura impaka kubera amagambo avuga ku byerekeye imana ndetse imvugo ze nyinshi zikaba ziganjemo kuyihakana. Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo uyu muperezida w’imyaka 73 y’amavuko yahagaze imbere y’imbaga ahakana ko Imana itabaho ndetse ko nihagira umuntu umuzanira ifoto yayo azahita yegura ku buperezida nta we agishije inama. Yagize ati […]
Afurika y’Epfo: Umuhungu wa Jacob Zuma yatawe muri yombi
Umuhungu w’uwahoze ari perezida wa Repubulika y’Afurika y’Epfo Zuma, Duduzane Zuma aherutse gutabwa muri yombi ku kibuga cy’indege cya Johannesburg na we akurikiranyweho ibyaha bya ruswa. Duduzane yagaragaye muri kariya gace mu cyumweru cyashize ubwo yari yitabiriye imihango yo gushyingura umuvandimwe we, ubwo yahitaga atabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gushaka guha ruswa Minisitiri w’Imari […]
Mageragere: Umusore yatawe muri yombi agerageza kwinjiza urumogi muri gereza
Polisi yo mu karere ya Nyarugenge icumbikiye umusore w’imyaka 23 ukurikiranyweho gushaka kwinjiza ibiyobyabwenge muri gereza ya Mageragere birimo urumogi. Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, Senior Supt. Emmanuel Hiatayezu avuga ko uyu musore yatawe muri yombi kuwa 7 Nyakanga ubwo yari atwaye inusu y’urumugi mu nkweto agashaka kurwinjirana muri gereza ngo aruhereze abo […]
Abatwa n’abakobwa ntibashishikajwe no kwinjira mu gisirikare cy’u Burundi
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col.Floribert Biyereke atangaza ko umubare w’abinjira mu gisirikare utiganjemo abakobwa n’abakomoka mu bwoko bw’Abatwa. Avuga ko mu biyandikishije kwinjira mu gisirikare ku rwego rw’abofisiye harimo abakobwa 10 n’abatwa 4, naho mu ku rwego rw’abasirikare bato abiyandikishije basaga 2000, abakobwa ni 108, abatwa bakaba 60. Yakomeje avuga ko kwinjiza abasirikare bashya bikorwa […]
RDC: Abantu 10 batwikiwe mu nzu barakongoka abandi 7 baburirwa irengero
Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, abantu 10 bo mu gace k’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishwe batwikiwe mu nzu n’abarwanyi bivugwa ko ari abo mu mutwe witwaje intwaro waturutse muri Uganda, ADF Nalu, mu gihe abandi 7 bakomeje kuburirwa irengero. Africanews dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi byabaye mu mpera z’iki cyumweru gishize, bikaba […]
Rwamagana: Ikibazo cy’imirire mibi mu bana cyafatiwe ingamba
Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Nyakanga 2018, mu karere ka Rwamagana hakozwe umuganda udasanzwe wo kwita ku gikoni cy’umudugudu, ubuyobozi bw’akarere butangaza ko bwagishyizemo imbaraga hagamijwe kurandura burundu ikibazo cy’imirire mibi. Abaturage batuye imidugudu yose 427 bakoze umuganda udasanzwe bagamije kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana banitegura iminsi 10 yo kwita kuri aba bana […]
Abakandida depite ba FPR Inkotanyi basabwe kuzahora batekereza ku ngaruka z'imikorere yabo
“ Tugomba guhora dutekereza ku ngaruka z’imikorere yacu. iyo ibaye mibi, bigira ingaruka ku baturage ndetse no kuri twebwe ubwacu. Gutekereza kubyo dukora bituma tunoza imikorere ”, ubu ni bumwe mu butumwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageneye abakandida ba FPR mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeri mu ijambo yavugiye mu nama ya Biropolitiki y’Umuryango […]
Perezida Salva Kiir yemeye gusubiza Dr Riek Machar mu mwanya we wa visi perezida
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni na mugenzi we wa Sudani, Omar Al Bashir kuri uyu wa Gatandatu , itariki 07 Nyakanga 2018, nyuma y’imishyikirano y’igihe kirekire babashije kumvisha abamaranira ubutegetsi muri Sudani ‘Epfo kubusangira mu mahoro. Imiterere mishya y’ubutegetsi yemeranyirijwe I Entebbe ku ngoro ya perezida Museveni ikaba igiye gushyiraho Perezida uzaba wungirijwe na ba […]
Dore imodoka z’intambara zisekeje zakoreshejwe mu ntambara ya 1 y’Isi
Intambara ya mbere y’Isi ni intambara yasize yangije byinshi ku isi ndetse isiga n’amateka menshi atandukanye haba kuri buri mugabane ugize isi. Aha turarebera hamwe zimwe mu mosoka zifashishjwe muri iriya ntambara ahanini zari zijyanye n’ubushobozi ndetse n’ikoranabuhanga ryariho. 1. Armored Quadricycle, 1898 Iyi ni imodoka iza ku mwanya wa mbere mu modoka zitangaje zakoreshejwe […]
Umuraperi Drake yaciye agahigo na album ye nshya imaze kumvwa n’abasaga miliyari mu cyumweru
Album nshya y’umuraperi Drake wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yise ‘ Scorpion ’ yaciye agahigo ko kuba album yumviswe cyane mu gihe gito, aho mu cyumweru kimwe isohotse yumviswe n’abantu basaga miliyari ku Isi yose nk’uko bitangazwa na raporo ya Billboard. Album yaherukaga kumvwa n’abantu benshi mu gihe gito isohotse yari ‘ Beerbongs&Bentley’ […]
Igisirikare cy'u Rwanda cyasabye abatuye uturere twegereye Congo kuba maso
Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda mu karere ka Rubavu burasaba abaturage kwitandukanya n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Buravuga ko uzabahishira cyangwa akabacumbikira na we azafatwa nk’umwanzi ndetse abasaba kuba maso. Mu nama z’umutekano inzego za gisirikare n’iza gisivile zikomeje kugirana n’abaturage bo mu mirenge y’akarere ka Rubavu ihana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo; abaturage […]
Gen Kale Kayihura yakuwe aho yari afungiwe mu kigo cya gisirikare asubira iwe i Muyenga
Igisirikare cya Uganda cyavanye Gen Kale Kayihura mu Kigo cya gisirikare cya Makindye, aho yari afungiye, kimusubiza iwe mu rugo mu nkengero za Kampala aho agiye kuba afungishijwe ijisho kugeza ubwo azashyikirizwa urukiko. Amakuru aturuka mu gisirikare agera ku rubuga Spyreports aravuga ko kuri ubu Gen Kale Kayihura afungishijwe ijisho iwe mu rugo I Muyenga, […]
Ibitaro bya Polisi byagabiye inka abagizwe incike na Jenoside
Abaganga n’abakozi b’Ibitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali basuye ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye baboroza inka za kijyambere zizabafasha kubona amata n’ifumbire bagakomeza kubaho neza. Abagabiwe inka za kijyambere ni ababyeyi 10 batuye mu mu Kagari ka Bukomeye mu Murenge wa Mukura. Umuyobozi w’Ibitaro bya Kacyiru, CP Dr […]
Urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu rwasatse bikomeye ububiko bwa MTN-Uganda
Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu muri Uganda (ISO) rwasatse ububiko bw’ikigo cy’itumanaho cya MTN rushakisha ibimenyetso bihuha bimaze iminsi biyishinja gukwepa imisoro. MTN Uganda kandi ngo yaba inakekwaho gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu. Nk’uko byagaragaye ku mashusho ya video y’iki gikorwa, abakozi ba ISO bagaragara binjira kuri MTN muri Data Center saa 10:20 z;ijoro kuri […]
RDC: Inyeshyamba za 'Twirwaneho' zirashinjwa kwica abantu batatu
Abantu batatu barimo abagore babiri n’umugabo umwe biravugwa ko kuri uyu wa Kane ushize, itariki 05 Nyakanga bahitanywe n’amasasu mu misozi miremire ya Bijombo, muri Teritwari ya Uvira. Inyeshyamba z’Abanyamulenge zo mu mutwe wa Twirwanaheho zirashinjwa kuba inyuma y’ubu bwicanyi. Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko aba bantu bishwe ari abo mu bwoko bw’Abanyindu […]
Mporana ubwoba bwo kuba nabura igisubizo igihe nabazwa ibitagenda neza- Perezida Kagame
Perezida Kagame avuga ko na we afite inshingano abazwa, by’umwihariko akaba ahora ahangayikishijwe no kuba yabazwa ibitagenda akabura igisubizo. Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Nyakanga 2018, ubwo yigishaga abanyeshuri 38 ba kaminuza yigenga ‘African Leadership University’, isomo ryibanda ku iterambere ry’u Rwanda; mbere y’umuhango wo gutanga impamyabushobozi. Perezida Kagame avuga […]
Amajyaruguru: Abajyaga gushakira serivisi z'ubuvuzi n'iz'Uburezi muri Uganda biyemeje kubihagarika
Mu Ntara y’Amajyaruguru biyemeje guhagarika kujya gushakira serivisi z’ubuvuzi n’iz’uburezi muri Uganda nyuma y’iminsi mikeya perezida wa Repubulika, Paul Kagame, anenze ibi bintu agasaba ko byahagarara ndetse akizeza ko hagiye gukorwa ibishoboka byose ngo impamvu zatumaga Abanyarwanda bambuka zigakurwaho. Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu itariki ya 6 Nyakanga 2018, nibwo mu Cyanika […]