Diamond wabaye nk’imfizi y’akarere yasabwe kwipimisha SIDA

Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, ukomeje kuvugwaho ubusambanyi , yasabwe na mugenzi we kwipimisha agakoko gatera SIDA. Umuhanzi Rayvanny baherutse gukorana indirimbo ‘Iyena’ ndetse akaba anakorera umuziki mu nzu ye iwutunganya ya Wasafi, niwe wasabye sebuja kwipimisha SIDA kimwe n’abandi bakozi bo muri iyi nzu itunganya umuziki. Uyu muhanzi yashyize aka video ku mbuga […]

E.U irateganya guhagarika amafaranga yagenerwaga abasirikare n’abapolisi b’u Burundi

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U) mu itangazo ryayo ryo kuri uyu wa Gatatu ushize yavuze ko mu Burundi ubwicanyi ndengakamere, iyicarubozo, gufungira abantu ubusa, kubanyereza, kujujubya itangazamakuru, kwibasira abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, birimo birarenga igaruriro. Kubw’ibi, uyu muryango urateganya guhagarika amafaranga wageneraga igisirikare cy’u Burundi. Abagize iyi nteko ishinga […]

Uganda: Gen Kayihura yabajijwe inkomoko y’imbunda zisaga 20000 n’uko yazihaye abasivili basaga 7,000

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda dukesha urubuga rwa Spyreports aravuga ko kuri uyu wa gatatu ushize inzego z’umutekano n’ubutasi ari zo CMI na ISO, ngo zaba zarahase ibibazo Gen Kale Kayihura n’uwari umukuru w’umutwe w’igipolisi witwa Flying Squad, ACP Herbert Muhangi, babazwa ukuntu imbunda zitemewe zisaga 20,000 zinjiye mu gihugu zigakoreshwa mu guhungabanya umutekano […]

Rwamagana: Ubuyobozi bw’akarere bwemeza ko nta muturage wahohoterwa azira kutakavukamo

 Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwemeza ko nta muturage wahohoterwa azira kutakavukamo, ko n’ubwo waturuka mu bindi bice by’igihugu ukajya kugaturamo uba ufite amahirwe angana n’ay’abo uhasanze. Ibi bubitangaje nyuma y’inkuru y’umugore witwa Nyampinga Anisie utuye mu kagari ka Bwiza mu murenge wa Kigabiro ku wa Kane tariki ya 05 Nyakanga 2018 watangarije Bwiza.com ko yakubiswe mu […]

Abasirikare 816 basezerewe mu gisirikare cy’u Rwanda

Ku wa Gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2018, nibwo abasirikare 816 basezerewe mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF). Bamwe muri aba basirikare basezerewe kubera imyaka bafite ibemerera ikiruhuko cy’izabukuru n’abandi basezerewe ku bw’impamvu zitandukanye zirimo n’iz’ubuzima. Abasirikare bakuru basezerewe ni Maj. Gen. JĂ©rĂŽme Ngendahimana wari Umugaba Mukuru Wungirije w’Inkeragutabara, Brig. Gen. Rugumya Gacinya, Brig. Gen. Augustin […]

Uburengerazuba: RURA iravuga ko mu miyoboro 341 y’amazi iri mu Ntara, hakora 206

Urwego Ngezuramikorere y’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwakoranye inama n’abahagarariye Uturere ku micungire y’ibikorwa by’amazi yo mu cyaro. Muri iyi nama yari yatumiwemo na ba rwiyemezamirimo bacunga imiyoboro y’amazi, haganiriwe ku buryo imiyoboro n’amavomo by’amazi yo mu cyaro bifashwe n’ingamba zafatwa kugira ngo irusheho gucungwa neza. Muri iyi nama yabaye mu mpera z’ukwezi gushize yayobowe […]

Umuraperi Chris Brown yongeye gutabwa muri yombi

Umuraperi wo muri Amerika wamenyekanye cyane nka Chris Brown yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nyakanga 20018. Uyu muhanzi w’icyamamare yatawe muri yombi na polisi ubwo yasangaga yamutegeye mu gace yari yakoreyemo igitaramo ka West Palm Beach gaherereye mu mujyi wa  Florida. Kugeza ubu, impamvu y’itabwa muri yombi […]

Umukuru w’itorero ry’igihugu, Bamporiki Edouard arasaba abamwita Umutahira kubireka

Umukuru w’Itorero ry’Igihugu, Edouard Bamporiki, aravuga ko nta mutahira w’abantu ubaho ahubwo habaho uw’inka, akaboneraho gusaba abamwita umutahira kubireka. Bamporiki aragira ati” Ubusanzwe Abanyarwanda bagiraga umutwe w’inka, bakanagira umutwe w’ingabo.Ushinzwe umutwe w’ingabo akitwa Umutware w’ingabo, naho ushinzwe umutwe w’inka akaba ari we witwa Umutahira wazo.”  “Unyita Umutahira w’intore rero biba bivuze ko intore zose ari […]

Ngoma: Umusore w'imyaka 23 akurikiranyweho gusambanya nyirakuru

Umusore witwa Munezero Said Navuko wo mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda, akurikiranyweho gusambanya ku ngufu nyirakuru w’imyaka 86, uyu mukecuru akaba avuga ko uyu mwuzukuru we basanzwe babana yamwihereranye akamurusha imbaraga akamusambanya ku gahato. Nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rurenge, Mapendo Gilbert, yabibwiye ikinyamakuru Ukwezi.com dukesha iyi nkuru, ngo […]

Minisitiri Busingye yibukije abapolisi basoje imyitozo ko batari hejuru y’itegeko

Kuri uy wa Gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2018, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa ya Leta, Johnston Busingye yasoje  icyiciro cya 14 cy’amahugurwa y’abapolisi bato mu muhango wabereye ku ishuri rya Polisi rya Gishari. Muri uyu muhango, minisitiri Busingye yibukije abapolisi basoje amasomo ko na bo bagomba kurangwa n’ubunyamwuga mu kazi bakora ibigenwa n’itegeko ndetse yongeraho […]

Urutonde rw’abaperezida ba Afurika bishwe bakiri ku butegetsi- AMAFOTO

Bamwe mu bayobozi b’ibihugu bya Afurika bagiye bicirwa ku buyobozi, bigakorwa n’abaturage ubwabo ariko rimwe na rimwe amahanga abiri inyuma, n’ubu ugasanga imfu za bamwe zitarasobanuka. 10.Muhammad Anwar El-Sadat: Muhammad yapfuye mu 1981 afite imyaka 62 y’amavuko, yari Perezida wa Misiri, yahoze ari Visi Perezida, afata ubutegetsi asimbuye uwari Perezida, Gamel Abdel Nasser, yaje kwicwa […]

Misiri: Abantu 13 barimo n’uwari umujyanama wa Mohamed Morsi bakatiwe igifungo cya burundu

Urukiko rukuru rwa Minisiri rwakatiye igifungo cya burundu abantu 13 barimo na Abdullah Shehata wari umunyamabanga wa perezida Morsi ukurikiranyweho ibikorwa by’iterabwoba muri kiriya gihugu. AFP ivuga ko aba bagabo bashinjwa gutunga no gukwirakwiza intwaro mu barwanyo bo mu mitwe y’iterabwoba ubwo perezida morsi yari akiri ku butegetsi, kurema imitwe y’iterabwoba, kwigisha abantu gukoresha ibiturika […]

Umusore w’imyaka 25 yakatiwe igifungo azira gukunda umudepitekazi

Umusore w’imyaka 25 witwa Brian Isiko, wiga muri kaminuza ya YMCA muri campus ya Jinja agiye kumara imyaka 2 mu munyururu nyuma yo kwemerera urukiko ko yakunze depite Sylvia Rwabwogo uhagarariye Kabarole mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, akajya amwoherereza ubutumwa bw’urukundo undi yafataga nko kumutesha umutwe. Uyu musore Isiko yemeye ibyaha birimo kujujubya umuntu […]

Rwamagana: Umugore uhorwa kutaba ‘Kavukire’ ahohoterwa ubuyobozi burebera

Umugore witwa Nyampinga Anisie utuye mu mudugudu wa Rutonde, akagari ka Bwiza, mu murenge wa Kigabiro, akarere ka Rwamagana, aratakamba asaba ubuyobozi kumurenganura kubera gutotezwa n’abaturanyi be bamuziza kutaba icyo yita ‘kavukire’.   Nyampinga Anisie akorera ubucuruzi bw’akabari  mu mudugudu wa Rutonde, abana n’abana be batatu yasigiwe n’umugabo we witabye Imana, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki […]

Uganda: Ari mu mazi abira azira amafoto y’ubwambure bwa Lillian Rukundo, umukobwa wa Gen. Muhwezi

Igipolisi cya Uganda muri Kampala cyataye muri yombi umusore w’imyaka 30 n’umwunganizi we mu mategeko ku birego by’uko bashyize ku karubanda amafoto y’ubwambure bw’umukobwa wa Gen Muhwezi Mugyenyi witwa Lillian Rukundo, umunyeshuri mu mwaka wa 3 mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho muri UCU University ahitwa Mukono. Umusore watawe muri yombi yitwa Ash-berg Katto utuye Ntinda mu […]

U Burundi buri gutsura umubano muri Kenya

Ku munsi w’Ejo kuwa kane tariki ya 5 Nyakanga 2018, leta y’u Burundi yohereje intumwa muri Kenya gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi ugamije kuzamura imikoranire n’inyungu z’Abaturage b’u Burundi. Mu ruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi akaba n’intumwa idasanzwe ya perezida Nkurunziza, Ezechiel Nibigira yagiriye muri kenya, yavuze ko u Burundi bushaka umutekano uhamye ndetse […]

Nyamagabe: Umugabo uba mu Bubiligi yakatiwe burundu y’umwihariko kubera uruhare rwe muri jenoside

Urukiko rw’Ibanze rwa Kaduha rwasomeye mu ruhame urubanza  Ubushinjacyaha bwaburanagamo n’ Umugabo  witwa  Ndasingwa Jovith wari wasubirishijemo imanza yakatiwe n’inkiko Gacaca zimuhamya kugira Uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, maze kuwa 29 Kamena rwemeza ko ahamwa n’ibyaha rumuhanisha igifungo cya burundu y’umwihariko. Ndasingwa Jovith ubu uba mu gihugu cy’Ububiligi, akomoka mu murenge wa Musange […]

Gisenyi: Yafatanywe udupfunyika 662 tw’urumogi yari yambariyeho plante

Polisi y’u Rwanda iraburira abishora mu biyobyabwenge; ni ukuvuga ababyinjiza mu gihugu, ababikwirakwiza babikura hamwe babijyana ahandi, ababicuruza n’ababikoresha ko n’iyo bakoresha amayeri ameze ate bazafatwa kubera ko iyazi; ikaba igira inama ababikora kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko. Ubu butumwa Polisi ibutanze nyuma y’aho hirya no hino mu gihugu hakomeje gufatirwa abantu bafite ibiyobyabwenge by’amoko […]

Abantu 15 baguye mu mirwano yabaye hagati y'igisirikare cya Uganda n'icya Congo

Ku munsi w’ejo tariki ya 5 Nyakanga 2018, abasirikare 4 n’abasivile 3 bose bo muri Uganda baguye mu mirwano yahue kiriya gihugu n’abasirikare bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku kiyaga cya Edouard. Umuyobozi w’akarere ka Beni muri Kivu ya Ruguru, Donat Kibwana avuga ko hari indi mirwano yahuje ibi bihugu mu gitondo cyo […]

Rusizi: Meya mushya yijeje kunoza imikoranire myiza n’itangazamakuru

Umuyobozi mushya w’akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem avuga ko agiye kuzahura imikoranire n’itangazamakuru itari yifashe neza nyuma y’aho uwari umuyobozi wako ucyuye igihe Harelimana FrĂ©dĂ©ric yigeze kumvikana mu mpera z’umwaka ushize abuza abaturage gukorana na ryo. Iki kibazo cy’imikoranire n’itangazamakuru muri aka karere cyavuzweho byinshi n’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage bagasanga ibyo uyu muyobozi yari yavuze […]

Tumwe mu dutsiko tw’iterabwoba duhanze amaso u Rwanda – Amb. Frank Mugambage

U Rwanda rukomeje kuvuga ko itabwa muri yombi ry’Abanyarwanda muri Uganda ridasobanutse, ariko rukemeza ko rwiyemeje kurushaho gukaza umubano hagati y’ibihugu byombi nk’uko bitangazwa na ambasaderi w’u Rwanda I Kampala, Maj. Gen. (Rtd) Frank Mugambage ugaya uburyo hadakorwa iperereza ku mitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda yoroherezwa mu rujya n’uruza muri iki gihugu. Ambasaderi […]

Uganda: Umugabo yatemye akaboko k'u wahoze ari umudepite aragaca

Uwahoze ahagarariye agace ka Gulu mu Nteko Ishinga Amategeko muri Uganda, Christopher Acire ari mu bitaro nyuma yo gutemwa akaboko n’uwari umaze kumukorera akazi akanga kumwishyura. Daily monitor ivuga ko uyu mudepite yahaye akazi uwitwa Anywar ko kumucongera uruzitiro rw’urugo rwe ruherereye mu gace k’ubucuruzi ka Laliya muri Gulu. Nyuma rero yo kurangiza akazi, Anywar yishyuje […]

Nyagatare: Polisi yarokoye abana babiri bari bagiye gucuruzwa muri Uganda

Igipolisi cy’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare giherutse guta muri yombi abagore babiri bashinjwa kugerageza kujya gucuruza abana b’abakobwa mu gihugu cya Uganda. Polisi iravuga ko abitwa Theonila Kayiraba na Sharon Uwase bafatiwe mu mudugudu wa Gicwamba, mu Kgali ka Mushenyi mu Murenge wa Rwempasha, kuri uyu wa Mbere ushize, bari kumwe n’abana b’abakobwa babiri, […]

Umugabo wambenze nkiri inkumi yabuze urubyaro none arimo kumpa miliyoni 3 ngo mubyarire- NKORE IKI?

Umusore twari tumaranye imyaka ine dukundana yanteye uw’inyuma , ambenga mu buryo bwantunguye aba arongoye umukobwa w’ikizungerezi, ambabariza umutima, ariko nyuma Imana impoza amarira mbona uwanjye. Nitwa Clementine [ryahinduwe] mba i Kicukiro, nk’uko ntangiye mbibabwira, icyo nifuza ni inama kuko ubu si norohewe.  Ubu ndi umudamu mfite abana babiri, mu mwaka wa 2011 nibwo umusore […]

Umunsi nzapfa Diamond azahura n'ibibazo bikomeye-Abdul Juma

Abdul Juma umubyeyi w’icymamare mu muziki Diamond Platnumz yatanagaje ko naramuka apfuye adakemuye ibibazo bafitanye ko azahura n’akaga akamwifuza utazongera ku mubona. Ukutumvikana kwa Diamond na Se ku maze iminsi itari mike dore Abdul Juma se ubyara Diamond akunze gutangaza  ko umuhungu we atajya amureba irihumye nyarama ntakintu afite mu gihe umuhungu we Diamond yirirwa […]

Afurika y’Epfo: Icyumba Nelson Mandela yafungiwemo kigiye kwishyuzwa akayabo kukiraramo ijoro rimwe

Muri Repubulika y’Afurika y’epfo hatangiye ibikorwa byo kwishyuza umuntu uzajya ashaka kurara mu cyumba cya gereza izwi nka Robben Island, iyo nyakwigendera Nelson Mandela yigeze gufungirwamo, aho uzajya araramo azishyura guhera ku bihumbi 250 by’Amadolari y’Amerika ku ijoro rimwe. Muri iyi cyamunara igena ko abantu 67 bashobora kurara muri iriya gereza Mandela yamaze imyaka 18 […]

Ese koko Donald Trump yaba ateganya gushoza intambara kuri Venezuela?

Perezida, Nicolas Maduro, kuri uyu wa Gatatu  yasabye ingabo z’igihugu cye  kuryamira amajanja nyuma y’amakuru aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavugaga ko mu mwaka ushize perezida Donald Trump yagaragaje ibitekerezo byo gutera Venezuela. “ Ntimushobora kugabanya uburinzi n’isegonda, kubera ko tuzarinda uburenganzira bukomeye igihugu cyacu cyagize mu mateka yose yacyo ,” ibi perezida […]

Guverineri Gatabazi yasabye Abanyagicumbi kwibohora n'ibiyobyabwenge

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018 ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 24 Umunsi ngarukamwaka wo Kwibohora, ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, ibirori byo kwizihiza uwo munsi byabereye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Miyove, Umushyitsi Mukuru akaba yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney. Ibyo birori byitabiriwe kandi na […]

Abantu 16 bageze i Burundi bavuga ko birukanwe mu Rwanda

Ku wa Gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018, nibwo Abarundi 16 bageze mu gihugu cyabo bavuga ko birukanwe ku butaka bw’u Rwanda. Umujyanama mu bijyanye n’itumanaho, akaba n’umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano w’igihugu imbere no kwita ku mpunzi, Pierre Nkurikiye avuga ko inzo mpunzi 16 zirukanwe mu Rwanda zikaba zarahingukiye mu Kirundo. Avuga ko bahingukiye ahitwa […]

Uganda: Col Ndahura wafatiwe mu nkubiri imwe na Gen Kayihura arahakana ko yemeye ibyaha ashinjwa

Uwahoze akuriye ishami rya polisi rishinzwe iperereza ku byaha, Col Atwooki Ndahura yahakanye ko yemeye icyaha ubwo aheruka kugezwa mu rukiko rwa gisirikare nk’uko byatangajwe n’uwari uhagarariye leta mu rukiko mu ntangiriro z’iki cyumweru. Umunyamategeko wa Col Ndahura, Evans Ochieng, yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko umukiriya we yababajwe n’ibyatangajwe n’uyu munyamategeko wa leta mu Rukiko […]

Perezida Kagame yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we Omar Guelleh muri Djibouti

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari mu gihugu cya Djibouti ku butumire bwa mugenzi we Ismail Omar Guelleh aho bagomba kwifatanya mu muhango wo gufungura ku mugaragaro isoko ry’ubucuruzi mpuzamahanga. Kuri uyu wa 5 Nyakanga 2018, ni bwo igihugu cya Djibouti gifungura ku mugaragaro isoko mpuzamahanga ry’ubucuruzi nk’uko byamaze kugenda bikorwa no mu bindi […]

Igabanyuka ry’ubucuruzi rikomeje hagati y’ibihugu bigize EAC rihangayikishije abanyemari

Abayobozi ba za business muri East Africa bagaragaje impungenge bafitiye igabanyuka rikomeje ry’ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, aho bamwe bemeza ko bitajyanye na gahunda ihari yo kwihuza. Umuyobozi mushya w’Akanama ka East Africa gashinzwe za Business (East African Business Council (EABC)), Nicholas Nesbitt, yavuze ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize EAC bwagabanyutseho 10.1% hagati ya […]

Impunzi z’Abarundi zabaga muri Kenya zatangiye gutaha

Imiryango 10 y’impunzi z’Abarundi igizwe n’abantu 48 yamaze gusesekara mu gihugu cyabo kuva muri 2015 ubwo bahungiraga muri Kenya bakaba bakuwe mu nkambi zitandukanye. Izi ni zo mpunzi za mbere mu zahungiye muri kiriya gihugu zibashije gutahuka zatahuka kuva hhatangira amakimbirane mu Burundi ashingiye ku kuba perezida Nkurunziza yyarashakaga kwiyongeza indi manda ndetse akazano kubishyira […]

Urutonde rw’abajenerali 10 bashaje perezida Museveni yasezereye- AMAFOTO

Perezida wa Uganda , Joweli Kaguta Museveni yasezereye mu gisirikare abofisiye bakuru bashaje, kuva ku ipeti rya Burigadiye jenerali (Brig. General) kugera kuri Liyetona jenerali (Lt.General). Ku wa Gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018, nibwo Perezida Museveni yasezereye aba basirikare, abashimira imbaraga n’umuhate bakoresheje mu myaka bagiye bamara mu gisirikare cya Uganda (UPDF) baharanira amahoro […]

Rusizi: Abagore bajya gucuruza i Bukavu babangamiwe n’inzitizi bahurira nazo mu kazi

Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bo mu karere ka Rusizi bavuga ko bashima Leta byinshi yabakoreye byatumye hari aho bava n’aho bagera mu iterambere, ariko ngo baracyahura n’imbogamizi nyinshi mu mikorere bifuza, bakifuza ko nazo bafashwa zigakemuka. Baganira na Bwiza.com, batangaje ko mbere y’imyaka ine, bakoraga mu kajagari bose ari ba nyamwigendaho,bakaba […]

Paris: Ubushinjacyaha bwasabye urukiko gushimangira igihano cyahawe Ngenzi na Barahira

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 04 Nyakanga 2018, ubushinjacyaha mu Bufaransa rwasabiye, mu bujurire, igihano cy’igifungo cya burundu cyahawe muri Nyakanga 2016 abagabo babiri bigeze kuyobora iyahoze ari komini Kabarondo bashinjwa uruhare mu bwicanyi ndengakamere bwabereye muri iyi komini mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Abanyamategeko bafashe aba bagabo, Octavien Ngenzi w’imyaka 60 […]

Umusaza yicukuriye imva mu myaka 18 ishize none yapfuye

Umusaza witwa Gabriel Kyotera wo muri Uganda yapfuye nyuma y’imyaka igera kuri 18 yicukuriye imva azashyingurwamo. Uyu musaza watabarutse ku myaka ye 84, yatangiye gutunganya aho azashyingurwa namara gupfa ubwo yari afite imyaka 66, ni ukuvuga mu mwaka w’I 2000. Abamubonaga acukura ndetse akanatunganya imva ye yari imaze imyaka 18, yababwiraga ko adashaka ko hari […]

Moise Katumbi uri mu buhungiro yamaze gushyiraho urutonde rw'abazaba bagize Guverinoma ye

Nyuma yo gutangaza ko azahatana mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka, Moise Katumbi utavuga rumwe na Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba ari no mu buhungiro yamaze gushyiraho Guverinoma y’abantu bagera kuri 46 barimo abagore 23 n’abagabo 23 avuga ko bazamufasha kuyoborana no gutegura ibikorwa by’amatora. Kuwa 2 Nyakanga 2018, […]

Irebere ibikorwa bitandukanye byaranze urubyiruko ku munsi wo kwibohora hirya no hino mu gihugu

Guhera mu ijoro ryo kuwa 2 Nyakanga 2018, Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu baraye mu bitaramo bitegura umunsi ngaruka mwaka wo kubohora igihugu aho harebwa ibyaranze ingabo za RPA/Inkotanyi zabohoye igihugu. Uyu munsi waranzwe n’ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo kuremera inshike za Jenoside, kubakira abamugariye ku rugamba, imikino n’ibindi. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu […]

Uganda: Minisitiri w’umutekano, Gen. Tumwiine aravugwaho kwigarurira ku ngufu ubutaka bw’abaturage

Minisitiri w’umutekano wa Uganda, Gen Elly Tumwiine n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu, Peter Lokeris, kuri uyu wa Kabiri, itariki 03 Nyakanga 2018, bashinjijwe kwigarurira ubutaka mu Karere ka Kiryandongo no kwirukana abaturage ku ngufu. Ubwo batangaga ubuhamya imbere ya komisiyo ishinzwe ibibazo by’ubutaka ku cyicaro cyo muri aka karere, abaturage bane bareze bavuze ko Gen […]

Cibitoke: Abantu batandatu bamaze kwicirwa mu makimbirane ashingiye ku butaka

Abaturage bo muri Komini Mugina mu Ntara ya Cibitoke, mu gihugu cy’u Burundi, bafite impungenge z’ubwiyongere bw’ubwicanyi  bushingiye ku butaka bukomeje kugaragara kuva mu mezi 6 ashize aho bivugwa ko abantu 6 bamaze kwicwa . Mu nama yateguwe n’ubuyobozi bwa gisivili n’inzego z’iumutekano, hagaragajwe ko ubwicanyi bukomeje kuba nk’ubufitanye isano n’amarozi ku misozi ya Komini […]

Rwamagana: Umukecuru w’imyaka 82 arasaba ubufasha

Umukecuru witwa Kamuyumbu Gaudence ufite imyaka 82, acumbitse mu mudugudu wa Cyaruhogo mu kagari ka Sovu, umurenge wa Kigabiro, arasaba ubuyobozi kumufasha akava mu busembere ndetse agahabwa inkunga y’ingoboka  ihabwa abakecuru n’abasaza.  Kamuyumbu yabwiye Bwiza.com, ko yahungutse avuye mu gihugu cya Uganda ari umupfakazi, umugabo we yapfiriye mu gihugu cya Uganda mu 2000 , yagarutse mu Rwanda ajya […]

Kabale: Abanyarwanda 72 bafashwe bazira kwinjira mu gihugu nta byangombwa

Abayobozi mu Karere Ka Kabale mu gihugu cya Uganda bafite muri kasho Abanyarwanda 72 bagizwe n’abana 11, abagore 20 n’abagabo 4, bashinjwa kwinjira mu gihugu badafite ibyangombwa bibibemerera. Umuvugizi w’igipolisi muri Kabale, Elly Maate, yavuze ko aba bafatiwe muri bus 2 z’ibigo bya Kalita na Horizon bitwara abagenzi, yongeraho ko aba bari barimo kwerekeza mu […]

Amerika yabujije abaturage bayo gutemberera mu mijyi yose ya Sudani

 Amerika ihwrutse gukumira abaturage bayo baba muri leta ya Sudani kujya mu mijyi imwe n’imwe yo muri kiriya  gihugu , aho ivuga ko bashobora kuhahurira n’abagizi ba nabi baba bashaka kugirira nabi abanyamahanga, iki cyemezo kikaba cyatumye Sudani na yo igaragaza uruhande iherereyemo. Amerika ivuga ko kugeza na nubu mu murwa mukuru wa Sudani, Khartoum […]

Nyamasheke: Urujijo ku iyicwa ry’abarimu bigishaga muri EAV Ntendezi mu gihe cya Jenoside

Abigaga mu ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi rya EAV Ntendezi riri mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, bakomeje kwibaza ukuri ku iyicwa ry’abari abarimu babo 6 muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki kibazo gihora kigaruka buri mwaka uko iri shuri ryibutse aba bari abarimu baryo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Safari ThĂ©ogĂšne wahigaga mu  wa mbere,  akanaharokokera, […]

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye itahwa ry’inyubako 'Impinganzima Hostel' mu Bugesera

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako yitwa ‘Impinganzima Hostel’ igiye gutuzwamo incike za jenoside yakorewe Abatutsi ‘ Intwaza’ zigera kuri 80. Ni umuhango yitabiriye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Nyakanga 2018, mu karere ka Bugesera, akaba yasabye abagiye guturana n’aba babyeyi kuzababera abaturanyi beza, babereka urukundo. Agira ati “Uru […]

Sudani  y’Epfo: Abadepite bari kwiga ku ngingo yemerera perezida Salva Kiir kuyobora indi manda

Inteko ishinga Amategeko ya leta ya Sudani y’Epfo yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nyakanga ibiganiro byo kurebera hamwe uburyo perezida Kiir yahabwa indi manda y’imyaka 3. Bamwe mu banyepolitiki bakkomeye muri kiriya gihugu barimo Minisitiri w’ubutabera, ushinzwe ibijyanye no kuvugurura Itegekonshinga n’abandi batandukanye bavuga ko uyu mugabi uri kwiganwa ubushishozi kugira ngo […]

Rusizi: Umugabo yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana amajoro 2 yose abeshya ko ari kumusengera

Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2018, Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwahamije Bahati Claude w’imyaka 43 icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 15 nyuma yo kumujyana mu ishyamba ngo amusengere avuga ko arimo kumusengera ngo amukize amashitani bavayo bagacumbika ahantu ari na ho yamusambanyirije. Iki cyaha uyu mugabo  yahamijwe  n’Urukiko yagikoze  mu ijoro ryo ku wa 15 Ugushyingo […]

Uganda: Urukiko rwakatiye abasore 2 urwo gupfa

Urukiko rukuru rwa Luweero muri Uganda rwakatiye abasore 2 igihano cy’urupfu bashinjwa kwica umupolisi muri 2015. Aba basore barimo Ahamada Ssempala w’imyaka 24 ndetse na Erick Kirya w’imyaka 33 bashinjwa kwivugana Sgt Godfrey Bala muri 2015 bafatanyije n’abandi 7 bo baje kurekurwa nyuma yo kuburirwa ibimenyetso bifatika. Ubushinjacyaha buvuga ko aba basore bagabye igitero kuri sitasiyo […]

Nyamasheke: Ubuyobozi burashima uburyo abarokotse jenoside babanye neza n’abandi baturage

Ubuyobozi bwa Ibuka mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bushimira abaturage b’akagari ka Kibogora kuba bamaze kuba indashyikirwa mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge no gufata mu mugongo bagenzi babo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi uhagarariye Ibuka muri uyu murenge, Nzasabayesu Enock  yabivuze ubwo abaturage b’aka kagari bibukaga by’umwihariko abari bagatuyemo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. […]

Tanzania: Perezida Magufuli yirukanye Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’imbere mu gihugu

Ku itariki ya Mbere nyakanga 2018, perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli yakoze ivugurura ritunguranye muri Guverinoma ye anirukanamo Minisitiri w’Ibikorwa by’imbere mu gihugu. Ibitangazamakuru bitandukanye biravuga ko pezida Magufuli yirukanye mu buryo butunguranye Minisitiri w’Ibikorwa by’Imbere mu gihugu, Mwigulu Nchemba agahita asimbuzwa Kangi Lugola wari usanzwe ari umukozi ushinzwe ibidukikije mu biro bya Visi […]

Ni irihe banga ryaba ryihishe hagati ya Perezida Museveni na Gen Kayihura?

Iminsi 20 ishize Gen Kale Kayihura wahoze ari umuyobozi wa Polisi ya Uganda ari mu maboko y’inzego zishinzwe Iperereza aho abazwa ku byaha ashinjwa birimo ubwicanyi bwagiye bukorerwa bamwe mu bayobozi, ubwo yari umuyobozi wa Polisi n’ibindi byaha. Nyuma yo gufatwa akajyanwa gufungwa ku wa 13 Kamena 2018, Gen Kale Kayihura yagiye agerwaho n’inzego zitandukanye […]

Umusaza akurikiranyweho gusambanya abuzukuru be 3 bose akabanduza agakoko gatera SIDA

Urukiko rukuru rwa Luweero rwakariye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Nyakanga igifungo cy’imyaka 60 umusaza w’imyaka 42 azira gusambanya abuzukuru be 3 bose akabanduza agakoko gatera SIDA. Umushinjacyaha, Justine Nakayiza avuga ko uyu musaza Joseph Ssemuwemba wo mu gace ka Makulubita ashinjwa ibyaha byo gusambanya abuzukuru be yareraga bafite imyaka 9, 10 na […]

Ibihugu bigize AU byashyigikiye kandidatire ya Minisitiri Mushikiwabo wiyamamariza kuyobora OIF

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, Louise Mushikiwabo akomeje urugendo rwo gushaka abamushyigikira mu bikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora Umuryango mpuzamahanga w’abakoresha ururimi rw’igifaransa OIF, kuwa 2 Nyakanga 2018 abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe bakaba barashyigikiye ubusabe bwe. AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko kugeza ubu nta kindi gihugu muri AU kirabasha gutanga umukandida […]

Perezida Kagame arashimira ibihugu bishya byashyize umukono ku masezerano ya AfCFTA

Perezida Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yashimiye ibihugu bishya bya Afurika byashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rihuriweho rya Afurika AfCFTA ( African Continental Free Trade Area  ). Ubwo yasozaga inama y’iminsi ibiri ya 31 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) yaberaga mu Mujyi wa Nouakchott […]

Rwamagana : Uruhinja rwatoraguwe muri Ruhurura

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Nyakanga 2018 mu mudugudu wa Kayenzi mu kagari ka Nyagasenyi mu murenge wa Kigabiro, hatoraguwe uruhinja muri ruhurura kugeza ubu hakomeje gushakishwa uwataye uru ruhinja rurimo gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Rwamagana. Abaturage batuye akagari ka Nyagasenyi bavuze ko mu gitondo cyo kuri kuwa mbere […]

Polisi yemeje ko abagabye igitero mu Rwanda baturutse mu Burundi

Nyuma y’igitero cy’abagizi ba nabi cyagabwe mu mudugudu wa Cyamuzi, Akagari ka Ruhinga, Umurenge wa Nyabimata ho mu karere ka Nyaruguru, Polisi y’u Rwanda iratangaza ko abakigabye ari abaturutse i Burundi. Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru, Polisi y’u Rwanda yamenyesheje ko ari igitero cyagabwe mu ijoro ryo ku itariki 01 Nyakanga 2018, mu gihe cya saa 23H30. […]