Dore ibanga ry'abagore b'iki gihe utari uzi

Kumvikana ku ngingo yo gutera akabariro ni kimwe mu bituma urugo rwubakwa neza kandi rugakomera, ni yo mpamvu akabariro ari kimwe mu bintu byubahwa kandi abantu bagomba kwitondera kuko iyo uruhande rumwe rutanyuzwe n’iki gikorwa urugo ruvukamwo ibibazo by’urudaca bikaviramo no gutandukana. Abagabo benshi bibwira ko imibonano mpuzabitsina igomba guhora ikorerwa mu cyumba cy’uburiri ariko […]

Kigali: Abafotozi barasabwa kugira uruhare mu kugaragaza amateka y’u Rwanda

Ishyirahamwe ry’abakora umwuga wo gufotora mu Rwanda (APPHORWA) rirasaba abafotozi  kugira uruhare mu kugaragaza amateka y’u Rwanda binyuze mu gufotora amafoto akubiyemo ubutumwa buzagaragaza amateka y’igihugu mu minsi iri imbere. Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi wa APPHORWA, Gakwaya  Damascene   ubwo we n’itsinda ry’abantu 19 basuraga ingoro y’amateka yo kurwanya jenoside ku Nteko Ishinga amategeko mu […]

Mauritania: Perezida Kagame n’abandi bayobozi bafunguye umuhanda witiriwe Nelson Mandela

Perezida Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu mu muhango wo gufungura ku mugaragaro umuhanda witiriwe intwali, Nelson Mandela, uri mu murwa mukuru wa Mauritania, Nouakchott. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nyakanga 2018, aho Perezida Kagame yafatanyije na Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritania na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, mu muhango […]

Rwamagana: Baratabariza umuturanyi wabo umaze amezi 6 arara mu bihuru

Abaturage batuye mu mudugudu wa Nyabishunzi, akagari ka Sovu, umurenge wa Kigabiro ho mu karere ka Rwamagana barasaba ubuyobozi gutabara umugabo witwa Masumbuko bakunda kwita Masudi,  umaze amezi 6  arara mu bihuru. Masumbuko Eliphase yari atuye mu nzu se yamusizemo n’abandi barumuna be babiri, se yabataye agiye gushaka undi mugore mu gihe nyina w’aba bana yari amaze […]

U Rwanda rwongereye amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cy'Isi- Amafoto

Kuri iki Cyumweru tariki 1 Nyakanga 2018, nibwo ikipe y’igihugu ya Basketball yatsindaga ikipe y’igihugu ya Uganda mu mukino w’amahirwe ya nyuma aho ikipe imwe yagombaga gusezererwa indi ikabona itike yerekeza mu majonjora ya nyuma azatanga bidasubirwaho itike y’igikombe cy’Isi cya 2019 kizabera mu Bushinwa. Nkuko bigaragara ku rubuga rwa twitter rwa Ferwaba umukinnyi witwaye […]

Umunyarwenya yabeshye Perezida Trump amwitaba azi ko ari senateri

Ari mu ndege ye ‘Air Force One’, Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabeshywe n’umunyarwenya, John Melendez amwitaba azi ko yitabye senateri. Umunyarwenya John Melendez yiyise senateri Bob Menendez. Akavuga ko yitabwe na Jared Kushner, umukwe wa Perezida Trump, ndetse akaza no guhamagarwa na Perezida Trump ubwe. Umukozi mu biro bya perezida w’Amerika […]

Nyabimata: Abantu bitwaje intwaro bongeye kuhagaba igitero

Amakuru aturuka mu murenge wa Nyabimata, akarere ka Nyaruguru, avuga ko hari abantu bawuteye bitwaje intwaro zirimo n’imbunda baranasahura. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018, aho abagizi ba nabi bagabye igitero mu mudugudu wa Cyumuzi, Akagari ka Ruhinga muri uyu murenge babanza kurasa, nyuma barasahura, barangije ibyo basahuye babyikoreza […]

Rusizi: Abayobozi baratungwa agatoki mu kudindiza umugoroba w’ababyeyi

Bamwe mu baturage b’akarere ka Rusizi bavuga ko bacibwa intege n’abayobozi batitabira umugoroba w’ababyeyi n’abaje ntibazane n’abo bashakanye ngo batange urugero rwiza mu bo bayobora. Abatuye mu mirenge ya Butare, Nkanka na Gikundamvura baganira Bwiza.com, bayitangarije ko kuba muri iyi mirenge abayobozi b’inzego z’ibanze badaha agaciro umugoroba w’ababyeyi, hari byinshi bidindiza haba mu iterambere ry’ingo, […]

Gambia: Imitungo yasizwe na Yahya Jameh igiye gutezwa cyamunara

Leta ya Gambia yatangaje ko igiye guteza cyamunara imitungo y’agaciro y’uwahoze ari perezida wa kiriya gihugu, Yahya Jameh, imitungo yitezwemo akayabo k’amafaranga izafasha mu kuzamura ubuzima bw’abanyagihugu. Yahya Jameh uri mu buhungiro azira kutemera ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka muri kiriya gihugu, akaba yarashatse kuguma ku butegetsi ku ngufu kandi ibyavuye mu matora bigaragaza […]

Centrafrica: Abapolisi bari mu butumwa bw'amahoro bavuye abaturage ku buntu

Kuwa 30 Kamena 2018, abapolisi b’u Rwanda  bari mu butumwa bw’amahoro (MINUSCA) mu gihugu cya Centafrica bavuye  ku buntu abaturage basaga 400 batuye mu mujyi wa Bangui. Abaturage bavuwe barimo akuru n’abato bakaba  basuzumwe indwara zitandukanye ndetse bakanahabwa imiti yazo, i ki gikorwa cyo kuvura aba baturage, Polisi y’u Rwanda ikaba yaragikoze ku bufatanyije n’indi […]

Perezida Kagame arashima intambwe yatewe mu kugarura amahoro muri Ethiopie, Zimbabwe, Eritrea na Sudan

Perezida Kagame yakomoje ku mutekano wa bimwe mu bihugu bya Afurika ndetse anashima intembabwe bimaze gutera habungwabungwa amahoro n’umutekano muri byo. Perezida Kagame nk’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibi yabikomojeho kuri iki cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama ya 31 Isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bigize umuryango […]

Zari yasobanuye uburyo yashoye akayabo yubaka inzu ya Diamond

Umuherwe Zari Hassan yasobanuye uburyo yashoye za miliyoni afasha Umuhanzi Diamond Platnumz mu bwubatsi bw’inzu babanagamo muri Tanzania mbere y’uko batandukana. Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania, aho yavuze ko yashoraga ubwo butunzi bwe mu gihe yari yizeye ko azayibanamo na Diamond wari umugabo we, nyuma kubana biza kunanirana. Yagize […]

U Bubiligi bwemera ubutwari bwa Patrice Lumumba, wagambaniwe akicwa

Ubwo hizihizwaga imyaka 58 ishize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibonye ubwigenge, u Bubiligi bwashimangiye ubutwari bwaranze intwari Patrice Lumumba, wagaragaje ibitekerezo bye byiza, akagambanirwa nyuma akicwa azira guharanira amahoro n’ubwigenge. Mu muhango wo gushyiraho ku mugaragaro agace kitiriwe Patrice Emery Lumumba mu Bubiligi, wabaye ku wa 30 Kamena 2018, mu Bubiligi. Inshuti, abavandimwe, ubuyobozi […]

Abari n'abategarugori bagera kuri byinshi iyo bahawe uburenganzira bwabo bwose- Perezida Kagame

Perezida Kagame avuga ko ku mugabane wa Afurika hafashwe gahunda yo guteza imbere uburinganire, bityo ngo iyo abari n’abategarugori bahawe uburenganzira bwabo, bagera kuri byinshi, bikaba akarusho iyo bafatanyije n’abagabo babo. Perezida Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 30 Kamena 2018, ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye […]

Niba utajya utera akabariro ngo ugeze kuri iki gihe ubana n'uburwayi bukomeye

Abantu benshi bakunda kwibaza igihe cya nyacyo imibonano mpuzabitsina igomba kumara. Abagabo ahanini, nibo bakunda kugira impungenge z’igihe byasaba ngo bashimishe abagore babo. Mu mwaka wa 2005, nibwo Dr Irwin Goldstein yagaragaje ko iminota 7 ariyo minota nibura ihagije ngo abashakanye banyurwe n’akabariro. Nyuma yaho nibwo Dr Eric Corty yagize nawe icyo abitangazaho. Yagaragaje ko […]

Umuganga mu mazi abira nyuma yo gutangaza ko umurwayi yapfuye bagasanga yitemberera -Amafoto

Ku munsi wejo tariki 29 Kamena 2018 nibwo hasakaye inkuru y’umuganga  ukora ku bitaro bya Kiambu Hospital watangaje ko umurwayi wari urwariye muri ibyo bitaro yitabye imana nyuma yo kwimurirwa ku bitaro bya Gatundu gusa byaje kugaragara ko aya makuru yari ibinyoma. Uyu muganga utatangajwe amazina, yatangaje ko umurwayi witwa Ngugi yapfuye nyuma gato yimuriwe  […]

Amajyaruguru: Min. Kaboneka yasabye abayobozi gukora inshingano zabo uko bigomba

Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Francis Kaboneka yabisabye Abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru bari bateraniye mu nama nyunguranabitekerezo y’iyi Ntara, yateraniye i Musanze kuri uyu wa kane tariki ya 28 Kamena 2018. Iyi nama yitabiriwe n’Abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru guhera ku rwego rw’Intara kugera ku rwego rw’Akagari. Yitabiriwe kandi n’Abayobozi b’Inzego z’Umutekano, barangajwe imbere n’Umugaba […]

ishuri rya E. S. S Hamdan Bun Rashid Al Maktoum ryibutse Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Ishuri rya Ecole Secondaire Hamdan Bun Rashid Al Maktoum riherereye mu murenge wa Kigarama, akagari ka Nyarurama akarere ka Kicukiro ryibutse kuri uyu wa 29 Kamena 2018, Abatutsi  bazize Jenoside mu 1994 mu murenge batuyemo ndetse no mu gihugu hose muri rusange. Muri uyu muhango, Umuyobozi uhagarariye imiryango yabuze abayo muri genocide mu murenge wa Kigarama […]

Col Ndahura, ufunganye na Gen Kayihura, yamenyeshejwe ibyaha ashinjwa

Col Atwooki Ndahura wari umuyobozi w’ishami ry’ubutasi ku byaha, watawe muri yombi mu nkundura imwe na Gen Kale Kayihura wari umukuru w’igipolisi, yagumishijwe muri gereza ya gisirikare ya Makindye aho afungiye nyuma yo gushinjwa icyaha cyo kubangamira iyubahirizwa ry’amategeko. Ikinyamakuru Daily Monitor kiratangaza ko Col Ndahura yagejejwe imbere y’akanama gashinzwe imyitwarire (UDC) k’Urwego rw’Ubutasi mu […]

Hamisa Mobetto yinjiye mu muziki ashyirahanze indirimbo ye yambere – Yumve

Umunyamideli ukomeye cyene muri gihugu cya Tanzania uzwi nka Hamisa Mobetto wanabyaranye n’icyamamare muri muzika yo mukarere ndetse n’Afurika muri rusange Diamond Platnumz, ubu yamaze kwinjira mu muziki ku ikubitiro akaba yashyize hanze indirimbo ye yambere yise “Madam hero” Hamisa Mobetto ashyize hanze indirimbo ye yambere mu buryo bw’amajwi, asanzwe ari hafi cyane y’ibikorwa by’imyidagaduro […]

E.U yagumishijeho ibihano yafatiye u Burusiya kubera kwivanga mu bibazo bya Ukraine

Abakuru b’ibihugu na guverinoma bigize Ubumwe bw’u Burayi bongereye andi amezi 6 ibihano bafatiye u Burusiya kubera kwivanga mu makimbirane yo muri Ukraine. Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kane ushize mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U) yabereye i Buruseli mu Bubiligi ku cyicaro cy’uyu muryango nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatanu mu itangazo […]

Polisi yafashe ingunguru 60 za Godoro zari zibwe mu bubiko bwa Kobil

Polisi mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Kamena yafashe ingunguru 60 z’amavuta yifashishwa mu gukora imihanda ya kaburimbo azwi nka “Godoro”zari zibwe mu bubiko bwa Sosiyete icuruza lisansi ya Kobil buri mu Gatsata mu karere ka Gasabo. Aya mavuta afite agaciro ka miliyoni hafi icyenda (9) z’amafaranga y’u Rwanda, akaba […]

Uganda: Ubwoba bukomeje kwiyongera mu bapolisi bahoze begereye Gen Kale Kayihura

Ubwoba bukomeje kuba bwose muri bamwe mu bapolisi ba Uganda bagiye bagaragara nk’abantu ba hafi ba Gen Kayihura, nyuma y’itabwa muri yombi ritunguranye kandi ridasobanurwa bivugwa ko rikomeje kubakorwamo. Umwe mu bapolisi wavuganye n’itangazamakuru yagize ati: “ Wowe umenya ko kanaka na kanaka batwawe ari uko utakibabona na telephone zabo zaravuyeho nta bisobanuro .” Amakuru […]

Kayumba Ephrem yatorewe kuyobora akarere ka Rusizi

Kayumba Ephrem wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke yatorewe kuyobora akarere ka Rusizi kari mu Ntara y’i Burengerazuba. Mu matora yabaye kuva mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 29 Kamena 2018, Kayumba Ephrem w’imyaka 39 y’amavuko, yayatsinze n’amajwi 91,7%, aho abamutoye bangana na 288 muri 314.

Abasesero batangiye kwicwa mu 1963 kandi nabwo bagerageza kwirwanaho – Dr Bizimana

Ibi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascene yabitangarije mu kiganiro yatanze, kuwa 27 Kamena 2018, mu gikorwa cyo Kwibuka Abatutsi biciwe ku misozi ya Bisesero na Muyira iherereye mu Murenge wa Twumba ho mu Karere ka Karongi. Igikorwa cyashojwe n’umuhango wo gushyingura mu Cyubahiro imibiri 61 y’ abazize Jenoside […]

Min. Kaboneka yahaye ikaze umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mu muryango w'inzego z'ibanze

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, yahaye ikaze umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina M.Chantal, mu muryango w’inzego z’ibanze. Ubwo yatangizaga inteko rusange y’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kamena 2018, yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa bawo, yiga ku iterambere ry’umujyi, nibwo yamwakiriye amusaba kugira imyumvire iri hejuru. Yagize ati “Umuyobozi mu […]

Ange Sebutege yatorewe kuyobora akarere ka Huye

Ange Sebutege w’imyaka 36 yatorewe kuyobora akarere ka Huye kari mu Ntara y’Amajyepfo, akaba agiye kuyobora aka karere nyuma y’iyegura rya Meya Kayiranga Muzuka Eugene n’abari bamwungirije, ryabaye ukwezi gishize. Ni mu matora yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kamena 2018, aho Ange Sebutege yatowe ku majwi 225 kuri 278 y’abatoye. Akaba yahise […]

Abandi Barundi basaga 200 babaga mu Rwanda binyuranyije n’amategeko birukanwe

Abarundi babaga mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakomje gusubizwa iwabo kuva mu cyumweru gishize, aho kuri uyu wa Gatanu, itariki 29 Kamena 2018, abandi bagera kuri 203 bakiriwe mu Ntara ya Kirundo nyuma yo kwirukanwa. Igipolisi cy’u Burundi kiravuga ko muri aba birukanwe bakiriwe mu Ntara ya Kirundo abagera kuri 92 bakomoka muri Komini […]

Nyamasheke: ADEPR yamuritse urukuta rwanditseho amazina y’abakiristo bayo bishwe muri jenoside

Nyuma y’imyaka 17 basaba kubakirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside ariko ntibikunde, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’itorero ADEPR mu karere ka Nyamasheke bishimiye kumurikirwa ku mugaragaro urukuta ruriho amazina 1006 y’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’ikimenyetso cy’amateka yayo. Iki kimenyetso cy’amateka cyubatse kuri ADEPR Paruwasi ya Tyazo, mu murenge wa Kanjogo. Umushumba w’ururembo […]

CNLG irashimira ubutabera bwa Suwedi ku gihano cyahawe T. Rukeratabaro ku cyaha cya Jenoside

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) irashimira Ubutabera bwo mu gihugu cya Suwedi ku gihano cy’igifungo cya burundu bwahanishije Umunyarwanda Rukeratabaro ThĂ©odore   ufite ubwenegihugu bwa Suwedi. Rukeratabaro yageze  muri Suwedi mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho   yiyise Tabaro ThĂ©odore. Kuwa gatatu tariki ya 27 Kamena 2018  nibwo Urukiko rw’Akarere rwa Stockholm muri Suwedi rwahanishije Rukeratabaro […]

Iterambere ry’ubuhinzi ryitezweho kuzagabanya ubukene bukava kuri 39% bukazagera kuri 15% mu 2024

Itarambere ry’ubuhinzi mu Rwanda ryitezweho kuzagabanya ubukene bukava kuri 39% bukagera kuri 15% mu 2024 nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yatangizaga inama ihuza Abafatanyabikorwa muri gahunda rusange ya Gatatu y’iterambere ry’ubuhinzi n‘ubworozi muri Afurika (CAADP III). Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko ibizava muri iyi nama bizongera agaciro ku ntego […]

Urutonde rw’ibihugu 10 birya inyama cyane kurusha ibindi ku Isi

Inyama ni kimwe mu biribwa bihenze hirya no hino ku Isi, aho usanga nko mu Rwanda hari ababasha kuzigondera ku minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani kandi nabwo bamaze igihe kirekire barunda amafaranga yo kuzazihaha. Dore ibihugu bizirya cyane kurusha ibindi ku Isi 1.Ibirwa bya Bahamas: Ibirwa bya Bahamas ni bimwe mu bigize ibya Karayibiya (Caribbean) […]

Uganda: Ubuzima bwa Gen Kale Kayihura bwaba butifashe neza aho afungiye

Gen Kale Kayihura wahoze akuriye igipolisi cya Uganda kuri ubu akaba afunzwe biravugwa ko ubuzima bwe butifashe neza aho afungiye mu kigo cya gisirikare cya Makindye nk’uko amakuru yizewe agera kuri Spyreports dukesha iyi nkuru avuga. Umuvugizi wa UPDF, Brig Richard Karemire we arahakana aya makuru. Kayihura n’abahoze ari abapolisi be ba hafi bamaze iminsi […]

Perezida Trump na Putin bagiye guhurira mu nama muri Finland

Perezida w’Amerika Donald Trump na mugenziwe Putin wo mu gihugu cy’u Burusiya bamaze kwemera ko bazahurira mu nama iteganyijwe kubera mu mujyi wa Helsinki gihugu cya Finland mu kwezi gutaha kwa Nyakanga. Iyi nama izahuza aba baperezida iteganyijwe kuwa 17 Nyakanga 2018, bikaba byitezwe ko bazagirana ibiganiro byihariye nyuma yo guterana amagambo bapfa ibyabaye mu […]

Karongi: Yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa akagerageza no gutanga ruswa

Umugabo witwa Habimana Daniel w’imyaka 30 arafunzwe nyuma yo guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 235 inzego z’umutekano. Uyu mugabo yafashwe mu rukerera rwo ku itariki ya 28 Kamena mu murenge wa Gishyita ubwo yafatanwaga imifuka 30 ya Caguwa ndetse n’amakarito 2 y’ikinyobwa kitujuje ubuziranenge cya Tangawizi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, […]

Adriana w’imyaka 40 yamaze imyaka 10 akorana imibonano mpuzabitsina na musaza we batazi ko bava inda imwe

Adriana w’imyaka 40 n’umugabo we, LĂ©andro   w’imyaka 38 y’amavuko, bombi bakomoka muri Brezil, bakaba baramaze imyaka icumi barara ku buriri bumwe, umwe atazi ko ari musaza na mushiki wundi. Bombi bari bamaze imyaka 10 babana nk’umugabo n’umugore, babyaranye umwana w’umukobwa umaze kugira imyaka 11, bakaba baba mu buzima bworoheje mu mujyi wa Sao Paulo […]

Burundi: Ishyaka FNL rirasaba ko perezida Nkurunziza yafatwa nka Baba wa Taifa

Ishyaka FNL ryo mu Burundi riyobowe na Jacques Bigirimana, kuri uyu wa Gatatu itariki 27 Kamena ryashyize ahagaragara itangazo rishima icyemezo perezida Nkurunziza aherutse gufata cyo kutazongera kwiyamamaza mu matora yo mu 2020, ndetse risaba ko yazitwa Umubyeyi w’igihugu (Baba wa Taifa) kimwe nab a Mwalimu Julius Nyerere ndetse na Nelson Mandela. Ni itangazo ryasomwe […]

Uganda: Abapolisi bashinzwe kurinda bamwe mu badepite bataye akazi batinya kwicanwa nabo

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Kamena, perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yagiranye ibiganiro ku mutekano w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko bivugwa ko byamaze amasaha umunani yose kandi mu muhezo, bamwe mu badepite bamubwira ukuntu abapolisi bahawe bo kubarinda basigaye batinya kwicara mu modoka zabo ngo batazicanwa nabo. Kubera uburemere bw’iyi nama, biravugwa ko itangazamakuru […]

Afurika y’Epfo: Hadutse itorero ryamamaza ubusinzi rikorera mu tubari

Muri Repubulika y’Afurika y’Epfo hamaze iminsi hashinzwe idini rishya ryamamaza ubusinzi rikaba rifite umuyobozi mukuru wiyise papa w’umwirabura. Iri dini ryitwa Gobola ugenekereje mu Kinyarwanda “Mumpe Inzoga ninywere” ngo rimaze hafi umwaka risa n’irikorera mu bwihisho, gusa mu minsi ya vuba ryaje gushyira ahagaragara ibikorwa byaryo birimo gukangurira abantu kwibohora bakanywa ndetse bagasinda. Umuyobozi w’iri […]

MINALOC igiye gutera inkunga abafite ubumuga hagendewe ku byiciro by’ubudehe

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko igiye gufasha abafite ubumuga butandukanye ariko hagendewe ku byiciro barimo gusa ubu hakaba hakiri imbogamizi mu kubashyiramo. Ubwo hakoraaga inama itegura inama mpuzamahanga iziga ku mibereho y’abafite ubumuga ku isi mu kwezi gutaha, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC Dr Alvera Mukabaramba yavuze ko abafite ubumuga bagiye […]

Hari icyizere ko abajenosideri ruharwa bahunze ubutabera nka Felicien Kabuga bazafatwa – MICT

Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe na TPIR rufite icyicaro Arusha muri Tanzania, kuri uyu wa Gatatu  yongeye kwemeza ubushake afite bwo guhiga abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bahunze ubutabera nyuma y’imyaka myinshi bashakishwa. Bwana Serge Brammertz, kuri uyu wa gatatu, itariki 27 Kamena akaba yabonanye n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, […]

Inzu zubakirwa abasigajwe inyuma n’amateka ntizibaha kwisanzura

Bamwe mu basigajwe inyuma n’abateka bavuga ko bubakirwa inzu zitabaha ubwisanzure, ngo kuko zimwe ziba zidafite igikoni n’ubwiherero kandi zidafite ibyumba bihagije. Abana bararana n’ababyeyi, cyangwa bakarara babumviriza mu biganiro kubera ibyumba biba birebena bidakinze. Mu bushakashatsi bwakozwe na COPORWA, umuryango nyarwanda w’ababumbyi; ndetse na Filimi mbarankuru ku minereho yabo cyane ku bireba imiturizwe, bigaragara […]

Uganda: Gen. Salim Saleh yasuye Gen. Kale Kayihura aho afungiye

Gen Salim Saleh, umuvandimwe wa Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yasuye Gen Kale Kayihura wahoze ari umuyobozi mukuru wa Polisi, aho afungiye muri gereza ya gisirikare ya Makindye. Ku wa Kabiri tariki ya 26 Kamena 2018, nibwo Gen Saleh yabonanye na Gen Kayihura ariko ibyo baganiriye bigirwa ibanga. Ikinyamakuru Dailymonitor, gitangaza ko amakuru aturuka […]

Umuyobozi w’akarere arashinjwa gukubita umunyamakuru amuziza inkuru imushinja ruswa yamukozeho

Umuyobozi w’Akarere ka Kabale mu gihugu cya Uganda, Patrick Besigye Keihwa, akomeje kwibasirwa n’abaturage nyuma y’aho akubise umunyamakuru wa Voice of Kigezi witwa Julius Arinaitwe amuziza ko yatangaje inkuru imushinja ruswa. Biravugwa ko kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 25 Kamena saa 08:30 z’ijoro ari bwo, Besigye Keihwa yateye aho Voice of Kigezi ikorera akabaza […]

Kenya: Inkongi imaze guhitana abantu 9 abandi 58 bakomeretse

Inkongi y’umuriro muri Kenya yibasiye isoko rya Gikomba riherereye mu mujyi wa Nairobi, abantu 9 bakaba bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe abandi bakabakaba 60 ubu bari mu kwa mugangga kwivuza ibikomere. Daily nation dukesha iyi nkuru ivuga ko abantu 6 mu bapfuye bataramenyekana kuko Imibiri yabo yangiritse cyane, mu gihe abandi bishwe n’umwotsi mu gihe […]

Nyamasheke: Abahinzi b’icyayi bavuga ko iterambere bagezeho barikesha Perezida Kagame

Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative COOPTHEVIGI bavuga ko imiyoborere myiza ya Perezida Kagame n’umutekano usesuye yahaye igihu cyose ari byo byatumye biteza imbere mu bukungu. Bavuga ko hari abinjiza arenga miliyoni buri kwezi muri ubu buhinzi, mu gihe ngo Leta zabanje nta gaciro zahaga umuhinzi w’icyayi, bagashimangira ko aya mahirwe yabahaye batazayapfusha ubusa. Simparingabo Anaclet […]

Moise Katumbi yavuze ko agiye gusubira muri Congo urubanza rwe rurasubukurwa

Urubanza rwa Moise Katumbi, umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya Kabila, ushinjwa kubiba amacakubiri rwasubukuwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Kamena 2018, nyuma yaho atangarije ko mu kwezi gutaha azajya mu gihugu (RDC) kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Katumbi n’abandi bantu batandatu barimo n’umunyamerika umwe, bashinjwa icyaha cyo gushaka guhungabanya umutekano […]

Kirehe: Hatangijwe irondo ry’umwuga

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufulukye, ku wa kabiri tariki 26 Kamena 2018, yatangije ku mugaragaro Irondo ry’Umwuga mu karere ka Kirehe. Umuhango nyirizina wo kuritangiza ukaba warabereye mu murenge wa Kigarama ahahuriye abakora iyi mirimo barenga 300 bakorera mu mirenge ya Kigina na Kigarama. Uyu muhango witabiriwe n’Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi wa Polisi […]

Ubuhamya bwa Uzamukunda Esperance wiciwe umugabo mu maso inyeshyamba zikamusambanya zimwakuranwaho

Uzamukunda Esperance ni umugore uvuga uburyo yari mu murima arimo guhinga n’umugabo, inyeshyamba zibahingukaho, zihita zica umugabo we abireba, we zisigara zimusambanya, ariko zimusimburanwaho. Uzamukunda yari mu murima arimo guhingana n’umugabo mu gace ka Kiwanja muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, babonye abagabo babahingutseho bahetse imbunda, banambaye imyenda ya gisirikare. Avuga ko ako kanya izo […]

Uganda: Gen Kale Kayihura yavuze ko yiteguye kuburana niba hari ibyaha ashinjwa

Uwahoze ari umukuru w’Igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura, kuri ubu uri mu maboko y’igisirikare ashinjwa ibyaha bitarasobanuka neza, yabwiye abashinzwe kumwunganira mu mategeko ko yiteguye kujya mu rukiko akaburana ababuza kwirirwa basaba ko yashikirizwa urukiko cyangwa akarekurwa bitewe n’igihe amaze afunzwe atarashyikirizwa urukiko. Ubusanzwe Gen Kayihura ni umunyamategeko w’umwuga kuko yayize muri kaminuza, akaba […]

Nyanza: Abantu 25 bashinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR na RNC bagejejwe imbere y’urukiko

Abantu 25 baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu, bagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyanza, bashinjwa ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubugambanyi bugamije kugirira nabi Leta iriho n’ibindi birimo gukorana n’umutwe wa FDLR na RNC. Abaregwa 25 bagaragaye mu cyumba cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo bari mu mpuzankano y’iroza iranga abagororwa. Kubera ubwinshi […]

Umusore yatawe muri yombi azira kwiremaza akaboko akajya gusabiriza

Polisi yo mu mujyi wa Kampala muri Uganda icumbikiye umusore witwa Shafik Bakulu Mpagi azira kwiremaza akaboko agashinga agatebe ku muhanda akajya asabiriza umuhisi n’umugenzi. Uyu musore yaje gutangwa n’umwe mu nshuti ze usanzwe amuzi ubwo yari asanze yicaye imbere y’iguriro rya Mukwano arimo asabiriza yiziritse ibitambaro ku kaboko. Polisi ivuga ko uyu musore yabeshyaga […]

Ku nshuro ya mbere polisi y'u Rwanda yohereje abapolisi biganjemo abagore mu butumwa bw'amahoro

Polisi y’igihugu yohereje kuri uyu wa 27 Kamena 2018, itsinda ry’abapolisi 160 mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo harimo ab’igitsina gore 85 abandi bakaba ari ab’igitsina gabo. Ni ku nshuro ya mbere Polisi y’igihugu yohereje abapolisi mu butumwa bw’amahoro biganjemo abagore. Abo bapolisi bayobowe na ACP Theddy Ruyenzi bahagurutse ku kibuga cy’Indege cya Kanombe mu […]

Ababana n’agakoko gatera SIDA banafite ubumuga bahohoterwa kabiri

Bamwe mu bafite ubumuga bahabwa akato ndetse bagahezwa mu muryango nyarwanda n’ahatangirwa serivisi zakabarengeye. Iyo bijemo kwandura agakoko gatera SIDA, gufatwa ku ngufu no guterwa inda zitifuzwa, bihumira ku mirari noneho bagahezwa kurushaho. Abafite ubumuga ni abantu nk’abandi, kubona serivisi zinyuranye nko kwiga, kwivuza, gutembera, kuganira no gukina ; ni uburenganzira bwabo. Nyamara bakomeza kugezwa no […]

Rwamagana: Meya Mbonyumuvunyi yijeje Abasenateri ko ubuzima bw’abasigajwe inyuma n’amateka bwavuguruwe

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjabu avuga ko ubuzima bw’abasigajwe inyuma n’amatega bugenda buhinduka. Yabitangajwe ku wa 26 Kamena 2018, ubwo Abasenateri bagize komisiyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena basuraga aka karere bareba uko imibereho y’abahejejwe inyuma n’amateka ihagaze. Meya avuga ko muri rusange abatishoboye barimo n’abasigajwe inyuma n’amateka bagezwaho gahunda […]

Volkswagen iratangiza ku mugaragaro ibikorwa byayo byo guteranyiriza imodoka mu Rwanda

Uruganda rwa Volkswagen kuri uyu wa gatatu nibwo rutangiza ku mugaragaro uruganda ruzajya ruteranya imodoka zayo mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza kwigaragaza mu karere k’uru ruganda rwa mbere runini rw’imodoka mu Burayi. Mu Rwanda abantu bataunze imodoka baracyari bakeya cyane aho mu gihugu gituwe na miliyoni 12 imodoka z’abantu ku giti cyabo zanditswe kuva […]