Icyo Polisi y’u Rwanda itangaza ku mutekano wagaragaye muri CHAN

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ishimira abitabiriye Shampiyona y’Ibihugu ya Afurika(CHAN) uburyo bitwaye kugirango irushanwa ryose rigende neza. U Rwanda nirwo rwakiriye iri rushanwa ku nshuro yaryo ya kane, rikaba ryaratangiye ku italiki ya 16 Mutarama 2016 rigomba kumara ibyumweru bitatu kuko ryarangiye ejo ku cyumweru (7/02/2016), rikaba ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF). […]

Burundi: Ubwicanyi bwongeye gukaza umurego, abantu 9 bishwe mu majoro 2

Mu gihe hari hashize iminsi haticwa abantu benshi mu Burundi, kuri ubu ubwicanyi busa nk’ubwongeye gukaza umurego dore ko mu majoro abiri hamaze kwicwa abantu 9. Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 6 Gashyantare 2016, mu gace ka Kinama hatewe gerenade 3 zihitana abantu 4 abandi 12 barakomereka, muri abo bahitanwe nazo harimo umwana […]

Umufana w'ikipe ya Congo yahitanwe n'impanuka ubwo yajyaga gufana i Kigali

Ubwo haburaga amasaha make ngo umukino wari utegerejwe na benshi utangire, umukino wa nyuma wa CHAN wari utegerejwe na benshi i Kigali wagombaga guhuza ikipe ya Congo n’iya Mali, ubwo abafana b’ikipe bageraga mu ishyamba rya Nyungwe baje gufana ikipe yabo ya Congo bakoze impanuka umwe muri bo ahita abavamo. Nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi […]

Uganda: Abanyamakuru 2 ba BBC batawe muri yombi n’igipolisi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi abanyamakuru babiri ba BBC World mu majyaruguru ya Uganda. Abatawe muri yombi nk’uko amakuru yageraga kuri Chimpreports avuga bakaba ari umunyamakuru Catherine Byaruhanga ndetse na cameraman we, Kelvin Brown. Uyu Kevin akaba yari gafotozi wa BBC ushinzwe Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati. Iyi […]

Polisi y’u Rwanda ifunze abagabo 4 bakurikiranyweho kugerageza kwiba miliyoni 30,5

Polisi y’u Rwanda ifunze abagabo bane bakurikiranyweho kugerageza kwiba miliyoni 30,5 bakoresheje sheki y’impimbano bayavanye muri Banki y’ubucuruzi ya Kenya (KCB) bayimurira muri Banki ya Kigali (BK). Nk’uko Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa akaba n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda abitangaza, ngo aba bagabo bahimbye sheki y’umukiliya wa KCB yagombaga kwimurira amafaranga angana na […]

Habyarimana, Ndadaye, Sankara na Kadhafi ku rutonde rw’abaperezida ba Afurika bishwe bagambaniwe n’u Bufaransa

Kuva mu 1963 abaperezida barenga 22 bo muri Afurika bari bakiri ku butegetsi bagiye bicwa ku kagambane k’igihugu cy’u Bufaransa abenshi bakaba bari abo mu bihugu bwakolonije cyangwa bwabaga bufite ijambo muri politiki yabyo. Uheruka kwivuganwa akaba ari perezida Kadhafi wa Libya wishwe ku kagambane k’inzego z’ubutasi z’u Bufaransa zirimo SDECE, DGSE na DST bivugwa […]

Khloe, umuvandimwe wa Kim Kardashian yashyize amafoto ye ku karubanda yambaye uko yavutse-REBA AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Gashyantare, Khloe Kardashian umugore w’imyaka 31 y’amavuko akaba n’umuvandimwe wa Kim Kardashian, yashyize hanze amafoto yambaye uko yavutse. Aya mafoto agaragaza ubwambure bw’uyu mugore Khloe, yayasangije abakunzi be abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, akaba yatangaje ko yigereranyaga n’icyamamare nyakwigendera Marilyn Monroe wapfuye mu mwaka w’1962. Nk’uko bitangazwa […]

Moise Katumbi na Vital Kamerhe baraza gufana Congo mu gihe perezida Kabila nawe yohereje indege izana abafana

Perezida Joseph kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yakodesheje indege ya Congo Airways ngo ijyane abafana b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru I Kigali bajye kuyitera ingabo mu bitugu ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CHAN 2016, uyihuza n’ikipe y’igihugu ya Mali kuri iki Cyumweru kuri Stade Amahoro I Remera. Aya makuru yamenyekanye nyuma y’itangazo ryaturutse […]

Abasirikare barindaga Gen Pontien Gaciyubwenge wahunze ashinjwa ubugambanyi ngo bafungiye ahatazwi

Mu gihe bitangazwa ko mu Burundi hakomeje kugaragara ibibazo by’umutekano muke, igikomeje gutera inkeke benshi ni itabwa muri yombi rya bamwe mu bashoferi n’abarindaga umutekano w’abayobozi muri polisi n’igisirikare ubu bahunze igihugu kubera kutavuga rumwe na Perezida Nkurunziza. Bivugwa ko urwego rushinzwe iperereza mu Burundi ari rwo rwirirwa ruta muri yombi cyane cyane abashoferi batwaraga […]

Umugaba mukuru wa FDLR, Lt Gen. Sylvestre Mudacumura yaba aherutse kurusimbuka — Raporo y’Impuguke za Loni

Mu gihe ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bivugwaho kugenda biguruntege, muri kivu y’Amajyaruguru Sokola II yarakomeje, aho mu mpera z’umwaka ushize, ingabo za congo, FARDC zabashije kwigarurira ibirindiro bikuru bya FDLR ku Gasozi ka Rushihe muri Teritwari ya Walikale ndetse n’ibindi birindiro by’ahitwa Mumo, ariko umugaba mukuru […]

Nyagatare: Abantu 4 bafunze bakekwaho guha ruswa abapolisi

Mu gihe Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego za Leta bakomeje urugamba rwo kurwanya ruswa n’ibisigisigi byayo, hari bamwe mu baturage batarumva ko ruswa itemewe mu Rwanda ndetse ihanwa n’amategeko kuko , ku itariki ya 5 Gashyantare 2016, Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare yafashe abagabo 4 bakekwaho guha ruswa abapolisi. Turihiwe Alexandre w’imyaka 31 […]

Bujumbura: Abantu bitwaje intwaro bagabye igitero hicwa abantu 4

Abantu bakekwa ko ari 4 nibo bamaze kwitaba Imana nyuma y’igitero cyagabwe n’abantu batazwi mu gace ka Gikoto, zone ya Musaga muri Bujumbura. Iki gitero cyabaye mu ijroro ryo kuwa Gatanu bishyira kuwa Gatandatu, abamaze kumenyekana ko bishwe ni bane naho abandi batatu bakaba barakomeretse. Amakuru atangwa na bamwe mu baturage baturiye ako gace kabereyemo […]

Muri Brasil abagore batwite babujijwe gusomana

Mu gihe muri Brasil harimo kubera iserukiramuco (Carnival) abahanga mu bushakashatsi bavumbuye agakoko kandurira mu gusomana kitwa “Zika virus”, abo bashakashatsi bavuga ko ako gakoko gafatira mu macandwe no mu nkari bityo bihanangiriza abagore batwite muri Brasil kwirinda gusomana. ikigo gikora ubushakashatsi muri Brasil Oswaldo Cruz Foundation, kihanangirije abagore batwite ko bagomba kwirinda gusomana n’abantu […]

Nyabihu: Abaturage bakanguriwe kwirinda amakimbirane

​Abaturage bo mu kagari ka Jaba, mu murenge wa Mukamira, ho mu karere ka Nyabihu bakanguriwe kwirinda amakimbirane ayo ari yo yose no gutanga amakuru ku gihe y’abayafitanye kugira ngo bagirwe inama y’ukuntu bayakemura. Ibi babikanguriwe ku itariki 4 Gashyantare mu kiganiro bahawe na Assistant Inspector of Police (AIP) Marie Rose Uwizera, akaba ashinzwe imikoranire […]

EALA yanze ko u Burundi bwirukanwa muri EAC.

Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba EALA yanze kwakira icyifuzo cyo gukura u Burundi mu muryango wa Afurika y’ Uburasirazuba EAC nk’uko byari byasabwe n’amashyirahamwe adaharanira inyungu za politiki muri Afurika y’u Burasirazuba afatanyije n’ishyirahamwe ry’abacamanza muri uyu muryango (PALU : Pan African Lawyers Union). Aya mashirahamwe yari yasabiye uBurundi ko bwafatirwa ibihano […]

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bakomeje kugaragaza uruhare mu gukumira ibyaha

​Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano, ibyo bikaba bigaragarira mu bikorwa bitandukanye bajya bakora nko gushyiraho amahuriro agamije kurwanya no gukumira ibyaha. Abakorera uyu mwuga mu murenge wa Jenda, mu karere ka Nyabihu, bibumbiye muri Cooperative de Taxi Motos Kabatwa- Nyabihu (COTAMOKANYA), ku itariki 4 Gashyantare, na […]

Kumva utagishaka gutera akabariro, byaba byaba biterwa n’iki? Impuguke irasubiza

Muri iyi minsi usanga ingo nyinshi z’abashakanye zifite ikibazo mu byerekeranye n’inshuro zo gutera akabariro aho usanga kenshi umwe yifuza gutera akabariro mugenzi we babana mu rugo we atabishaka. Iki kibazo kibangamiye abatari bake mu bashakanye dore ko bamwe bafatiraho umwanzuro bavuga bati” Buriya uwo dukundana anca inyuma cyangwa mu by’ukuri ntago ankunda koko nk’uko […]

Jose Mourinho yamaze gusinya muri Man U naho Van we yitegura guhambirizwa

Nyuma yo kwirukanwa mu ikipe ya Chelsea, azira kudatanga umusaruro bikaza kuvugwa cyane ko yaba agiye kwerekeza mu ikipe ya manchester united ubu noneho byabaye impamo, Jose Mournho yamaze gusinya amasezerano muri Man Utd naho Van Gaal ahabwa integuza. Uyu mugabo ukomoka mu gihugu Cya Portugal yamaze gutangaza ko yamaze kwigarurira ikibuga cya Old Traffod […]

Umunyamideli Debby Sempaka arashinjwa guhabwa impano y'inzu ayikesha ubwambure bwe

Debby Sempaka umunya Uganda ufite inkomoko muri Afurika Y’epfo aravugwaho guhabwa inzu ifite agaciro ka miliyoni 400 z’amashiringi. Iyo nzu akaba yarayihawe nk’igihembo nyuma yo kwiyambika ubusa uwayimuhaye akabishima. Nyuma y’aho iyo nzu igiriye ahabona ahabona, Debby avuga ko yatwaye ako kayabo ariko kandi akabishimira imana. Uyu munyamideli ukunda kwigaragaza yashyize ubwambure bwe ku Karubanda […]

Umukuru w’ishyaka ryanga urunuka abimukira yahawe igihembo cy’ibinyoma

Ikinyamakuru France Info cyageneye Perezida w’ishyaka rya Front National mu Bufaransa, Marie Le Pen, igihembo cy’umubeshyi muri politiki kubera ibinyoma yasukiranyije aharabika abimukira ubwo yamamazaga ishyaka rye mu mwaka ushize . Iri shyaka rivugwaho kwanga urunuka abimukira cyane cyane abakomoka ku mugabane wa Afurika France Info dukesha iyi nkuru ivuga ko Icyo gihembo gitangwa n’abanyamakuru […]

Yakubiswe n’inkuba ubwo uwo yari yagambaniye ngo yicwe amusanze mu kiliyo cyo kumwibuka.

Umurundikazi Noella Rukundo utuye mu gihugu cya Australiya aherutse kugambanirwa n’umugabo we ukomoka muri RDC agamije kumwicisha kuko yari afite amakuru y’uko agiye gushaka undi mugabo. Belenga Kalala umugabo wa Rukundo nyuma yo kubwirwa ko Rukundo yishwe yateguye ikiliyo cye aza gutungurwa n’uko uwavuzweho urupfu amusanze muri icyo kiliyo ari muzima nk’uko Radio BBC ibivuga. […]

RDC: Abarwanyi ba Mai Mai basize agatwe mu mirwano yabashyamiranyije na FARDC

Abasirikare babiri ba Mai Mai bishwe undi umwe arakomereka naho abaturage batuye aka gace bose barahunga. Ni mu mirwano ikaze imaze iminsi ishyamiranyije uyu mutwe n’ingabo za FARDC mu gace ka Opala mu ntara ya Tshopo. Iyi mirwano yatangiye ku itariki ya 31 Mutarama 2016 igeza ku munsi w’ejo mu duce twa Yabale — Congo […]

UA : Abaperezida bane na Minisitiri w’intebe bagiye gukura ku izima Perezida Nkurunziza

Mu gushaka gukura ku izima Perezida Nkurunziza kugira ngo yemere ibiganiro ndetse n’uko mu Burundi hakoherezwa ingabo zo kugarura amahoro, Umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU)wohereje mu Burundi abakuru b’ibihugu bane na Minisitiri w’intebe ngo babonane na Perezida Nkurunziza baganire kuri ibi bibazo byombi. Abaperezida boherejwe ni Perezida wa Mauritaniya Mohamed Ould Abdel Aziz, uwa Afurika […]

Ubuhamya: Urupfu rwa Col.Muammar Kadhafi rwamukuye umutima runamusigira icyasha

Ali Mohamed yari umusirikare mu ngabo za Libya, avuga ibyamubayeho ku buryo n’ubu yarwaye ihungabana, utanga ubuhamya bwe yagira ati: “ yahuye n’abasirikare ba Libya bizeraga cyane Kadhafi, yashenguwe n’iyo ntambara yahitanye Kadhafi, intambara yatumaga barasa amasasu menshi ku bavandimwe babo. Ali Mohamed afite ibimenyetso bigaragara, iyo yumvishe urusaku rw’amasasu ahita ashiduka, akaboko ke kihutira […]

Iperereza:Igisirikare cya FARDC kiravugwaho kwica abasirikare ba MONUSCO

Raporo y’ibanga yakozwe n’inzobere za ONU ku kibazo cya RDC yashyizwe ahagaragara ku munsi w’ejo irashyira mu majwi ingabo za FARDC kwica abasirikare ba Monusco babiri ikanakomeretsa abandi 26 bose b’abanya Tanzaniya nyuma y’aho bavugiweho gufasha inyeshyamba za ADF NALU. Izi nzobere zivuga ko abasirikare ba MONUSCO ku itariki ya 5 Gicurasi umwaka ushize wa […]

Yishe umwana we w’ibyumweru 16 amuziza kurira akanga guceceka

Umubyeyi w’umugabo yatawe muri yombi nyuma yo gushinjwa kwica umwana we w’umuhungu amuziza kumara iminota 10 arira adahagarara nk’uko byatangajwe n’igipolisi cyo muri Virginia y’Uburengerazuba. Igipolisi cy’ahitwa Bridgeport kivuga ko cyataye muri yombi Jeremy Kurt Shaffer w’imyaka 26 nyuma yo gushinjwa kwica umuhungu we w’ibyumweru 16 witwa Landyn Carder. Shaffer yashinjijwe ibyaha birimo icy’ubwicanyi cyo […]

Umugabo w’imyaka 32 yatawe muri yombi akurikiranweho gufata nyina ku ngufu

Umugabo wo mu gihugu cya Zimbabwe yatawe muri yombi ashinjwa gufata ku ngufu nyina nk’uko byatangajwe n’igipolisi cyo muri iki gihugu. Igipolisi mu mujyi wa Bulawayo kivuga ko cyataye muri yombi umugabo w’imyaka 32 utatangajwe amazina ye, nyuma yo gushinjwa kwinjira mu rugo rwa nyina, w’imyaka 53, akaruhukira mu buriri bwe ari nako kumusambanya ku […]

Mali: Ibirindiro bya MINUSMA muri Tombouctou byabyutse bigabwaho igitero gikaze

Agatsiko k’abantu bitwaje ibirwanisho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Gashyantare 2016, babyutse bagaba igitero ku birindiro by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Mali zibumbiye muri MINUSMA, ahitwa Tombouctou mu majyaruguru ya Mali, aho ubwo iyi nkuru yashyirwaga ahagaragara mu kanya gashize byavugwaga ko imirwano igikomeje nk’uko Reuters ivuga. Iki gitero ngo cyije […]

Kamonyi: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha

​Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, ku itariki 4 Gashyantare 2016, mu kigo cyitwa Groupe Scolaire Ruyumba kiri mu murenge wa Nyamiyaga, mu karere ka Kamonyi , yagiranye inama n’abanyeshuri bagera kuri 350, ibigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo kandi ibakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo kimwe no kurwanya ibindi […]

Imyaka 30 Museveni amaze ku butegetsi nta kintu kizima yakoze- Amama Mbabazi

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Uganda, Amama Mbabazi yashimangiye ko mu myaka 30 Perezida Museveni amaze ku butegetsi nta kintu gifatika yakoze ahubwo ko yakabaye afata ikiruhuko k’izabukuru. Amama Mbabazi ubwo aherutse kujya kwiyamamariza mu mujyi wa Kiboga ku kibuga cya Ssaza yabwiye abamushyigikiye ko mu myaka Perezida Museveni amaze ayobora Uganda ntacyo yamariye abaturage, […]

Ngo hari abarwanyi ba FDLR bakizeye ko amaherezo u Rwanda ruzemera gushyikirana nabo bagataha bemye

Mu ntangiriro za 2014, ngo hari abegereye inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR baturutse mu miryango yo muri Afurika ndetse n’ibihugu bimwe bazumvisha ko zizafashwa zikagirana ibiganiro na leta y’u Rwanda, ariko bazibwira ko kugirango ibyo bigerweho ari uko zabanza zikarambika hasi ibirwanisho. Aba bantu babashije kwemererwa n’izi nyeshyamba zibarizwa mu mutwe ufatwa nk’umwe […]

Uganda: Perezida Museveni ngo ashobora kwivugana Amama Mbabazi na Dr Kiiza Besigye

Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni amaze iminsi atangaje ko imbehe ye ari Uganda kandi uzashaka kuyimena nawe azamumena. Ibi yabitangaje mu bikorwa byo kwiyamamaza aho yibanze kuri Patrick Amama Mbabazi na Dr Kiiza Besigye bari kumwe mu kwiyamamaza ku ruhande rumurwanya avuga ko iminsi yabo ibaze. Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya uvuga ko umwana […]

Pasteur yategetse abakristu kumira amasohoro ye ngo ni “AMATA”

Valdeci Sobrino ni umugabo wiyita umubakozi w’Imana, yabwiye abakirisitu ko Imana yamuhaye amata afite umugisha w’Umwuka Wera akaba ngo ari amasohoro amuturukamo. Uy mugabo akomoka mu gihugu cya Bresil yabwiye abakirisitu abereye umushumba ko intanga cyangwa amasohoro ava mu gitsina cye ngo imana iba yayahaye umugisha kandi ko bagomba kuyamira nk’uko ikinyamakuru Africa info kibivuga. […]

Umuhanzi Jackie Kazire wavugwagaho gusambana na Dr Jose Chameleon yabiteye utwatsi

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo inkuru zacicikanye mu bitangazamakuru cyane cyane ibyo muri Uganda ko umuhanzikazi Jackie Kazire ubarizwa muri Uganda ( Mbarara District) yashyize ahagaragara ukuri ko yaryamanye n’icyamamare Chameleon burinda bubakeraho, kuri ubu uyu muhanzikazi yahakanye aya makuru avuga ko byari ibihuha. Ahakana aya makuru, Jackie Kazire yagize ati : “ndabasuhuje nshuti namwe […]

Gisagara: Abaturage bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge

​Abatuye mu kagari ka Ndora, ko mu murenge wa Ndora, mu karere ka Gisagara, bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge,kandi basabwa kubyirinda no kubirwanya. Ibi babikanguriwe ku itariki 2 Gashyantare mu nama bagiranye na Inspector of Police (IP) Marie Chantal Uwambaye, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira […]

U Burundi bwiteguye kwemerera ababyifuza kujya kureba ahavugwa ko hashyinguwe abantu mu byobo rusange

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Alain Nyamitwe aravuga ko icyemezo cy’abakuru b’ibihugu bya Afurika cyo kutohereza ingabo mpuzamahanga mu Burundi ari ubutumwa ibi bihugu byahaye ibihugu bimwe na bimwe by’i Burayi bw’uko bishatse byakwisubiraho mu bijyanye n’umubano bifitanye n’u Burundi. Bwana Alain Nyamitwe avuga ko nyuma y’iperereza ry’ubutabera u Burundi buzemerera ababyifuza bose kujya kwirebera […]

Perezida Museveni yongeye gusohora indi ndirimbo y’amashusho yo kumufasha kwiyamamaza

Ku nshuro ya kabiri ari kwiyamamaza kuyobora Uganda, Perezida wa Uganda yongeye gusohora indi ndirimbo y’amajwi n’amashusho yise Kwezi. Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Washington ikorerwa muri Studio ya Perezidansi ya Uganda. Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni avuga ko iyi ndirimbo y’amashusho yo mu rwego rw’ibishushanyo ( Cartoon) yayise “Kwezi” akaba yarayigeneye ibikorwa byo […]

U Burundi bugiye kuganira n’u Bubiligi nibinanirana barwane

Nyuma y’aho Minisitri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders avuze ko Niba u Burundi budashyikiranye n’ababurwanya u Bubiligi buzagaba igitero ku Burundi,Vice Perezida w’u Burundi Gaston Sindimwo yatangaje ko bagiye gusubukura ibiganiro na leta y’u Bubiligi bagacoca ibibazo bafitanye byananirana bakegura intwaro bakarwana. Ku munsi w’ejo Tariki ya 4 Gashyantare, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, […]

London: Umusore wivuganye Umugandekazi amaze kumusambanya yakatiwe imyaka 27 y’igifungo

Umusore witwa Kibisu w’umukanishi w’imyaka 23, wafashe ku ngufu ndetse akica umugandekazi wabaga mu Bwongereza wari umunyamategeko witwa Elisabeth Nnyanzi w’imyaka 31, yakatiwe igifungo cy’imyaka 27. Nyakwigendera akaba yaranizwe kugeza apfuye mu mwaka ushize nyuma yo kwanga kuryamana na Kibisu . Ibi bikaba byarabereye iwabo wa nyakwigendera ahitwa Harrow, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa London. […]

RDC:Abahutu n’Abanande batemaguranye bakoresheje imihoro bakizwa na MONUSCO

Abasirikare ba MONUSCO bashinzwe kugarura amahoro n’umutekano muri RDC, nibo bahosheje imirwano y’imihoro yavuzaga ubuhuha hagati y’abaturage bo mu bwoko bw’Abahutu n’aba Nande, ubwoko buturanye ariko butajya bwumvikana. Nk’uko bitangazwa na radiyo Okapi dukesha iyi Nkuru, yatangaje ko MONUSCO yatabaye ikoresha ibirwanisho byayo irasa amasasu menshi mu kirere kugirango ihoshe iyo mirwano. Yatangaje ko ubu […]

Jeannette Kagame mu giterane hamwe n'abayobozi ba USA baganira ku “Mana”

Umufasha w’Umukuru w’Igihugu Jeannette Kagame, yitabiriye igiterane cya “National Prayer Breakfast” cyabereye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Kane. Icyo giterane ngarukamwaka gitegurwa n’abagize inteko ishinga amategeko ya USA n’umuryango wa gikirisitu “The Fellowship Foundation.” Mu ijambo yegejeje ku bitabiriye icyo gikorwa, Jeannette Kagame yasobanuye amateka y’ubwiyunge u Rwanda rwanyuzemo nyuma […]

Papa Francis agiye gushyira hanze Alubumu y‘indirimbo zizajya ziririmbwa muri Kiliziya

Nyuma y’aho agaragaje ko imiririmbire y’indirimbo zihimbaza Imana muri Kiliziya gaturika zitakimuryoheye, Papa Francis yatangaje ko agiye gusohora indirimbo zihimbaza Imana zizajya zifashishwa mu guhimbaza Imana. Imiririmbire y’abakiristu b’idini rya Gaturika yaba igiye kubonerwa ikiyisimbura,ngo bakazajya baramya indirimbo z’umushumba wa Kiriziya Gaturika. Aganira n’itangazamakuru Papa Francis yatangaje ko ngo izi ndirimbo yazikoze mu buryo bwo […]

Ubuhamya bushya ku rupfu rwa Tupac burashinja P Diddy kuba ari we wakodesheje uwamwishe

Igipolisi cya Los Angeles ngo cyamaze kumenya abari inyuma y’urupfu rw’abaraperi Tupac na Christopher Wallace aka Biggie Smalls nk’uko bigaragara muri filimi mbarankuru yagizwemo uruhare n’uwahoze ari Detective mu gipolisi cya Los Angels. Greg Kading wigeze kuyobora itsinda ryakoraga iperereza kuri ubu bwicanyi bumaze imyaka 20 bubaye. Hashingiwe ku byagezweho nyuma y’imyaka itatu higwa kuri […]

Wakora iki ngo urukundo rwanyu rurambe hagati y’abashakanye?

Impuguke mu buzima bw’ubwonko, Lucy Vincent, aherutse gutangaza ko urukundo nyarukundo rudashobora kurenza imyaka 3ruriho. Ariko ngo rimwe na rimwe warurambana kugeza ku gupfa. Ese ni iki wakora kugira urukundo rwanyu ruzahore ari ubuziraherezo yaba ku bashakanye ndetse n’abitegura gushakana. Mu mubano wa babiri buri wese akenera k’uwundi icyo ataremanywe. Nk’uko Lucy Vincent ,uzwi cyane […]

Kigali: Perezida Kagame yakiriye Li Yong uyobora iterambere ry’inganda muri UN

Kuri uyu wa kane tariki ya 4 Gashyantare 2016, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Li Yong umuyobozi mukuru wa United Nations Industrial Development Organization (UNIDO) , watangaje ko yaje mu Rwanda azi neza ko ari igihugu kimaze gutera intambwe mu bigendanye no guha umurongo mwiza iterambere ry’inganda. Li Yong yatangaje ko yishimiye ibiganiro yagiranye […]

Yahatiwe kugenda yambaye ubusa nyuma yo gufatwa yoherereza abandi bagabo amafoto ye yambaye ubusa

Umugabo wo mu mujyi wa New York yahatiye umugore we kugenda mu muhanda yambaye uko yavutse nk’igihano nyuma yo kumufatira mu ikosa kuryihanganira bikamunanira. Video igaragaza iki gihano uyu mugabo yahaye umugore we yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n’abatarabonye ibi bintu n’amaso yabo babasha kwihera ijisho uko byari byifashe. Muri iyi video, umugabo wumvikana avuga icyesipanyolo […]

Gupima no guhemba abakobwa b’amasugi byatangiye kwamaganwa muri Afrika y'epfo

Nyuma y’aho imwe mu ntara za Afurika y’epfo ifatiye icyemezo cyo guhemba abakobwa bakiri amasugi mu rwego rwo kurinda ikwirakwiza ry’agakoko gatera SIDA, Umwe mu baminisitiri muri iki gihugu yamaganiye kure iki cyemezo avuga ko kidakurikije amategeko kandi ko kibangamiye uburenganzira bwa muntu. Mu kwezi gushize , ubuyobozi bw’umujyi wa Uthukela mu ntara ya Kwazulu-Natal, […]

Uganda: Gen David Sejusa ashobora gukatirwa imyaka 7 y’igifungo naramuka ahamwe n’ibyaha ashinjwa

Gen David Sejusa wahoze ari umukuru w’inzego z’ubutasi za Uganda kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Gereza ya Luzira, ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 7 naramuka ahamwe n’ibyaha bigera kuri 6 akurikiranweho n’ubutabera. Gen Sejusa kuri uyu wa Kabiri ushize nibwo yagejejwe Mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Makindye ashinjwa ibyaha byo gusuzugura, guta akazi nta […]

Patricia ubyina muri” Sitya Loss” ya Eddy Kenzo yatunguwe n’inshuti ze ku isabukuru ye y’amavuko- AMAFOTO

Patricia umwe mu bana babyinnye mu ndirimbo Sitya Loss kuri uyu wa 3 Mutarama 2016 nibwo yatunguwe n’inshuti ze yizihiza isabukuru y’amavuko. Kuri iyi sabukuru byari ibyishimo kuri Patricia ndetse n’inshuti ze babyinana muri “ Ghetto Kids Dancers ” bazwi cyane mu ndirimbo “Sitya Loss” y’umuhanzi Eddy Kenzo. Uyu mubyinnyi yaje kwisanga yageze mu birori […]

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru yazamutseho imyanya 6

Urutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu ruragaragaza ko ikipe y’igihugu, Amavubi yazamutseho imyanya 6. Kuri ubu Amavubi arabarizwa ku mwanya wa 85 avuye ku mwanya wa 91 nk’uko urubuga rwa internet rwa FIFA rubitangaza. Mbere y’irushanwa ry’abakinnyi bakina muri shampiyona yabo ku mugabane w’Afurika (CHAN), Amavubi yanganyije […]

Hamaze gutangazwa igihe filimi Fast & Furious igice cya 8 izasohokera

Filimi y’uruhererekane irimo ibikorwa (actions) bibereye ijisho izwi nka Fast & Furious igice cyayo cya 7 cyatunguye abantu benshi ubwo iyi filimi yazaga muri filimi z’ibihe byose ubwo yasohokaga mu mwaka ushize, ariko kuri ubu bikaba byamaze kwemezwa ko igice cyayo cya 8 kiri mu nzira ndetse hakazakinwa n’icya 9 n’icya 10. Iyi filimi iba […]

Leta y’u Bubiligi igiye kugaba igitero ku Burundi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi Didier Reynders yamaze guteguza Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza ko naramuka atagiye mu biganiro bihuza bose ,ko abasirikare b’u Bubiligi bazahita binjira mu Burundi ku ngufu Nyuma y’aho inama ya AU inaniwe gufata umwanzuro wo kohereza ingabo za MAPROBU zigamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burundi, Leta y’u Bubiligi yamaze kwiyemeza […]

Abakozi b’Ikigo Nderabuzima cya Rwampara ngo bamaze amezi 2 batazi umushahara

Abaforomo n’Abaforomokazi kimwe n’abandi bose bakora mu kigo nderabuzima cya Rwampara barabogoza nyuma y’amezi bamaze badahembwa, bitewe n’uko amafaranga bagombaga guhembwa ubuyobozi bw’ikigo bwayakoresheje mu nyungu zabwo bwite. Abakozi mu kigo nderabuzima cya Rwampara giherereye mu Kagari ka Rwampara, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali, bamaze amezi abiri (2) […]

Ingaruka z'umujinya, uburakari no gusharira

“Gusharira kose n’uburakari n’umujinya n’intonganya, no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo. “(Efeso:4:31) Gusharira, umujinya n’uburakari byombi Bibiliya ibigaragaza nk’icyaha, cyangiza urukundo n’imibanire y’abantu ndetse kibangamira no gukura ko mu mwuka. Kutihana ibi byaha biteza agahinda Umwuka Wera , biha Satani urwaho mu buzima bwawe, bituma umucyo wawe uhinduka umwijima imbere y’abandi (ubuhamya), byangiza ubumwe bw’umubiri […]