Abadepite bemeje burundu amasezerano y’u Rwanda na RDC

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kabiri itariki 29 Nyakanga 2025, yatoye itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda. Itegeko rizoherezwa muri Sena kugira ngo irisuzume. Ni amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku itariki ya 27 Kamena i Washington hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u […]
Umwana w’umwaka 1 yarumye inzoka ihita ipfa

Mu gace ka Bettiah mu Ntara ya Bihar, mu Majyaruguru y’u Buhinde, umwana w’umwaka umwe gusa witwa Govinda Kumar yakoze igitangaza ubwo yarumaga inzoka ya cobra, ihita ipfa ako kanya. Byabaye ubwo uyu mwana yari ari gukina mu rugo, inzoka imwizengurutsa ku maboko. Ababyeyi be bagize ngo bamurokore, basanga yamaze kuyiruma. Nyuma yaho yahise agwa […]
Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba Jenerali 9 ba RDF

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba Ofisiye Jenerali icyenda n’abandi basirikare batandukanye barenga 1,000. Abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru nk’uko RDF yabitangaje, barimo Maj. Gen Andrew Kagame wari usanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere y’Ingabo z’u Rwanda na Maj. Gen Wilson Gumisiriza wari usanzwe ayobora Diviziyo […]
Gicumbi: Abanyeshuri benshi ba UTAB bakomeretse kubera umutingito

Abanyeshuri 14 biga muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) iherereye mu karere ka Gicumbi, bakomeretse nyuma y’igikuba cyatewe n’umutingito wumvikanye mu bice bitandukanye by’igihugu. Saa 15:38 zo ku wa Mbere tariki ya 28 Nyakanga ni bwo uriya mutingito wumvikanye mu bice bitandukanye by’u Rwanda ndetse no mu bihugu nk’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi […]
Uganda: Maj. Gen. (Rtd) Mugisha Muntu yiyemeje guhatana na Museveni mu matora ataha

Ihuriro riharanira Impinduka mu Gihugu (ANT) ryatoranyije Maj. Gen. (Rtd) Mugisha Muntu nk’umukandida waryo mu matora rusange yo mu 2026. Iki cyemezo cyafashwe ku bwumvikane mu nama yaguye y’ishyaka yateraniye i Kabuusu, muri Kampala, yitabiriwe n’intumwa ziturutse mu turere twose zemeza kandidatire ye. Muntu wahoze ari umuyobozi w’ingabo akaba n’uwahoze ari perezida w’ishyaka Forum for […]
FERWAFA mu Makimbirane Mbere y’Amatora ya Komite Nyobozi

Mu gihe hasigaye igihe gito ngo habe amatora y’abagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ibintu byongeye kujya mu rujijo, amakimbirane n’ibihuha bikaba bikomeje kuganza ibivugwa kuri ayo matora. Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 28 Nyakanga 2025, FERWAFA yashyize ahagaragara urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe. Shema Ngoga Fabrice, wiyamamaje […]
DRC yagaragaje ubushake bwo gufungura imipa ihuza Congo Kinshasa na Brazaville

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umutekano n’Imiyoborere ishingiye ku nzego zegerejwe abaturage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Jacquemain Shabani Lukoo Bihango, yatangaje ubushake bw’igihugu cye mu kongera gusubukura ibikorwa by’ubufatanye mu micungire y’umutekano ku mipaka bihuriyeho na Repubulika ya Congo-Brazzaville, nyuma y’ imyaka 10 yari ishize byarahagaze. Ibi yabigarutseho ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya […]
KNC yahigiye kwandagaza Rayon Sports

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yatangaje amagambo akomeye mbere y’uko ikipe ye ihura na Rayon Sports mu mukino wa gicuti uteganyijwe kubera mu karere ka Nyanza. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo, KNC yavuze ko uyu mukino atari uwo kujenjeka, ahubwo ari urubuga rwo gupima urwego rwa Rayon Sports by’ukuri. Yagize ati: […]
Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako z’ ubucuruzi muri Nyiragongo na Bukavu

Ku mugoroba w’ejo ku wa mbere tariki ya 28/07/2025, ni bwo inkongi y’umuriro yadutse muri tumwe mu duce two mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, utwika amazu arimo n’ay’ubucuruzi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga. Amazu y’ubucuruzi aherereye mu gace ka Balindu ho muri teritware ya Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, […]
Perezida wa Rayon Sports yanenze imikinire y’ikipe ye

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, yagaragaje ko atanyuzwe n’imikinire iyi kipe iri kugaragaza muri iyi minsi. Perezida Thadée yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nyakanga, mu kiganiro yagiranye na Radio & TV10. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’iminsi ibiri Rayon Sports inyagiye AS Muhanga ibitego 4-0, mu mukino wa gicuti wabaye mu mpera […]
Igitero cy’u Burusiya kuri gereza yo muri Zaporizhzhia cyahitanye byibuze imfungwa 17

Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Ukraine, Andriy Yermak, yavuze ko iki gitero cyo ku wa Mbere nimugoroba ari “ikindi cyaha cy’intambara” cyakozwe n’Ingabo z’u Burusiya. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 29 Nyakanga, abayobozi ba Ukraine bavuze ko byibuze abagororwa 17 bishwe abandi barenga 80 barakomereka nyuma y’igitero cy’indege cy’u Burusiya cyibasiye gereza yo muri Ukraine […]
AFC yigaruriye utundi duce muri Masisi

Umutwe wa AFC/M23 ukomeje kurwanira n’Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Masisi, ku wa Mbere wigaruriye uduce dushya two muri iriya Teritwari iri mu zigize intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni uduce turimo aka Ngululu na Ndete twombi two muri Groupement ya Nyamaboko ya mbere. Utu duce twombi uriya mutwe watwigaruriye […]
Angola: Ibiciro bya mazutu byateje imyigaragambyo ikomeye i Luanda

Kuri uyu wa Mbere ushize, imyigaragambyo ikaze yadutse mu murwa mukuru wa Angola kubera izamuka ry’ibiciro bya mazutu na lisansi, yaje kuvamo urugomo, aho ibitangazamakuru byaho bivuga ko abantu benshi bishwe ndetse benshi batawe muri yombi nyuma y’ibikorwa byo gusahura ndetse no guhangana n’abapolisi. Iki gihugu cya Angola, kimwe mu binacukura peteroli muri Afurika, cyazamuye […]
AFC/M23 na Kinshasa bafashwe na nyirantarengwa bihaye

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nyakanga ni bwo igihe ntarengwa umutwe wa AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bihaye ngo babe bamaze gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyirije i Doha muri Qatar kirangira. Ku wa Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga ni bwo impande zombi zashyize umukono ku nyandiko y’amahame y’ibanze aganisha […]
Nyuma y’ukwezi ashyizweho umukono amasezerano y’u Rwanda na RDC ageze he ashyirwa mu bikorwa?

Amasezerano y’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda yasinywe ku itariki ya 27 Kamena i Washington imbere y’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, ngo agomba guharurira inzira ibihe bishya by’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari. Ariko icyiciro cyayo cya mbere cyatinze gushyirwa mu bikorwa. Ku itariki ya 27 Kamena, Kinshasa na Kigali nibwo byatunguye […]
Kiyovu Sports yakuriweho ikirego

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryakuyeho burundu ikirego umutoza w’Umugereki, Petros Koukouras yari yareze Kiyovu Sports, ayishinja kutamwishyura. Mu ibaruwa yandikiwe Kiyovu Sports ku wa Mbere tariki ya 28 Nyakanga 2025, FIFA yemeje ko ibihano byari byafatiwe iyi kipe byavuyeho, nyuma y’uko ikibazo hagati yayo na Koukouras cyabonye umuti. Petros Koukouras, wahoze atoza Kiyovu […]
New York: Uwitwaje imbunda yishe abantu 4 mu nyubako ikoreramo ibigo by’imari

Kuri uyu wa Mbere ushize, umuntu witwaje imbunda yateye inyubako irimo ibiro by’ibigo bitandukanye i Manhattan mu Mujyi wa New York, ahitana umupolisi n’abasivili nibura batatu. Igipolisi cya New York (NYPD) cyatangaje kuri X ko uwarashe na we yapfuye kandi aho byabereye harinzwe. Polisi yavuze ko uwarashe yapfuye azize igikomere cy’isasu yirashe kandi ko abayobozi […]
Ituri: Abasirikare batatu ba UPDF bapfuye abandi barakomereka

Abasirikare batatu b’Ingabo za Uganda (UPDF) bapfuye abandi bagera mu icumi barakomereka bikabije mu mpanuka yo mu muhanda irimo imodoka ya gisirikare mu Mujyi wa Bunia, Intara ya Ituri. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza ngo iyi mpanuka yatewe n’imiterere mibi y’ikiraro cya Ngando, iyo modoka yagombaga kwambuka igihe yabaga. Ibi byabaye ku Cyumweru, […]
Mafunzo ya Heshima – Walemavu wa Jeshi la Rwanda Wapokea Heshima ya Mwisho kwa Huduma Bora

Tarehe Jumatatu, Julai 28, Jeshi la Ulinzi la Rwanda (RDF) lilitoa heshima rasmi kwa mara ya 13 kwa wanajeshi waliokwenda kustaafu au kumaliza mkataba wao wa kazi, kwa kutambua mchango wao mkubwa kwa taifa. Kulingana na taarifa ya RDF, waliheshimiwa maafisa wa ngazi zote: Jenali, Maafisa Wakuu (kuanzia Major hadi Colonel), Maafisa Wanaoanza, na wanajeshi […]
15ᵉ Tournée d’Hommage : L’armée rwandaise honore ses retraités pour leur service exceptionnel

Lundi 28 juillet, l’armée rwandaise (RDF) a organisé, pour la 13ᵉ fois, une cérémonie de départ à la retraite ou à la fin de contrat pour ses soldats, en reconnaissance de leur travail remarquable au service de la nation. D’après le communiqué de la RDF, il s’agissait d’officiers de tous grades : généraux, officiers supérieurs […]
Rwandan Military Honors Retired Veterans with 15-Year Strong Farewell Ceremony

On Monday, July 28, the Rwanda Defence Force (RDF) officially bid farewell—for the 13th time—to soldiers entering retirement or completing their service contracts, in gratitude for their dedicated service to the nation. According to RDF, the ceremony honored officers of all ranks: Generals, Senior Officers (from Major to Colonel), Junior Officers, and other soldiers. The […]
Abasirikare barimo Maj. Gen. Gumisiriza basezerewe muri RDF

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ku wa Mbere tariki ya 28 Nyakanga cyazezeye ku nshuro ya 13 ku basirikare bacyo bageze mu gihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse n’abarangije amasezerano y’akazi; mu rwego rwo kubashimira ku bw’akazi gakomeye bakoreye igihugu. Abasezerewe nk’uko RDF yabitangaje barimo ba Ofisiye bo ku rwego rwa ba Jenerali, ba Ofisiye […]
FNLC ya Col. Kaina yarakajwe cyane n’igitero ADF yiciyemo abarenga 50

Umutwe wa FNLC uyobowe na Colonel Innocent Kiana wahoze mu basirikare bakuru b’umutwe wa M23, wamaganye wivuye inyuma ubwicanyi imitwe ya ADF na CODECO ikomeje gukorera abanye-Congo bo mu ntara ya Ituri. Uyu mutwe wagaragaje ubu burakari nyuma y’igitero ADF iheruka kwiciramo abantu babarirwa muri 50 bo mujyi wa Bunia, muri Teritwari ya Irumu. Ni […]
Umutwe wa Mobondo muri DRC urashinjwa guhohotera abaturage i Kinshasa

Igisirikari cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko umutwe wa Mobondo ukomeje ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ihohoterwa rikabije ku baturage batuye mu duce tumwe na tumwe tw’umujyi wa Kinshasa, cyane cyane mu murwa wa Maluku, hafi y’ahitwa Bankana. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku cyumweru tariki 27 Nyakanga 2025, umuvugizi wa FARDC, Capitaine Antony […]
M23 yahishuye umubare w’abasirikare ba Leta imaze kurekura

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko umaze kurekura abasirikare barenga 12,000 bari mu barwanaga ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imibare itangwa na Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru, Ngarambe Manzi Willy, yerekana ko mu bo AFC/M23 yarekuye nk’imfungwa zo ku ruhande rwa Leta yari ifite harimo abacanshuro babarirwa mu 3,000 b’abanya-Roumania babaga […]
RNC iravuga ko yirukanye Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva wayiteye umugongo

Ishyaka RNC rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ryatangaje ko ryirukanye Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva rivuga ko yari umwe mu bayoboke baryo. RNC yavuze ko yamuhagaritse burundu mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye ku wa 27 Nyakanga. Iri tangazo rivuga ko nyuma y’iterana ryihariye ryahuje abagize Ibiro Bikuru bya Politiki muri RNC, iri shyaka ryafashe icyemezo cyo […]
Walikale: Ituze ryagarutse nyuma y’imirwano ikaze hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Kuri uyu wa Mbere, hongeye kugaragara ituze mu mudugudu wa Kalinga, mu gace ka Banamulema muri Gurupoma ya Kisimba (Teritwari ya Walikale) muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano yabaye muri iyi weekend ishize hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo. Amakuru agera kuri actualite.cd avuga ko inyeshyamba za AFC / M23 zavuye muri Kalembe / […]
FARDC yiyemeje guhiga inyeshyamba za ADF zishe abaturage 43

Ni ubwicanyi bushya bw’ubugome bavuga ko budashobora kwihanganirwa bwakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 26 rishyira ku wa 27 Nyakanga 2025, ahitwa Komanda, muri Teritwari ya Irumu, Intara ya Ituri. Mu gihe bari mu masengesho mu rusengero rwaho, byibuze abasivili mirongo ine bishwe bikabije batemaguwe n’inyeshyamba za ADF / MTM zifitanye isano na Leta […]
Umuhanzi Theo Bosebabireba yatumiwe mu gitaramo i Burundi

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Uwiringiyumana Theogene wamenyekanye nka Theo Bosebabireba yatumiwe na mugenziwe James Niyonkuru wo mu Gihugu cy’u Burundi, mu gitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo 12 yise ‘Senga’. Iki gitaramo kiswe ‘Senga Album Concert’ giteganijwe kuzaba Tariki 16 Kanama 2025 ku Kibuga cy’Umupira cya Kinama mu mujyi wa Bujumbura guhera i […]
AFC/M23 Yamaganye ubwicanyi bwakorewe abasivile muri Ituri

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryamaganye ryivuye inyuma ubwicanyi bwakorewe abaturage b’ abasivili, bukozwe n’umutwe wa ADF mu ntara ya Ituri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo. Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ejo cyumweru tariki ya 27/07/2025, bukorerwa muri kiliziya gatolika iherereye muri Teritware ya Irimu mu ntara […]
CAR: Perezida Touadera agiye guhatanira indi manda itavugwaho rumwe

Kandidatire ya Faustin-Archange Touadéra mu matora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika ya Centrafrica mu Kuboza ntabwo irimo kuvugwaho rumwe mu murwa mukuru, Bangui, no mu bindi bice by’igihugu. Touadera wemejwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu, itariki ya 26 Nyakanga, nk’umukandida w’ishyaka rye, Mouvement Cœurs Unis, azashobora kwiyamamariza indi manda abikesheje Itegeko Nshinga ryemejwe ku itariki ya […]
FDNB yigaramye guha FDLR imyitozo n’intwaro

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyahakanye cyivuye inyuma amakuru agishinja guha abarwanyi b’umutwe wa FDLR imyitozo ya gisirikare n’intwaro; mbere yo kubohereza kwica Abanyamulenge bo mu misozi miremire ya Uvira na Fizi. Umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ho mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni wo uheruka gutangaza ariya makuru. […]
Perezida Kagame azitabira inama ihuza Abepiskopi bo muri Afurika

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yitezweho kuzageza ijambo ku basaga 250 bazitabira Inama ya 20 ihuza Abepisikopi bo muri Afurika na Madagascar (SECAM) izatangira ku wa 30 Nyakanga ikageza ku wa 4 Kanama 2025. Iyo nama izaba ihurije hamwe Abakaridinali, Abepisikopi, Abapadiri, Abihayimana b’abagabo n’abagore, Abalayiki n’abandi biyeguriye Imana, bazaba baganira ku musanzu […]
Umunyamakuru Bruno Taifa agiye gushinga radiyo

Kalisa Bruno Taifa, umwe mu banyamakuru b’imikino bamenyekanye cyane mu Rwanda, yatangaje ko agiye gutangiza radiyo nshya, avuga ko ari umushinga uteganyijwe gutangira vuba. Mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube wa Max TV, Kalisa Bruno Taifa, usigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje ko agiye gutangiza radiyo nshya. Yagize ati: “Ni gahunda imaze […]
Isirayeli yatanze agahenge k’ amasaha 10 muri Gaza

Kuva kuri iki Cyumweru, tariki 27 Nyakanga 2025, igisirikare cya Isirayeli cyatangaje ko kigiye gusubika ibitero bya cyo mu gihe cy’amasaha 10 buri munsi mu bice bitatu bigize intara ya Gaza mu rwego rwo gufasha imiryango itabara imbabare kugeza ibiribwa ku baturage bazahajwe n’ inzara. Ibyo bice akaba ari Gaza City, Deir al Balah na […]
RIB yataye muri yombi umugabo ukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 9

Umugabo w’imyaka 42 wo mu Karere ka Kamonyi, Umudugudu wa Rugwiro, Akagari ka Kidahwe, mu Murenge wa Nyamiyaga yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka icyenda. Aya marorerwa yabaye ku munsi w’ ejo kuwa gatandatu tariki 26 Nyakanga 2025, ubwo uyu mugabo yagubwaga gitumo na musaza w’uyu mwana, Ise ari gusambanya […]
Inyeshyamba za ADF zishe abantu basaga 40 muri Ituri

Mu ijoro ry’ejo ku wa gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Nyakanga 2025, habaye ubwicanyi bukabije bwabereye i Komanda, mu Ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni iitero bikekwa ko byagabwe n’umutwe w’iterabwoba ukomoka muri Uganda, uzwi nka ADF – Forces Démocratiques Alliées, bikaba cyahitanye abantu babarirwa muri […]
Kenya: Umwana w’imyaka 16 yishe nyina amuziza kutamubwira se

Kuri iki Cyumweru, umwana w’imyaka 16 yatawe muri yombi akekwaho kuba yarishe nyina azira ko yanze kumubwira se wamubyaye i Molo, mu Ntara ya Nakuru mu gihugu cya Kenya. Polisi yavuze ko ibi byabereye mu nzu yabo iherereye mu gace ka Nyakiambi. Polisi kandi yavuze ko ibyabaye bidasanzwe, yongeraho ko barimo gukora iperereza. Musaza w’uwishwe […]
Sudani: RSF yashyizeho guverinoma ibangikanye n’iya Khartoum

Ihuriro ry’imitwe yitwara gisirikare yo muri Sudani riyobowe n’umutwe wa Rapid Support Forces watangaje kuri uyu wa Gatandatu ushize abagize guverinoma ibangikanye n’iya Khartoum igikorwa cyamaganwe n’Ingabo za Leta, bamaze amezi 27 bahanganye gishobora gutuma igihugu kigana ku kongera gucikamo kubiri. Umuyobozi wa RSF, Gen. Mohamed Hamdan Dagalo, yatangajwe nk’umuyobozi w’inama y’umukuru w’igihugu (, naho […]
FARDC irahakana ibirego bya Twirwaneho kuri FDLR

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) cyamaganye byimazeyo ibirego by’umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho, ukorera mu misozi ya Fizi, uherutse kuvuga ko abarwanyi ba FDLR bahuguriwe mu Burundi binjiye mu gihugu kugira ngo bice abaturage b’Abanyamulenge. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 26 Nyakanga, Umuvugizi wa FARDC, Gen. Major Sylvain Ekenge, yavuze […]
Uruzi rwa Muragarazi rushobora gutera ibibazo hagati y’u Burundi na Tanzania

Umwuzure uherutse kuba mu ruzi rwa Muragarazi, rugaragaza umupaka uhuza u Burundi na Tanzaniya, wimuye ubutaka bumwe bw’u Burundi ibujyana mu karere ka Tanzaniya. Iki kibazo cyongeye kubyutsa amakimbirane hagati y’abaturiye uruzi bitewe no guterana ubwoba hamwe n’ibibazo bya politiki. Muri iki gihe, biravugwa ko umwuka wifashe nabi mu turere duhana imbibi tw’u Burundi na […]
Yafatiwe muri Gare ya Nyabugogo afite ibiro 4 by’urumogi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 26 Nyakanga, Polisi ikorera muri gare ya Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, yafashe uwitwa Habamahirwe Francois w’imyaka 18 wo mu Karere ka Burera mu Murenge wa Nemba, afite ibiro 4 by’Urumogi yari avanye aho avuka. Akimara gufatwa yavuze ko yari aruzanye i Remera mu Mujyi wa […]
Tshisekedi asigaje kwegura, guhunga cyangwa gukurwaho: Nangaa

Umuhuzabikorwa w’ihuriro rya AFC/M23, akoresheje urubuga rwe rwa x, yavuzek ko Parezida Tshisekedi asigaranye kwegura ku butegetsi, cyangwa agahunga bitaba ibyo agakurwaho. Nangaa yavuze ko RDC irimo ibibazo mu buryo budasubirwaho, kandi ko ibyo bibazo biri mu gihugu hose. maze ongeraho ko ikibazo cy’umutekano atari icyo kiri muri RDC gusa, ahubwo ko hari n’ibibazo bya […]
Ari umugabo n’umugore ni nde uryoherwa cyane n’imibonano mpuzabitsina y’abashakanye?

Mu muryango nyarwanda n’ahandi ku isi, imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye ni ingenzi cyane mu kubaka urukundo, umutekano w’amarangamutima, no gutuma urugo rugira ituze. Ariko se, hagati y’abagabo n’abagore, ni nde uryoherwa cyane n’iki gikorwa? Iki kibazo cyakomeje gutera impaka, ariko ubushakashatsi bwimbitse n’ubuhamya bw’abantu batandukanye bigaragaza ko ibyishimo by’imibonano mpuzabitsina bigira aho bishingira ku buryo […]
Biratangaje: Havumbuwe igihugu cyitabamo imibu

Ubushakashatsi buherutse bwagaragaje ko Iceland ari kimwe mu bihugu bike ku isi bitabarizwamo imibu, bitewe n’imiterere yacyo yihariye. Abashakashatsi bavuga ko ubukonje bukabije bwo muri icyo gihugu butuma amagi y’imibu atabasha gukura, kandi n’igihe ubushyuhe bwiyongereye, amazi arihinduriza bigatuma umubu udakura. Ikindi gitangaje, ni uko muri Iceland nta miti yica imibu ikoreshwa, cyangwa se inzitiramibu, […]
Audia Intore yarongowe n’umunyamakuru

Ku wa 26 Nyakanga 2025, umunyamakuru Cyiza Kelly n’umuhanzikazi Audia Intore bakoze ubukwe nyuma y’igihe bari mu rukundo. Ubu bukwe bwabereye mu Murenge wa Kinyinya, mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu. Umuhango wo gusaba no gukwa waranzwe n’ibikorwa bya kinyarwanda, abashyitsi barimo abahanzi Mariya Yohana, Ange na Pamela, na Lionel Sentore. Umunyamakuru Babu […]
Masisi: M23 yakubise umwanzi, yigarurira agace k’ingenzi

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu wigaruriye agace ka Showa ko muri Teritwari ya Masisi, nyuma yo kukirukanamo umwanzi wawo bari bahanganye. M23 yafashe Showa nyuma yo kuhirukana ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC bari bahanganye ryiganjemo inyeshyamba zo mu mutwe wa APCLS wa Janvier Karairi. Ejo ku wa Gatanu impande zombi zari zarwaniye […]
Icyicaro Gikuru cya EAGF kigiye kuva muri Uganda kize mu Rwanda

Amashyaka afite amahame mu kurengera ibidukikije yo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAGF), yemeje ko Icyicaro Gikuru cyayo cyabaga muri Uganda cyihavanwa kikimurirwa mu Rwanda. EAGF yabyemereje mu nama yayo izwi nka Eastern African Greens Congress iri kubera i Kigali. Iyi nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’amashyaka ya Green Parties yo mu bihugu by’u […]
Tshisekedi umaze iminsi yikanga coup d’état yafatiye ingamba ba Jenerali ba FARDC

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyamenyenyesheje abasirikare bakuru bose n’abapolisi ko nta wemerewe gusohoka mu gihugu cyangwa kuva aho ari, kugeza igihe bazamenyesherezwa. Bikubiye mu butumwa FARDC yatanze biciye mu mugaba mukuru w’Ingabo zayo, Lt.Gen. Banza Jules Mwilambwe. Itangazo Lt. Gen. Banza yashyize hanze yifashishije urubuga rwa Telegrame, rimenyesha abayobozi bakuru muri […]
Aho AFC/M23 ihagaze ku kuba RDC yagabanywamo za Leta

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ufite icyifuzo cy’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagabanywamo za Leta, kuko ari bwo buryo bwonyine bushobora kuvana iki gihugu ku rwego kiriho. Byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho w’uyu mutwe, Benjamin Mbonimpa, mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025, i Goma. Ni ikiganiro cyibanze ku nyandiko y’amahame […]
Umukinnyi mushya wa APR FC yagize ibyago

Umunya-Uganda Ronald Ssekiganda umaze igihe gito yerekeje muri APR FC, yagize ibyago byo gupfusha nyina umubyara. APR FC yemeje aya makuru mu butumwa bumwihanganisha yanyujije ku rubuga rwayo rwa X. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yagize iti: “Ubuyobozi bwa APR, abakinnyi ndetse n’abakozi, bifatanije na Ronald Ssekiganda mu gahinda ko kubura umubyeyi we (nyina). Aruhukire mu […]
U Bufaransa bwatesheje agaciro impapuro zo gufata Bashar al-Assad

Urukiko Rukuru rw’u Bufaransa rwatesheje agaciro impapuro zatanzwe mu 2023 zo guta muri yombi uwahoze ari Perezida wa Siriya, Bashar al-Assad, washinjwaga uruhare mu bitero byahitanye abasaga 1,000 mu 2013 mu mijyi ya Adra na Douma hafi ya Damasiko. Urukiko rwavuze ko ubwo izo mpapuro zatangwaga, Assad yari akiri perezida bityo akaba yari afite ubudahangarwa […]
U Burundi bwabonye Nyampinga mushya (Amafoto)

Kaneza Kellia Lagroire, ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Burundi wa 2025, nyuma yo guhigika abakobwa bagenzi be 15 bari barihataniye. Kaneza yambikiwe iri kamba mu birori byabereye i Bujumbura ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2025. Ni ibirori byitabiriwe n’abarimo Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Angeline Ndayubaha […]
FDLR yoherejwe kwica Abanyamulenge nyuma yo gutozwa no guhabwa intwaro n’u Burundi: Twirwaneho

Umutwe wa Twirwaneho ushinzwe kurengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, watanze impuruza y’uko abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR batangiye koherezwa mu bice by’imisozi miremire yo muri Teritwari za Uvira na Fizi, nyuma y’igihe bahererwa imyitozo mu Burundi. Twirwaneho yatanze iyi mpuruza biciye mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga. Uyu mutwe […]
Igisubizo cya AFC/M23 ku bibaza niba Kabila yaramaze kuyinjiramo

Umutwe wa AFC/M23 wahakanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari umwe mu bawugize. Uyu mutwe wemeje ko Kabila usigaye aba mu mujyi wa Goma ugenzura atari umunyamuryango wawo, mu kiganiro wagiranye n’itangazamakuru ejo ku wa Gatanu. Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, ubwo yabazwaga niba Kabila ari […]
Ndayishimiye yagiranye inama na Capitaine Ibrahim Traoré

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ku wa Kane tariki ya 24 Nyakanga yatangaje ko yagiranye inama na Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim Traoré. Ndayishimiye abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko inama yagiranye na Traore iri mu rwego rw’ubutumwa yahawe bwo kuba intumwa idasanzwe ya Perezida wa Angola akanaba uw’Umuryango wa Afurika […]
AFC/M23 yavuze ikintu gikomeye gishobora gutuma idasubira kuganira na RDC

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko udateze gusubira mu biganiro umaze igihe ugiranira na Leta ya RDC i Doha muri Qatar, mu gihe cyose itararekura abantu bayo babarirwa muri 700 ifunze. Byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, ubwo kuri uyu wa Gatanu yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Serena Hotel i Goma. Ni ikiganiro cyabaye nyuma […]
Impamvu ba Minisitiri Marizamunda na Uwimana Consolée batarahiranye n’abandi

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga, yakiriye indahiro y’Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bagize Guverinoma nshya, mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura. Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Nsengiyumva Justin ni we wabimburiye abandi mu kurahira; akurikirwa n’Abaminisitiri, Abanyamahanga ba Leta ndetse n’abayobozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB). Abaminisitiri 19 muri […]
Masisi: FARDC yaramutse igaba ibitero bikomeye kuri M23

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga 2025, ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zabyutse zigaba ibitero bikomeye mu gace ka Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho zageragezaga kwisubiza uduce twari twarafashwe n’umutwe wa AFC/M23 mu cyumweru gishize. Ni bitero byatangiye mu masaha y’ isaa munani […]
Perezida Kagame yashimiye byimazeyo Dr. Ngirente

Perezida Paul Kagame yashimiye yivuye inyuma Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Dr. Edouard Ngirente, ku bw’akazi keza yari amaze igihe akora. Umukuru w’Igihugu yamushimiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nyakanga, nyuma y’uko yari amaze kwakira indahiro z’abagize Guverinoma nshya iheruka gushyirwaho iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva. Abaminisitiri 19, Abanyamabanga ba Leta 10 […]