Igihe RDC yihaye cyo gucana umuriro kuri M23 cyageze
Igihe ntarengwa, tariki ya 24 Nzeri 2023, ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo bwahaye umutwe witwaje intwaro wa M23 ngo ube warekuye ibice wafashe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru cyageze. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru Christian Lusakueno wa Top Congo FM i New York muri Leta zunze […]
Ibyavuye mu isuzuma ku ‘marozi’ abakozi ba APR FC bashinjwa gushaka guha abakinnyi ba Kiyovu Sports

Major Uwanyirimpuhwe Jean Paul wahoze ashinzwe ibikorwa bya APR FC, Maj. Dr Nahayo Ernest wari umuganga wayo, Mupenzi Etto wahoze ashinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi na Bizimana Bilali bamaze amezi atatu bakurikiranwe n’ubutabera, aho bakekwaho gushaka guha abakinnyi ba Kiyovu Sports amarozi abaca intege. Ikurikiranwa ry’aba bakozi ryamenyekanye mu mpera za Kanama 2023. Bakekwaho gukora iki […]
Nyiragongo: Havutse umutwe witwaje intwaro uvuga ko ugiye kwirukana M23
Mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo havutse umutwe witwaje intwaro witwa UFPC (Union des Forces Patriotiques du Congo) ugizwe n’urubyiruko rukomoka muri terirtwari ya Nyiragongo iherereyemo umujyi wa Goma. Nk’uko Umuvugizi wawo, Muhabura Nicolas, yabimenyesheje abanyamakuru kuri uyu wa 23 Nzeri 2023, bafite gahunda yo gufasha igisirikare cya RDC guhangana n’umutwe witwaje intwaro […]
Museveni yatangaje umusaruro w’umuriro w’ibisasu UPDF iheruka gusuka kuri ADF
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yatangaje ko igisirikare cy’iki gihugu giheruka kwica ibyihebe byinshi byo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF nyuma yo kubigabaho hakoreshejwe indege z’intambara. Ku itariki ya 16 Nzeri ni bwo indege z’intambara z’Igisirikare cya Uganda (UPDF) zagabye ibitero ku birindiro bya ADF biherereye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]
FARDC Vs M23: Birashya bishyira indi mirwano karundura
Ku wa Gatatu tariki ya 20 Nzeri 2023, Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi yeruriye imbere y’Umuryango w’Abibumbye ko nta mishyikirano Leta ayoboye iteze kuzagirana n’umutwe wa M23. Uyu mutwe kuri ubu uracyagenzura bimwe mu bice bya za Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo zo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Tshisekedi ubwo yagezaga ijambo ku nteko rusange […]
Byinshi ku ikurikiranwa rya Senateri wa USA wahozaga u Rwanda ku nkeke
Perezida wa komisiyo ya sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) ishinzwe ububanyi n’amahanga, Robert Bob Menendez hamwe n’umugore we, Nadine Menendez, barezwe mu rukiko muri New York kubera ibyaha bya ruswa bamaze igihe bakurikiranweho. Itangazo rihuriweho ryashyizwe hanze n’umunyamategeko muri Leta ya New York, Damian Williams, n’umuyobozi wungirije w’ibiro bishinzwe iperereza (FBI) muri […]
Bozizé wayoboye Centrafrica yakatiwe imirimo y’agahato y’ubuzima bwose
Urukiko rwo muri Repubulika ya Centrafrica rwakatiye Franà §ois BozizĂ© wayoboye iki gihugu kuva mu 2003 kugeza mu 2013, igihano cy’imirimo y’agahato mu gihe cyose mu buzima bwe. Iki cyemezo cyasomwe na Perezida w’urukiko rw’ubujurire rwa Bangui, Joachim Pessire, kuri uyu wa 21 Nzeri 2023, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Jeune Afrique. Uyu mucamanza yasobanuye ko BozizĂ© yahamwe […]
Twakoraga nk’abashaka amafaranga gusa: Umuyobozi wa RURA

Umuyobozi w’urwego ngenzuramikorere (RURA), Rugigana Evariste, yatangaje ko abakozi barwo bahanaga abatwara ibinyabiziga hirya no hino mu gihugu kurusha ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yemeza ko byasaga n’aho bari bagamije kwinjiza amafaranga gusa. Ibi Rugigana yabivuze kuri uyu wa 21 Nzeri 2023 ubwo we na bagenzi be bo muri RURA […]
USA: Umusenateri ukomeye n’umugore we bakurikiranweho ibyaha bya ruswa
Senateri ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bob Menendez n’umugore we bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa, aho abashinjacyaha bo muri Amerika bashinje aba bombi kwakira ruswa kubera ibikorwa bitandukanye bya ruswa, harimo no gukoresha imbaraga z’ishyaka ry’abademokarate muri politiki y’ububanyi n’amahanga mu nyungu za Misiri. Kuri uyu wa Gatanu, Ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe za […]
Rwanda, Italia kuimarisha ushirikiano katika ulinzi
Rais Paul Kagame mnamo Septemba 21 alikutana na Waziri Mkuu Giorgia Meloni wa Italia kujadili njia za kuimarisha ushirikiano katika maeneo tofauti ya maslahi ya pande zote. Viongozi hao wawili walikutana kando ya kikao cha 78 cha Baraza Kuu la Umoja wa Mataifa kinachoendelea kuanzia Septemba 20 hadi 26, mjini New York, Marekani. “Walijadili njia […]
Colonel Mamadi Doumbouya gives me the impression of a sincere man – Mushikiwabo
After the Vice-President of the People’s Republic of China Han Zheng, the head of the Guinean transition also met with the Secretary General of the International Organization of La Francophonie (OIF) in New York on the sidelines of the general assembly of ONU. At the end of this meeting, Rwandan Louise Mushikiwaboi gave her impression […]
France: Uwabaye Minisitiri mu Burundi n’umugore we bakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri
Urukiko rw’ubujurire rwa Versailles mu Bufaransa rwakatiye Gabriel Mpozagara wabaye Minisitiri w’ubutabera w’u Burundi ku bwa Daniel Micombero n’umugore we Candide igifungo cy’imyaka ibiri, rubaziza ibyaha birimo gukoresha undi imirimo y’ubucakara. Uru rukiko rwemeje ko Mpozagara n’umugore we bakoresheje uwitwa Sindayigaya MĂ©thode imirimo ivunanye yo mu rugo ruherereye mu gace ka Hauts-de-Seine mu gihe cy’imyaka […]
Gen Ndima yahamagajwe mu rukiko, Col Mikembe yamushinje uruhare mu bwicanyi bw’i Goma
Colonel Mike Mikombe, komanda w’ingabo zishinzwe kurinda perezida n’inzego za leta zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, ushinjwa uruhare mu bwicanyi bwo ku itariki ya 30 Kanama i Goma, yasabye urukiko ko ruhamagazwa uwari guverineri wa gisirikare wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt. Gen. Constant Ndima avuga ko ari we “wateguye igikorwa cyose kandi yari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare […]
Ndayishimiye yaba yarashatse kwirukana Gen Prime Niyongabo, Ndirakobuca aramwitambika
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko ishyamba atari ryeru hagati ya Perezida Evariste Ndayishimiye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za kiriya gihugu, Gen Prime Niyongabo. Mu cyumweru gishize ni bwo mu Burundi humvikanye amakuru y’uko haba hari icy’ikango cya coup d’Ă©tat, n’ubwo Minisiteri y’Itumanaho nyuma yaje kuyanyomoza ivuga ko ari “ibihuha”. Ni amakuru yavuzwe nyuma […]
U Bwongereza: Batanu bashinjwa kuba intasi z’u Burusiya bagiye kugezwa mu rukiko

Abantu batanu bakekwaho kuba intasi z’u Burusiya bagomba kugezwa imbere y’urukiko mu Bwongereza bashinjwa icyaha cyo gucura umugambi wo gutata. Ku wa Kabiri, Orlin Roussev, Bizer Dzhambazov, Katrin Ivanova, Ivan Stoyanov, na Vanya Gaberova bazitaba urukiko rw’ibanze rwa Westminster. Vanya Gaberova bivugwa yakoraga mu bijyanye n’iby’ubwiza (beautician) kandi yatsindiye ibihembo muri urwo rwego ndetse akaba […]
RSSB yahaswe ibibazo ku isoko rya Frw tiliyari 2 ryatanzwe hatitawe ku mategeko
Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu yahase ibibazo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize, RSSB, ku isoko rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda tiliyari 2 ryahawe ikigo cyo mu Bufaransa gitanga ubujyanama mu ishoramari, Amundi Asset Management, hatitawe ku mategeko. Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari n’umutungo by’igihugu, Kamuhire Alexis, igaragaza ko mu gutanga iri soko, RSSB […]
Le président du Kenya qualifie le Conseil de sécurité de l’ONU de « dysfonctionnel  »
Le prĂ©sident kenyan William Ruto a vivement critiquĂ© jeudi le Conseil de sĂ©curitĂ© de l’ONU pour ce qu’il considère comme son “inefficacitĂ©” et son absence de principes dĂ©mocratiques. S’exprimant lors de la 78e session de l’AssemblĂ©e gĂ©nĂ©rale des Nations Unies Ă Â New York, il a appelĂ© Ă Â une rĂ©forme fondamentale du Conseil de sĂ©curitĂ©, soulignant […]
Mushikiwabo arishimira akazi Col. Doumbouya ari gukora muri Guinea
Nyuma yo kubonana na Visi-Perezida w’u Bushinwa Han Zheng, umuyobozi w’inzibacyuho wa Guinea yanabonanye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wa La Francophonie (OIF) i New York aho yitabiriye inama y’Inteko Rusange ya Loni. Nyuma yo kugirana ibiganiro, Louise Mushikiwabo yatanzee ibitekerezo ku myitwarire y’inzibacyuho ya Guinea. Ku bwe nk’uko iyi nkuru dukesha guinee360 ivuga, Guinea ni […]
RDC igiye kwimurira ambasade i Yeruzalemu naho Israel ifungure ambasade i Kinshasa
Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo izimurira ambasade ya yo muri Israel i Yeruzalemu ivuye i Tel Aviv nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters. Netanyahu, wabonanye na Perezida wa Congo Felix Tshisekedi mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, yatangaje ko Israel nayo izafungura Ambasade i […]
Ikigo EUCL gitanga amashanyarazi cyahombye Frw miliyari 87 mu myaka 2

Ikigo EUCL gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda cyahombye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 52 (Frw 52.504.000.000) mu mwaka w’ingengo y’imari w’2021/2022 na miliyari 35 mu w’2022/2023. Iki kibazo cyagaragajwe n’abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, kuri uyu wa 21 Nzeri 2023 ubwo abayobozi n’abakozi bo muri REG ndetse na EUCL […]
M23 iravugwaho kongera gusatira Goma
Umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) uravugwaho kongera gusatira umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Jean Claude Mambo Kawaya uyobora sosiyete sivile muri teritwari ya Nyiragongo, kuri uyu wa 21 Nzeri 2023 yatangarije umunyamakuru Jimmy Shukran Bakomera wa radiyo wa VOA ko […]
Abasirikare ba Afurika y’Epfo bishwe n’umuraba wabahanuye ku bwato
Kuri uyu wa Gatatu ushize, abasirikare batatu barwanira mu mazi ba Afurika y’Epfo barapfuye nyuma y’umuraba uremereye wakubise ubwato bwabo bugendera munsi y’amazi (Submarine) ku nkombe za Kommetjie hafi ya Cape Town, nk’uko byatangajwe na Perezidansi kuri uyu wa Kane, itariki 21 Nzeri. Abasirikare barindwi bakora kuri ubu bwato bakubiswe n’amazi abakura hejuru y’ubwato bwa […]
Nta kibazo kiri hagati y’ingabo n’abaturage, habaye ibibazo hagati y’Abanyekongo – Gen. Cirimwami
Guverineri w’agateganyo wa Kivu y’Amajyaruguru, Gen. Maj. Peter Cirimwami Nkuba, yakoze ubutumwa bwo kugenzura ihagarikwa ry’imirwano ku muhanda Goma-Kibati-Kanyamahoro-Kibumba mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Icy’ibanze muri ubu butumwa kwari ukureba uko FARDC ihagaze ku murongo w’imbere no kureba niba ihagarikwa ry’imirwano ryarubahirijwe ku ruhande rwa Congo. Ati: “Ntabwo twasabwe kuza gutera, ahubwo ni ukugenzura ihagarikwa […]
Andre Onana: Goalkeeper takes responsibility as Manchester United lose in Munich
Manchester United goalkeeper Andre Onana says he has “let the team down” and that they failed to get a result at Bayern Munich “because of me”. In an eventful game in Germany, Onana’s error gifted Bayern a crucial lead that they quickly doubled after United had started in disciplined fashion. A flurry of goals followed […]
Kicukiro: Un tueur en série présumé traduit devant le tribunal
Le tueur en sĂ©rie prĂ©sumĂ© Denis Kazungu a Ă©tĂ© traduit en justice jeudi 21 septembre devant le tribunal primaire de Kicukiro et inculpĂ© de 10 chefs d’accusation, dont meurtre, viol, contrefaà §on et profanation de cadavres humains. Kazungu a Ă©tĂ© arrĂ ÂŞtĂ© le 5 septembre. Il est accusĂ© d’avoir tuĂ© 12 personnes et de les avoir enterrĂ©es […]
DRC: Tshisekedi calls for speedy withdrawal of UN peacekeepers
The Democratic Republic of Congo’s president has called for a speedy withdrawal of the UN peacekeeping mission in his country. The UN Organization Stabilization Mission in Congo (MONUSCO) has been deployed in eastern DR Congo since 1999. Addressing the 78th UN General Assembly session in New York on Wednesday, Felix Tshisekedi expressed disappointment with the […]
Abadepite babona mubazi y’abamotari nk’igikoresho cyo gukandamiza abaturage

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, bahamirije imbere y’urwego ngenzuramikorere, RURA, ko mubazi yahawe abamotari yifashishwaga mu gukandamiza abaturage. Ibi babivuze kuri uyu wa 21 Nzeri 2023 ubwo abayobozi, abari abayobozi n’abakozi ba RURA bitabaga, bisobanura ku bibazo byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta y’umwaka ushize. Visi Perezida wa […]
Amerika yagabanyije ubufasha yahaga RDF
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bikoresha abana mu gisirikare, ibyatumye zigabanya ubufatanye mu bya gisirikare ibihugu byombi bisanzwe bifitanye. U Rwanda rwabaye igihugu cya 19 gishyizwe kuri ruriya rutonde ruzwi nka CSPA. Ni urutonde Amerika ikora ishingiye ku iteka rigamije gukumira ikoreshwa ry’abana mu gisirikare. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi […]
Abadepite ntibumva ukuntu RURA yananiwe gukemura ikibazo cy’abagenzi
Abadepite bagize komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, ntibumva ukuntu urwego ngenzuramikorere, RURA, rwananiwe gukemura ikibazo kiri mu gutwara abantu n’ibintu kiriho kuva mu mwaka w’2015. Kuri uyu wa 21 Nzeri 2023 ubwo abayobozi n’abakozi bo muri RURA bitabaga PAC, basobanuye ko ikibazo cy’abagenzi bategereza igihe kirekire imodoka zibatwara gishinze […]
Kazungu ukekwaho kuba umwicanyi ruharwa yagejejwe mu rukiko, umucamanza atera utwatsi icyifuzo cye
Kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023, Kazungu Denis ucyekwaho kuba umwicanyi ruharwa yagejejwe imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ruherereye mu karere ka Kicukiro. Uyu mugabo ukekwaho kwica abantu barenga 10 akabashyingura mu nzu yakodeshaga iherereye mu Busanza ho mu murenge wa Kanombe w’akarere ka Kicukiro, yageze ku rukiko atwawe n’imodoka y’Urwego rw’Igihugu […]
U Burusiya bwaramutse bugaba ibitero by’indege i Kyiv no mu yindi mijyi ya Ukraine
Kuri uyu wa Kane, u Burusiya bwagabye ibitero byo mu kirere ku murwa mukuru Kyiv no mu yindi mijyi ya Ukraine, bikomeretsa byibuze abantu 18 ndetse byangiza n’ibikorwa remezo hirya no hino mu gihugu. Abatangabuhamya babwiye Reuters ko ibisasu byumvikanye i Kyiv no mu karere kayegereye nyuma y’integuza y’igitero cy’indege. Abayobozi batangaje ko bohereje itsinda […]
Perezida Kagame yatabarije abaturage bakomeje kuzira intambara

Perezida Paul Kagame yatabarije abaturage bo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi bakomeje kuzira intambara z’urudaca. Ni mu gihe yavugiraga ijambo imbere y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa 20 Nzeri 2023. Umukuru w’Igihugu yagize ati: “Uyu munsi […]
Zelensky yasezeranyije Afurika y’iburasirazuba kuyifasha guhangana n’inzara
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasezeranyije ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba kubiha ibinyampeke mu rwego rwo kubifasha guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa. Ibi yabibwiye Perezida wa Kenya, William Ruto, ubwo bahuriraga i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa 20 Nzeri 2023, aho bagiye kwitabira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Perezida […]
Mali: Inyeshyamba zirigamba kwica abasirikare basaga 30 no gufata abandi benshi
Ihuriro ry’imitwe itandukanye y’inyeshyamba mu majyaruguru ya Mali riravuga ko ryafashe bugwate abasirikare benshi b’igihugu rikica abandi basaga 30, mu gihe ryo ryatakaje umunani mu mirwano yabahuje. Iri huriro ribarizwamo umutwe nka CMA (Coordination of Azaward), ihuriro na none rigizwe n’inyeshyamba ziganjemo abo mu bwoko bw’Aba-Touareg, ryanigambye ko ryarashe indege ebyiri mu gitero ku bigo […]
Igitabo ku banyeshuri 176 cyatumye umuyobozi muri REB yotswa igitutu
Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, batunguwe no gusanga hari ibigo by’amashuri bidafite ibitabo bihagije, aho usanga hari abanyeshuri 176 bahurira kuri kimwe, mu gihe umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi bw’ibanze, REB, yerekanaga ko byibuze batanu cyangwa batatu ari bo bahurira kuri kimwe. Kuri uyu wa 20 Nzeri 2023 […]
Kumbukumbu nne za mauaji ya kimbari zimeongezwa kwenye Orodha ya Urithi wa Dunia wa UNESCO
Kumbukumbu ya Mauaji ya Kimbari ya Murambi katika Wilaya ya Nyamagabe, Kumbukumbu ya Mauaji ya Kimbari ya Nyamata katika Wilaya ya Bugesera, Kumbukumbu ya Mauaji ya Kimbari ya Kigali katika Jiji la Kigali, na Kumbukumbu ya Mauaji ya Kimbari ya Bisesero katika Wilaya ya Karongi sasa zimeandikwa kwenye Orodha ya Urithi wa Dunia wa UNESCO. […]
U Buhinde bwasabye Abahinde bagenda n’abatuye muri Canada kwigengesera
U Buhinde bwagiriye inama abaturage babwo bajya cyangwa batuye muri Canada yo “kwitonda cyane”. Iyi nama ije nyuma y’umunsi umwe amakimbirane akomeje kwiyongera hagati y’ibihugu byombi aho buri kimwe kirukanye umudipolomate wo ku rundi ruhande. Canada yavuze ko iri gukora iperereza ku “birego byizewe” bihuza leta y’u Buhinde n’iyicwa ry’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo mu […]
Rwanda is a ‘world-beating’ model on tackling migrant crisis – Suella Braverman
The UK’s Rwanda migrant plan is a “world-beating” model on tackling the crisis, Home Secretary Suella Braverman has said. Speaking on LBC’s Nick Ferrari at Breakfast, Ms Braverman said the focus was on stopping the use of hotels for migrants making the trip across the Channel. She said the Rwanda scheme – intended to “detain […]
UR mu ihurizo ryo kugaruza amafaranga yishyuriye abarimu 39 yohereje mu mahanga ntibagaruke

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda buri mu ihuriro ryo kugaruza amafaranga (Frw) abarirwa muri miliyari 1 na miliyoni 347 yishyuriye abarimu 39 bagiye kwiga mu mahanga, ariko ntibagaruke. Iki kibazo cyagaragajwe kuri uyu wa 20 Nzeri 2023 ubwo abayobozi n’abakozi bo muri iyi kaminuza bageraga imbere ya komisiyo mu nteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze […]
Ndizera ko amasezerano yacu n’u Rwanda yaba icyitegererezo ku bindi bihugu – Braverman
Umunyamabanga ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Suella Braverman, yatangaje ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda y’u Bwongereza ari icyitegererezo cy’Isi yose mu guhangana n’iki kibazo. Avuga n’umunyamakuru Nick Ferrari wa LBC kuri uyu wa Gatatu, Braverman yavuze ko ikigamijwe ari uguhagarika ikoreshwa ry’amahoteri ku bimukira bakora ingendo zambuka Umuyoboro uzwi nka English […]
Umuhungu wa Ali Bongo wakuwe ku butegetsi arashinjwa ubugambanyi

Umuhungu wa Ali Bongo Ondimba uherutse gukurwa ku butegetsi n’abasirikare ba Gabon, Noureddin Bongo Valentin, hamwe n’abandi bakoranaga bya hafi n’umubyeyi we barashinjwa ibyaha birimo kugambanira igihugu no kunyereza umutungo wacyo. Bongo yahiritswe tariki ya 30 Kanama 2023, atabwa muri yombi hamwe n’abandi barimo Noureddin, televiziyo y’igihugu ibagaragaza bafatanwe ibikapu by’amafaranga byavugwaga ko yafatiwe mu […]
Le général Muganga du Rwanda a rencontré le chef de l’armée qatarie
Le chef d’Ă©tat-major des Forces de dĂ©fense rwandaises (RDF), le gĂ©nĂ©ral Mubarakh Muganga, a rencontrĂ© mardi 19 septembre le chef d’Ă©tat-major des forces armĂ©es qataries, le lieutenant-gĂ©nĂ©ral Salem bin Hamad bin Aqil Al Nabit, Ă Â Doha. selon l’agence de presse du Qatar. Les deux chefs de l’armĂ©e ont discutĂ© de sujets d’intĂ©rĂ ÂŞt commun et des […]
Tshisekedi yongeye kwemeza ko atazaganira na M23, ashimangira ko ubu FARDC ikomeye

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yongeye gushimangira ko nta biganiro guverinoma ye iteze kugirana n’umutwe wa M23 yita umutwe w’abanyabyaha wajyanwe muri Congo n’u Rwanda, ndetse yongeraho ko bongereye ingufu ku buryo biteguye icyo ari cyo cyose mu kurinda igihugu. Ibi Tshisekedi yabitangarije kuri uyu wa Kabiri, itariki 19 Nzeri, i […]
Doha: U Rwanda na Qatar bikomeje gukaza ubufatanye mu bya gisirikare
Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 19 Nzeri, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), General Mubarakh Muganga, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Qatar, Lt. Gen. Salem bin Hamad bin Aqil Al Nabit, i Doha. Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byombi baganiriye ku ngingo z’inyungu rusange n’uburyo bwo kuzamura no guteza imbere izo nyungu, mu nama […]
Gabon yahagaritswe igice muri Commonwealth itaramaramo kabiri
Gabon yahagaritswe, igice, muri Commonwealth nyuma y’uko abayobozi ba gisirikare bakoze coup d’etat yakuyeho Perezida Ali Bongo. Iki cyemezo cyafashwe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga ba Commonwealth bitabiriye inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Abayobozi bahamagariye Gabon kubahiriza indangagaciro n’amahame bya Commonwealth nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga. Basabye igihugu gutegura amatora yizewe vuba bishoboka. Igisirikare cya Gabon […]
Gen. Chaligonza yabujije Abanyekongo kunenga FARDC
GĂ©nĂ©ral Major Jacques Nduru Chaligonza wari warahawe inshingano ya guverineri w’inzibacyuho w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yabujije Abanyekongo kunenga igisirikare cy’igihugu, kuko ngo nta handi biba. Uyu musirikare yavuze ibi ubwo yashyikirizaga inshingano Gen. Major Peter Cirimwami mu muhango wabereye ku biro by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru biherereye mu mujyi wa Goma, kuri uyu wa 19 Nzeri […]
Ibyorezo bishobora kwaduka Libya nyuma yo kwibasirwa y’umwuzure
Nyuma y’umwuzure uherutse kwibasira igihugu cya Libya ugahitana abagera ku bihumbi 20, kuri ubu ngo hari ibyago byinshi ko iki gihugu gishobora kwibasirwa n,ibyorezo bikomoka ku mwanda by’umwihariko mu gace Ibiza byibasiye cyane. Ibyo byagarutsweho n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi( UNHCR) ,aho ritangaza ko kubera ko Ibiza biba byarasize bisakumye ibinyabutabire bitandukanye n’imyanda bigasakara […]
Isoko ryubakwa kuva mu 2011 ryasubije abayobozi ba Rubavu imbere y’abadepite

Isoko rigezweho rya Rubavu rimaze hafi imyaka 12 ritaruzura kuri uyu wa 19 Nzeri 2023 ryasubije abayobozi b’akarere imbere y’abadepite bagize komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC. Depite Niyorurema Jean RenĂ© yagize ati: “Isoko rya Rubavu rimaze igihe kinini ariko ikigaragara ni uko umugenzuzi yabonye rikiri kuri 60 na kangahe […]
L’économie du Rwanda a enregistré une croissance de 6,3% au deuxième trimestre
Le Rwanda a enregistrĂ© une croissance de 6,3% du PIB au deuxième trimestre 2023 après une croissance de 9,2% au premier trimestre, selon les chiffres publiĂ©s par l’Institut national des statistiques du Rwanda (NISR) lundi 18 septembre. La croissance du PIB aux prix actuels du marchĂ© — Ă Â 3 970 milliards de Frw — se […]
Abasirikare b’u Burundi barasaniye n’Imbonerakure ku ruzi rwa Rusizi barafunzwe
Abasirikare b’u Burundi 5 mu baturuka mu birindiro bya Ruhagarika, baherutse kurasanira n’urubyiruko rw’Imbonerakure hafi y’uruzi rwa Rusizi, bafungiwe mu ntara ya Cibitoke iri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’iki gihugu. Urubuga SOS Burundi rwatangaje ko amakuru rwahawe n’abo mu nzego z’umutekano avuga ko aba basirikare bafungiwe muri kasho ya Polisi yo ku rwego rw’intara ya Cibitoke […]
Somalia: Ingabo z’u Burundi zatanze ibirindiro bya Biyo Cadale zari zimazemo imyaka 8

Ku Cyumweru, Ingabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somalia (ATMIS) zatangiye icyiciro cya kabiri cyo kuvana abasirikare muri iki gihugu zishyikiriza Leta ya Mogadishu Ikigo cya gisirikare cya Bio Cadale cyo muri Leta ya Hirshabelle cyacungwaga n’Ingabo z’u Burundi. Lt. Col. Philippe Butoyi, umuyobozi wa ATMIS muri Bio Cadale, yavuze ko ihererekanyabubasha ry’inshingano z’umutekano […]
M23 yijeje abaturage ba Kiwanja ko amateka ya 2013 atazigera yisubiramo
Abasirikare bakuru ndetse n’abakada ba M23/ARC kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Nzeri bakoranye inama n’abaturage bo mu Mujyi wa Kiwanja, bahagaritse ibikorwa byose bakajya kwakira abayobozi b’uyu mutwe barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Benjamin Mbonimpa. Mbere yo kugirana ibiganiro, abaturage ba Kiwanja babanje kwerekwa abashyitsi bagizwe n’abasirikare bakuru ba M23 barimo na Col kabengele uherutse kwitandukanya […]
Ubuyobozi bwa Kamonyi bwagowe no gusobanura iby’inama yakorewe i Muhanga
Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bwagowe no gusobanura impamvu yatumye bujyana inama i Muhanga kandi byari bibujijwe n’ibwiriza ryatanzwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente. Kuri uyu wa 18 Nzeri 2023 ni bwo ubuyobozi bw’aka karere bwitabye komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, bwisobanura ku makosa yagaragaye mu nshingano zabwo mu […]
Abofisiye ba RCS bakekwaho uruhare mu rupfu rw’abagororwa bajyanwe mu igororero
Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi kuri uyu wa 18 Nzeri 2023 rwategetse ko abarimo abofisiye b’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora (RCS) bavugwaho gukorera iyicarubozo abari imfungwa n’abagororwa ko bajyanwa by’agateganyo mu igororero. Uwa mbere ni SP Gahungu Ephraim wayoboye igororero rya Rubavu, akaba akurikiranweho icyaha cyo kutita ku muntu ushinzwe gucungira ubuzima hamwe no kuba icyitso ku […]
Amoko arenga 130 y’amavuta n’amasabune bitukuza uruhu yahagaritswe ku isoko

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 18 Nzeri, ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) cyasohoye urutonde rw’ibicuruzwa bibujijwe birimo amoko arenga 130 y’amavuta yo kwisiga, amasabune na cream birimo ibintu bibujijwe. Urutonde rurimo amavuta arimo ibinyabutabire bitukuza uruhu hamwe n’imiti nka hydroquinone, aside kojic, steroid na mercure. Rwanda FDA yatangaje ko gutumiza no […]
Umusirikare wa UPDF yishe arashe inka 18 akomeretsa izindi zisaga 20
Igisirikare cya Uganda (UPDF) kiri gukora iperereza ku kuntu umusirikare wacyo yarashe akica inka 18 agakomeretsa izindi zisaga 20 mu Karere ka Nakapiripirit ku Cyumweru. Ni umusirikare kuri muri division ya 3 y’ingabo zirwanira ku butaka nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa yo w’agateganyo, Major Moses Amuya. Major Amuya yavuze kandi ko umusirikare ushinjwa kwica aya matungo […]
Leta y’u Burusiya ni yo iyobora ibikorwa bya Wagner muri CAR nyuma y’urupfu rwa Prigozhin
Ubutegetsi bw’u Burusiya ni bwo buri kuyobora ibikorwa by’umutwe w’ingabo wigenga wa Wagner muri Repubulika ya Centrafrica (CAR), nyuma y’urupfu rwa Yevgeny Prigozhin waguye “mu mpanuka ikemangwa” y’indege mu kwezi gushize. Ikinyamakuru Washington Post cyahawe amakuru n’abayobozi batandukanye, kiravuga ko muri uku kwezi Minisitiri w’Ingabo wungirije w’u Burusiya, Yunus-bek Yevkurov na Gen. Maj. Andrei Averyanov […]
Dr Kayumba wari waragizwe umwere yasabiwe gufungwa imyaka 10 n’igice
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rukuru guhamya Dr Kayumba Christopher wabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, icyaha cyo gusambanya umuntu ku gahato, maze rukamukatira igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 6. Dr Kayumba uregwa gusambanya uwari umukozi mu rugo rwe no kugerageza gusambanya uwari umunyeshuri we muri kaminuza, yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 22 Gashyantare 2023, […]
Lt Col. Higiro yarahiriye gufata abo yise ‘inzererezi z’abanyamahanga’ babunza ibicuruzwa
Umuyobozi w’agateganyo w’Inkeragutabara mu ntara y’Amajyaruguru, Lieutenant Colonel Higiro Vianney, yasabye ko abanyamahanga yise “inzererezi” babunza ibicuruzwa mu Rwanda kandi bitemewe, bafatwa. Lt Col. Higiro waganirizaga abaturage bo mu karere ka Musanze, yavuze ko aba banyamahanga bazwi bacuruza imiti bavuga ngo ivura ubugabo, ibintu Leta y’u Rwanda itemera. Yagize ati: “Tumaze iminsi duhura n’abantu b’inzererezi […]
15 FARDC soldiers killed during clashes with Mobondo militiamen
Soldiers from the 11th military region of the Armed Forces of the Democratic Republic of Congo were killed during violent clashes with Mobondo militiamen. The events took place during the day of Sunday September 17 in the village of Mulosi, located between Kabuba and Batshongo, in the territory of Kenge (Kwango). The information was delivered […]