Karongi: Umukandida Paul Kagame yatanze igisobanuro cy’imiyoborere myiza

“Mu buyobozi bwiza ntabwo habamo abayobozi bafata ibigenewe abaturage ngo babigire ibyabo. Ibyo turabirwanya. Mukwiriye kubirwanya namwe mukabyanga,” ibi ni ibyatangajwe n’umukandida wa FPR-Inkotanyi mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakomereje mu Karere ka Karongi. Abaturage basaga 170,000 bo mu Karere ka Karongi no mu nkengero zaho, kuri iki Cyumweru, itariki 30 Kamena 2024, bateraniye ku kibuga […]
Ibintu by’ingenzi byaranze ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda mu myaka 6 ishize
Ububanyi n’amahanga ni ishingiro ry’iterambere ry’igihugu icyo ari cyo cyose kuko butariho nticyabona aho gihahira n’aho gicuruza, nticyabona abacyigoboka mu bihe bikomeye, cyangwa ngo hagire ucyitabaza muri ibyo bihe kuko kitabashije kubaka umubano ukomeye n’ibindi bihugu bityo n’iterambere ryacyo rikaba ryagorana kuko cyaba cyarabaye nyamwigendaho. Mu myaka 6 ishize tugiye kurebera hamwe uko umubano w’u […]
Goma: Suminwa yashimangiye umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda
Minisitiri w’intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tuluka Suminwa, yatangaje ko abateye igihugu cye bazabakurikirana kugera iwabo; ibyashimangiye umugambi wa Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wo gutera u Rwanda. Suminwa yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 26 Kamena, ubwo yari i Goma mu ruzinduko rwe rwa mbere yagiriraga mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iyi ntara […]
Abigaragambya bahaye Ruto amasaha 48 yo kuba yamaze kwegura
Abanya-Kenya bari mu myigaragambyo basabye Perezida William Ruto kwegura, nyuma y’amasaha make yemeye gucubya imvururu zimaze icyumweru mu gihugu. Abigaragambya kuri ubu baravuga ko batagifata Ruto nka Perezida wabo. Itangazo ryasohowe n’ababahagarariye rivuga ko “Twebwe abaturage ba Repubulika ya Kenya, dutangaje ko tutagifata William Ruto nka Perezida wa Kenya. Turamuhamagarira guhita yegura hanyuma ibiro bye […]
Abo ba Kaina n’abandi bagifite agahinda bazaze tuzabasaba imbabazi – Umuvugizi wa M23
Umutwe wa M23 ubinyujije ku muvugizi wungirije, Dr Balinda Oscar, watangaje ko witeguye kwakira bagenzi babo basigaye inyuma batari ku rugamba kubera impamvu zabo zitandukanye, wemeza ko biteguye kubasaba imbabazi bagakomezanya urugamba . Ibi Dr Balinda Oscar (uri ku ifoto na Corneille Nangaa) yabitangaje nyuma y’aho umwe mu bahoze ari abayobozi b’ingabo mu mutwe wa […]
Ibyadutandukanyije mu mateka tuzi yashize tugenda dusiga inyuma twarabirenze – Kagame
Ibyadutandukanyije mu mateka tuzi yashize tugenda dusiga inyuma twarabirenze. Buri munyarwanda wese, ndetse n’utari umunyarwanda ariko uri mu Rwanda bigomba kumugeraho, ibi ni ibyatangajwe n’umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, mu Karere ka Rubavu, aho yakoreye igikorwa cyo kwiyamamaza ku munsi wa kabiri ibikorwa byo kwiyamamaza bitangiye. Mu ijambo yagejeje ku mbaga y’abaturage b’Akarere ka Rubavu, […]
Imyigaragambyo ikomeje kubica muri Kenya yaba irimo ukuboko kw’amahanga?

Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya, Isaac Mwaura, ubu aravuga ko hari ibihugu by’amahanga bishobora kuba biri inyuma y’imyigaragambyo yamagana umushinga w’itegeko ry’mari uri kwamaganwa n’urubyiruko rwo muri Kenya. Mu kiganiro yatanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Star, Mwaura yavuze ko mu gihe hari impungenge nyazo zigaragara, hashobora kuba hari […]
Beijing: Amb. Kimonyo yasobanuye impamvu Afurika ihitamo u Bushinwa kurusha Uburengerazuba
Mu kiganiro n’abanyamakuru ba Global Times, Ma Jingjing na Zhang Yiyi, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yasobanuye impamvu Afurika ihitamo gukorana n’u Bushinwa kurusha n’uburengerazuba ubwo baganiraga ku kwagura ubufatanye mu bukungu n’ubucuruzi hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda, agaragaza amahirwe mashya y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Abanyamakuru ba GT bamubajije bati “Ibitangazamakuru byinshi byo […]
Rulindo:Abagitifu bane bari bahagaritswe mu kazi birukaniwe rimwe
Mu kwezi kwa Mata 2024 BWIZA twabagejejeho inkuru ya ba Gitifu bane bari bahagaritswe mu kazi by’agateganyo mu gihe cy’amezi 3, kuri ubu amakuru yizewe BWIZA ifite ni uko bamaze kwirukanwa mu kazi. Mu nkuru yabanje twari twababwiye ko mu Karere ka Rulindo hari hamaze iminsi havugwa inkuru yo guhagarikwa by’agateganyo mu kazi kwa ba […]
Perezida Ndayishimiye uherutse gutangaza ko Abarundi bishimye yahindukiye abita intashima
Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 19 Kamena 2024, Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yatangaje ko Abarundi badashima, yanga kwemera uruhare mu kibazo cy’ibura rya peteroli avuga ko ari “ikibazo rusange”. Mu butumwa yagejeje ku gihugu mu kwizihiza imyaka ine amaze ku butegetsi, Ndayishimiye yashinje abaturage b’u Burundi “gushaka kugira byose icyarimwe”. Umukuru w’igihugu cy’u […]
Umuntu wa kabiri wimwe ubuhungiro mu Bwongereza yaba yarageze mu Rwanda bucece
Umuntu wa kabiri wasabaga ubuhungiro utarabwemerewe yishyuwe ÂŁ 3000 yo kwimurirwa mu Rwanda ku bushake mu gihe undi azakurikira muri iki cyumweru. Umwimukira utavuzwe izina yasabye ubuhungiro banga kubumuha none yavuye mu Bwongereza azanwa mu Rwanda mu ndege y’ubucuruzi mu minsi ishize. Ni ku nshuro ya kabiri gusa guverinoma yimuriye uwasabye ubuhungiro ntabuhabwe mu gihugu […]
Icyo ubutasi bwa gisirikare bw’u Bubiligi buvuga ku bikorwa by’ubutasi bw’u Rwanda

Ubutasi bw’u Bubiligi buravuga ko bwemera ko ibyo u Rwanda ruvugwaho biterwa no kudashaka ko hagira ushaka guhungabanya umutekano warwo cyangwa kurusubiza mu icuraburindi rwanyuzemo harimo n’Abanyarwanda baba muri diaspora. Ibi byatangajwe muri filimi mbarankuru itavugwaho rumwe yibasira ubutegetsi bw’u Rwanda iherutse gushyirwa ahagaragara bise Rwanda Classified, aho abayiteguye bashinja inzego z’ubutasi z’u Rwanda gukurikirana […]
Burundi: Gélase Ndabirabe yakanze abadepite ashinja bamwe guhisha amadevize mu ngo
Kuwa Kane, Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yasesenguye kandi yemeza umushinga w’itegeko rishyiraho ingengo y’imari rusange y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025. Bamwe mu badepite bamaganye kuva ku wa Gatatu ubwo perezida w’urukiko rw’ibaruramari yajyaga gusobanura isesengura ry’ibiro bye, ku bibazo ubu bihangayikishije igihugu gito cya Afurika y’iburasirazuba, cyane cyane ibura rya lisansi, aho umwe muri […]
Amafoto: Kagame yaganiriye n’Umwami Abdullah II, Al Thani , El-Sisi na Charles Michel

Perezida Kagame kuri uyu wa Kabiri yabonanye na Nyiricyubahiro Umwami Abdullah II wa Yorodani mu rwego rw’inama mpuzamahanga ku gisubizo cyihutirwa ku ntambara ibera muri Gaza. Baganiriye ku byavuye muri iyo nama banaganira ku iterambere ry’ubufatanye bw’ibihugu byombi nyuma y’uruzinduko rw’umwami Abdullah mu Rwanda muri Mutarama . Perezida Kagame kandi yabonanye na Perezida Abdel Fattah […]
Nibwo bwa mbere mbonye umusaruro nk’uyu mu gihugu – Perezida Ndayishimiye

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aravuga ko u Burundi butigeze bugira umunezero n’umugisha nk’ibyo bufite uyu munsi ku butegetsi bwe. Perezida Ndayishimiye avuga ko asanga u Burundi bwarabonye umusaruro butigeze bugira mu buhinzi mbere no ku bundi butegetsi, akibaza niba Abarundi bazabirya bakabimara. Ibi Ndayishimiye yabitangaje kuwa Gatandatu ushize mu Ntara ya Gitega ubwo hibukwaga […]
RDC: Hagaragajwe umukomando wahawe akazi ko kwica Corneille Nangaa

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ku wa Kabiri, itariki ya 4 Kamena 2024, yashyize ahagaragara ifoto y’umuntu wambaye gisirikare bivugwa ko ari umukomando wahawe akazi ko kwica Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa. Uyu mugabo ufite imbunda ya mudahusha bahaye izina rya Ndayisaba Rodrigue uvuga ko yiteguye gukuraho Corneille Nangaa. […]
Kagame yagaragaje ko gukorana kwa Koreya na Afurika atari impuhwe ari inyungu ku mpande zombi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko yizeye cyane kugirana umubano mwiza na Koreya y’Epfo, ashimangira ko inkunga ituruka mu bukungu bwa kane muri Aziya ku mugabane wa Afurika, cyane cyane u Rwanda, ari ishoramari mu nyungu rusange . Ku wa Kabiri, mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na The Korea Herald i Seoul yagize ati: […]
Kagame asanga hari byinshi Afurika yakwigira kuri Koreya y’Epfo byayifasha gutera imbere

Perezida Kagame yagaragaje ko hari byinshi Afurika yagakwiye kwigira kuri Koreya y’Epfo, kandi ibyo asanga byayifasha gutera imbere binyuze mu rubyiruko rwayo nk’imbaraga yihariye. Ibi yabitangarije kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 4 Kamena 2024, mu Nama ya mbere yahuje Koreya y’Epfo n’Umugabane wa Afurika (Korea-Africa Summit). Umukuru w’igihugu yavuze ko Koreya y’Epfo hari byinshi […]
U Rwanda rurateganya gukoresha ifaranga ry’igihugu ry’ikoranabuhanga
U Rwanda rurateganya gutangira gukoresha ifaranga ry’ikoranabuhanga rizwi nka “Central Bank Digital Currency (CBDC)” mu myaka ibiri iri imbere, mu rwego rwo gushyira ingufu mu bikorwa byo kunoza gahunda y’imari no kwihagararaho nk’umukinnyi ukomeye mu bihe biri imbere by’ubukungu bw’Isi. Ifaranga ry’ikoranabuhanga cyangwa “digital currency” ry’igihugu, nk’uko Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ibivuga, rizaha Abanyarwanda […]
MINICOM yasabwe gucyemura ikibazo cy’ibikoresho byahawe koperative bimaze imyaka 5 bidakoreshwa
Abadepite basabye Minisitiri w’ubucuruzi kugaragaza ingengabihe yo gukemurwa ikibazo cy’ibikoresho byahawe koperative zitandukanye zikorera mu dukiriro muri gahunda y’ikodeshagurisha bikaba bimaze imyaka 5 bidakoreshwa. Ni nyuma yo kugezwaho kuwa Gatanu raporo ya Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi ku isesengura rya raporo y’igenzura ricukumbuye yakozwe n’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta ku mikorere y’udukiriro. Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite […]
RDF yungutse abandi ba ofisiye basoje amasomo ya gisirikare muri Amerika

Ku itariki ya 25 na 30 Gicurasi 2024, abanyeshuri b’abasirikari bakuru ba RDF barangije amasomo mu mashuri ya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (West Point na Airforce Academy Colorado). Iyi mihango yitabiriwe na Col R. Bazatoha, Defense AttachĂ© muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imiryango y’abasirikare basoje amasomo ndetse […]
Nta muntu wahatiwe cyangwa uzahatirwa gutanga umusanzu w’umuryango – Gasamagera

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars aravuga ko nta muntu wahatiwe cyangwa uzahatirwa gutanga umusanzu w’umuryango kuko ngo byaba binagayitse. Gasamagera yavugaga ku bimaze iminsi bivugwa ko hari abayobozi b’ibanze bahatira abaturage gutanga umusanzu wa FPR ndetse rimwe na rimwe bagaterwa ubwoba bwo gufungwa mu gihe batawutanze. Yagize ati « Amahame tugenderaho nk’umuryango […]
U Rwanda rwisobanuye ku rupfu rw’umuhungu wa Ngeze Hassan na Pieter-Jan Staelens

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, aremeza ko Ambasaderi Vincent Karega ntaho ahuriye n’impfu za bamwe mu Banyarwanda zabereye muri Afurika y’Epfo, avuga ko ibivugwa ari ibihuha kuko nta shingiro bifite. Yolande Makolo yasubizaga Radio na Televiziyo by’u Bubiligi, RTBF, yashyize ahagaragara filimi mbarankuru yise « Rwanda Classified » kuri uyu wa Gatatu ushize, […]
Ni gute ushishikajwe no kwimakaza imibereho myiza y’abatuye Isi yashyira ku ruhande umugabane wacu? – Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga amavugurura akenewe mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe akwiye kujyana no kubakira ku nyungu z’Umugabane wa Afurika kandi uwifuriza imibereho myiza abatuye Isi adakwiye kwirengagiza umugabane wa Afurika. Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Gatatu, itariki 29 Gicurasi, aho yitabiriye inama ngarukamwaka ya Banki […]
Gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda ntacyo imaze: Macron
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa kuri uyu wa Kane yanenze gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda, ayigaragaza nk’urwenya ndetse n’idafite umumaro. Macron yabitangarije muri Kaminuza ya Sorbonne y’i Paris aho yari kuri uyu wa Kane. Yagize kandi ati: “Ntabwo nizera imiterere yo gushaka igihugu cya gatatu ku mugabane wa Afurika cyangwa ahandi hose […]
Umuti w’amakimbirane y’u Rwanda na RDC mu mboni za Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo
Thabo Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, yatangaje ko intwaro zidashobora gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba ibihugu byombi kuyakemura biciye mu nzira y’amahoro. Uyu mukambwe uheruka i Kigali aho yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yabitangaje mu kiganiro aheruka […]
P. Kagame arifuza ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wazambijwe n’abarimo Col. Karegeya wasubira mu buryo
Perezida Paul Kagame yatangaje ko yifuza kubona umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo usubira mu buryo ukaba nk’uko wahoze, nyuma y’igihe kirekire warazambye. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru Sophie Mokoena wa SABC (Igitangazamakuru cya leta ya Afurika y’Epfo). Kuva mu 1994 ubwo Afurika y’Epfo yari ikiyobowe na Nelson Mandela u Rwanda […]
Perezida Cyril Ramaphosa ategerejwe i Kigali
Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, ategerejwe i Kigali mu mpera z’iki cyumweru. Perezida Ramaphosa azaba yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko Sophie Mokoena uri mu banyamakuru bakuru b’igitangazamakuru cya Leta ya Afurika y’Epfo (SABC) yabitangaje. President Cyril Ramaphosa is expected to travel to Kigali Rwanda this […]
Perezida Petr Pavel ategerejwe mu Rwanda
Perezida Petr Pavel wa Repubulika ya Tchèque, ategerejwe mu Rwanda aho agomba kugirira uruzinduko kuri uyu wa Gatanu. Uyu mukuru w’igihugu ari mu banyacyubahiro bagomba kwitabira umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umuhango uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 7 Mata. Amakuru atangwa na Perezidansi ya […]
Perezida Biden yohereje mu Rwanda intumwa zirimo Bill Clinton mu #Kwibuka30
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagennye intumwa zizamuhagararira mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo, hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Intumwa Perezida Biden yohereje mu Rwanda zizaba ziyobowe na William Jefferson Clinton (Bill Clinton) wabaye Perezida wa 42 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abandi bazaba bari […]
Kukwikoreza umuzigo wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi: Kagame
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko aho bigeze amahanga akwiye kureka gukomeza kwikoreza u Rwanda ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko ntaho ruhuriye na byo. U Rwanda rumaze igihe rwotswa igitutu n’ibihugu by’amahanga birusaba guhagarika ubufasha rushinjwa guha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ndetse rukanavana ingabo zarwo mu ntara ya […]
Igisirikare cya Israel cyemeye ko kishe Abanyepalestina muri Gaza
Igisirikare cya Israel cyemeye ko ingabo zacyo zarashe zikica Abanyepalestina babiri zigakomeretsa uwa gatatu ku nkengero y’inyanja mu ntara ya Gaza. Zabyemeje ku wa Gatandatu nyuma y’uko amashusho ya videwo yagiye ahagaragara yerekana umugabo umwe yitura hasi bisa nkaho arasiwe ahantu hatari abantu. Ayo mashusho kandi yerekana ibimodoka bya tingatinga bisunikira imirambo ibiri mu musenyi […]
MONUSCO ihangayikishijwe n’umuvuduko wa M23
Ingabo zose z’amahanga zigomba kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi byatangajwe na Bintou Keita, uhagarariye umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa Gatatu ushize, itariki ya 27 Werurwe, ubwo yari mu Nama idasanzwe y’Akanama gashinzwe Umutekano ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC. Mu ijambo rye, Bintou Keita, […]
Karidinali Ambongo yifashishije misa ya Pasika mu kunegura abayobozi ba RDC na FARDC
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), Karidinali Fridolin Ambongo yatanze ubutumwa butangaje, bwa politiki kandi bunenga guverinoma muri misa ya Pasika. Arkiyepiskopi wa Kinshasa yamaganye uburangare bw’abayobozi imbere y’ibikorwa by’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bw’igihugu biturutse ku makuru avuga ko bica intege igihugu. Abakirisitu bari babukereye bose bagiye gutega amatwi musenyeri mukuru, kuva yatangira […]
Umuvugizi wa Ndayishimiye yemeje ko gufungura imipaka n’u Rwanda atari ibya vuba
Kuri uyu wa Gatanu ushize, Rosine Guilène Gatoni, Umuvugizi wa Perezida à ‰variste Ndayishimiye mu kiganiro yatangiye mu ntara ya Karusi (mu burasirazuba bwo hagati mu Burundi) ari kumwe n’abavugizi b’ibigo bya Leta, yemeje ko gufungura imipaka n’u Rwanda atari ibya vuba. Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi yashimangiye icyifuzo cy’ubuyobozi bw’u Burundi, nk’impamvu rukumbi yatuma imipaka […]
Kagame yemeje ko nta wundi ambasaderi uzoherezwa i Buruseli utari Karega u Bubiligi bwanze
Mu Rwanda, Paul Kagame, Mu kiganiro na Jeune Afrique cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere ushize, Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rutazohereza undi ambasaderi i Buruseli utari Vincent Karega, u Bubiligi bwanze ntibutange “ibisobanuro byumvikana”. Perezida kagame yabwiye Jeune Afrique ati “Ubwo byari bigeze guhindura ambasaderi I Buruseli, twahisemo koherezayo Vincent Karega. Cyane […]
Ibitero bya RED-Tabara nta byigeze bibaho, u Burundi bwarabihimbye: Kagame
Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibitero u Burundi bumaze iminsi buvuga ko bwagabweho n’umutwe wa RED-Tabara nta byigeze bibaho, ko ahubwo ari ibinyoma Leta y’iki gihugu yahimbye mu rwego rwo gusiga icyasha u Rwanda. Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo u Burundi bwijunditse u Rwanda runafata icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi, nyuma y’igitero […]
Uko Nshimiye yageze muri Amerika, uko abaturanyi bamufataga n’impamvu yatangiye gukurikiranwa
Umunyarwanda Eric Tabaro Nshimiye w’imyaka 52 ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari abayeho neza kandi atuje mumajyaruguru y’uburasirazuba bwa Ohio mu myaka irenga 20 ishize, kugeza ubwo ubutabera butangiye kumukurikirana, aho tugiye kugaruka ku byo ashinjwa, uko yageze muri Amerika n’impamvu atangiye gukurikiranwa ubu. Yakoze nka injeniyeri muri Goodyear Tire & Rubber Co […]
Abavandimwe ba Tshisekedi baba bari inyuma y’urupfu rwa Chérubin Okende?
Uwahoze ari Minisitiri w’ubukerarugendo, Modero Nsimba, kuri uyu wa Kane, itariki 21 Werurwe, yagejejwe imbere y’urukiko i Kinshasa nyuma yo gutabwa muri yombi kuwa Gatandatu ushize nyuma yo gushyira amajwi atavugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga. Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ayo majwi avugwa, yitiriwe uwahoze ari Minisitiri w’Ubukerarugendo, arimo impaka ku rupfu rw’uwahoze ari […]
Umuvugizi wa Mushikiwabo yagize icyo avuga ku myitwarire ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 20 Werurwe, wari Umunsi Mpuzamahanga wa Francophonie. Ibirori byinshi by’umuco byari byateguwe mu bihugu bivugwamo Igifaransa. Ariko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, banze kwizihiza uyu munsi kubera umubano utifashe neza hagati ya Kinshasa n’Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie, Louise Mushikiwabo, kubera gusa ko ari Umunyarwandakazi. Ibi OIF yagize icyo […]
Yolande Makolo yanenze Channel4News guha ijambo abo yise abanyabyaha

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yamaganye ikiganiro Channel4News yagiranye na bamwe mu banyarwanda barimo abari hanze y’igihugu bakomeje gukwiza amakuru y’uko u Rwanda rudatekanye cyanecyane muri iki gihe Guverinoma y’u Bwongereza ikomeje kunoza umugambi wo kohereza mu Rwanda abantu bahinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko. “Ntabwo ari byo kuri Channel4News guha urubuga abanyabyaha,” uyu […]
Havumbuwe ikoranabuhanga rishobora kuvana virus ya SIDA mu turemangingo tw’uwanduye
Abahanga baravuga ko kuri ubu bashoboye kuvana burundu virus ya itera SIDA mu turemengingo twayanduye bakoresheje ikoranabuhanga rya CRISPRMu gihe gushika ubu ata muti uvura umugera wa SIDA, abahinga baravuga ko bashoboye gukura burundu uno mugera mu turemangingo (cellules) twawanduye, bakoresheje ubuhinga buzwi nka CRISPR. Ni ikoranabuhanga bivugwa ko ritanga ubushobozi bwo guhindura ADN y’utu […]
Mushikiwabo yavuganiye umuhanzikazi Aya Nakamura ukomeje kwibasirwa n’Abafaransa
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yamaganye ivangura ririmo gukorerwa umuhanzikazi Aya Nakamura mu Bufaransa nyuma y’aho Perezida Macron amusabiye kuzasubiramo indirimbo y’umuhanzi w’icyamamare w’Umufaransakazi, à ‰dith Piaf, mu muhango wo gufungura Imikino ya Olimpike izabera i Paris kuva ku itariki 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2024. Nyuma y’uko Perezida Macron […]
Nyamata: Hateraniye inama itegura imyitozo ya “USHIRIKIANO IMARA 2024”

Uyu munsi, ingabo z’ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, zigizwe n’igisirikare, abapolisi, serivisi zishinzwe ubugororangingo, hamwe n’intumwa z’abasivili, byatangiye inama y’iminsi itatu yo gutegura imyitozo ya 13 ya “USHIRIKIANO IMARA 2024” iteganijwe kubera mu Rwanda. Inama yabereye i Nyamata, mu Karere ka Bugesera. Maj Gen Andrew KAGAME, Umuyobozi mukuru w’ingabo z’inkeragutabara n’umuyobozi ushinzwe imyitozo, yakiriye […]
Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda yita Abarundi bahahungiye abacakara barwo

Perezida w’u Burundi, à ‰variste Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda ndetse n’abakoloni avuga ko ari intandaro y’ibyago by’Abarundi. Yashimangiye ko u Rwanda rwagize Abarundi bamwe abacakara ngo rwigisha “kwica gusa”. Kuri Ndayishimiye, Abarundi bonyine banenga ubutegetsi bwa CNDD-FDD ni imbata z’u Rwanda n’abakoloni. Ibi Perezida Ndayishimiye yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, itariki 16 Werurwe 2024, ubwo […]
Kwa Tshisekedi bagiye kujya bicira ku karubanda abasirikare bashinjwa gukorana na M23 n’u Rwanda
Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasubijeho igihano cy’urupfu, nyuma y’imyaka myinshi cyarahagaritswe by’agateganyo. Mu busanzwe iki gihano cyabaga mu mategeko ahana ibyaha muri RDC, gusa abagihabwaga nyuma yo guhamywa ibyaha bitandukanye bafuungwaga burundu aho kwicwa. Igihano cy’urupfu cyari kimaze imyaka 21 kidashyirwa mu bikorwa muri Congo, cyasubijweho ahanini mu rwego […]
U Rwanda ruyoboye ibihugu bya EAC byaguze intwaro nyinshi zikomeye mu myaka itatu ishize
Raporo Ikigo Mpuzamahanga Giharanira Amahoro cya Stockholm International Peace Research Institute (SIPRI), ishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byaguze intwaro nyinshi zikomeye mu myaka itatu ishize. Ni raporo iki kigo cy’abanya-Suede cyasohoye ku Cyumweru tariki ya 11 Werurwe, ikaba yerekana uko ibihugu bitandukanye ku Isi byagiye bigura […]
Byagenze gute ngo Tshisekedi yisange wenyine na Touadera mu nama ya CEEAC ?

Amakuru aturuka Malabo, mu murwa mukuru wa Guinea Equatorial, aravuga ko abakuru b’ibihugu ; JoĂ ÂŁo Lourenà §o wa Angola, Oligui Nguema wa Gabon, Sassou Nguesso wa Congo, Paul Kagame w’u Rwanda, Paul Biya wa Cameroon, Mahmat Idriss Deby wa Tchad na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi batitabiriye iyi nama isanzwe y’Umuryango w’ibihugu byo muri Afurika yo Hagati […]
Green Party yatoye abazayihagararira mu matora y’Abadepite mu Ntara y’Amajyepfo

Kuri iki cyumweru, itariki 10 Werurwe 2024, ishyaka Democratic Green Part of Rwanda ryatoye abakandida 16 bazarihagararira ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka. Muri aya matora, Akarere ka Kamonyi kari gahagarariwe na Murenzi Jean de Dieu na Ishimwe Denyse, mu gihe Muhanga yari ihagarariwe na Gasangwa Jean Luc na […]
Ibirego byaregaga abapolisi ba Uganda gucyura impunzi z’Abanyarwanda ku ngufu byavanweho
Abashinjacyaha ba gisirikare muri Uganda bakuyeho ibirego baregaga ba Col Atwooki Ndahura hamwe n’abandi bapolisi batandatu, babanje gushinjwa gushimuta no gusubiza mu Rwanda mu buryo butemewe n’impunzi z’Abanyarwanda, barimo Lt Joel Mutabazi. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, Brig Gen Freeman Mugabe, atangaza nolle prosequi (bivuze kutifuza gushinja), bikarangiza urugamba rw’amategeko rwari rumaze imyaka […]
Perezidansi yikomye abakomeje kwibasira umujyanama wa Nguesso w’Umunyarwandakazi

Mu mpera z’iki Cyumweru gishize, kuwa 1 Werurwe 2024, Perezidansi ya Repubulika ya Congo yasohoye itangazo ryamagana icyo yise ubukangurambaga bwo kwibasira madamu Francoise Joly bivugwa ko avuka mu Rwanda akaba ari umujyanama wihariye wa Perezida Denis Sasou Nguesso ku bibazo mpuzamahanga. Mu ri iri tangazo, Perezidansi ya Congo yavuze ko ibyo bitero bidafitiwe ibisobanuro […]
Burundi: Abanyagitega bakangaranyijwe n’indirimbo zirimo kuririmbwa n’Imbonerakure
Abaturage bo muri Komini ya Gitega, umurwa mukuru wa politiki w’igihugu cy’u Burundi, bahangayikishijwe n’ibiterane bitegurwa n’Imbonerakure. Uru rubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, rwateguye ibi biterane ku itariki ya 1 Werurwe, baririmba indirimbo zateye ubwoba abaturage. Abaturage, batinya ibyo bikorwa by’Imbonerakure, ni abaturage bo mu gace ka Shatanya muri Komini ya Gitega no mu […]
Gasogi United yatandukanye na rutahizamu w’umunye-Congo
Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi, Rutahizamu w’Umunye-Congo, CĂ©dric Lisombo LiselĂ© yasheshe amasezerano yari afitanye na Gasogi United. Nyuma yo gutandukana n’uyu rutahizamu, iyi kipe y’i Gasogi yahise imushimira mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Uyu rutahizamu yinjiye muri iyi kipe mbere y’umwaka w’imikino wa 2023-24 avuye muri Rwamagana City. Lisere Cedric Lisombo yari yarazaniwe […]
Australia: Nta cyizere ku iburanisha cyangwa koherereza u Rwanda 2 bakekwaho uruhare muri jenoside
Australia irasabwa gukora ibirenze kugirango ikore iperereza ku birego bya jenoside n’ibyaha by’intambara, aho bamwe mu mpuguke mu by’amategeko basaba ko hanashyirwaho ishami ryihariye kandi rihoraho rishinzwe gukurikirana ibyo birego. Uyu muhamagaro uje ukurikira inkuru y’ikinyamakuru Four Corner and Guardian cyo muri Australia gisohoye inkuru muri iki cyumweru ivuga ko u Rwanda rurimo gushaka abagabo […]
Abanyamulenge barashinja Minisitiri Alexis Gisaro na Ruberangabo kubagambanira
Umuryango w’Abanyamulenge uravuga ko wanze gukoreshwa no guterwa ubwoba na Tshisekedi na bagenzi be, ndetse ushinja Minisitiri Alexis Gisaro, Enock Ruberangabo n’abandi kugambanira benewabo b’Abanyamulenge. Ibi byatangajwe mu nyandiko ndende yatambukijwe ku rubuga soleildugraben.org kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Gashyantare 2024. « Ku itegeko rya sebuja Tshisekedi, umunyamabanga wa Leta akaba na minisitiri w’ibikorwa […]
Ruto utorohewe no gukora amavugurura muri Kenya azoroherwa no kuyakora muri AU ?
Icyifuzo cya Perezida wa Kenya, William Ruto, cyo kuzana ibitekerezo bye by’amavugurura mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) gishobora kuba cyarakuze mu cyumweru gishize nyuma yo kwemezwa na bagenzi be ngo asimbure Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, wari ufite izi nshingano kuva mu 2016. Ariko ngo bishobora kuba iteshamutwe rishya kuri Perezida Ruto wagerageje […]
AFC: Bisimwa yagizwe umuhuzabikorwa wungirije, Gen. Makenga agirwa ushinzwe igisirikare

Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2024, ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ryakoze iminduka mu buyobozi bwaryo, aho Corneille Nangaa yagizwe Umuhuzabikorwa wa politiki, Gen. Sultan Makenga agirwa umuhuzabikorwa we ushinzwe igisirikare, mu gihe Bertrand Bisimwa, usanzwe ari Perezida wa M23 yagizwe umuhuzabikorwa wungirije ushinzwe politiki na dipolomasi. Ni mu nama nkuru y’ubuyobozi bwa politiki n’igisirikare, […]
Tshisekedi yabwiye abanye-Congo ko atagishoje intambara ku Rwanda
Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yisubiriye ku sezerano ry’uko azashoza intambara ku Rwanda yari yarahaye abanye-Congo. Mu mpera z’umwaka ushize ubwo uyu mugabo yasozaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza, ni bwo yabwiye abaturage be ko nibaramuka bamutoye mu byo yateganyaga harimo gusaba Inteko Ishinga Amategeko kumwemerera agashoza intambara ku […]
Dani Alves yakatiwe igifungo cy’amezi 54
Urukiko rwo mu mujyi wa Barcelona muri Espagne rwakatiye umunya-BrĂ©sil Dani Alves igifungo cy’imyaka ine n’igice (amezi 54), nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gufata ku ngufu. Alves w’imyaka 40 y’amavuko yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga FC Barcelona. Muri uku kwezi ni bwo urukiko rwamuburanishije ku cyaha cyo gusambanya ku ngufu umukobwa bari bahuriye mu kabyiniro k’i […]
U Rwanda rwafashe ingamba zo guhangana n’indege z’intambara za FARDC
Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje amahanga ko yamaze gufata ingamba zo guhangana n’indege z’intambara z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu gihe zaba zirugabyeho ibitero. U Rwanda rwemeje ayo makuru biciye mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yasohoye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024. Ni nyuma y’uko Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi […]