Angola: Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ifatirwa ry’imitungo ya Isabel Dos Santos ifite agaciro ka miliyari 1 $

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 27 Ukuboza, ibitangazamakuru byatangaje ko Urukiko rw’Ikirenga rwa Angola (ASC) rwategetse ko hafatirwa byo gukumira imitungo myinshi y’umukobwa w’uwahoze ari perezida, Isabel dos Santos, ifite agaciro ka miliyari imwe y’amadolari . Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya leta, Jornal de Angola, ngo iri tegeko rije nyuma yo kugaragara ko kunyereza umutungo n’ibindi […]

Kosovo irashinja u Burusiya kwenyegeza umuriro hagati yayo na Serbia

058a0000-0aff-0242-5e7a-08dadd0c7610_cx0_cy7_cw0_w1080_h608_s.jpg

Minisitiri w’umutekano wa Kosovo, Xhelal Svecla, yashinje Serbia, avuga ko iyobowe n’u Burusiya, gushaka guhungabanya igihugu cye ishyigikira umubare muto w’abaseribe mu majyaruguru ya Kosovo bafunze imihanda mu gihe cy’ibyumweru byinshi by’imyigaragambyo . Kuri uyu wa Kabiri ushize, Abaseribe bo mu mujyi wa Mitrovica utuwe n’amoko atandukanye mu majyaruguru ya Kosovo, bashinze bariyeri nshya, nyuma […]

Leta ya RDC ifunze abarimo Abanyarwanda 2 na Colonel w’Umunyekongo ibashinja kuba intasi z’u Rwanda

Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwatangaje ko hari Abanyarwanda babiri n’Abanyekongo babiri bafungiwe muri kasho z’urwego rushinzwe ubutasi (ANR), bakurikiranweho kuba intasi z’u Rwanda. Aya makuru yatangarijwe kuri televiziyo y’igihugu n’Umuvugizi w’igisirikare, Gen. Maj. Sylvain Ekenge Bomusa ku mugoroba w’uyu wa 27 Ukuboza 2022. Yari kumwe n’Umuvugizi wa Polisi na Minisitiri wungirije ushinzwe […]

Koreya y’Epfo mu gahinda nyuma yo kumara amasaha 5 ihiga indege z’iya Ruguru, ikabura n’imwe ihanura

Leta ya Koreya y’Epfo iri mu gahinda n’umuhangayiko nyuma y’aho ingabo zayo zimaze amasaha atanu zihiga utudege tutagira abapilote (drones) twa Koreya ya Ruguru twari twarenze agace katavogerwa, ariko zikabura na kamwe zihanura. Igisirikare cya Koreya y’Epfo gisobanura ko kuri uyu wa 26 Ukuboza, Koreya ya Ruguru yohereje utudege dutanu mu kirere ibihugu byombi bihuriyeho, […]

Igikombe cy’Isi giheruka kubera muri Qatar cyatowe nk’icya mbere cyiza cy’ikinyajana

Abatoye mu matora ya BBC Sport bahisemo Igikombe cy’Isi cya Qatar 2022 nk’igikombe cy’isi cyiza cy’iki kinyejana . Ku nshuro ya 22 y’amarushanwa akomeye y’umupira w’amaguru ku Isi, aya mbere yabereye mu Burasirazuba bwo Hagati, yabonye amajwi 78%, ubwiganze bukabije. Igikombe cy’Isi cya 2002 cyabereye mu Buyapani na Koreya y’Epfo cyaje ku mwanya wa kabiri […]

Le Rwanda sera le deuxiÚme pays africain à introduire le cabotégravir injectable pour la prévention du VIH

Le Rwanda sera le deuxiĂšme pays africain Ă  introduire le cabotĂ©gravir injectable de longue durĂ©e (CAB-LA) pour la prĂ©vention du VIH aprĂšs le Zimbabwe . Le Zimbabwe a approuvĂ© le mĂ©dicament au dĂ©but du mois dernier. Cette Ă©volution intervient aprĂšs que l’Organisation mondiale de la santĂ© (OMS) a publiĂ© des directives au milieu de cette […]

Medvedev wayoboye u Burusiya ‘yahanuye’ gusenyuka kwa EU no gucikamo ibice kwa USA

Umuyobozi Mukuru wungirije w’akanama k’u Burusiya gashinzwe umutekano akaba n’umwe mu bayoboye iki gihugu, Dmitry Medvedev, yahanuye gusenyuka k’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) mu mwaka utaha no gucikamo ibice kwa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA). Mu butumwa burebure yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 26 Ukuboza 2022 bufite umutwe ugira uti ‘What can happen mu […]

Rusizi: Bahangayikishijwe n’abajura babategera mu nzira bahishe amasura

Aba ni abajura bari kumwe n'uyu mugore bavuga ko abagurira ibyo bibye

Ikibazo cy’abajura kimaze gufata intera ndende mu bice hafi ya byose by’umujyi wa Rusizi, ku buryo nk’uko byemezwa n’abahatuye, ngo hari uduce tumwe twawo,nk’ahitwa mu rushakamba hafi y’umujyi rwagati, ahahora insoresore zihabategera, kuhanyura kukaba kwihara amagara, hakaba n’andi mayira bamburiramo bakanatera abaturage ibyuma ku mugoroba. Ni ikibazo kimaze iminsi, abaturage binubira gutegerwa mu mayira mu […]

Ingaruka zo kurarana ‘Headphones’ n’inama ku bazikoresha

Ushobora kuba utuye ahantu hahora urusaku cyangwa se urarana n’umuntu ugona ku buryo bituma ukanguka hagati mu ijoro, rimwe na rimwe kugira ngo wirengagize urwo rusaku ugahitamo kwambara headphones, ugatangira kumva umuziki mwiza. Ese gusinzira wambaye headphones ni byiza? Ese hari ingaruka bishobora kugira ku buzima bwawe n’iyo waba utari kumva umuziki. Umuhanga mubijyanye n’amajwi, […]

Gambia: Hafashwe ba ofisiye babiri bashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi

Inzego z’umutekano za Gambia zataye muri yombi abasirikare babiri bakuru bakekwaho kuba baragize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Adama Barrow mu cyumweru gishize . Aba bombi batavuzwe amazina, batawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize nk’uko iyi nkuru dukesha Africanews ivuga. Ku itariki ya 21 Ukuboza, nibwo Guverinoma ya Gambia yavuze ko yataye […]

Prof. Wajackoyah yaburiye abagabo ko bashobora kumera amabere, abagore bakamera ubwanwa

Umunyapolitiki wiyamamarije umwanya wa Perezida wa Kenya, Prof. George Wajackoyah, yaburiye abagabo ko bashobora kumera amabere, abagore bakamera ubwanwa, mu gihe barya ibiribwa by’ibituburano bizwi nka GMO. Leta ya Kenya iri gutekereza niba ishobora kwemera ko ibi biribwa byinjira mu gihugu, mu rwego rwo guhangana n’inzira imaze amezi menshi yibasira abatuye mu bice byinshi ikomoka […]

Umuti uterwa mu rushinge ugabanya ubukana bwa virus itera Sida uzatangira gukoreshwa mu 2023

Mu mwaka utaha nta gihindutse u Rwanda ruzaba igihugu cya kabiri cya Afurika kizatangira gukoreshwamo umuti wa Cabotegravir uterwa mu rushinge umara igihe kirekire uzafasha abanduye Sida kudahora bafata ibinini bigabanya ubukana bifatwa buri munsi . Zimbabwe yemeje uyu muti mu ntangiriro z’ukwezi gushize. Iri terambere rije nyuma y’aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima […]

Mu Burayi hashobora kwaduka indi ntambara hagati ya Serbia na Kosovo

Igisirikare cya Serbia kiravuga ko kiri ku rwego rwo hejuru rw’imyiteguro y’imirwano nyuma y’ibyumweru byinshi by’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Serbia na Kosovo . Perezida Aleksandar Vucic avuga ko “azafata ingamba zose zo kurinda abaturage bacu no kubungabunga Serbia”. Aya makuru akomeje gukwirakwizwa muri iki gice cy’uburasirazuba bw’amajyepfo y’u Burayi yaje akurikira ayanyujijwe ku […]

Dr Mukwege yitandukanyije n’umuryango wo mu Bibiligi yari abereye umuyobozi w’icyubahiro

Antonio Panzeri washinze Fight Impunity arafunzwe

Umuganga wubashywe wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Dr Denis Mukwege yitandukanyije n’umuryango yari abereye umuypbozi w’icyubahiro, Fight Impunity ufite icyicaro mu Bubiligi, mu gihe uri gukorwaho iperereza ku byaba bya ruswa. Uyu muryango urwanya umuco wo kudahana washinzwe muri Nzeri 2019 na Pier Antonio Panzeri wahoze ahagarariye u Butaliyani mu nteko ishinga […]

Minembwe: Brigade ya 12 ya FARDC irashinjwa kwica umusore w’Umunyamulenge

Brigade ya 12 y’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ikorera I Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo ikomeje gushinjwa kwica cyangwa kurebera iyicwa ry’abasivili b’Abanyamulenge bazira uko basa gusa, aho kuri ubu ivugwaho kwivugana undi musore w’Umunyamulenge. Nk’uko byatangajwe n’Umuryaango, Mahoro Peace Association (MPA)uharanira imibanire mu mahoro n’iterambere muri Kivu y’Amajyepfo, ingabo za FARDC zo muri […]

Kajugujugu y’Igisirikare cya Niger yahitanye batatu hafi y’ibirindiro bya gisirikare

Kuri uyu wa Mbere ushize, abantu batatu baguye mu mpanuka ya kajugujugu yaguye ku birindiro by’ingabo hafi y’umurwa mukuru wa Niger, Niamey . Minisiteri y’ingabo ya Niger mu itangazo yoherereje AFP yagize iti: “Kajugujugu yo mu bwoko bwa MI-17 y’Igisirikare cya Niger, yari igarutse ivuye mu myitozo isanzwe, yaguye ubwo yagwaga ku kibuga cy’indege cya […]

Abaharabika u Rwanda ni abatuye kure yarwo: Dr Awazi uyobora diaspora y’Abanyekongo

Dr Awazi Raymond uyobora Abanyekongo baba mu Rwanda avuga ko abo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) baruharabika ari abatuye kure yarwo, by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga. Uyu muganga ukorera bimwe mu bitaro byo mu Rwanda mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Isango Star, yatangaje ko kuba igihugu akomokamo n’icyo atuyemo bitabanye neza, bitagomba gukuraho ubumwe […]

Uganda: Bane bakurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 13 bikamuviramo urupfu

Polisi yo mu karere ka Kabare mu burengerazuba bwa Uganda iri gukora iperereza ku rupfu rw’umwana w’imyaka 13 wasambanyijwe n’amabandi kuri uyu wa 25 Ukuboza 2022, bikamuviramo urupfu. Glorious Akampurira Owembabazi yapfiriye mu bitaro yoherejwemo bya Kabare ahagana saa mbili. Amakuru avuga ko yasambanyirijwe mu gace k’ubucuruzi ka Nyasharara mu mudugudu wa Kyarugondo. Umuyobozi wo […]

Dr Kimararungu wari uherutse gutangaza itariki y’ubukwe yishwe

Dr Kimararungu yari kuzakora ubukwe muri Werurwe 2023

Abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa Mai Mai Bilozebishambuke bishe umuganga w’Umunyamulenge, Dr Kimararungu Merci, wari uherutse kumenyesha inshuti ze n’umuryango itariki y’ubukwe bwe. Umuryango Mahoro Peace Association uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge, kuri uyu wa 25 Ukuboza 2022 watangaje ko Dr Kimararungu yiciwe mu gitero Mai Mai yagabye ku bitaro bya Bijombo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. […]

Ingabo za Kenya zibarizwa muri EACRF ‘zashyizeho’ abayobozi muri Kibumba

Ingabo za Kenya ni zo ziri kurindira umutekano abo muri Kibumba

Ingabo za Kenya zibarizwa mu mutwe w’ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ziri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ziravugwaho gushyiraho abayobozi muri gurupoma ya Kibumba. Izi ngabo ziri mu mutwe uzwi nka EACRF zatangaje ko kuri uyu wa 25 Ukuboza 2022 zayoboye igikorwa cyo gucyura impunzi z’Abanyekongo zari zarahunze Kibumba ubwo […]

Pas de pertes majeures aprĂšs un incendie au siĂšge de la police routiĂšre

Un incendie qui s’est dĂ©clarĂ© dimanche au siĂšge du dĂ©partement de la circulation et de la sĂ©curitĂ© routiĂšre de la police nationale rwandaise (RNP) n’a pas causĂ© de pertes majeures, a indiquĂ© la RNP . L’incendie s’est produite dans l’aprĂšs-midi. Des vidĂ©os de l’installation basĂ©e Ă  Muhima entourĂ©e de fumĂ©e ont Ă©tĂ© publiĂ©es par diverses […]

Taiwan iravuga ko u Bushinwa bwinjije mu kirere cyayo indege z’intambara zisaga 70

Kuri uyu wa Mbere, Taiwan yatangaje ko u Bushinwa bwinjije indege za gisirikare 71 mu kirere cyayo cy’ubwirinzi mu masaha 24 ashize . U Bushinwa bwatangaje ko “imyitozo yabwo” n “” irondo,” birimo indege n’indege zitagira abapilote, ku Cyumweru biri mu rwego rwo guhangana n’ubushotoranyi n’ubufatanye hagati ya Amerika na Taiwan. Umuvugizi w’igisirikare cy’u Bushinwa […]

Ese koko imibonano mpuzabitsina ishobora guhagarika umutima?

Tariki ya 26 Nzeri 2020, mu gace ka Kamenge gaherereye mu murenge wa Nyakabanda, akarere ka Nyarugenge, humvikanye inkuru y’umugabo “wapfiriye mu maguru y’indaya” bari bararanye. Umugore bari bararanye yabwiye inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano n’ubugenzacyaha ko bombi bakoze igikorwa ari muzima, ariko mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo cy’uwo munsi, atungurwa no kubona umukiriya we yapfuye. Mu […]

Umunyapolitiki Raila Odinga yibasiye Itorero ry’Abangilikani muri Kenya ku munsi wa Noheri

Umuyobozi w’ihuriro Azimio la Umoja, Raila Odinga, yashinje itsinda ry’abayobozi b’itorero ry’Abangilikani kuba bashishikajwe no gushimisha guverinoma ya William Ruto batitaye ku kurwanya akarengane muri sosiyete . Yicujije kuba ubuyobozi bw’iryo torero bwarinjiye cyane muri politiki, ikibazo yavuze ko cyagize uruhare mu matora yarangiye nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Star ikomeza ivuga. Ku munsi […]

Ibyari ibirori by’ubukwe byavuyemo icyunamo nyuma yo kwiyahura k’umukwe

Ibirori by’ubukwe by’uwitwa Swadiku Abbas w’imyaka 50 n’umugore we mushya witwa Elieth Rwegashora w’imyaka 40 batuye ku muhanda wa Zenze muri Kiseke, Ilemela, Mwanza muri Tanzaniya, byahindutsemo icyunamo nyuma y’uko umukwe yiyahuye amasaha make mbere y’ibirori . Nk’uko itangazo rya Polisi ya Tanzaniya ryagejejwe ku itangazamakuru ku wa Gatandatu rivuga, ibi ngo byabaye ku ya […]

Biravugwa ko RDC yaba yahaye akazi abacanshuro barimo aba Wagner bamaze no kugera i Goma

22030y000000mezcn7754_z_1100_824_r5_q70_d.jpg

Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ataremezwa n’uruhande urwo ari rwo rwose bireba, aravuga ko Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yaba yahaye akazi abacanshuro b’abanyamahanga barimo Abarusiya n’abahoze mu ngabo z’u Bufaransa z’abanyamahanga ndetse bamaze kugera mu Mujyi wa Goma . Nk’uko bikomeje kugaragara kuri twitter guhera kuri iki Cyumweru, nko kuri konti […]

Icyo wamenya ku musirikare w’u Rwanda umaze iminsi agaragara mu mishyikirano ya Kibumba

Ubwo M23 yasubiraga inyuma ku mugaragaro, uyu musirikare w'u Rwanda yari ahari

Muri gurupoma ya Kibumba, teritwari ya Nyiragongo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) hamaze iminsi habera imishyikirano yahuje abahagarariye umutwe witwaje intwaro wa M23, ingabo za Leta n’izo mu mutwe woherejwe n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba uzwi nka EACRF. Imishyikirano ya mbere yahuje izi mpande zose, hiyongereyemo n’urwego rw’akarere k’ibiyaga bigari rushinzwe umutekano wo ku […]

UPDF iravuga ko impuguke za Loni zidafite uburenganzira bwo kuyiha amasomo

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye (UN) yashidikanyije ku mikorere ya Operation Shujaa ya Uganda ihuriweho n’ingabo za Uganda n’iza RDC igamije kurwanya inyeshyamba za ADF, aho umuvugizi wa UPDF yatangaje ko impuguke za Loni ari bo bantu ba nyuma bakwiye kubaha amasomo. Mu Gushyingo 2021, nibwo Perezida Museveni yemeye kohereza ingabo muri DRC guftnya na FARDC mu […]

Abayobozi 9 batazibagirana mu mateka y’Isi

John Quincy Adams wabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yigeze kuvuga ati “Igihe ibikorwa byawe abandi babifatiraho urugero cyangwa bibafasha gutekereza kure no kwiga cyane, gukora ibirenze, icyo gihe uba uri umuyobozi. Kuba umuyobozi ni ugufasha rubanda, bakagira amatsiko, bakamenya uburenganzira bwabo, inzozi zabo ndetse n’uburenganzira bwo kugira inzozi.” Si byabindi ngo umuyobozi […]

Colonel Nzenze abona nta ‘byacitse’ kuba M23 yakwambara impuzankano ya RDF

Colonel Nzenze yerekana ko akarindamasasu yambaye ak'ingabo z'u Rwanda

Colonel Nzenze Imani uyobora abarwanyi ba M23 bari barafashe gurupoma ya Kibumba yatangaje ko nta ‘byacitse’ kuba we na bagenzi be bakwambara impuzankano zirimo iz’igisirikare cy’u Rwanda kizwi nka RDF. Uyu musirikare yabivuze ashingiye kuri raporo zitandukanye zirimo izasohowe n’urwego rw’ubutasi rwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ndetse n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, ubwo yari mu […]

Ubuyobozi bwa APR FC buratekereza uko yajya itozwa n’Abanyarwanda gusa

Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt Gen. Mubarakh Muganga, yatangaje ko bari gutekereza uburyo mu gihe kizaza iyi kipe yazajya itozwa n’Abanyarwanda gusa bayisobanukiwe. Uyu musirikare yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma yo gusangira iminsi mikuru na bo, anifuriza ikipe ayoboye umwaka mushya muhire, nk’uko urubuga rwayo rubisobanura. Lt Gen. Muganga yasobanuye ko impamvu batekereza […]

Rusizi: Abenshi mu bana bakurwa mu buzima bwo mu muhanda basanganwa ihungabana

Abana bakuwe mu buzima bubi bahawe impano zinyuranye za Noheli

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’ubwa Diyoseze Gatolika ya Cyangugu bumaze iminsi bukura abana mu buzima bubi babagamo, barimo n’abo mu muhanda, bagasubizwa mu buzima bwiza burimo no kwiga, buravuga ko abenshi muri aba bana basanganwa ihungabana rikomeye riterwa n’ibyo banyuzemo, hakenewe ubufatanye bw’inzego zose ngo bitabweho. Mu gikorwa cyo guha Noheli abana 181 bakuwe mu […]

Perezida Putin yemeje ko u Burusiya bwiteguye kuganira ku kibazo cya Ukraine

Perezida Vladimir Putin yavuze ko u Burusiya bwiteguye gushyikirana n’impande zose zifite uruhare mu ntambara yo muri Ukraine ariko ko Kyiv n’abayishyigikiye iburengerazuba banze kugirana ibiganiro . U Burusiya bwateye muri Ukraine ku ya 24 Gashyantare mu ntambara yahitanye abantu benshi mu Burayi kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarangira ndetse bitera no guhangana gukomeye […]

Nyamasheke: Bategereje inguzanyo y’imishinga yagizweho ingaruka ya COVID-19 baraheba

Bavuga ko bakomeje gukena kandi barijejwe inguzanyo ibagoboka, ikaba itinda batazi impamvu

Bamwe mu banyamuryango ba Karambi Vision SACCO (KVS), umurenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke bakoraga ibibinjiriza amafaranga bikagirwaho ingaruka na COVID-19, baravuga ko basabwe kwandikisha imishinga yabo yagize ibyo bibazo bizeye guhabwa inguzanyo na Leta biciye mu kigenga cy’ingwate (BDF), babwirwa ko bazayihabwa vuba, barayitegereza baraheba. Nk’uko iby’iyi nguzanyo Bwiza.com yabisobanuriwe n’umucungamutungo w’iki kigo […]

M23 iravugwaho gushimuta abantu 52 ahitwa Rusekera

Kuri uyu wa Gatandatu, inyeshyamba za M23 zashinjwe gushimuta abasivili 52 mu Mudugudu wa Rusekera muri Teritwari ya Rutshuru, iherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nk’uko umwe mu bashinzwe umutekano yabitangarije Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya, Anadolu Agency. Umuvugizi wa M23, ishami rya politiki, Lawrence Kanyuka, kuri twitter […]

Karidinali Kambanda arasaba abifite gusangira Noheli n’abakene

Umukuru w’inama y’abepisikopi mu Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda, arasaba abifite mu butunzi gusangira umunsi mukuru wa Noheli n’abakene, by’umwihariko. Karidinali Kambanda yabibasabiye mu butumwa bwa Noheli yatanze kuri uyu wa 24 Ukuboza 2022, habura amasaha make ngo umunsi nyirizina ugere. Yagize ati: “Noheli ni ubwitange kugira ngo bose tubasangize ku buzima, amahoro n’ibyishimo Kirisitu yatuzaniye. […]

KNC yatangaje ko nta kipe izongera gukura amanota kuri Gasogi United

Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles yatangaje ko nta kipe izongera gukura amanota kw’ikipe ye guhera mu mikino yo kwishyura (2nd leg) ya shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru. KNC [impine y’amazina ye], yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, nyuma y’aho ikipe ye yatsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa (1-0), mu mukino ufunga igice […]

Des soldats des RDF terminent leur formation aux opérations spéciales

fkrep2zxkairw_3.jpg

Les soldats des Forces rwandaises de dĂ©fense (RDF) ont conclu jeudi un cours de base de 10 mois sur les opĂ©rations spĂ©ciales au Centre de formation militaire de base (BMTC) de Nasho dans le district de Kayonza . Le chef d’Ă©tat-major de la DĂ©fense (CDS) des RDF, le gĂ©nĂ©ral Jean Bosco Kazura, a vu les […]

Nari nizeye ko Argentina izatwara igikombe cy’Isi na nyuma yo gutsindwa na Saudia Arabia: Lewandowski

Rutahizamu mu mupira w’amaguru ukinira ikipe y’igihugu ya Poland na FC Barcelona, Robert Lewandowski, yatangaje ko yari yizeye ko ikipe ya Argentina yagombaga gutwara igikombe cy’Isi na nyuma y’aho yari imaze gutsindwa umukino wa mbere w’amatsinda n’iya Saudi Arabia. Kuri uyu mukino wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2022, ikipe ya Saudi Arabia yatsinze iya Argentina […]

Zambia: Bakuye mu mategeko igihano cy’urupfu n’icyaha cyo gusebya umukuru w’igihugu

Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 23 Ukuboza, Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yemeje umushinga w’itegeko rihagarika igihano cy’urupfu mu gitabo cy’amategeko ahana ndetse n’icyaha cyo gusebya Umukuru w’igihugu. Iki gihano cyari gisanzwe cyarahagaritswe by’agateganyo muri Zambia mu 1997 . Iki gihugu kinjiye mu ruhande rw’ibihugu byahagaritseiki gihano mu mategeko yabyo muri uyu mwaka […]

Tuzashaka umuti nihagira izindi ngabo zitari iza EAC zinjira muri Kibumba: Col. Nzenze wa M23

Umuyobozi w’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bari bafite ibirindiro muri Kibumba, Colonel Nzenze Imani, yatangaje ko nihagire izindi ngabo zitari iz’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EACRF, zinjira muri aka gace, bazazishakira umuti. Col. Nzenze yabimenyesheje abanyamakuru ubwo yari mu muhango wo gushyikiriza ku mugaragaro EACRF ibirindiro bari bafite muri Kibumba, tariki ya 23 Ukuboza 2022. […]

FARDC yatanze impuruza nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bavuye muri Kibumba

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, cyatanze impuruza nyuma y’aho abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bavuye mu birindiro bari bafite mu gace ka Kibumba. Tariki ya 23 Ukuboza 2022, abarwanyi ba M23 bayobowe na Colonel Nzenze Imani ni bwo bavuye ku mugaragaro muri Kibumba. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abarimo umuyobozi w’ingabo z’umuryango wa […]

Umusifuzi wasifuye umukino wa Argentine n’u Bufaransa yahishuye ikosa rimwe yawukozemo

Umunya-Pologne Szymon Marciniak, yemeye ko hari amakosa yakoze ubwo yasifuraga umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi Argentine yatsinzemo u Bufaransa kuri penaliti 4-2. Ni umukino Argentine yatsunze yegukana Igikombe cy’Isi, nyuma y’uko yo n’u Bufaransa bari baguye miswi ibitego 3-3 mu minota isanzwe y’umukino. Nyuma y’uyu mukino wabereye kuri Stade ya Lusail iherereye i Doha mu […]

Uganda: Igitero cya ADF cyatumye abantu 8000 bava mu byabo

Leta ya Uganda yihanganishije abantu barenga 8000 bavuye mu byabo nyuma y’ibitero by’umutwe witerabwoba wa ADF (Allied Democratic Forces), mu karere ka Ntoroko. Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko umuyobozi w’akarere, William Kasoro, yavugiye mu gace ka Bweramule ko abantu babarirwa 7000 bahunze bakava mu byabo n’abandi 1000 bo mu duce twegeranye n’ako karere, baturuka muri […]

RDF yungutse abasirikare bashya bo mu mutwe udasanzwe (Amafoto)

20221223_193841.jpg

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyungutse abasirikare bashya bo mu mutwe udasanzwe (Special Operation Forces), nyuma yo gusoza imyitozo y’amezi 10 mu kigo gitangirwamo imyitozo y’ibanze ku bari muri uyu mutwe cy’i Nasho mu karere ka Kirehe. Aba basirikare basoje imyitozo kuri uyu wa Gatanu berekanye ubushobozi butandukanye bahawe bwerekeye amayeri y’ibikorwa byihariye. Ni ubushobozi akenshi […]

Ambasaderi Karega yasubije uwamwibukije ko yigeze gutangaza ko FDLR yaciwe intege

Ambasaderi Vincent Karega wahoze ahagarariye u Rwanda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yasubije uwamwibukije ko yigeze gutangaza ko ingabo z’iki gihugu zaciye intege umutwe witwaje intwaro wa FDLR. Tariki ya 10 Ukuboza 2021 ubwo umubano w’ibihugu byombi wari umeze neza, Ambasaderi Karega yagiranye ikiganiro abanyamakuru ba Top Congo FM, Christian Lusakueno na Thierry […]

Amabanga y’ubuzima udakwiye kubwira buri wese

Ni bintu bisanzwe kuba ikiremwamuntu cyakwifuza kuba kiri kumwe n’abandi bantu. Kuva umuntu avutse kugera apfuye, umuntu aba yifuza guhora ari kumwe n’abandi, yishima baseka bakina bagatemberera hamwe ndetse bakifuza kubarirana inkuru z’ubuzima bwabo. Mu bushuti abantu bagira, hari ubwo bishakira ubwabo, hakaba n’ubwo umuntu ahabwa na kamere nta ruhare na rumwe abigizemo. Urugero kuba […]

RDC: Uwari umujyanama wa Tshisekedi washinjwaga ruswa yagizwe umwere

Vidiye Tshimanga wahoze ari umujyanama wa Perezida Tshisekedi yagizwe umwere mu rubanza yari akurikiranwemo n’ubushinjacaha ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha bwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko . Uwahoze ari umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’ingamba yagizwe umwere n’urukiko rw’amahoro rwa Kinshasa / Gombe. Umwanzuro w’urukiko watangajwe kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 23 Ukuboza […]

Igisirikare cya Somaliya kiravuga ko kishe abarwanyi 67 ba Al Shabaab

Kuri uyu wa Gatanu, abarwanyi 67 b’umutwe wa al-Shabab biciwe mu gikorwa cya gisirikare cyabereye mu mujyi wa “Ail Baad” mu karere ka Shabelle yo Hagati muri Somaliya . Ibi byavuzwe n’umuyobozi w’ingabo zirwanira ku butaka, Mohamed Tahlil Bahyi, mu ijambo rye kuri radiyo “Ijwi ry’ingabo” (Voice of the Army). Ati: “67 muri bo bapfuye […]

Komanda w’ingabo za EAC muri RDC yatangaje ko M23 yamaze kuva muri Kibumba

Colonel Nzenze Imani wa M23 (uhagaze imbere) mu gikorwa cyo gushyikiriza EACRF Kibumba

Komanda w’ingabo z’ibihugu bigize umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba zibarizwa mu mutwe wa EACRF uri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Lt Gen. Jeff Nyagah, yatangaje ku mugaragaro ko abarwanyi ba M23 bavuye mu gace ka Kibumba. Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022 yatangaje ko abarwanyi […]

Le Rwanda dĂ©ment les nouvelles conclusions d’experts de l’ONU sur le soutien aux rebelles

Le gouvernement rwandais a niĂ© avoir soutenu les rebelles et a refusĂ© de commenter des allĂ©gations spĂ©cifiques jusqu’Ă  ce qu’un rapport d’un groupe d’experts indĂ©pendants des Nations Unies soit officiellement publiĂ©. Selon le rapport, l’armĂ©e rwandaise “s’est engagĂ©e dans des opĂ©rations militaires” contre l’armĂ©e de la RD Congo dans l’est troublĂ© du pays, selon un […]

Impuguke za UN zagaragaje uburyo ubuzima bw’Abatutsi n’Abanyamulenge baba muri RDC buri mu kaga

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zikurikiranira hafi ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) zagaragaje uburyo ubuzima bw’Abatutsi n’Abanyamulenge buri mu kaga. Muri raporo itarajya ahagaragara’ ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bivuga ko byabonye kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022, izi mpuguke zivuga ko kuva umutwe wa M23/ARC wegura intwaro, ugatangira kurwana n’ingabo za […]

Tanzania yagiranye amasezerano n’abazubaka umuhanda wa gari ya moshi uzayihuza n’u Rwanda

Masanja Kadogosa ubwo yasinyaga amasezerano n'uhagarariye ibi bigo

Leta ya Tanzania yagiranye amasezerano n’ibigo bibiri by’Abashinwa, CCECC na CRCC, bizubaka icyiciro cya nyuma cy’umuhanda wa gari ya moshi ugezweho uzahuza iki gihugu n’ibindi byo mu karere ka Afurika y’ibirasizuba birimo u Rwanda. Aya masezerano afite agaciro ka miliyari 2.2 z’amadolari yasinyiwe mu biro by’Umukuru w’Igihugu tariki ya 20 Ukuboza 2022. Masanja Kadogosa uyobora […]

Rubavu: Bahangayikishijwe n’imashini zicukura umucanga zisatira irimbi

Aba baturage bavuga ko hari imibiri imashini zicukura umucanga zimaze gutaburura

Abatuye mu mudugudu wa Nyabibuye, akagari ka Gikombe, umurenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu, bahangayikishijwe n’imashini za Stella Company Ltd zikomeje gucukura umucanga zisatira ahari irimbi rishyinguyemo ababo. Aba baturage bavuga ko iki gikorwa bita ‘gushinyagurira imibiri’ y’ababo cyabaye nyuma y’aho akarere ka Rubavu kagurishije iyi kampani ubutaka bwegereye irimbi kugira ngo ijye icukuramo […]

Kinshasa: Umuririmbyikazi Tshala Muana arashyingurwa kuri uyu wa Gatanu

Umuhanzikazi Elisabeth Tshala Muana wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo uherutse gupfa mu minsi ishize arashyingurwa kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 23 Ukuboza, mu irimbi rya “Entre Terre et Ciel” i Kinshasa . Nk’uko bigaragazwa na gahunda yashyizweho umukono na Minisitiri w’umuco, ubuhanzi n’umurage, Catherine Kathungu Furaha, nyuma yo gukura umurambo mu buruhukiro […]

Impuguke za UN zoherereje akanama k’umutekano indi raporo ishinja RDF kwifatanya na M23

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zikora ubushakashatsi ku kibazo cy’umutekano muke muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) zashyikirije akanama gashinzwe umutekano indi raporo ishinja ingabo z’u Rwanda kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Iyi raporo ntirashyirwa ahagaragara, ariko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bivuga ko byayibonye kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022. Ngo irimo ibimenyetso bikomeye […]

USA irashinja Koreya ya Ruguru guha abarwanyi ba Wagner za misile

Ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) burashinja Koreya ya Ruguru guha intwaro umutwe w’ingabo wigenga wa Wagner, zirimo ubwoko bwa misile. Nk’uko ikinyamakuru Financial Times kibisobanura, Koreya ya Ruguru yagurishije intwaro uyu mutwe w’Abarusiya mu Gushyingo 2022. Umuvugizi w’akanama ka USA gashinzwe umutekano, John Kirby, yatangaje ko Wagner ishaka kwifashisha izi ntwaro muntambara […]