Abagenzuzi bwite b’Imari n’umutungo wa Leta mu bitaro by’Uturere, Intara n’Ibitaro Bikuru, baravuga ko itegeko ribemerera guhabwa agahimbazamusyi ariko bakababazwa n’uko bakimwa, bityo bagasaba Umukuru w’Igihugu kubarenganura nyuma y’aho inzego zitandukanye zikomeje kubaheza mu gihirahiro.
Bavuga ko aka gahimbazamusyi (top up) bakimwa kandi itegeko rivuga ko bagomba kugahabwa katarenze 30% by’umushahara wa buri muntu. Ibi ni byo byatumye basaba kurenganura dore ko banandikiye Minisitiri w’Intebe ariko amezi icyenda akaba ashize batarasubizwa.
Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Gicurasi 2007, mu mwanzuro wayo wa Gatanu, bemeje ko mu rwego rwo guteza imbere umwuga no kubagumisha aho bari, abacungamari (Accountants), abashinzwe gucunga amasoko ya Leta, abashinzwe gucunga inguzanyo (credits officers ) n’abashinzwe ubugenzuzi bw’umutungo (internal auditors ), bashyirwa ku rwego rw’abakozi b’umwuga kandi bagahabwa agahimbazamusyi (top up ) katarenze 30% y’umushahara wabo.
Iyi nama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko uyu mwanzuro wagombaga kubahirizwa ku ngengo y’Imari ya 2008. Ku wa 7 Werurwe 2008, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yandikiye Minisiteri zose azisaba gushyira mu bikorwa iki cyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri ndetse na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo muri Mata 2008 irazandikira.
Aka gahimbazamusyi karatanzwe ariko bigeze mu mwaka wa 2018 mu kwezi kwa 11 karahagarara ku buryo abakozi bayahabwaga batigeze bamenya amakuru y’icyabaye, dore ko bavuga ko ari umwanzuro wabatuwe hejuru bakaba bataramenye ukuri.
Mu kwezi kwa 11 mu 2018, ni bwo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yavuze ko aka gahimbazamusyi kagomba gutangwa n’Ibitaro. Mu kwezi kwa 12 muri uyu mwaka hari Ibitaro byatangiye kugatanga ariko bitanga ukwezi kumwe birahagarara, ariko ibifite ubushobozi byakomeje kugaha abakozi babyo kugeza n’iyi saha.
"Twaheze mu gihirahiro/ Twamburwa uburenganzira bwacu"
Bamwe muri aba bagenzuzi baganiriye na Bwiza.com, bavuga ko baheze mu gihirahiro bakaba bakibaza impamvu bahagarikiwe agahimbazamusyi kandi imyanzuro y’Abaminisitiri ikabemerera itarahinduwe.
Uyu ukorera mu Ntara y’Amajyaruguru utifuje ko amazina ye atangazwa agira ati: “Njyewe iyi purime nyiheruka mu kwezi kwa 12 mu 2018. Tuzi ko ibyemezo by’inama y’Abaministiri bikurwaho n’indi nama! Ariko ibi byose byatubereye urujijo.
Byatugizeho ingaruka kuko kwishyura Banki byaratunaniye. Mu by’ukuri turayikwiriye none turayambuwe kandi inshingano ni za zindi! Bitewe n’inshingano twari dufite ahubwo yakagombye kongerwa, none na duke twagenerwaga baraduhushye”.
Arakomeza ati: “Niba inzego zagakwiye kuturenganura ntacyo zikora, ndabona natwe twarenganurwa n’Umukuru w’Igihugu kuko n’iyo yasuye abaturage mu turere, bamugezaho ibibazo bigakemuka kandi atari uko inzego zindi zari zarabinaniwe ahubwo ari uko ziba zitarigeze zibiha agaciro, n’icyacu rero mbona nta gaciro bagiha”.
Mu ntara y’Amajyepfo na we avuga ko ingaruka ari nyinshi cyane nyuma yo guhagarikirwa aya mafaranga, akaba avuga ko ari akarengane gakabije cyane bagiriwe.
Ati: “Ingaruka ni nyinshi cyane! Ku bwanjye ubu ntabwo nkibasha kwishyura inguzanyo ya Banki kuko ariya mafaranga yazanaga n’umushahara w’ukwezi. Ubwishingizi bw’abana sinkibasha kubwishyura, mbese ni ugukora ntacyo mbasha kwizigamira. Mbese ni ibibazo gusa… Twatangiye aka kazi iyi purime iriho tumara imyaka 10 tuyihabwa, ihagarikwa mu buryo budasobanutse. Baba baribeshye se iyo myaka yose?
Arakomeza, agira ati “Twandikiye Minisitiri w’Intebe dusaba kurenganurwa kuri iyi Top up, kuko imyanzuro y’Inama y’abaminisitiri yavugaga abakozi ba Leta, twebwe se badukuyemo bate? Twahawe akazi n’Akarere ntabwo ari ibitaro n’ibaruwa mfite yasinyweho na Meya, Ese ko iyi nama yavuze abakozi ba Leta ibitaro ntabwo bikiri ibya Leta, tubimenye?
Inama y’Abaminisitiri yarayitwemereye (Prime) none bayitwambura bate atari yo ubwayo ifashe undi mwanzuro ukuraho uwari usanzwe? Turasaba ibintu bitatu: turifuza gusubizwa agahimbazamusyi kacu, dusubizwe uburenganzira bwacu twambuwe kandi tukifuza ko banaduha ibirarane byacu”.
Amezi Icyenda ashize bandikiye Minisitiri w’Intebe
Ku wa 27 Nzeri 2019 ni bwo aba bagenzuzi bishyize hamwe bandikira ibiro bya Minisitiri w’Intebe (Primature) basaba kurenganurwa bagasubizwa agahimbazamushyi kabo bari bamaze imyaka igera mu 10 bahabwa ariko kugeza ubu ntabwo bari basubizwa.
Bashingiye ku ibaruwa No. 1847/ 19.26 yo ku wa 20 Nyakanga 2012 Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yandikiye ba Minisitiri n’Abanyamabanga ba Leta bose, yavugaga kuri iyi Prime kuri aba bacungamari, abashinzwe gucunga amasoko ya Leta, abashinzwe gucunga inguzanyo n’abashinzwe ubugenzuzi bw’umutungo mu nzego za Leta ziri kuri Index value ya 300, bagenerwa aka gahimbazamusyi kangana na 91.704. Muri iyi baruwa iyi Minisiteri ikaba ivuga ko Nta rwego rwa Leta rwemerewe gutangiza itangwa ry’agahimbazamusyi (Top Up) cyangwa kugakuraho cyeretse byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri.
Aha ni ho bahera basaba kurenganurwa dore ko kugeza ubu nta Nama y’Abaminisitiri yari yaterana ngo ihagarike aka gahimbazamusyi.
Nayishimiye Maxime uhagarariye bagenzi be, yatangarije Bwiza.com ko nta gisubizo bari bahabwa ngo bave mu gihirahiro. Ati: “Twavuganye n’umunyamategeko wo muri Primature atubwira ko ikibazo cyabo gifite ishingiro bityo ko bavuganye na Minisiteri ifite mu nshingano abakozi ba Leta n’umurimo ngo gishakirwe umuti”.
Arakomeza ati: “Covid_19 yaje turimo gutekereza kwandikira Primature indi baruwa twibutsa ariko kubera ko amabaruwa atarimo kwakirwa turateganya gushaka ubundi buryo twabikoramo tukifashisha Email”.
Avuga ko byabagizeho ingaruka zitandukanye, ku isonga iyo ahuriraho na bagenzi be ikaba ari iyo kwishyura inguzanyo za banki. Ati: “Ibibazo by’ingutu ni nk’abari baratse inguzanyo ubu ukwezi kujya gushira baratangiye kuguza inshuti n’abavandimwe. Ikindi ni uko bigira ingaruka mu kazi bitewe n’uyu mwanzuro kuko iyo ubona hari abantu mukora akazi kamwe kandi muri ku rwego rumwe, ugasanga mutanganya umushahara ni ikibazo”.
Avuga ko icyo basaba inzego zo hejuru ari uko aka gahimbazamusyi kasubizwaho cyangwa se bakavanwa mu rujijo Inama y’Abaminisitiri ikabyemeza nk’uko ariyo yari yaragashyizeho.
Amabaruwa arebana n’iki kibazo
4 Ibitekerezo
Jean Kuwa 29/05/20
Aba bakozi rwose bararenganye kumara amezi 9 utarahabwa ibyo wemerewe ikindi kdi ibi bishobora kugira ingaruka ku mikorere yabo numusaruro batanga ibi kdi bituma nta stabilite iba mu bakozi ba leta kuko bituma bahora bashaka aho bajya gushakira umushahari uri hejuru.
Subiza ⇾mutangamahoro Kuwa 29/05/20
ariko kuki mukinisha urwego rwa Perezida wa Repubuika? mwagiye mwandikira inzego zibishinzwe zikaba arizo zikemura ibibazo?
Subiza ⇾umuntu baramwirukana mu kipe ya Rayon akandikira Perezida, umukozi ubangamiwe mu kazi akandikira Perezida; inzego zimaze iki niba zitazi gufata ibyemezo?
kalisa ernest Kuwa 30/05/20
Nonese uwieukanywe muri Rayon akandikira President wa Repubulika wabonye bitakemutse? Bamaze kwemezako ariwe muyobozi wa Rayon wemewe n’amategeko.
Subiza ⇾mugabo Kuwa 31/05/20
Ariko perezida yaragowe ubu nibibazo by’amakipe niwe bazajya bandikira kugirango bicyemuke ,minisiteri ya siporo ibibazo by’amakipe ndumva yakabaye ibiha umurongo bitarinze bigera kurwego rwo kwandira umukuru w’igihu .
Subiza ⇾superb Kuwa 31/05/20
Mugihe inzego zishinzwe gucyemurira ikibazo zitabikoreye kugihe umuntu ntekerezeka ageza ikibazo kiwe aho cyacyemuka
Subiza ⇾Niba inkuru yasomwe neza nabonye in last nine mouths inzego zakabicyemuye zari zaramenyeshejwe
Tanga igitekerezo