Abakinnyi bahagarariye u Burundi i Luanda muri Angola muri shampiyona nyafurika mu koga iri kuba ku nshuro ya 16, bangiwe gukina bituma Perezida w’ishyirahamwe ava mu Burundi ajya kubavuganira.
I Luanda muri Angola hakomeje kubera shampiyona nyafurika mu koga iri kuba ku nshuro ya 16, aho yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye by’Afurika birimo n’u Rwanda rwoherejeyo abakinnyi 8 mu Bagore n’Abagabo.
Ku wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024, abakinyi b’u Burundi bangiwe gukina kubera ibyibanze basabwaga batari bujuje.
Iyi nkuru igisohoka yatangaje benshi maze batangira kwibaza niba bitagiye kumere nko muri BAL24 ubwo Dynamo BBC yaterwaga mpaga.
Bikimenyekana i Bujumbura ko bangiwe gukina byatumye Perezida Basongomba Cassien, uyobora ishirahamwe ry’abakinnyi bakina umukino wo koga mu Burundi (Natation) ahita ajya muri Angola.
Aganira n’itangazamakuru ryo mu Burundi, Basongomba Cassien yagize ati: " Icyatumye babuzwa kwinjira mu bwogero, ni uko hari uburyo butari bwishyuwe, ubwo nabwo nabuhawe na Leta turabwishyura. Ni nacyo cyatumye mfata urugendo rugana i Luanda muri Angola kuko nabanje kohereza abakinnyi kugira ngo babanze bamenyere ikirere."
Nyuma y’uko Leta y’u Burundi ihagobotse aba bakinnye baje kwemererwa kwinjira mu bwogera bagatangira amarushanwa.
Abo bakinnyi bakinnye kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Gicurasi 2024 aho Harinzima Flack Zacharie w’imyaka 16 na Uwineza Tony Lilia w’imyaka 18 bakinnyi isiganwa rya metoro 50 "dos crawlé", gusa ntibitwaye neza.
Undi mukinnyi w’u Burundi wakinnye ni Ishimwe Alia Darcella w’imyaka 16 wakinnye ku wa Kane nawe asiganwa metero 50 "dos crawlé" aho yaje kurangiza ari ku mwanya wa 17.
Tanga igitekerezo