Umuhanzi umwe yigeze kuririmba ko "Kavukire zinga utwaye ugende abimukira baraje." Ni indirimbo ushobora kurushaho gusobanukirwa neza uramutse uheruka mu Rwanda nko mu myaka 30 ishize ukarugarukamo uhasanga inyubako zihebuje nka Kigali Arena, Kigali Convention Centre, ibikorwa remezo birimo imihanda, amatara arara yaka ahantu hose n’ibindi.
Bibaye byiza ufashe akanya ugatemberera mu duce turimo Muhima, Kimisagara, Gitega, Kinamba n’ahandi uhasanga za nyubako nto ndetse zishaje ku rwego bamwe bavuga ko zitakijyanye n’Umujyi wa Kigali.
Ibyo bifatanye isano rikomeye n’ibintu birimo kuba uyu munsi mu Mujyi wa Kigali aho abaturage basenyerwa nta teguza bagahabwa amahirwe yo kujyana amabati, imiryango , amadirishya ndetse n’ imperekeza y’ amafaranga y’ amanyarwanda ari hagati y’ibihumbi 30 na 90.
Ni nyuma y’ aho muri Nzeri 2020, Umujyi wa Kigali wamuritse igishushanyo mbonera gikubiyemo imyubakire igezweho n’ubwo; icyo gishushanyo kitagize abo cyirukana mu mujyi mu buryo bweruye.
Ni igishushanyo giteganya ko abatuye mu kajagari bashaka kuvugurura imiturire yabo, buri umwe ashobora kubikora ku giti cye cyangwa bakishyira hamwe bakiyemeza kubaka nyuma bakazagabana inzu.
Ikibazo cy’imiturire y’akajagari cyangwa abantu batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga ntabwo ari icy’Umujyi wa Kigali gusa ahubwo kiri hirya no hino mu gihugu.
Muri Nyakanga 2020, Guverinoma y’u Rwanda yemeje igishushanyombonera cy’imikoreshereze no kubyaza umusaruro ubutaka ku rwego rw’igihugu.
Ubuhinzi bwagenewe 47,2% by’ubuso bw’igihugu, amashyamba yahariwe 29,3%, imiturire n’ibikorwaremezo ni 15%, mu gihe amazi n’ibishanga bibungabunzwe ari 8,5%.
Abayobozi, ba nyirabayazana mu gutanga impushya zo kubaka mu kajagari
Ni kenshi hirya no hino by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, usanga abaturage barubatse inzu zikuzura nyuma y’igihe igishushanyo mbonera kigaragaza ko aho hantu hatagenewe kubakwa cyangwa se hubatse ibinyuranye n’ibiteganywa n’icyo gishushanyo mbonera.
Ku rundi ruhande ariko, aba baturage bagaragaza ko kugira ngo bubake baba bahawe uburenganzira n’abayobozi b’inzego z’ibanze, ariko nyuma haza ubuyobozi bwisumbuye bukabategeka gusenya.
Muri 2021, Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire, yigeze kubwira itangazamakuru ko ahashyirwa inzu z’akajagari usanga ari ahantu hatagenewe kubakwa, bityo bigakorwa n’abantu bafite izindi nyungu.
Ikindi kibazo ni icy’abaturage basabwa kubaka bajyanisha n’imyubakire iteganywa n’igishushanyombonera, bakagaragaza ko amikoro ari ikibazo cyane ko inyubako baba bafite ari izo baba barubatse cyera na bwo zidahenze.
Amabwiriza mashya, akangurira abafite ikibazo cy’ubushobozi gushaka abandi babufite uburyo bakwifatanya cyangwa bakaba bagurisha bakajya kubaka ahantu bafitiye ubushobozi.
Ese abaturage barateguwe gushyira iherezo ku miturire y’akajagari?
RLMUA yateguye amabwiriza yo kugira imiturire myiza ijyanye n’igihe. Yakozwe ku bufatanye n’inzego zifite imiturire mu nshingano zirimo Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Ikigo gishinzwe imyubakire, Umujyi wa Kigali ndetse n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali.
Muri ayo mabwiriza harimo uburyo abaturage bazajya bagira uruhare mu gutunganya ahantu ho guturwa. Kuko hari nk’ahantu haba hagenewe guturwa ariko hakiri n’icyaro, kujya gukatamo ibibanza ugasanga biragorana.
Bigaragara ko nibura abanyarwanda 61% batuye mu buryo butajyanye n’igihe cyangwa se akajagari, ku buryo mu gihe ayo mabwiriza yaba yubahirijwe hari icyizere cyo kugabanya cyangwa se kurandura imiturire y’akajagari.
Ubirebesheje amaso, ubona ko bikabije ko dufite utujagari twinshi. Gusa icyo twavuga ntabwo amazi ararenga inkombe, kubikosora ni uko tuvuga ngo ibishushanyombonera biri gushyirwaho, tubyubahirize uko byakabaye nta kubica ku ruhande.
Leta y’ U Rwanda ikwiriye kurushaho kurengera abaturage bimuwe nta nteguza
Kubahiriza igishushanyombonera kandi abaturage bagafashwa kugira ngo ahantu ho kubaka habe ari ahantu heza, hajyanye n’igihe kandi hari ibikorwaremezo ni ingenzi.
N’ubwo hari utujagari twumva abantu bafashe ingamba tukavuga ngo abari mu byaro hari imidugudu bagomba kuzaturamo, abazatura mu mijyi hubahirizwe ibishushanyombonera.”
Ubuyobozi bwa RLMUA, bugaragaza ko ibishushanyombonera bikorwa biteganya ahantu henshi ho gutura, haba mu Mujyi ndetse n’Imijyi yunganira Kigali, ku buryo abaturage bose bashobora kwibona ahahwanye n’ubushobozi bwabo.
Umuturage uciritse akomeje kuharenganira n’ ubwo rwose Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, RHA, cyashyizeho Politiki y’Ubutaka igamije gutunganya imiturire mu Mijyi n’imikoreshereze iboneye y’ubutaka nko gutuza abantu benshi ahantu hato [IDP Model Village].
Izindi ngamba zigamije kurandura ikibazo cy’imiturire y’akajagari zirimo kubaka inzu ziciriritse nyinshi zashobora gutuzwamo abantu.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko uyu munsi abaturarwanda basaga miliyoni 12 mu gihe biteganyijwe ko mu 2050 bazaba ari miliyoni 22.
Ibi bivuze ko ubucucike bw’Abanyarwanda buzava ku baturage 415 kuri kilometero kare imwe bwariho mu 2012 bukagera ku baturage 1000 kuri kilometero kare imwe mu 2050; ku buryo nta gikozwe ibintu bishobora kugorana.
Gaston Rwaka
1 Ibitekerezo
Kuwa 04/06/23
UMUSAZA ARARENGANE PE!URUBANZA RWE RWGIZWE URWA POLITIKE
Subiza ⇾Tanga igitekerezo